Museveni yavuze ko atagundiriye ubutegetsi, ko ahubwo ari mu butumwa nk’ubwa Yezu

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko atarwanira umwanya wo kwizirika ku kuyobora Uganda nk’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe babimushinja, ko ahubwo ibyo arimo ari ubutumwa. Museveni amaze imyaka 36 ari Perezida wa Uganda, ndetse ari mu bakandida 11 bahatanira kuyobora kiriya gihugu mu myaka itanu iri imbere. Arahabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora Uganda muri […]

Ubwinshi bw’ibyaha mu Rwanda mu biri gutera ubucucike mu magereza

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, yasobanuye ko ubucucike bukabije bukomeje kurangwa muri gereza zo mu Rwanda no mu masitasiyo ya Polisi buterwa n’ubwiyongere bw’ibyaha. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro cyahuje Itangazanakuru n’inzego zitandukanye cyahuriranye n’itangizwa ry’Icyumweru cy’Ubucamanza. Ikibazo cy’ubucucike bukomeje kurangwa mu magereza kiri mu byabajijwe, nyuma y’uko iki kibazo gihagurukije Sena y’u Rwanda […]

APR FC yatsinze AS Arta Solar ya Alex Song mbere yo kwakira Gor Mahia

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Mbere, yatsinze mu mukino wa gicuti ibitego 2-0 ikipe ya AS Arta Solar yo muri Djibout mbere yo kwakira Gor Mahia yo muri Kenya, mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league uzabera i Kigali mu mpera z’iki cyumweru. Igice cya mbere cy’uyu mukino wagaragayemo Alexander Song wakiniye […]

Mitsindo Viateur wari umaze igihe atabarizwa ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ruheruka guta muri yombi Mitsindo Viateur wari umaze igihe atabarizwa, akaba akekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Mitsindo w’imyaka 39 mu busanzwe ni umutoza w’abana mu bijyanye n’imikino ngororangingo (Acrobatie), gusa anazwi ku rubuga rwa Facebook aho akunze gutambutsa amafoto aherekejwe n’ubutumwa buzimije. Kuva mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hari […]

Ahmad Ahmad uyobora CAF yahagaritswe na FIFA imyaka itanu

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, yahagaritse Ahmad Ahmad uyobora Impuzamashyirahawe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, kumara imyaka itanu atagaragara mu bikorwa bya ruhago kubera amakosa yakoze. FIFA yemeje ko yahannye uriya mugabo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet. Ni nyuma y’uko Urugereko rw’abacamanza bagize komite yigenga ishinzwe imyitwarire rwasanze Ahmad wari unasanzwe ari Visi-Perezida […]

Uganda: Umuhanzi Ykee Benda yari apfuye, Imana ikinga akaboko (Amafoto)

img_20201123_091349.jpg

Umuhanzi Wycliffe Tugume uzwi nka Ykee Benda mu muziki wa Uganda, yakoze impanuka ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari kumwe n’umuryango we, ku bw’amahirwe ntihagira uyitakarizamo ubuzima. Ykee Benda usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’abahanzi bo muri Uganda, azwi mu ndirimbo zakunzwe hano mu Rwanda nka Munakampala, Farmer yakoranye na Sheebah Karungi, Byonkola, […]

Amavubi y’amagare yaririmbwe, yibagiza Abanyarwanda aya ruhago

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, bavuzwe imyato n’ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda, nyuma yo kwegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya bakongera guhesha ishema u Rwanda. Ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo, ni bwo Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye ririya siganwa ryitiriwe umufasha wa Perezida Paul Biya wa Caméroun, nyuma yo kumarana umwambaro w’umuhondo iminsi […]

La liga: Bwa mbere mu mateka Atletico Madrid ya Simeone yatsinze FC Barcelona

Ikipe ya Atletico Madrid yaraye itsinze FC Barcelona igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Espagne, iba incuro ya mbere Simeone atsinze iriya kipe muri shampiyona ya Espagne mu kuva bahura bwa mbere mu myaka 10 ishize. FC Barcelona yari yasuye Atletico Madrid ku kibuga Wanda Metropolitano, gusa idafite abarimo Ansu Fati […]

Abantu 34 biganjemo ab’i Rwamagana na Rubavu banduye Covid-19

img_20201121_214146.jpg.png

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ‘MINISANTE’, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo mu gihugu habonetse abantu 34 bashya banduye Covid-19, mu gihe abakize iki cyorezo ari bane. MINISANTE ivuga ko mu barwayi bashya babonetse harimo 14 b’i Rwamagana, umunani ba Rubavu, batandatu b’i Bugesera, babiri b’i Musanze, babiri b’i Nyagatare, umwe w’i […]

Burera: Haravugwa iraswa ry’abageragezaga kwinjiza kanyanga mu gihugu

Itangazanakuru ryo muri Uganda riravuga ko umwuka mubi wongeye gututumba ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda hagati y’uturere twa Burera na Kabale, nyuma y’uko ingabo abantu batatu bageragezaga kwinjiza mu gihugu ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Amakuru avuga ko umwe muri batatu barashwe yahise apfa, abandi babiri bagakomereka, bikaba byabaye saa cyenda n’igice z’igicuku cyo kuri […]

Mugisha Moïse arakoza imitwe y’intoki kuri GP Chantal Biya nyuma yo gutwara agace ka kane

Umunyarwanda Mugisha Moïse kuri uyu wa Gatandatu, yegukanye agace ka kane k’isiganwa ry’amagare rya Grand Prix Chantal Biya riri kubera muri Caméroun, yiyongerera amahirwe yo kwegukana iri siganwa ribura agace kamwe rikarangira. Ku munsi wa kane w’iri siganwa, abakinnyi bavuye ahitwa Zoétélé bagana ahitwa Nkpwang, basoreza mu gace ka Meyomessala ku ntera ya kilometero 116.4. […]

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera cyenyege

Kuvuga ko igihugu utapfa kukigabaho igitero uko wiboneye, bijyana n’ibintu byinshi, gusa iby’ibanze muri ibyo ni ingufu za gisirikare gifite, imiterere yacyo ndetse n’ingufu gifite mu bubanyi n’amahanga ku buryo gitewe cyatabarwa. Izi ngingo ni zo urubuga news.phxfeeds rusanzwe rukora intonde zitandukanye rwifashishije rukora urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere ku Isi bigoranye ko wagabaho igitero […]

Byinshi ku midari y’ishimwe yambikwa abasirikare ba RDF n’ibigenderwaho mu kuyitanga

Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ni ryo rigena imidari y’ishimwe yambikwa ingabo z’u Rwanda. Ni imidari 17 yambikwa abasirikare kubera imirimo y’indashyikirwa itandukanye baba bakoze. 1. Umudari w’Icyubahiro w’Ingabo Ni umudari ufite ishusho y’igi rihagaritse, rifite impeta ebyiri zitandukanye. Inyuma h’iyo mpeta hariho amagambo […]

Bobi Wine yunamiye abakabakaba 40 bapfuye bigaragambiriza ifungwa rye

Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yihanganishije imiryango y’abantu baguye mu myigaragambyo yadutse muri Uganda nyuma y’itabwa muri yombi rye ryabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Ubwo Bobi Wine yari afungiye i Nafulenya mu gace ka Jinja, abasirikare n’abapolisi ba Uganda bigabije imihanda bajya gutatanya abigaragambyaga. Polisi ya Uganda ivuga ko iyo myigaragambyo imaze […]

Bwa mbere Perezida Macron agiye gusura u Rwanda

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko afite ikizere cyo gusura u Rwanda mu mwaka utaha wa 2021, mu gihe umubano w’ibihugu byombi utakunze kuba ntamakemwa kubera uruhare Ubufaransa bushinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida Macron yatangaje ko yifuza gusura u Rwanda ku wa Gatanu, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Jeune Afrique niba ateganya gukorera urugendo […]

Gor Mahia si ikibazo kuri Twe_Adil utoza APR FC

Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi utoza APR FC, yavuze ko badatewe impungenge na Gor Mahia ahubwo ko bo bagomba kwitegura neza kandi bagakomeza gukina imikino ya gicuti kugira ngo bazajye guhura na yo bameze neza. APR FC izakira Gor Mahia yo muri Kenya mu mpera z’icyumweru gitaha, mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league. Ni umukino […]

CAF yangiye Robertinho kuzatoza Gor Mahia ikina na APR FC

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Kenya ibamenyesha ko Umunya-Brésil Roberto Oliveira Concalves ‘Robertinho’ atemerewe gutoza imikino ya CAF Champions league Gor Mahia izahuriramo na APR FC. Ku wa 27 Ugushyingo ni bwo APR FC izakira Gor Mahia i Nyamirambo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions […]

Uganda: Bobi Wine wari umaze igihe yarateje impagarara yafunguwe

Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yarekuwe atanze ingwate nyuma y’iminsi ibiri yari amaze afunzwe. Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate ya miliyoni imwe y’amashiringi ya Uganda, mu gihe abishingizi be barimo Depite John Baptist Nambeshe na Paul Mwiru buri umwe yatanze miliyoni eshanu. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Bobi Wine yitabye urukiko […]

Bwa mbere Perezida Kagame na Ndayishimiye bahuriye mu nama imwe

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari, yahuriyemo na mugenzi we w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye. Iyi nama yabaga ku ncuro yayo ya munani, yabaye hifashishijwe iyakure ry’amashusho (Video-Conference). Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye […]

Nta gihindutse APR FC irakina umukino wa gicuti n’ikipe ya Alexandre Song

Umunya-Caméroun Alexandre Song wakinnye mu bwugarizi bw’amakipe y’ibihangange nka Arsenal yo mu Bwongereza na FC Barcelone yo muri Espagne, ari i Kigali hano mu Rwanda aho we n’ikipe ye bitabiriye umukino wa gicuti bagomba guhuriramo na APR FC. Nta gihindutse uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku cyumweru nk’uko Radio 10 ibivuga. Alexandre Song […]

Dr Tedros yavuze ku byo gufasha ingabo za Tigray yashinjwe n’igisirikare cya Ethiopia

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yahakanye ibyo guha inkunga ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) yashinjwe n’igisirikare cya Ethiopia, avuga ko icyo ashyize imbere cyonyine ari amahoro. Ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Gen. Berhanu Jula, yabwiye itangazamakuru ko Dr Tedros […]

Igisirikare cya Ethiopia cyashinje umuyobozi wa OMS gufasha abigometse ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Gen Berhanu Jula, yashinje Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, guha ubufasha Ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) zirimo kurwana n’iza Ethiopia. Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yavuze ko Dr Tedros “ntacyo atakoze” mu gushyigikira TPLF no kuyifasha […]

Uganda: Uko amatora yegereza, ni ko ibintu bikomeje kuzamba (Amafoto)

img_20201119_080732.jpg

Mu gihe Uganda ibura amezi atarenze abiri ngo yinjire mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ibintu bikomeje guhindura isura hagati ya Leta ya kiriya gihugu n’abatavuga rumwe na yo. Ibyo muri Uganda byongeye gufata indi ntera ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo, nyuma y’itabwa muri yombi rya Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, umukandida Perezida […]

Bizimana Yannick usigaye atyaye yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC

APR FC kuri uyu wa Kane ibifashijwemo n’abarimo rutahizamu Bizimana Yannick, yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo. Wari umukino wa cyenda wa gicuti APR FC yakinaga, mu rwego rwo kwitegura Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya bazahurira mu ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions league. Umukino ubanza […]

Haruna Niyonzima na Madamu we bakoze impanuka ikomeye

arton2748.jpg

Kapiteni w’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yaraye akoze impanuka ikomeye ari kumwe n’umwe mu bagore be babiri gusa Imana ikinga akaboko. Haruna na Madamu we wa kabiri bakoze impanuka mu ijoro ryakeye ubwo bari bavuye i Nyamata mu Bugesera gusura mushiki we witwa Naima usanzwe ari umugore w’umuzamu wa AS Kigali n’Amavubi, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’. […]

Uhabwa amahirwe yo kuyobora FC Barcelona ngo yiteguye gusinyisha Sergio Ramos

Victor Font, Umukandida uhabwa amahirwe menshi yo kuba Perezida wa FC Barcelona yo muri Espagne, yatangaje ko bishobotse yasinyisha muri Barcelona Sergio Ramos usanzwe ari Kapiteni wa Real Madrid. Fonte yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Cadena Cope. Ikinyamakuru ESPN Deporte kivuga ko Font ari we uhabwa amahirwe yo gusimbura Josep Maria Bartomeu uheruka kwegura […]

Rutsiro FC na Gorilla zazamutse mu kiciro cya mbere

Ikipe ya Rutsiro FC yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda na Gorilla FC y’umunyemari Hadji Mudaheranwa, zabonye itike yo kuzamuka mu kiciro cya mbere nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya playoffs y’Ikiciro cya kabiri. Gorilla FC yazamutse mu kiciro cya mbere nyuma yo gusezerera muri 1/2 cy’irangiza Etoile de l’Est y’i Ngoma kuri za Penaliti. […]

Bobi Wine uvuga ko ari hafi guhirika Museveni yatawe muri yombi

Polisi ya Uganda kuri uyu wa Gatatu, yataye muri yombi Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, uri mu bakandida bahatanira guhirika ku butegetsi Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Bobi Wine yafatiwe mu karere ka Luuka, aho yari yagiye kwiyamamariza. Ubutumwa buri kuri Twitter y’uyu mudepite buvuga ko “Polisi ku itegeko rya Mwesigwa Frank ukuriye […]

Mashami yabwiye abanyamakuru ko bazabazwa byinshi ku munsi w’imperuka

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yashinje bamwe mu banyamakuru kugira uruhare mu kuba rutahizamu Kévin Monnet-Paquet ataritabiriye ubutumire bw’Amavubi, ashimangira ko hari bamwe mu banyamakuru bazabazwa byinshi ku munsi w’imperuka. Umutoza Mashami yabitangaje ku munsi w’ejo, nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Amavubi yanganyijemo na Cap-Vert 0-0. Ni umukino Amavubi yarushijwemo […]

UEFA Nations league: Espagne yakoreye u Budage ibya mfura mbi

Ikipe y’Igihugu ya Espagne ‘La Furia Roja’, yaraye inyagiye iy’Abadage ibitego 6-0 biyihesha gusanga iy’Abafaransa muri 1/2 cy’irangiza cy’irusganwa rya UEFA Nations league. Muri uyu mukino Ferran Torres ukinira Manchester City yatsinzemo ibitego bitatu wenyine, iba incuro ya mbere uyu mukinnyi atsinze ibitego bitatu mu mukino umwe. Rutahizamu wa Juventus, Arvalo Morata ni we wafunguriye […]

RDC: Abarenga 30 baguye mu gitero cy’umutwe wa ADF

Abantu babarirwa muri 30 bishwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF wo muri Uganda, nyuma y’ibitero zagabye mu gace ka Bambuba-Kisiki no muri Parike y’Igihugu ya Virunga ho muri Terirwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu itangazo bwashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, […]

Amavubi akomeje kuba ikipe rukumbi itaratsinda igitego mu gushaka itike ya CAN

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yongeye kugwa miswi na Cape-Vert, ikomeza kuba ikipe rukumbi itaratsinda igitego mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu myaka ibiri iri imbere. Amavubi yari yakiriye Cap-Vert kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangira amakipe yombi anganya 0-0. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinnye iminota myinshi y’uyu mukino […]

Bernard Makuza azayobora indorerezi za AU mu matora yo muri Burkina Faso

Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, yahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zo kuba umuyobozi w’indorerezi zawo zizaba ziri mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Burkina Faso ateganyijwe tariki ya 22 Ugushyingo 2020. Makuza yemeje ko yahawe ziriya nshingano mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yashimiye Perezida […]

Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, akomeje kudacana uwaka n’Igitangazamakuru cya Radio/TV10 agishinja gushaka gucamo ibice iriya kipe yahoze abereye umuyobozi, mu gihe umunyamakuru Sam Karenzi asanga akwiye kwitabwaho n’abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe cyangwa akajyanwa Iwawa. Ibya Rayon Sports na kiriya gitangazamakuru byatangiye mu mezi yashize, ubwo iyi kipe yari mu nkundura […]

Rutahizamu wa Gor Mahia izakina na APR yabujije Uganda kubona itike ya CAN

Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo kuri uyu wa Mbere, yabujije Imisambi ya Uganda kubona itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0. Sudani y’Epfo yari yakiriye Uganda Cranes kuri Nyao National Stadium i Nairobi, nyuma y’umukino Abanya-Uganda bari bayitsinzemo igitego 1-0 ku wa Kane w’iki cyumweru. Igitego cya Sudani y’Epfo kinjiye […]

Menya ibyamamare 10 bitemera ko Imana ibaho (Amafoto)

bbbaivt.jpg

Abenshi mu batuye Isi mu madini n’amatorero atandukanye, bemera ko Imana ibaho; gusa nanone hakaba igice cy’abantu bamwe na bamwe bazwi nk’aba “atheist” batemera ko ibaho. Mu batemera ko Imana itabaho, harimo benshi mu byamamare, gusa hari 10 muri bo bazwi tugiye kubagezaho. 1. Natalie Dormer MSN ivuga ko uyu mugore ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza, […]

Bizimana Yannick yafashije APR FC gutsinda Etincelles mu mukino wa gicuti

Ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Rutahizamu Yannick Bizimana, yatsinze Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu mu mukino wa munani wa gicuti waberaga ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi. Ni umukino wari wasubitswe ku cyumweru kubera imvura nyinshi yatumye ikibuga cyuzura amazi, wasubukuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. APR FC yayoboye umukino aho […]

Museveni yakoze ‘pompage’ yereka urubyiruko ko agifite ‘Stamina’

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yakoreye pompaje (pompage) imbere y’urubyiruko rwo mu ishyaka rye mu rwego rwo kubereka ko agifite imbaraga (Stamina) zo kuyobora Uganda. Museveni w’imyaka 75 y’amavuko, yabikoze ubwo yari mu gace ka Arua aho yiyamamarije ku Cyumweru. Umukuru w’Igihugu cya Uganda ahataniye intebe isumba izindi n’amasura mashya atarimo Dr. Kizza Besigye […]

Imikino itanu Amavubi yatsinze akamwenyuza abakunzi bayo

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ izakira iya Cap-Vert; mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu myaka ibiri iri imbere. Amavubi ari guhatanira kongera gusubira mu gikombe cya Afurika, nyuma y’imyaka 16 ishize atazi uko gukina iri rushanwa bimera. […]

Perezida Ndayishimiye yacyeje INTAMBA nyuma yo kwihaniza Mauritania

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimiye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu cye, Intamba mu Rugamba, nyuma yo kwihaniza ikipe y’Igihugu cya Mauritania mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Abarundi bari bakiriye Mauritania kuri Stade yitiriwe Louis Rwagasore i Bujumbura, bayitsinda ibitego 3-1. Rutahizamu wa Yanga Africans Saidi Ntibazonkiza wari watsindiye Intamba ubwo zanganyaga na […]

Gereza ya Muhanga yabonetsemo abandi bagororwa 30 banduye COVID-19

img_20201114_222114.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko mu gihugu hose habonetse abarwayi bashya 32 banduye COVID-19, barimo 30 babonetse muri gereza ya Muhanga. Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu iyi gereza yari yabonetsemo abagororwa 36 banduye icyorezo cya Coronavirus. Undi umwe mu babonetse uyu munsi yabonetse mu mujyi wa Kigali, mu gihe […]

Perezida Ndayishimiye yahaye amafaranga abakinnyi b’Intamba mu Rugamba abasaba gutsinda Mauritania (Amafoto)

img_20201114_184045.jpg

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yakiriye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, mu rwego rwo kubatera imbaraga mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika bazahuriramo na Mauritania. Ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo ni bwo ikipe y’igihugu y’u Burundi izakira iya Mauritania, mu […]

Menya ibihugu 10 bya mbere ku Isi bituwe n’Abayisilamu benshi

Igihugu cya Indonesia giherereye ku mugabane wa Aziya, ni cyo kiza ku isonga mu bihugu bifite abayoboke b’idini ya Islam benshi kurusha ibindi ku Isi. Imbuga nka Wikipedia, supportmuslimpro.com n’izindi zitandukanye, zivuga ko 87% by’abaturage ba Indonesia ari Abayisilamu, zikavuga ko kiriya gihugu gituwe n’ababarirwa muri miliyoni 222. 2. Pakistan Igihugu cya Pakistan na cyo […]

Diamond Platnunz na Zari baba bongeye gusubirana?

Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje kugirana ibihe byiza n’uwari umugore we, Zarina Hassan, ku buryo abenshi bakomeje gutekereza ko aba bombi bashobora kuba barongeye gusubirana. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Zari yasesekaye i Dar es Salaam ari kumwe n’abana babiri yabyaranye na Diamond (Tiffah na Nillan), bakirwa na nyir’ubwite Diamond. Zari na Diamond bari […]

Ubwisanzure na Demokarasi bifite aho bigarukira_Perezida Magufuli

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yavuze ko ubwisanzure na demokarasi bifite aho bitagomba kurenga, mu gihe hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja gushaka kubica. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byavuze ko Magufuli yaraye avugiye ariya magambo mu muhango wo kurahiza abagize inteko ishingamategeko bashya. Perezida Magufuli yavuze ko “Intego y’ubwisanzure na demokarasi ni ukuzana […]

FERWAFA yahaye ibihano amakipe arimo Rayon Sports na APR FC

Ku wa Gatanu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryafatiye ibihano amakipe ya Rwamagana City FC, Rayon Sports, Alpha FC, Rutsiro FC na APR FC, kubera gukina imikino ya gicuti nta burenganzira yabisabiye ngo anabuhabwe. FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwayo, yavuze ko gukina imikino ya gicuti cyangwa kuyigiramo uruhare bisabirwa uburenganzira nk’uko biteganywa n’Amategeko Shingiro […]

Mu mafoto, ihere ijisho Obama kera ataraba Perezida wa Amerika

20201111125113_1827770910_3879700735021389839_600_366_85_webp.jpg

Perezida Barack Obama wigeze kuba Umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, yavutse ku wa 01 Kanama mu 1961, amara ubwana bwe mu gace ka Honolulu aho nyina umubyara yari atuye akaniga. Mu myaka yakurikiyeho nyina yaje gushaka undi mugabo, biba ngombwa ko Obama asanga se wabo muri Indonesia. Obama amaze gukura ni bwo […]

Bobi Wine aravuga ko abasirikare ba Uganda bamuhejeje ku muhanda (Amafoto)

img_20201113_181514.jpg

Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) uri mu bahatanira kuyobora Uganda, aravuga ko inzego zishinzwe umutekano za Uganda zamutangiriye kugira ngo atajya gukora ikiganiro kuri imwe muri Radiyo zo muri kiriya gihugu. Uyu munya-Politiki ukunze gushinja inzego zishinzwe umutekano kumuhohotera we n’abayoboke be, avuga ko abasirikare n’abapolisi bamuhejeje kuri imwe muri bariyeri, ndetse bakaba bamaze umunsi […]

Ibintu bitanu byaranze Amavubi mu mukino wayahuje na Cap-Vert

Ku mugoroba wo ku wa Kane ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Cap-Vert 0-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon muri 2022. Umukino wabereye kuri Stade y’igihugu ya Cap-Vert iherereye i Praia mu murwa mukuru. Muri rusange Cap-Vert ni yo yihariye igice kinini cy’uyu mukino yemwe inabona uburyo bwinshi bwashoboraga […]

Kera kabaye, u Bushinwa bwacyeje Biden uheruka gutorerwa kuyobora Amerika

Igihugu cy’u Bushinwa kuri uyu wa Gatanu, cyafashe umwanya wo gushimira Joe Biden uheruka gutorerwa kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika, mu gihe yitezweho impinduka mu mubano w’igihugu cye n’Ubushinwa. U Bushinwa na n’u Burusiya, biri mu bihugu bike ku Isi byirinze gufata iya mbere mu gushimira Biden na Kamala Harris, nyuma y’uko mu mpera […]

Ishimwe Kevin yirukanwe burundu muri APR FC

Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi, yavuze ko iyi kipe idateganya kugarura Ishimwe Kevin umaze igihe yarahagaritswe n’ubuyobozi kubera imyitwarire mibi. Ku wa 28 Ukwakira ni bwo APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo uriya mukinnyi wayo ukina ku mpande asatira izamu, Ishimwe Kevin, kubera imyitwarire mibi. Icyo gihe byavuzwe ko […]

Kwizera Olivier afashije Amavubi kuvana inota muri Cap-Vert

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yegukanye inota rya mbere mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon muri 2021, nyuma yo kujya kunganyiriza na Cape-Vert i Praia 0-0. Hari mu mukino wa gatatu wo mu tsinda F Mashami n’abasore be bari bihayemo intego yo gutsinda, byaba bibi bakawunganya. Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe n’umukino […]

Uganda: Umuvugizi wa Kampala yakubiswe n’abafana ba Bobi Wine bamugira intere

Umuvugizi w’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala (KCCA) muri Uganda, Robert Kalumba, yashinje abarwanashyaka b’ishyaka NUP rya Bobi Wine kugerageza kumwivugana. Kalumba avuga ko ku wa Mbere w’iki cyumweru, ubwo we na bagenzi be bari ku isoko rya Owino mu mirimo isanzwe ya KCCA, yagabweho igitero n’abashyigikiye NUP bakamuhondagura bakamugira intere. Uyu mugabo bigaragara ko yakubiswe cyane, […]

Aba ni bo 11 b’Amavubi Mashami yiyambaza imbere ya Cap-Vert

img_20201112_150943.jpg

Umutoza w’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, amaze gushyira ahagaragara abakinnyi 11 babanza mu kibuga Amavubi akina na Cap-Vert, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Ni umukino wa Gatatu mu itsinda F ubera i Praia muri Cap-Vert. Abakinnyi 11 Mashami yiyambaza Mu izamu: Kwizera Olivier Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry […]

Ikipe yo muri Afurika yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha Mario Balotelli

Ikipe ya Pyramids FC yo mu gihugu cya Misiri, biravugwa ko yaba yinjiye mu biganiro byo gusinyisha rutahizamu Mario Balotelli kuri ubu udafite ikipe. Uyu Mutaliyani w’imyaka 30 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi bafite izina riremereye, nyuma yo kunyura mu makipe akomeye nka Liverpool, Manchester City, Inter Milan na AC Milan. Balotelli kandi ari mu […]

Saido Ntibazonkiza yafashije u Burundi kuva mu nzara za Mauritania

Ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, yakoze akazi katoroshye ko kujya gukura inota i Nuakchott muri Mauritania, aho yari yitabiriye umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri 2021. Hari mu mukino wo mu tsinda E Abarundi bari basuyemo Mauritania wabereye kuri Stade Cheikha Ould Boydie, urangira amakipe yombi aguye […]

Perezida Ndayishimiye na Madamu we bamenye uko bahagaze nyuma yo kwipimisha Covid-19

Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, umugore we Angeline Ndayubaha ndetse n’abari bagize itsinda ry’intumwa z’u Burundi zaherukaga kugirira uruzinduko muri Guinée Equatoriale, bapimwe icyorezo cya Covid-19 ibisubizo bigaragaza ko bose ari bazima. Ku wa 08 Ugushyingo ni bwo Perezida Ndayishimiye n’abari bamuherekeje bageze mu Burundi bakubutse i Malabo, basohorera mu kato k’iminsi itatu. Umukuru […]

Bwa mbere Kabuga Félicien yagejejwe imbere y’urukiko rw’i La Haye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo, Kabuga Felicien ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaye ku ncuro ya mbere imbere y’Urwego rwasigiwe kurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda, ku ishami ryarwo riri i La Haye mu Buholandi. Ku cyumweru nibwo umucamanza lain Bonomy wahawe kuburanisha urubanza rwa Kabuga yari […]

Amagaju yakozweho n’uburangare mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa Kabiri, ryasezereye burundu ikipe y’Amagaju mu mikino ya Playoffs yo kuzamuka mu kiciro cya mbere, nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Mu minsi ishize abakinnyi 11 b’Amagaju basanzwemo icyorezo cya Coronavirus, bituma imyitozo ihita ihagarikwa ngo habanze habe indi nshuro yo gupima abakinnyi. […]