
U Rwanda nk’igihugu cyo muri Afurika gikomeje kugaragaza ubudasa, kirifuza kuba icy’amahirwe ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu kwakira abimukira.
Ibi biherutse kugarukwaho n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo , aho yashimangiye ko bitewe n’uburyo igihugu kifuza gutanga amahirwe yo kwakira abimukira batandukanye gikomeje kunoza gahunda zishoboka zose kugirango bakomeze kwakirwa.
Aganira na Televiziyo y’Abongereza ya Sky TV , ku ngingo y’uko urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwanzuye ko abimukira batazoherezwa mu rwanda, Makolo yavuze ko n’ubundi nta kabuza harimo kunozwa amasezerano azatuma abimukira basaba ubuhungiro mu Bwongereza bazoherezwa.
Impamvu yo kubohereza mu Rwanda n’uko rufite intego yo kubera igihugu cy’amahirwe impunzi n’abimukira baba bahunga ibibazo mu bihugu byabo.
Muri iki kiganiro ,Yolande Makolo yongeye gushimangira ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi nta mpunzi cyangwa umwimukira kigeze gisubiza iyo yaturutse ku gahato, ndetse kitazigera kibikora.
Ni mu gihe urukiko rw’Ubwongereza rwanzuye ko abimukira bahungiyeyo batagomba koherezwa mu Rwanda, zimwe mu ngingo zagarukwagaho ngo n’uko rudatekanye nyamara nta gihe ubuyobozi bw’u Rwanda rwahwemye kugaragaza ko umutekano ari wose.
Yatanze ingero z’abimukira basaga ibihumbi bibiri bazanywe mu Rwanda ku bufatanye na UNHCR bakuwe mu kaga mu gihugu cya Libya aho ubu batekanye kandi babona ubufasha bwose bakeneye.
Muri Mata 2020 nibwo ibihugu by’u Rwanda n’u Bwongereza byasinye amasezerano y’ubufatanye ku bimukira n’iterambere. Kuva icyo gihe hagiye hatangwa intambamyi mu nkiko zo mu Bwongereza byatindije ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
Umuvugizi wa guverinoma asobanura ko ikibazo cy’abanenga ivangura rikorerwa abimukira mu Burengerazuba bw’Isi kigomba kujyana no gushaka ibisubizo birambye hubakwa ubushobozi mu bice baturukamo nka Afurika ari na byo u Rwanda rwiyemeje aho guheranwa no kunenga gusa.
Tanga igitekerezo