CAF Champions league: Ikipe izahura na Simba ya Kagere yigeze gutsinda ibitego 79-0

Ikipe ya Plateau United Feeders yo muri Nigeria izakina na Simba Sports Club ya Meddie Kagere mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league, yigeze gutsinda ibitego 79-0 mu mukino umwe. Byabaye muri 2013 ubwo yakinaga n’Ikipe yitwa Akurba FC, mu byiciro byo hasi muri Nigeria. Muri uwo mukino igice cya mbere cyarangiye Plateau United ifite […]

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yubakiye umuturage inzu_Amafoto

img-20201111-wa0013.jpg

Clémentine Nyirambarushimana utuye mu Mudugudu w’Uwimfizi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’umuryango we bashyikirijwe inzu yubatswe na Batayo ya 51. Ni inzu uyu muryango wari waremerewe n’umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jean- Jacques Mupenzi. Nyirambarushimana yashimye igikorwa cy’urukundo bagaragarijwe n’ingabo, anavuga ko agiye guharanira ko abana be […]

Tanasha agiye gutera ikirenge mu cya Zari na we ashyire Diamond umwana babyaranye

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya, aravuga ko Tanasha Donna Oketch wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnunz ateganya gutera ikirenge mu cya mukeba we Zari Hassan, na we akajyanira uriya muhanzi umwana w’umuhungu babyaranye. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Zari afashe Tiffah na Nillan yabyaranye na Diamond akabajyana muri Tanzania, aho bakomeje kugirana ibihe […]

Abakinnyi b’Amavubi bakoze imyitozo ikomeye yo kubongerera ingufu (Amafoto)

img_20201110_160824.jpg

Abakinnyi b’Ikipe y’igihugu’Amavubi’ kuri uyu wa Kabiri, bakoze imyitozo yo kubongerera ingufu, bitegura umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon uzabahuza na Cape-Vert. Ni umukino uzabera i Praia ku wa Kane w’iki cyumweru. Mu kanya kashize ni bwo abasore ba Mashami basoje imyitozo yo muri gym, bajya kuruhuka mbere yo kujya […]

Abakinnyi bane mu bo umutoza wa Cap-Vert yahamagaye ngo bitegure Amavubi ntibazaboneka

Ikipe y’igihugu cya Cap-Vert yakoze imyitozo ya mbere ku wa Mbere yitegura umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F izahuramo n’Amavubi y’u Rwanda. Ni umukino uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo saa Kumi n’ebyiri z’i Kigali. Imyitozo ya mbere yayobowe n’umutoza Bubista, yitabiriwe n’abakinnyi icyenda gusa nyuma y’uko abandi bahamagawe batinze kugera […]

Umusirikare wa FARDC yishe Abofisiye babiri bagenzi be

Umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yishe bagenzi babiri bo ku rwego rwa ba ofisiye, nyuma y’ubushyamirane bwabahuje ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2020. Byabereye muri Teritwari ya Nyunzu ho mu Ntara ya Tanganyika mu majyepfo ya RDC. Umuyobozi wa Teritwari ya Nyunzu, yabwiye 7Sur7.cd ko uwo musirikare yarashe bagenzi be […]

Twibukiranye uko APR FC yigeze gusezerera Gor Mahia iyandagaje

Tombora y’uko amakipe agomba guhura mu ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions league yabereye i Caïro mu Misiri ku munsi w’ejo, yasize ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda itomboye Gor Mahia y’i Nairobi muri Kenya. Gor Mahia ikipe ya APR FC yatomboye, ni imwe mu makipe azwi hano mu Rwanda dore ko ikunda guhura […]

Mozambique: Abarenga 50 bishwe baciwe imitwe n’inyeshyamba

Abantu barenga 50 bishwe baciwe imitwe mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique, mu bwicanyi bikekwa ko bwakozwe n’abarwanyi bo mu mutwe ugendera ku mahame y’idini ya Islam wa Islamic State. Amakuru avuga ko abarwanyi bafashe ikibuga cy’umupira w’amaguru bakagihindura ahantu bahuriza abantu bakabica babatemaguye. Mu wundi mudugudu ngo hari abantu benshi baciwe imitwe nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru […]

CAF Champions league: APR FC yatomboye ikipe yo muri EAC

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza rya Total CAF Champions league rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, izahura na Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya mu ijonjora ry’ibanze. Ni nyuma ya tombora ya CAF Champions yabereye i Cairo mu Misiri. Ikipe izarokoka hagati ya APR na […]

Bobi Wine yiyemeje gukemura ikibazo cy’abaganga b’Abagande bahungira mu Rwanda

Umuhanzi akaba n’Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, Robert Ssentamu Kyagulanyi alias Bobi Wine, yiyemeje gukemura ikibazo cy’abaganga ba Uganda bava muri kiriya gihugu bakajya gushaka akazi mu bihugu birimo n’u Rwanda kubera imishahara y’intica ntikize. Bobi Wine yiyemeje gukemura ikibazo cy’abaganga bahunga Uganda binyuze mu kubongerera umushahara, ubwo yari i Mbarara aho yatangirije […]

Amavubi yerekeje i Praia muri Cap-Vert na Jet Privé

img_20201109_101539.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo, ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yahagurutse i Kigali n’indege yihariye (Jet Privé) yerekeza i Praia , aho yitabiriye umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika uzayihuza na Cap Vert. Ni umukino uteganyijwe kuba ku wa Kane w’iki cyumweru, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha […]

Diamond na Zari bahuje imbaraga bajya gushyigikira Simba ikina na Yanga (Amafoto)

zarithebosslady_20201109_10.png.jpg

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz n’uwahoze ari umugore we, Zari Hassan, baheruka guhuza imbaraga bajya gushyigikira ikipe ya Simba Sports Club ikina na Yanga Africans bahora bahanganye. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo ikipe ya Yanga yari yakiriye Simba, mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona ya […]

Kariakoo Derby: Rwabuze gica hagati ya Yanga Africans na Simba SC

Umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Tanzania wahuje Simba Sports Club na Yanga Africans kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kugwa miswi igitego 1-1. Yanga Africans y’umutoza Kaze Cedric yari yakiriye mukeba wayo w’ibihe byose, mu mukino wabereye kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa mu mujyi wa Dar es Salaam. […]

Joe Biden yatorewe kuba Perezida wa Amerika atsinze Trump bari bahanganye

Umudemokarate Joe Biden atorewe kuba Perezida wa 46 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsinda Perezida ucyuye igihe, Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu. Biden wabaye Visi-Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe cya Barack Obama, yegukanye insinzi mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma yo kugeza […]

Guinée: Ndayishimiye yasuye Kiliziya nini kurusha izindi, aca bugufi yihana ibyaha (Amafoto)

img_20201107_145432.jpg

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye umaze iminsi mu ruzinduko muri Guinée Équatoriale, yasuye ibikorwa binyuranye birimo na Kiliziya nini kurusha izindi muri Afurika yo hagati kurusha izindi yagezemo agaca bugufi ahimbaza Imana. Perezida Ndayishimiye wagiye muri Guinée Équatoriale ku wa Mbere w’Iki cyumweru, yari amaze iminsi itanu muri kiriya gihugu aho yanabonanye n’umukuru na Perezida […]

Rusizi: Abize imyuga barasaba ubufasha ngo bihangire umurimo

Abarangije amasomo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ubufasha bwiganjemo ubw’ibikoresho kugira ngo bazabashe gushyira mu ngiro ibyo bize. Ubufasha basaba burimo ubw’ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyo bize ngo babashe kubibyaza umusaruro, kubona aho bakorera heza babasha kubona ababagana uko babyifuza no kubumbirwa hamwe ngo […]

Umukinnyi uhesha Yanga insinzi imbere ya Simba SC aregukana imodoka

img_20201107_081742.jpg

Abarimo Umunya-Ghana Michael Sarpong, bashobora kwegukana imodoka cyo kimwe n’abandi bafana ba Yanga Africans, mu gihe hagira uyifasha kwegukana amanota atatu imbere ya Simba Sports Club. Saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Yanga Africans iza kuba yakira Simba Sports Club, mu mukino w’umunsi wa 10 wa Tanzania ubera kuri Stade yitiriwe […]

Safi Madiba yanduye Covid-19, agenera ubutumwa abakunzi be

Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye mu muziki nyarwanda nka Safi Madiba, yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus, aboneraho guha ubutumwa abakunzi be n’abandi muri rusange bwo gukaza ingamba zo kwirinda. Safi usigaye aba muri Canada, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yanduye Covid-19, avuga ko iki cyorezo kiriho asaba n’abantu kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima. […]

Kariakoo Derby: Simba SC yaburiye Yanga Africans ko iza kongera kuyibabaza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Young Africans (Yanga SC) irakira mukeba wayo Simba SC, mu mukino wa Derby ya Kaiakoo utegerejwe n’imbaga y’Abanya Tanzania ndetse n’abakunzi ba ruhago mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni umukino ikipe ya Simba SC yakaniye cyane, iburira Yanga Africans ko iza kongera kuyibabaza nk’uko byagenze mu […]

Nyaruguru: Umugabo wari umaze amezi 2 arongoye umukobwa w’imyaka 15 yafunzwe

Umugabo w’imyaka 38 witwa Ndungutse James, utuye mu Mudugudu wa Kibayi, Akagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, ubu afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwangavu twise NS. Uyu mukobwa ufite imyaka 15 y’amavuko yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza. Amakuru ahari avuga ko Ndungutse yamucyuye mu rugo, […]

RDC: Moïse Katumbi yakiriwe i Kinshasa nka Yezu i Yeruzalemu (Amafoto)

20201106150251351139-kat0_bon.jpg

Umuherwe Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga iherereye mu majyepfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yageze mu murwa mukuru, Kinshasa, kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020. Uyu mugabo usanzwe ari na Perezida w’Ikipe y’Umupira w’amaguru ya TP Mazembe, yageze muri uyu murwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yakirwa n’ibihumbi by’abaturage […]

Rayon Sports yasinyishije Umunya- Côte d’Ivoire wakiniraga TP Mazembe (Amafoto)

img_20201106_160133.jpg

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu, yasinyishije Umunya- Côte d’Ivoire, Jean Vital Ourega; iheruka gutizwa na Tous Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ourega w’imyaka 24 y’amavuko, yasinye amasezerano y’umwaka umwe yo gukinira Rayon Sports. Akina hagati mu kibuga. Uyu musore ukina hagati mu kibuga, yari asanzwe ari mu Rwanda […]

Gatsibo: Umusore yakubiswe n’abanyeshuri bahorera mwarimu wabo yari akomerekeje

Umusore witwa Munezero Yves w’imyaka 19 y’amavuko bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, yinjiye mu kigo cy’amashuri cya G.S Bihinga mu Karere ka Gatsibo, akomeretsa umwarimu, abanyeshuri na bo bamwahuka bahorera mwarimu wabo. Byabaye ejo ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, yavuze ko mu […]

Abakinnyi 11 b’Amagaju FC banduye Covid-19

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Amagaju y’i Nyamagabe, bwatangaje ko abakinnyi bayo 11 banduye Coronavirus ndetse ko bari mu mubare w’abo Minisiteri y’Ubuzima yaraye itangaje ko banduriye mu Karere ka Nyamagabe. Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ejo ku wa Kane mu gihugu habonetse abarwayi bashya ba Coronavirus 18, barimo 12 bagaragaye mu Karere ka Nyamagabe, umwe w’i […]

Diamond yakiranye ubwuzu Zari n’abana be nyuma y’imyaka ibiri batabonana (Amafoto)

diamondplatnumzfamily_20201106_1.png.jpg

Ibihumbi by’Abanya-Tanzania bongeye kuzura imihanda yo muri iki gihugu, ubwo Umunya-Uganda Zari Hassan yasesekaraga i Dar es Salaam ari kumwe n’abana be babiri bajya guhura n’umuhanzi Diamond Platnunz. Iki cyamamare mu muziki wa Tanzania n’uwa Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, cyakiranye ubwuzu abana be na Zari ubwo bageraga ku kibuga cy’indege, nyuma y’imyaka ibiri nta wuca […]

Umutoza wa Dynamo Kiev yakoreye Messi ibidasanzwe muri ruhago

Umutoza w’ikipe ya Dynamo Kiev yo mu gihugu cya Ukraine, Mircea Lucescu, yakoze agashya katari kamenyerewe mu mupira w’amaguru asaba Lionel Messi wa FC Barcelona bari bahanganye umwambaro. Gusabana imyambaro ku bakinnyi ni ibisanzwe mu mupira w’amaguru, gusa kuba umutoza yawusaba umukinnyi w’ikipe bahanganye ni agashya katamenyerewe mu mupira w’amaguru. Mu ijoro ryakeye FC Barcelona […]

Umukinnyi wigeze kubabaza Amavubi yerekeje muri Atletico Madrid

Ikipe ya Atletico Madrid yo mu gihugu cya Espagne, yatangaje ko yamaze gusinyisha Umunya Repubulika ya Centrafrica, Geoffrey Kondogbia, wakiniraga ikipe ya Valencia. Uyu mugabo usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu cye, yasinyiye Atletico Madrid amasezerano y’imyaka ine. Iyi kipe y’umutoza Diego Simeone yamuhaye ikaze ibinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter. Kondogbia w’imyaka […]

Inzira zongeye kuba nyabagendwa ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo, Abanyarwanda n’Abakongomani batangiye kwambuka imipaka ihuza ibihugu byombi ihuza umujyi wa Gisenyi na Goma, nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranyije kuyifungura. Icyemezo cyo gufungura imipaka ihuza Goma na Rubavu ariko hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, cyafashwe ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo mu nama […]

Magufuli yarahiriye kuyobora Tanzania muri manda ye ya nyuma

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Joseph Magufuli, yarahiriye kongera kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri y’imyaka itanu, nyuma yo gutorerwa kukiyobora mu cyumweru gishize. Umuhango w’irahira rya Perezida Magufuli wabereye mu mujyi wa Dodoma, witabirwa n’imbaga y’Abanya-Tanzania ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Abanyacyubahiro barimo Ali Hassan Mwinyi na Jakaya Mrisho Kikwete bayoboye Tanzania, bari […]

Sergio Ramos amaze gutsindira Real Madrid ibitego byinshi kurusha Zidane na Kaka

Myugariro Sergio Ramos, yaraye atsindiye Real Madrid asanzwe abereye Kapiteni igitego cy’ijana, arusha ibitego ibihangange nka Zinedine Zidane na Kaka ugereranyije n’ibitego byatsindiye iriya kipe y’i Madrid. Ramos yatsindiye Real Madrid igitego cy’ijana, ubwo yatsindaga Inter Milan ibitego 3-2, mu mukino wa UEFA Champions league wabaye mu ijoro ryakeye. Ibitego 100 amaze gutsindira Madrid birimo […]

RIB yafashe Nsengiyumva yashakishaga imukekaho kwica umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Gatatu, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nsengiyumva Jean Claude rwari rumaze iminsi rushakisha, kubera icyaha cyo kwica umugore we akekwaho. Ku wa 31 Ukwakira 2020 ni bwo Nsengiyumva w’imyaka 40 y’amavuko yishe Benimana wari umugore we, ahita atoroka. Byabereye mu Mudugudu wa Rwankuba, Akagari ka Mubuga ho […]

Ethiopia: Abiy yasabye igisirikare kwihorera ku mutwe wa TPLF wakigabyeho igitero

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, yasabye igisirikare kugaba igitero cyo guhashya umutwe umaze igihe ushaka ubwigenge bwa leta ya Tigray, nyuma y’ikivugwa ko ari igitero wagabye ku kigo cya gisirikare. Dr Abiy yashinje ishyaka riri ku butegetsi muri iyo leta rya Tigray People’s Liberation Front (TPLF) kuba ari ryo ryagabye icyo gitero. Mu […]

Uganda: Gen. Muhoozi na Bobi Wine batangiye guhigana ubutwari

Umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni mu by’umutekano, akanaba umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangiye guterana amagambo na Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu gihe habura amezi atatu yonyine muri Uganda hakaba amatora y’umukuru w’Igihugu. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Bobi Wine yatanze Kandidatire ye mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri […]

RBA yahawe uburenganzira bwo kwerekana shampiyona y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kabiri ryasinyanye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) aruha uburenganzira bwo gutambutsa (kuri Televiziyo) amarushanwa ritegura. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Remera ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, hagati ya Rtd Brig. Gen Sekamana Jean Damascène uyobora FERWAFA na Arthur Asiimwe uyobora RBA. Perezida wa FERWAFA yavuze ko […]

RIB yafashe ukekwaho kwica umuturanyi we, iracyahiga undi wishe umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nsengimana Damien wakekwagaho kwica uwitwa Uwimana Pelagie wari umuturanyi we, runatangaza ko rushakishwa uwitwa Nsengiyumva Jean Claude ukekwaho kwica umugore we. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020, Nsengimana Damien yishyikirije inzego za Polisi Station ya Jabana. RIB ku wa Mbere tariki 2 […]

Rayon Sports yaba yisubiye ku kwirukana Jean Paul?

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports, bwavuze ku makuru yavugaga ko Nkurunziza Jean Paul wari Umuvugizi wa Rayon Sports FC yakuwe ku mirimo, buvuga ko atari ukuri. Mu kiganiro Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yagiranye na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ubu nka perezida w’ikipe ari we […]

Abatekereza ko bakoresha igisirikare barwanya Museveni bararota ku manywa_Gen Muhoozi

Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’Umujyanama we wihariye mu by’umutekano, yavuze ko abasirikare ba Uganda bose bafata Museveni nka se cyangwa sekuru, akurira inzira ku murima abibwira ko igisirikare gishobora kumutera umugongo. Yabitangaje mu gihe muri Uganda imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu irimbanyije, aho amashyaka akomeje kwemeza abakandida […]

Umwe mu mipaka uhuza u Rwanda na RDC wafunguwe

Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byafashe icyemezo cyo kongera gufungura umupaka uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma, ariko hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Icyemezo cyo kongera gufungura uriya mupaka cyafashwe ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo, mu nama yabereye i Goma ihuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira […]

Kera kabaye abakinnyi ba APR FC berekeje mu mwiherero w’Amavubi

Abakinnyi 11 ba APR FC berekeje mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ i Nyamata ho mu karere ka Bugesera, nyuma yo gusoza gahunda y’imyitozo bari bahawe n’abatoza ba APR FC. Tariki ya 7 Ukwakira ni bwo Mashami Vincent utoza ’Amavubi’ na bagenzi be, bahamagaye abakinnyi 37 bagomba kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda F Amavubi azahuramo […]

Zabyaye amahari hagati y’igisirikare cya Uganda n’icya Sudani y’Epfo

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyanyomoje ibiheruka gutangazwa na Guverinoma ya Sudani y’Epfo ku bijyanye n’imirwano yahuje abasirikare b’ibihugu byombi ikagwamo babiri. Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ni bwo abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo barashwe n’Ingabo za Uganda barapfa undi umwe zimufata mpiri, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi ku mupaka ugabanya ibihugu byombi. Kuva icyo gihe […]

Rubavu: Uwari waranyazwe inka ye na Lieutenant muri RDF yayisubijwe n’iyayo

Umuturage wo mu Murenge wa Kanzenze w’Akarere ka Rubavu witwa Banyeretsurwango Eustache wari waranyazwe inka n’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lieutenant, yamaze kuyisubizwa iri kumwe n’iyayo. Mu minsi ishize uyu muturage yavugaga ko mu mwaka ushize ari bwo yaguze iyo nka na mugenzi we witwa Kabayiza utuye mu Mudugudu wa Tubindi, […]

Ndacyakugenda imbere_Perezida Kagame abwira Dr Tedros na we wungutse umwuzukuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Dr Tedros Adhanom Ghebreyusus uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) wungutse umwuzukuru, amubwira ko akimuri imbere. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ni bwo Dr Tedros yatangaje ko yakiriye umwuzukuru we wa mbere w’umukobwa, amuha ikaze abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Ubuzima bushya ni […]

Abarwayi batatu bashya ba COVID-19 ni bo babonetse mu gihugu

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko mu gihugu habonetse abarwayi bashya ba COVID-19, mu gihe umuntu umwe ari we wakize iki cyorezo. Abarwayi babiri babonetse mu karere ka Nyagatare undi umwe aboneka i Kirehe, mu bipimo 1,848 byafashwe. Umubare w’abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda ni 5,137; abishwe na yo ni 35 mu gihe […]

Mu mukino w’ishiraniro, APR VC itsinze UTB VC yegukana igikombe cya shampiyona

Ikipe ya APR Volleyball Club yegukanye igikombe cya shampiyona ya Volleyball, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma UTB amaseti 3-2. Wari umukino wa nyuma w’ishiraniro amakipe yombi yari yahuriyemo kuri petit Stade, i Remera. APR VC yegukanye iseti ya mbere ku manota 25 kuri 23 ya UTB yemwe inatangira iseti ya kabiri iri hejuru […]

Umushahara w’abasirikare wazamuweho 75%_Dr Frank Habineza

Dr Frank Habineza, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, avuga ko bishimira uburyo ibyo bagiye bavuganiraho abaturage birimo gukorwa, muri ibyo hakaba harimo ko umushahara w’abasirikare wazamuweho 75%, uw’abarimu ukaba umaze kuzamurwaho 20% n’uw’abapolisi nawo ukaba urimo kuzamurwa. Ibi Dr Frank Habineza […]

Gisenyi na Goma yaba ari yo mijyi ituranye cyane kurusha indi ku Isi?

Umujyi wa Gisenyi uri mu karere ka Rubavu na Goma yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ni imijyi ituranye cyane, ku buryo ugeze hafi yayo utabisobanukiwe ushobora kwibwira ko ari umujyi umwe. Ni imijyi ibiri yombi ikora ku kiyaga cya Kivu gihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yombi ikaba mu majyepfo […]

Bakina gicuti: APR FC yanyagiye Rwamagana City ibitego 7-1

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino kuri uyu wa Gatandatu yanyagiye Rwamagana City yo mu kiciro cya kabiri ibitego 7-1, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari ahuriyemo i Shyorongi. APR FC izahararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league na CECAFA Kagame Cup, ndetse n’imikino y’amarushanwa atandukanye akinirwa imbere mu […]

Menya ibihugu bifite ingufu za gisirikare kurusha ibindi ku Isi mu 2020

Ikinyamakuru Mpuzamahanga ‘Firepower’ gisanzwe gikora intonde z’uko ibihugu birutanwa mu ngufu za gisirikare, cyasohoye urutonde rwa 2020 ruriho uko ibihugu 138 birutanwa mu gisirikare. Ni urutonde kiriya kinyamakuru gikora kigendeye ku mubare w’intwaro igihugu gitunze, umubare w’ingabo gifite ndetse n’umutungo gishora mu bikorwa bya gisirikare. Ibihugu bine bya mbere kuri uru rutonde ntabwo byahindutse ugereranyije […]

Byiringiro Lague yakorewe ibirori by’isabukuru by’agatangaza (Amafoto)

9g8a6974-copy-copy-768x538.jpg

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu Tariki 30 Ukwakira, umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi n’umufasha we bitabiriye ibirori by’agatangaza byo kwizihiza isabukuru ya rutahizamu Byiringiro Lague wari wujuje imyaka 20. Ni ibirori byabereye mu mwiherero wa APR FC i Shyorongi ahagana saa tatu zuzuye z’umugoroba, ubwo abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’ikipe batunguraga […]

FARDC yagaruje inka zirenga 300 Abanyamulenge bari banyazwe na Mäi-Mäi

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorera ahitwa Kalingi muri Teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zagaruje inka zirenga 300 z’aborozi b’Abanyamulenge zari zaranyazwe n’inyeshyamba za Mai-Mai. Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo Capt Dieudonne Kasereka, yavuze ko tariki ya 28 Ukwakira ari bwo ziriya nyeshyamba zagabye igitero ku borozi zibanyaga […]

Abanyarwanda 0.8% ntibizera Perezida Kagame_Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ejo ku wa Gatanu, bugaragaraza ko Abanyarwanda bangana na 99.2% bizera Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ikizere kinshi Abanyarwanda bafitiye Umukuru w’Igihugu bagihera ku iterambere amaze kugeza ku gihugu mu myaka amaze akiyobora, hamwe n’umwete agira mu gukemura ibibazo byabo. Uretse kuba Perezida Kagame yizerwa n’Abanyarwanda bamugezaho ibibazo, ni […]

Kenya: Umuturage yari akubise Visi-Perezida William Ruto, abarinzi baratabara

Visi-Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, kuri uyu wa Gatanu ubwo yari kuri Stade ya Mathioya mu ntara ya Murang’a; yari akubiswe n’umuturage atabarwa n’abarinzi be. Dr Ruto ari mu ntara ya Murang’a n’iya Nyeri, yaganiriye n’abaturage ba Kenya kuri gahunda zitandukanye zo kubateza imbere no kubongerera ubushobozi. Ubwo uyu Visi-Perezida yavaga kuri Stade ya […]

Capt. Uwayezu yaherejwe na Murenzi Abdallah ububasha bwo kuyobora Rayon Sports

Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle uheruka gutorerwa kuyobora umuryango Rayon Sports, yamurikiwe ibyo wari ufite na Murenzi Abdallah wari uyoboye Komite y’inzibacyuho birimo ibikombe bitanu n’umubare w’abakinnyi bashya baguzwe. Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Rayon Sports giherereye ku Kimihurura. Muri iri hererekanyabubasha ryabaye nyuma y’iminsi itandatu hatowe Komite Nyobozi nshya, Murenzi Abdallah yavuze ko […]

Perezida Kagame ntiyumva impamvu Musanze isigaye iza mu myanya y’inyuma mu mihigo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko uturere twahoze twitwara neza mu mihigo ari two dusigaye tuba utwa nyuma, yibaza by’umwihariko icyo akarere ka Musanze kabura ku buryo gasigaye kaza mu myanya ya nyuma. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda habereye umuhango wo kumurika uko imihigo ya 2019/2020 yashyizwe […]

Senegal: Abatari bake baguye mu mpanuka y’ubwato mbi kurusha izindi mu 2020

Abimukira bagera ku 140 barohamiye mu gihugu cya Senegal, mu mpanuka ya mbere y’ubwayo ihitanye abantu benshi muri 2020 nk’uko byatangaje n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (IOM). Itangazo IOM yasohoye ku munsi w’ejo, rivuga ko ubwato bwakoze impanuka bwari butwaye abantu babarirwa muri 200. Yunzemo iti: “IOM ibabajwe cyane n’iri sanganya riherutse kuba, nyuma […]

Ifoto y’umunsi! Perezida Kagame yagaragaye agenda mu mvura

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaye agenda mu mvura ubwo yari mu Ishuri Rikuru rya gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera aho yari yagiye kuganiza abanyeshuri bitegura kuba Abofisiye mu ngabo z’u Rwanda bahiga. Perezida Kagame yageze i Gako ari kumwe n’Umujyanama we wihariye mu by’umutekano, Gen James Kabarebe; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, […]

Myugariro ngenderwaho w’Amavubi yanduye Covid-19

Myugariro Nirisarike Salomon uri mu bagenderwaho mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yanduye icyorezo cya Covid-19 mu gihe yiteguraga kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu. Nirisarike ukinira FC Pyunik yo muri Armenia, yari mu bakinnyi 37 umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yari yitabaje ku mikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Cap-Vert, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera […]

Museveni na Bobi Wine bahatanira kuyobora Uganda bagiye guhurira mu biganiro mpaka

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, Gen Mugisha Muntu n’abandi bakandida bahatanira kuyobora Uganda, bazahurira mu biganiro mpaka Mbere y’uko biyamamaza. Ni ibyatangajwe ejo ku wa Kane n’Inama Mpuzamatorero ya Uganda (IRCU) isanzwe itegura ibiganiro mpaka by’abakandida Perezida muri kiriya gihugu, bigatambuka kuri Televiziyo. Umuyobozi ushinzwe itumanaho […]

Ingabo za Uganda zarasanye n’iza Sudani y’Epfo, hapfa abasirikare babiri

Abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo ku wa Kabiri w’iki cyumweru barashwe n’Ingabo za Uganda barapfa undi umwe zimufata mpiri, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi ku mupaka ugabanya ibihugu byombi. Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani y’Epfo, Maj Gen Lul Ruai Koang, yemeje urupfu rwa bariya basirikare avuga ko intandaro yo kugira ngo abasirikare b’impande zombi bakozanyeho ari […]