Uganda: Umurinzi wa Bobi Wine washinjwe gushaka kumwivugana yatawe muri yombi
Inzego zishinzwe umutekano za Uganda kuri uyu wa Mbere, zataye muri yombi Norbert Ariho, umurinzi wa Robert Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ ukekwaho kugira uruhare mu biturika biherutse kukugunywa kuri uriya mukandida-Perezida. Ariho yafatiwe mu gace ka Bududa mu Burasirazuba bwa Uganda, aho Bobi Wine yari yagiye kwiyamamariza. Polisi yavuze ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano […]
Rayon Sports yakuye inota kuri Rutsiro FC yiyushye akuya
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye inota rimwe ku munsi wa mbere wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma yo kunganya na Rutsiro FC igitego 1-1. Rayon Sports yari yasuye iyi kipe y’i Rutsiro iheruka kuzamuka mu kiciro cya mbere, mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu. Umunota wa 12 w’umukino wari […]
Umunyamakuru Issac Kuradusenge yasezeranye n’umukunzi we mu mategeko (Amafoto)

Umunyamakuru Issac Kuradusenge wa KT Radio na Kigali Today, yaraye asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Kayumba Sylivie, mbere y’uko aba bombi basezerana imbere y’Imana mu ntangiriro z’umwaka utaha. Kuradusenge na Kayumba bahamije urwo bakundana imbere y’amategeko y’u Rwanda, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Niboye ho mu karere ka Kicukiro. Aba bombi bari bamaze […]
Abarimu 39 bo muri Kaminuza ya Kinshasa barapfuye kuva muri Mutarama
Abarimu 39 bo muri kaminuza ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze gupfa kuva muri Mutarama uyu mwaka nk’uko byatangajwe mu nyandiko y’Ishyirahamwe ry’abarimu b’iriya Kaminuza. Zimwe mu mpamvu bariya barimu bagaragaza zituma bagenzi babo bakomeje gupfa umusubirizo, harimo icyorezo cya COVID-19, ndetse n’impamvu zishingiye ku mibereho mibi. Hashize igihe abarimu bo muri […]
Nairobi: APR FC yakoze urugendo rwa Km 26 mbere yo gukora imyitozo ya mbere (Amafoto)

Ikipe ya APR FC iherereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, yaraye ikoze imyitozo ya mbere yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league igimba guhuriramo na Gor Mahia. Ni umukino uteganyijwe kuba kuwa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza, kuri Stade ya Nyayo National Stadium. Urubuga rwa APR FC ruravuga ko Ikipe […]
Espagne: Umukinnyi ari mu mazi abira azira kwicara abandi bibuka Maradona
Umunya-Espagne-kazi Paula Dapena aravuga ko yakiriye ubutumwa bw’abamubwiye ko bazamwica, nyuma yo kwanga kugira uruhare mu gikorwa cyo kwibuka Umunya-Argentine, Diego Maradona. Uyu mugore ukinira ikipe ya Viajes Interrias FF, yahisemo kwicara ubwo bagenzi be bari bahagaze bafata umunota wo kwibuka Maradona uheruka guhitanwa n’umutima. Byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mbere gato y’umukino wa […]
Namibia: Adolf Hitler yatsinze amatora akubise incuro uwo bahatanaga
Umunya-Politiki witwa Adolf Hitler, yatsinze amatora muri kamwe mu turere tugize igihugu cya Namibia, gusa avuga ko nta mugambi afite wo kwigarurira Isi nk’uwa bazina be washoye Isi mu ntambara ebyiri karundura. Adolf Hitler Uunona yatowe ku majwi 85% muri Namibia, aho usanga amazina y’imihanda itandukanye n’uduce tumwe na tumwe bifite amazina y’Ikidage. Ubudage ni […]
Umuvunyi mushya yahamagariye Abanyarwanda kumufasha mu rugamba rwo kurwanya ruswa.

Umuvunyi Mukuru mushya, Madamu NIRERE Madeleine, yasabye Abanyarwanda kugira uruhare rufatika mu guhangana na ruswa, agaragaza ko Urwego rw’Umuvunyi rwisunze amategeko ruzahangana n’abantu bigwizaho imitungo badashobora gusobanura inkomoko yawo. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo habaga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye n’Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe, Anastase Murekezi. Nirere yavuze ko azagendera cyane ku mpanuro umukuru w’Igihugu […]
Laporta yaciye amarenga yo gusinyisha Neymar wavuze ko yizeye gukinana na Messi umwaka utaha
Joan Laporta uheruka gutangaza ko aziyamamariza kuyobora ikipe ya FC Barcelona, yaciye amarenga y’uko ashobora kuzasinyisha Neymar, nyuma y’uko uyu munya-Brésil atangaje ko afite icyizere cyo kuzongera gukinana na Lionel Messi mu mwaka utaha w’imikino. Mu ijoro ryakeye ni bwo Neymar yatangaje ko akumbuye kongera gukinana na Lionel Messi, nyuma y’uko yari amaze gufasha PSG […]
APR FC ifite akazi gakomeye yaraye i Nairobi (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yamaze kugera i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions league uzayihuza na Gor Mahia. Umukino uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, nyuma y’ubanza wabereye i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize APR FC ikawutsinda ku bitego 2-1. Saa mbiri zuzuye z’umugoroba […]
Champions league: PSG yasuzuguye Man United, Giroud anyangira Sevilla
Ikipe ya Paris-Saint Germain yo mu Bufaransa, yasuzuguriye Manchester United ku kibuga cyayo cya Old Trafford iyihatsindira ibitego 3-1, mu mukino wa UEFA Champions league wo mu tsinda H. Wari umukino wa gatanu w’itsinda ikipe ya Manchester United yahabwagamo amahirwe yo gutsinda, igahita yizera kuzazamuka ari iya mbere mu tsinda. Neymar ni we wafunguriye PSG […]
Turakuze bo kurongorwa, ariko abagabo baradutinya_Inkumi z’abaforomo
Itsinda ry’abaforomo b’uburanga bo mu gihugu cya Ghana, basabye abagabo babifitiye ubushobozi kubarongora, nyuma yo kugera mu gihe cy’ubukure bakabura abatinyuka kubatereta. Aba baganga babwiye urubuga FN News Room ko bakuze byo kurongorwa, gusa bakaba barabuze abagabo bafite gahunda yo kubagira abagore. Ziriya nkumi zabwiye kiriya gitangazamakuru ko abagabo bo muri Ghana babatinya, ibituma imiryango […]
Akarengane na ruswa bidindiza iterambere ry’Abanyarwanda_Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko akarengane na ruswa biri mu bibangamira uburenganzira bw’ibanze n’iterambere ry’Abanyarwanda; asaba Umuvunyi Mukuru kwita kuri kiriya kibazo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yakiraga indahiro ya Madamu Nirere Madeleine uheruka kugirwa Umuvunyi Mukuru. Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2020 ni yo yemeje Nirere Madeleine […]
CNLG yamaganye inkuru ishinja abarimo Perezida Kagame ibyaha by’intambara
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yamaganye inkuru iheruka gutambuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga ishinja Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ibyaha by’intambara. Ni inkuru yanditswe n’abanyamakuru Judi Rever na Benedict Moran mu mpera z’ukwezi gushize, itambuka mu binyamakuru bikomeye mu gihugu cy’Ubwongereza nka The Guardian na The Mail. Abashinje […]
UEFA Champions league: Real Madrid na Inter Milan mu mazi abira
Amakipe ya Real Madrid yo muri Espagne na Inter Milan yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, akomeje kujya mu mazi abira nyuma yo kwitwara nabi mu mikino y’amatsinda ya UEFA Champions league. Mu ijoro ryakeye iyi mikino yari yakomeje kuva mu tsinda A kugeza mu rya D, hakinwa imikino ibanziriza iya nyuma y’amatsinda. Ikipe ya Real Madrid […]
Diamond yaciye agahigo gakomeye mu masaha 8 yonyine
Umuhanzi Naseeb Abdul Djuma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, yateye indi ntambwe ikomeye muri Kariyeri ye y’umuziki nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Waah’ yafatanyije n’icyamamare mu muziki wa Congo Kinshasa, Koffi Olomide. Ni indirimbo imaze umunsi umwe ku rubuga rwa YouTube aho yarebwe n’abarenga miliyoni mu gihe cy’amasaha umunani. Diamond yahise aca […]
Perezida Kagame yagiranye inama n’abayobozi bakuru ba RDF (Amafoto)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri yagiranye inama n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Ni inama yabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura. Ibiro by’Umukuru w’igihugu byemeje kuri Twitter amakuru y’iriya nama, gusa ntibyatangaza birambuye ibyayivugiwemo. Cyakora cyo mu nshuro zose Perezida Kagame […]
Uganda: Abarimo umupolisi urinda Bobi Wine barashwe n’abashinzwe umutekano
Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, zarashe zinakomeretsa abashyigikiye Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka ‘Bobi Wine’, barimo n’umwe mu bapolisi bashinzwe kumurinda, ASP Kato. Byabereye mu gace ka Kayunga Bobi Wine yiyamamarijemo kuri uyu wa Kabiri, ubwo Polisi yarasaga amasasu n’ibyuka biryana mu maso itatanya ibihumbi by’abari baje kumushyigikira. ASP Kato uri mu bashinzwe gucungira umutekano […]
RIB yafunze umukozi wa REB ukekwaho guhindura amanota y’umwarimu wamuhaye ruswa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Habinshuti Salomon, umukozi muri REB n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu wamuhaye ruswa kugira ngo amuhindurire amanota asohoke mu batsinze ikizamini cy’akazi. RIB yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri Twitter yayo. Yagize iti: “RIB yafunze Habinshuti Salomon, umukozi mu kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) n’umwe mu […]
Kenya yavuze ko ibirego bya Somalia iyishinja kwivanga muri Politiki yayo ‘nta shingiro bifite’
Igihugu cya Kenya cyatangaje ko nta rwandiko rwo mu rwego rw’ubuyobozi rusaba ko Ambasaderi wacyo i Mogadishu ataha kigeze kibona, nyuma y’ibirego Somalia ishinja Kenya byo kwivanga muri Politiki yayo. Ku cyumweru ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Leta ya Somalia yirukanye Ambasaderi wa Kenya nyuma yo gushinja icyo gihugu kwivanga muri gahunda y’amatora, ndetse ihamagaza […]
Igitego Messi yatuye Maradona cyatumye FC Barcelone icibwa amande arenga miliyoni 3 Frw
Ikipe ya FC Barcelona yaciwe amande y’ibihumbi bitatu by’ama-Euro (arenga miliyoni 3 Frw) izira Lionel Messi uheruka gutura igitego Diego Maradona yambaye umwambaro w’ikipe ya Newell’s Old Boys yo muri Argentine. Byabaye ku wa Gatandatu w’icyumeru gushize, ubwo FC Barcelona yanyagiraga Osasuna ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona ya Espagne. Messi yatsinze […]
Bruce Melodie yavuze urwo yaboneye kuri Kitoko ubwo bahuriraga mu gitaramo bwa mbere
Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukunzwe mu muziki Nyarwanda nka Bruce Melodie, yahishuye ko Bibarwa Patrick uzwi nka Kitoko yigeze gutuma yiheba ubwo bahuriraga mu gitaramo yari yatumiwemo ku nshuro ya mbere. Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo y’u Rwanda yari yatumiwemo n’umunyamakuru Luckyman Nizeyimana. Bruce Melodie kuri ubu ni umwe mu bahanzi […]
TPLF yigambye gufunga ingabo za Eritrea zagiye gufasha iza Ethiopia
Umuyobozi w’Ishyaka TPLF riroboye Leta ya Tigray, yatangaje ko ingabo ze zitigeze ziyamanika imbere y’iza Ethiopia bamaze igihe bahanganye, ahubwo avuga ko hari abasirikare ba Eritrea zafunze nyuma yo gubafata mpiri baje gufasha Ethiopia. Debretsion Gebremichael uyobora Tigray People Liberation Force, yavuze ko kuri uyu wa mbere imirwano yari igikomeje mu murwa mukuru wa Tigray, […]
Menya akayabo k’amafaranga azakoreshwa muri Tour du Rwanda 2021
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, FERWACY, ryatangaje ko Tour du Rwanda ya 2021 iteganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha izatwara abarirwa muri miliyoni 740 Frw. Ni ingengo y’imari ingana neza n’iyakoreshejwe muri Tour du Rwanda yo muri Gashyantare 2020. Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rya 2021, rizaba mu gihe ubukungu bw’Isi buzaba butifashe neza […]
Museveni yavuze ko atazihanganira ‘Inkozi z’ibibi’ zishyigikiwe n’amahanga
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko igihugu cye kitazigera na rimwe kihanganira abo yise ‘Inkozi z’ibibi’ zishyigikiwe n’ibihugu by’amahanga, zigamije guhungabanya umudendezo w’abaturage ba Uganda. Museveni yabitangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize abanya-Uganda babarirwa muri za mirongo bishwe barashwe n’inzego zishinzwe umutekano, bigaragambiriza itabwa muri yombi rya Depite Robert […]
Basketball: U Rwanda rwatsindiwe na Sudani y’Epfo mu maso ya Perezida Kagame
Mu ijoro ryakeye ikipe y’Igihugu ya Basketball yatsinzwe na Sudani y’Epfo amanota 67 kuri 55, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike ya Afrobasket 2021 warebwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino wari uwa nyuma wo mu itsinda D ari kumwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Mugwiza Désiré […]
Lionel Messi yatuye Diego Maradona igitego yatsinze Osasuna
Ikipe ya FC Barcelona yanyagiye Osasuna ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Espagne, Kapiteni wayo Lionel Messi atura igitego yatsinze Nyakwigendera Diego Armando Maradona. Maradona ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose umupira w’amaguru wagize mu mateka yawo, yitabye Imana ku wa Gatatu w’iki cyumweru azize indwara y’umutima, agwa iwabo muri Argentine. […]
Argentine: Batatu bifotoreje ku murambo wa Maradona bari mu mazi abira
Abagabo batatu bo mu gihugu cya Argentine, bari mu mazi abira nyuma yo kwifotoreza ku murambo wa Nyakwigendera, Diego Maradona, bari bahawe ikiraka cyo gutunganya. Kuva ku wa Kane w’iki cyumweru amafoto ya bariya bagabo n’umurambo wa Maradona yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga, bituma bamwe mu bakunzi ba Maradona bababwira ko bazabica. Umwe muri bifotereje […]
Kureresha umwana igitsure gikabije, bituma afata ku biyobyabwenge iyo akuze
Ubushakashatsi bwakozwe na ‘European Institute of Studies on Prevention’ bugatangazwa mu kinyamakuru ‘Drug and Alcohol Dependence’ cyo mu Bwongereza muri Kanama 2020, bwerekanye ko ababyeyi bayoborana abana babo igitsure gikabije bakiri bato bibatera kuzafata ku biyobyabwenge, kuba inzererezi n’abasinzi iyo bakuze. Ubwo bushakashatsi bwerekanye na none ko ababyeyi batita ku bana babo, ba tereriyo, nabo […]
Iranzi Jean Claude yagarutse muri Rayon Sports avuye mu Misiri
Umukinnyi Iranzi Jean Claude ukina asatira izamu, yagarutse mu kipe ya Rayon Sports nyuma yo kurangiza amasezerano ye mu kipe ya Aswan FC yari yari yarerekejemo nk’intizanyo. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Iranzi wari umaze amezi agera kuri arindwi muri Rayon Sports, yahagurutse i Kigali yerekeza mu Misiri aho yari agiye mu igeragezwa. Ni […]
Abantu 83 bakize COVID-19 mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo, yatangaje ko abantu 83 bari baranduye icyorezo cya COVID-19 bamaze kugikira, mu gihe abashya bacyanduye ari 19. Abarwayi bashya babonetse mu gihugu barimo batandatu babonetse mu mujyi wa Kigali, barindwi b’i Rubavu, batatu b’i Musanze, uw’i Nyamagabe, uw’i Rusizi n’uw’i Nyabihu. Kuva COVID-19 yagera bwa […]
Bwa mbere The Ben yaciye amarenga yo kuba mu munyenga w’urukundo na Miss Pamella
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki Nyarwanda nka ‘The Ben’, yaciye amarenga ku ncuro ya mbere y’uko ashobora kuba ari mu rukundo na Miss Uwicyeza Pamella, nyuma y’igihe bivugwa ko aba bombi bakunda. Amakuru y’urukundo rwa The Ben na Miss Pamella amaze igihe ahwihwiswa hano mu Rwanda, gusa habuze n’umwe muri bo ubyemeza ku mugaragaro. […]
Ethiopia: Igisirikare cyabohoje ibihumbi by’abasirikare bari barafashwe bugwate na TPLF
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zamaze kwigarurira umujyi wa Mekelle usanzwe ari umurwa mukuru wa leta ya Tigray, zinabohoza ibihumbi by’abasirikare ingabo za TPLF zari zarafashe bugwate. Imirwano ya Ethiopia na Leta ya Tigray isa n’iyayigometseho yatangiye tariki ya 04 Ugushyingo, nyuma y’uko ingabo z’iriya leta zigabye igitero […]
FARDC yashyikirije u Rwanda Colonel wa CNRD iheruka gufata
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zataye muri yombi Col Bazamanza Donat wabarizwaga mu Mutwe wa CNRD uri mu yakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Actualite.cd yanditse ko uyu Col. Bazamanza yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushingo afatiwe muri Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mbere yo koherezwa mu Rwanda […]
Antoine Kambanda yambitswe na Papa umwambaro w’Ubukaridinali
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda, kuri uyu wa Gatandatu yimitswe ku mugaragaro na Papa Fransisiko nka Karidinali, mu muhango wabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Pawulo i Roma. Karidinali Kambanda yimitswe ari kumwe n’abandi 12 baherukaga gutoranywa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Kambanda wabaye Karidinali wa mbere u Rwanda rugize mu mateka yarwo, we na […]
CAF Champions league: APR FC itsinze Gor Mahia, iyikuraho impamba idahagije
Ikipe ya APR FC itsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino APR FC yihariye cyane mu gice cya kabiri cyawo, gusa ntiyabona ibitego byinshi byari kuyifasha kuzajya i Nairobi ifite impamba ihagije. Niyonzima Olivier bita Seif […]
Messi yasutse amarira abakinnyi ba FC Barcelona bibuka Diego Maradona
Kapiteni wa FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yaturitse ararira ubwo we na bagenzi be bafataga umunota wo kwibuka rurangiranwa Diego Armando Maradona uheruka kwitaba Imana. Byabaye ku wa Gatanu ubwo Messi na bagenzi be bari mu myitozo bitegura umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya Espagne bahuriramo na Osasuna. Maradona yitabye Imana […]
Urukiko rwategetse ko u Rwanda ruha Dr Léon Mugesera indishyi ya miliyoni 25 Frw
Urukiko rwa Afurika ku Burenganzira bwa Muntu (AFCHPR), ku wa Gatanu rwategetse u Rwanda guha Dr Léon Mugesera indishyi ya miliyoni 25Frw, nyuma yo kuruhamya kumufunga mu buryo budakwiriye ikiremwa muntu. Dr Léon Mugesera yakatiwe igifungo cya burundu muri Mata 2016, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyoko muntu. Ni igifungo cyashimangiwe n’Urukiko […]
Kambanda yageze i Vatican aho yimikirwa nka Karidinali ku mugaragaro
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda uherutse kugirwa Karidinali n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yamaze kugera i Vatican aho we n’abandi 12 bimikirwa ku mugaragaro nk’Abakaridinali. Ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira ni bwo Papa Fransisiko yagize Kambanda Karidinali, ari kumwe n’abandi 12. Abandi bazamuwe mu ntera na Papa barimo Umunyamabanga mukuru wa Sinodi y’Abepiskopi, […]
Imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bigiye kongera gusubukura
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, yemeje ifungura ry’ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’ibitaramo ndangamuco, gusa bikaba bigomba gusubukura gahoro gahoro. Umwanzuro uvuga ku isubukurwa ry’ibi bikorwa uvuga ko “Imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungura buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19.” Nta tariki biriya bikorwa bizasubukurirwaho yigeze itangazwa, gusa itangazo ryaturutse mu biro […]
Al Ahly yatsinze mukeba wayo Zamalek yegukana CAF Champions league ya 9
Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri, yegukanye igikombe cya cyenda cya CAF Champions league itsinze ku mukino wa nyuma mukeba wayo, Zamalek SC ibitego 2-1. Ni umukino wari utegerejwe na benshi mu bakunzi b’amaguru hano ku mugabane wa Afurika bijyanye n’ibigwi amakipe yombi afite muri ruhago ya Misiri, bikaba akarusho ko kuba […]
Ab’i Nyagatare na Gicumbi bagiye kongera kureba Tour du Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’Isiganwa ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda ‘Tour du Rwanda’, bwatangaje amakipe, abaterankunga n’inzira Tour du Rwanda ya 2021 izanyuramo, harimo iya Nyagatare na Gicumbi amagare ataherukaga kujyamo. Ni Tour du Rwanda izatangira ku wa 21 Gashyantare 2021 isozwe ku wa 28. Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda, Olivier Grand-Jean, yavuze […]
Gor Mahia yugarijwe n’ubukene yaje i Kigali yambaye imyambaro y’ikipe y’igihugu ya Kenya

Ikipe ya Gor Mahia yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro, yahagurutse i Nairobi muri Kenya iza i Kigali yambaye imyambaro y’ikipe y’igihugu ya Kenya ‘Harambee Stars’. Gor Mahia yitabiriye umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league uzayihuza na APR FC ku munsi w’ejo, ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Mu kanya kashize ni bwo iriya kipe […]
Jules Ulimwengu ntari mu bakinnyi 18 Gor Mahia yazanye i Kigali

Ikipe ya Gor Mahia itegerejwe mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 18 izifashisha mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league izahuriramo na APR FC batarimo Umurundi Jules Ulimwengu. Umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo. Uretse Jules Ulimwengu […]
Bobi Wine yasabye abamushyigikiye gutanga agahenge nyuma yo kurazwa ku muhanda
Umuhanzi akaba n’umudepite, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yasabye abamushyigikiye guha agahenge inzego z’umutekano birinda gukomeza guhangana na zo, nyuma yo kurazwa na zo ku muhanda mu ijoro ryakeye. Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira muri Uganda, Bobi Wine yakunze kugirana ubwumvikane buke n’abashinzwe umutekano ku bijyanye n’uko agomba gukora ibikorwa byo kwiyamamaza ntawe […]
Musanze: Ababurana mu rubanza rwa KOADU bashatse kurwanira ku rukiko

Ababurana mu rubanza rwa Koperative Dukundumurimo KOADU ikora umurimo wo kubaga inka mu murenge wa Rubavu, bashatse kurwanira mu rukiko Rukuru rwa Musanze nyuma y’urubanza bajuririyemo igifungo cy’imyaka itandatu bahawe n’urukiko rwa Rubavu. Byabaye ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo, nyuma y’urubanza rw’ubujurire abahamijwe ibyaha n’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu bahoze bayobora iyi koperative aribo […]
Gor Mahia ngo ntitewe ubwoba na Jacques Tuyisenge
Umutoza wungirije wa Gor Mahia, Patrick Odhiambo, yatangaje ko nta bwoba batewe na rutahizamu Tuyisenge Jacques wa APR FC, mbere y’umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league amakipe yombi yitegura guhuriramo. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo, Tuyisenge Jacques akazaba ahura ku ncuro ya mbere […]
Gor Mahia igitegereje ibisubizo bya COVID-19 yatangaje igihe izagerera i Kigali
Ikipe ya Gor Mahia igomba guhura na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya CAF Champions league, yatangaje ko izagera i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, mbere y’umunsi umwe ngo ikine na APR FC. Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wa Gor Mahia, Ambrose Rachier, wavuze ko iriya kipe igitegereje ibisubizo bya COVID-19 iteganya kubona […]
Ethiopia: Ibihumbi by’abasirikare badasanzwe ba Tigray bayamanitse
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, aravuga ko hari ibihumbi by’ingabo za leta ya Tigray zamanitse amaboko ku ngabo za Leta ya Ethiopia, nyuma y’igihe ntarengwa zari zahawe ngo zibe zamaze kwemera ko zatsinzwe. Ku wa Kane Tariki ya 25 Ugushyingo ni bwo amasaha 72 Leta ya Ethiopia yari yahaye ziriya ngabo ngo zibe […]
Uko ibyamamare bitandukanye byakiriye urupfu rwa Maradona

Ibyamamare by’ingeri zose hirya no hino ku Isi, bashenguwe n’urupfu rw’Umunya-Argentine Diego Armando Maradona witabye Imana ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2020. Uyu mugabo wari ifite imyaka 60 y’amavuko wafatwaga nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu umupira w’amaguru wagize mu mateka yayo, yitabye Imana azize indwara y’umutima. Urupfu rwa Maradona […]
Tito Rutaremara yizihiwe asoma Karasira mu ndirimbo imuvuga imyato yamuririmbiye
Umuhanzi Karasira Marie Clarisse ukunzwe mu njyana gakondo hano mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo yise ‘Rutaremara’ ivuga imyato Hon. Senateri Tito Rutaremara usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye. Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu, imaze kurebwa n’abasaga 13,000 ku rubuga rwa YouTube. Mu mashusho yayo hari aho Tito Rutaremara agaragara asoma Karasira ku […]
Rayon Sports na APR FC zamenye ingengabihe yazo muri shampiyona
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWFA, ryashyize ahagaragara ingengabihe y’uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2020/21, aho ku ikubitiro ikipe ya APR FC izakira Musanze FC, mu gihe Rayon Sports izabanza gusura Rutsiro FC. Imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona itegwnyijwe kuba ku wa 04 Ukuboza, gusa ikipe ya APR FC yo ntabwo izakina […]
KNC yaregeye RIB abakwirakwije ifoto mpimbano y’ubwambure bwe

Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, uyobora Ikipe ya Gasogi United, yatanze ikirego muri RIB ngo ikurikirane umuntu wangije isura ye akwirakwiza amafoto mahimbano agaragaza ubwambure bwe avuga ko agamije kumusebya, kumuharabika no kumutesha agaciro muri rubanda. Kuva kuwa 24 Ugushyingo 2020, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa ifoto igaragaza KNC atera Penaliti, yambaye ikoti n’ipantalo yacitse ku […]
FIFA yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi n’abatoza bazatoranywamo abahize abandi
Impuzamashyirahawe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi n’abatoza bazatoranywamo abahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2019/20; mu bagabo no mu bagore. Ni urutonde ruriho amazina asanzwe amenyerewe mu mupira w’amaguru azahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bagabo, umwiza mu bagore, abatoza bahize abandi mu byiciro byombi ndetse n’uwatsinze igitego cy’umwaka. Nko mu bagabo, […]
Abiy yabujije amahanga kwivanga mu bibazo bya Ethiopia na Tigray
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, yabujije amahanga kwivanga mu bibazo igihugu cye gifitanye n’intara ya Tigray, kugeza igihe uzabisabirwa na Leta ya kiriya gihugu. Ni ibikubiye mu Itangazo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, arisangiza abamukurikira ku rubuga rwa Twitter. Hashize iminsi Ingabo za Ethiopia zimaze iminsi […]
Kenya: Umuzungu yakubiswe iz’akabwana azira kwita ushinzwe umutekano inkende
Umugabo ufite uruhu rwera utamenyekanye amazina, yakubiswe iz’akabwana n’abashinzwe gucunga umutekano kuri imwe mu masitasiyo ya lisansi nyuma y’uko yari amaze gutuka umwe muri bo amugereranya n’inkende. Videwo iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga igaragaza abashinzwe umutekano bahondagura uwo muzungu ibibando byo ku kibuno, na we agerageza kwirwanaho ariko bikaba iby’ubusa. Hari ubwo umuzungu yagerageje guhungira […]
Amakipe ane y’inkwakuzi yageze muri 1/8 cya UEFA Champions league
Amakipe ya FC Barcelona, Juventus, Chelsea na Sevilla FC; yakatishije itike ya 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda y’iri rushanwa. Mu ijoro ryakeye hakinwaga imikino ya kane yo kuva mu tsinda rya gatanu kugeza mu rya munani. FC Barcelona idafite abarimo Lionel Messi na Frenkie de Jong bari […]
Buyoya uheruka gukatirwa gufungwa burundu yeguye ku nshingano ze muri AU
Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi, yeguye ku nshingano ze zo kuba intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Mali no mu gace ka Sahel, nyuma y’igihe gito akatiwe gufungwa burundu n’ubutabera bw’u Burundi. Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko Buyoya yashyikirije AU ubwegure bwe mu minsi ibarirwa mu icumi ishize. Amakuru avuga ko […]
Col Tom Byabagamba yahamijwe icyaha cy’ubujura bwa Terefoni
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri, rwakatiye Col Tom Byabagamba wahoze akuriye abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu gufungwa imyaka itatu, nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubujura. Mu iburanisha ryari ryabaye ku wa 13 Ugushyingo, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ku cyaha cy’ubujura bwa terefoni yakekwagaho. Uregwa yari yireguye avuga […]
Umunya-Nigeria waherukaga gusinyira Etincelles ikamwirukana, ari mu marira

Ikipe ya Etincelles FC yamaze kwirukana Umunya-Nigeria Owoeri Julius Tarigbolo waherukaga kuyisinyira amasezerano yo kuyikinira, biteza ubwumvikane buke hagati y’iriya kipe na Gakumba Patrick ‘Super Manager’ wari wamuzanye. Tarigbolo yaherukaga gusinyira Etincelles amasezerano y’imyaka ibiri. Etincelles ivuga ko Gakumba yababeshye akabaha umukinnyi udashoboye kandi hakoreshejwe uburiganya bw’inyandiko mpimbano, we akavuga ko bamusinyishije baramukoresheje igerageza. Ndagijimana […]