Koreya: Umugaba w’ingabo yeguye nyuma yo kwiyahura k’umusirikare wafashwe ku ngufu

Uwari Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira mu Kirere muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Gatanu yeguye ku mirimo ye nyuma y’amakuru ababaje y’umusirikare w’umugore wiyahuye kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorerwaga yatanga ikirego kikirengagizwa n’abamukuriye. Iki kibazo cyafashwe nk’ibara muri iki gihugu guca mu gisirikare ari itegeko ku bagabo bikaba ubushake ku bagore. Uyu mugore wiyahuye […]

Kivu y’Amajyepfo: Abarwanyi byibuze 300 bashyize intwaro hasi

Nibura abarwanyi magana atatu bashyize intwaro hasi muri teritwari enye zo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, arizo: Kabare, Kalehe, Shabunda na Walungu. Aya makuru yatanzwe mu nama y’intara ku mbogamizi n’icyizere ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka amahoro muri Kivu y’Amajyepfo yabaye ku ya 2 kugeza ku ya 3 Kamena i Bukavu. Nk’uko bitangazwa na Action […]

Facebook yahagaritse Donald Trump kuzageza mu 2023

Kuri uyu wa Gatanu, uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yahagaritswe kuri Facebook kuzageza muri Mutarama 2023, nk’uko byatangajwe na sosiyete y’urubuga nkoranyambaga, yongeraho ko batazongera gusonera abavuga rikijyana kuri amwe mu mahame yayo. Mu magambo ye, Visi Perezida w’ibikorwa mpuzamahanga bya Facebook, Nick Clegg, yagize ati: “Dukurikije uburemere bw’ibintu […]

Moubarak Muganga promu au grade de Lt. GĂ©nĂ©ral, nommĂ© chef d’Ă©tat-major des RDF

Le gĂ©nĂ©ral major Mubarak Muganga a Ă©tĂ© promu au grade de lieutenant gĂ©nĂ©ral et nommĂ© chef d’Ă©tat-major de l’armĂ©e de terre. Le dĂ©veloppement fait partie des dernières promotions et nominations faites par le prĂ©sident Paul Kagame, le commandant en chef de RDF. L’annonce a Ă©tĂ© faite vendredi 4 juin dans un communiquĂ© diffusĂ© par RDF. […]

Un ressortissant ougandais arrêté à Kigali pour avoir fraudé des investisseurs

Le Bureau d’enquĂŞte du Rwanda (RIB) a prĂ©sentĂ© vendredi 4 juin aux mĂ©dias un homme soupçonnĂ© d’avoir fraudĂ© Gorah Metal Trading, une entreprise basĂ©e Ă  DubaĂŻ, qui cherchait Ă  acheter de l’or au Rwanda. Pour frauder Gorah Metal Trading, Mugisha Conary, un ressortissant ougandais de 33 ans, s’est fait passer pour un marchand d’or rwandais. […]

RIB yerekanye Umugande ushinjwa gutekera umutwe umushoramari wo muri Dubai yigize Umunyarwanda

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Gatanu, itariki 4 Kamena, rwerekanye umugabo w’Umugande ukekwaho gutekera umutwe umushoramari witwa Gorah Metal Trading, ufite icyicaro I Dubai, washakaga kugura zahabu mu Rwanda. Mu gutekera umutwe iki kigo cya Gorah Metal Trading, uyu Mugande witwa Mugisha Conary, w’imyaka 33 yigize nk’umucuruzi wa zahabu w’Umunyarwanda. Kugirango arusheho kwemeza […]

Arkiyepiskopi wa Munich yeguye ku mirimo ye kubera ibikomeje kubera muri kiliziya

Kuri uyu wa Gatanu, Arkiyepiskopi wa Munich na Freising mu gihugu cy’u Budage yatangaje ko yasabye Papa Francis kwakira ukwegura kwe kubera ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gikomeje kurangwa muri Kiliziya Gatolika. Mu ibaruwa itangaje yo ku ya 21 Gicurasi Karidinali Reinhard Marx yavuze ko papa yamwemereye gushyira ahagaragara, uyu mwepiskopi yasobanuye ko Kiliziya Gatolika […]

Umunyamakuru uherutse gushimutirwa mu ndege yagaragaye yicuza anashima perezida yanengaga

Umunyamakuru akaba n’impirimbanyi, Roman Protasevich, wo mu gihugu cya Belarusse uherutse gutabwa muri yombi nyuma yo kuyobya indege yari arimo, kuri uyu wa Kane yagaragaye kuri televiziyo y’iwabo ashimira Perezida Alexander Lukashenko, ndetse yemera icyaha guteza imvururu. Umuryango we uravuga ko yahatiwe gukora ibi. Uyu munyamakuru yagaragaye yemera icyaha nyuma y’iminsi 10 akuwe mu ndege […]

Tchad: Ivangura ryateje gukozanyaho hagati y’abasirikare mu Kigo cya Moussoro

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko imirwano yabaye hagati y’abasirikare n’abasore binjijwe mu gisirikare yahitanye nibura umwe abandi 18 barakomereka, babiri muri bo bakaba bakomeretse bikomeye. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, itariki ya 3 Kamena mu nkambi ya gisirikare ya Moussoro, umujyi uherereye mu birometero 293 mu majyaruguru ya Ndjamena. Inkomoko y’amakimbirane, ngo […]

Ibisubizo bya Amb. Karega ku kuba nyina yaba ari Umunyekongokazi n’abibaza niba yazahatanira kuyobora RDC

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yateye utwatsi ko hari igihe yazajya guhatanira kuba Perezida w’iki gihugu, nyuma yo kumubaza niba koko umubyeyi we umwe ari Umunyekongo, mama we, naho se akaba Umunyarwanda. Ambasaderi Vincent Karega azi Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bihagije kuko ari ho yavukiye mu 1963, ahiga […]

Akanama Gahoraho ka OIF kahagaritse Mali mu muryango

Akanama Gahoraho k’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kuri uyu wa Kane, itariki 03 Kamena, kateraniye mu nama idasanzwe yigaga ku gihugu cya Mali yari iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryano, Louise Mushikiwabo, hafatwa umwanzuro wo guhagarika iki gihugu mu muryango. Mu mwanzuro wafashwe aka kanama gahoraho ka Francophonie (CPF) kamaganye kivuye inyuma ibiherutse kuba muri Mali byo […]

Karongi: Umugore akurikiranweho kwica uwari umukunzi we amuteye icyuma kubera gufuha

Kuri uyu wa Kane, itariki 03 Kamena, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi bwaregeye Urukiko mu mizi Umugore ukekwaho kwica umugabo wahoze ari umukunzi we akoresheje icyuma. Icyaha cyakozwe ku itariki ya 24 Gicurasi 2021 ahagana saa mbiri z’ijoro mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, Akagari ka Ryaruhanga, Umudugudu wa Ryaruhanga, ubwo uregwa yagiye […]

L’armĂ©e de la RD Congo a capturĂ© un autre haut gradĂ© des FDLR

Des rapports indiquent que l’armĂ©e de la RD Congo a capturĂ© le week-end dernier le ‘Col’ Augustin Nshimiyimana, alias Johari Bora ManassĂ©, un autre haut commandant des FDLR. Les Forces dĂ©mocratiques pour la libĂ©ration du Rwanda (FDLR) comprennent les restes des cerveaux du gĂ©nocide de 1994 contre les Tutsi au Rwanda. Ils ont fui vers […]

Uganda: Babiri bahaswe ibibazo kubera inkuru yakozwe ku bwicanyi bwa polisi

Umwanditsi wa kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Uganda yahamagajwe na polisi ngo ahatwe ibibazo nyuma yo gutangaza amakuru yavuye mu iperereza ryakozwe na BBC ku bwicanyi bwakozwe n’abapolisi mu mwaka ushize i Kampala. Tabu Butagira ni umwanditsi wa Daily Monitor wakoze inkuru yaje ku rupapuro rw’imbere rw’iki kinyamakuru kuwa 31 Gicurasi. Tony Glencross, umuyobozi mukuru […]

Ngoma: Abarimo umugabo wa nyakwigendera barashinjwa kumwica bakamucagaguramo ibice

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma mu mpera z’ukwezi gushize bwaregeye Urukiko mu mizi abagabo bane barimo n’umugabo wa nyakwigendera bose bakekwaho kwica umugore bamuciyemo ibice barangiza bakabijugunya ahantu hatandukanye. Ni icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagali ka Kabatasi,Umurenge wa Rubona, Akarere ka Rwamagana, mu ijoro ryo ku wa 22 Werurwe 2021, aho abaregwa […]

Intambara 6 zikaze zimaze kubera mu nteko nshinga amategeko z’ibihugu bitandukanye

turkiya.jpg

Mu myaka yashize, ubushyamirane mu nteko nshinga amategeko z’ibihugu bitandukanye bwagiye bwiyongera ndetse hakavukamo intambara yeruye, abadepite bagaterana intebe, ibipfunsi n’imigeri bikavuza ubuhuha. Dore intambara zikaze 6 mu nteko ishinga amategeko zimaze kubaho : Imirwano mu nteko ishinga amategeko ya Turkiya Muri 2016 ubwo mu Nteko ishinga amategeko ya Turkiya hasuzumwaga umwanzuro wo kwambura abadepite […]

Gen Katumba yihishe munsi y’imodoka ye – Umumotari wamutabaye

download-18.jpg

Hakim Kasibante umumotari wamamaye nyuma yo gutwara kwa muganga Gen. Katumba Wamala nyuma yo kurwaswaho kuwa Kabiri ushize, yahishuye ko uyu musirikare yihishe munsi y’imodoka yavamo nyuma yo kurasa agasanga umukobwa we yapfuye. Uyu mumotari uvuga ko nta gihembo ategereje kuri Gen Wamala, avuga ko igikorwa yakoze yagikoze kubw’ineza nk’uko yagikora atabara umuvandimwe we nta […]

Abanyamakuru bamaze imyaka hafi 3 bafunze bataraburanishwa basubiye mu rukiko

Abanyamakuru batatu bakoreraga televiziyo yo kuri youtube izwi nka Iwacu TV, baregwa guteza imvururu muri rubanda, basabye urukiko rw’ubujurire rwa Kigali kubafungura by’agateganyo bavuga ko bagiye kumara imyaka 3 bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bataraburanishwa. Abaregwa uko ari batatu, Jean Damascene Mutuyimana, Schadrack Niyonsenga na mugenzi wabo Nshimiyimana Jean Baptiste, kuri uyu wa gatatu […]

Abanyarwanda bari gufatanya n’Abanyekongo gusesengura imyifatire y’Ikiyaga cya Kivu

Abahanga mu bijyanye n’iruka ry’ibirunga b’Abanyarwanda bari gufatanya na bagenzi babo gusesengura uko ikiyaga cya Kivu cyifashe ku ruhande rwa Congo, harebwa niba hadashobora kongera kubaho gutungurwa nyuma y’imitingito ariko yoroheje ikomeje kumvikana. Raporo y’Ikigo gishinzwe gukurikirana imyifatire y’ibirunga cya RDC (OVG) yo kuwa Kabiri ushize, itariki 01 Kamena, igaragaza ko habayeho kugabanyuka kw’imitingito ndetse […]

Ubwato bw’igisirikare cya Iran bwarimo 400 bwarohamye mu Kigobe cya Hormuz

ad-2.jpg

Bumwe mu bwato bwa rutura bwa Irani bwarohamye nyuma yo gufatwa n’inkongi y’umuriro mu buryo budasobanutse hafi y’ikigobe cya Hormuz mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’amasaha agera kuri 20 y’ibikorwa byo kugerageza kubutabara byananiranye. Igisirikare cya Iran cyavuze ko ubu bwato, bwiswe Kharg bwitirirwa ikirwa kiri hafi ya Hormuz, bwakoreshwaga mu myitozo […]

Afurika Yunze Ubumwe na yo yahagaritse Mali mu muryango nyuma ya Cedeao

Nyuma y’umuryango wa Cedeao, Afurika Yunze Ubumwe nawo wahagaritse Mali mu nzego zayo nyobozi ariko nta bindi bihano yigeze ifatira abayobozi bashya b’iki gihugu baherutse guhirika ubutegetsi bw’inzibacyuho bwari buriho mu gihe hategerejwe ishyirwaho rya minisitiri w’intebe mushya. Afurika Yunze Ubumwe ivuga ko abasirikare bahiritse ubutegetsi bagomba gusubira mu bigo byabo nk’uko yabivuze nyuma y’ihirika […]

Mugabe arifuza ko inteko yazamutumira akayisobanurira impamvu abaturage bakwiye kwamburwa ubutaka

Umunyamakuru Robert Mugabe asanga abagize inteko ishinga amategeko bakwiye kumufasha kumvikanisha igitekerezo cye amaze iminsi ashyira ahagaragara ndetse avuga ko yagikoreye inyigo inanditse cy’uko abaturage bakwamburwa ubutaka bukajya mu maboko ya leta kugirango buzabashe kubyazwa umusaruro mu nyungu rusange nk’uko byakozwe mu bihugu bitandukanye birimo nka Israel. Robert Mugabe avuga ko n’inteko ibishatse yazamutumira akayisobanurira […]

Nyabugogo: Yishwe? Yiyahuye? urujijo ku muntu bivugwa ko yahanutse ku igorofa

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 02 Kamena, abatuye mu Murenge wa Nyabugogo, Akagari ka Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, mu mazu y’ubucuruzi ahazwi nko ku Nkundamahoro, umugabo yahanutse mu igorofa yitura hasi ahita apfa, aho bikekwa ko yiyahuye nyuma yo gufata umugore we arimo gusambana n’undi mugabo mu rukerera nka saa kumi n’imwe, mu gihe […]

RDC: Minembwe yahawe komanda mushya w’ingabo usimbura Gen. Muhima

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 1 Kamena 2021, Komanda mushya wa brigade ya 12 ishinzwe gutabara byihuse muri Minembwe muri Teritwari ya Fizi, ho muri Kivu y’Amajyepfo, Brig. Gen. Patrick Opya yatangiye imirimo ye ku mugaragaro. Ni mu muhango wo guhererekanya ububasha wayobowe na Gen. de Brigade Gaby Boswane, Komanda w’ibikorwa bya Sokola 2 […]

Huye: Ubushinjacyaha bukurikiranye abashumba bakubise abarinzi b’ikigo cya NIRDA

Ubushinjacyaha bukurikiranye abashumba 19 bakekwaho kuba barakubise abarinzi b’ikigo cy’Ubushakashatsi NIRDA (cyahoze ari IRST) giherereye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Butare, bakangiza n’ inyubako zikorerwamo ubushakashatsi muri icyo kigo. Ibi byaha bikaba byarabaye ku wa 09/05/2021 mu ishyamba ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi (NIRDA), aho abarinzi bafashe abashumba bari baje kwahiramo ubwatsi, maze bagenzi babo […]

Le Rwanda a reçu un lot de 100,600 doses de vaccin Pfizer

e2ycfi5wyaur0rm.jpg

Le ministère de la SantĂ© a annoncĂ© qu’il avait obtenu 100,600 nouvelles doses du vaccin Pfizer par le biais du programme COVAX, un mĂ©canisme soutenu par l’OMS pour un accès Ă©quitable aux vaccins Ă  travers le monde. Les doses sont dĂ©jĂ  arrivĂ©es dans le pays et les mĂ©decins se prĂ©parent Ă  commencer Ă  vacciner davantage […]

Huye: Umufungwa arashinjwa guhohotera mugenzi we warokotse jenoside

Umufungwa wo muri Gereza ya Huye wafunzwe azira icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside akurikiranweho n’ubushinjacyaha ikindi cyaha cyo guhohotera imfungwa mugenzi we wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Icyaha uyu akurikiranweho cyabereye muri Gereza ya Huye iherereye mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye ku itariki ya 08 Werurwe 2021. Ubushinjacyaha Bukuru […]

Abaperezida bo muri Afurika baba bari gutegurira abahungu babo kuzabasimbura

biens-mal-acquis-le-fils-du-president-congolais-denis-sassou-nguesso-mis-en-examen.jpg

Abakuru b’ibihugu bamwe bo muri bo muri Afurika bamaze n’igihe kirekire ku butegetsi baravugwaho kuba baba barimo no gutegurira abahungu babo kuzabakorera mu ngata igihe bazaba babuvuyeho ubutegetsi bukamera nk’ubwami buhererekanwa mu muryango nk’aba tugiye kugarukaho banuganuzwe mu nkuru ya BBC yo kuri uyu wa Mbere. Perezida Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Congo, aherutse kugira […]

Abarenga 650 mu 1,146 bakekwaho uruhare muri jenoside bari mu mahanga bihishe mu bihugu 2 duhana imbibi

Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda irangiye, mu bantu 1,146 bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside bavuzwe mu mahanga, 23 ni bo baburanishijwe, naho 23 boherezwa mu gihugu. Kubera uko kubakurikirana kwatinze, ubushinjacyaha bw’u Rwanda burahamagarira amahanga kongera ingufu mu gukurikirana abo bakekwaho icyaha imbere y’uko abatangabuhamya, abahohotewe, ndetse n’abo bakekwaho kuba abajenosideri […]

Amafoto: Uburanga bw’Umunyamideri Didi Stone, umukobwa wa Koffi Olomide

191407631_1413001019060751_7950381897318586067_n.jpg

Ku myaka 20, Didi-Stone Olomide, umukobwa w’icyamamare Koffi Olomide nawe akomeje kubaka izina mu buryo bwe nk’umunyamideri, aho kuri ubu akurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni kuri Instagram akaba akunze kumurika imyenda y’abadozi b’abahanga mu Bufaransa nka Olivier Rousteing cyangwa Jean-Paul Gaultier. Uyu mukobwa w’uburanga wiga ibijyanye n’ubucuruzi mu by’imyambarire (business de la mode) i Paris, […]

Burundi: Ibiro by’Intumwa idasanzwe ya Loni byafunzwe ku mugaragaro

Kuri uyu wa Mbere, itariki 31 Gicurasi 2021, nyuma ya saa sita, Loni yafunze ku mugaragaro ibiro by’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi, ivuga ko iki gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba cyateye intambwe nini mu bwiyunge. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’u Burundi, abayobozi ba Loni n’abadipolomate bemewe mu Burundi wabereye ku biro by’Umuryango […]

Ku nshuro ya mbere drone yihaye amabwiriza yo gukurikirana umuntu ishaka kumwica

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yabonwe na New Scientist iravuga ko drone “yica” yari iriho intwaro “yahize umuntu” itabibwiwe bwa mbere. Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko ibi byabaye muri Werurwe 2020 ubwo iyi drone yitwa KARGU-2 yateraga umuntu ku giti cyayo mu gihe cy’amakimbirane hagati y’ingabo za leta ya Libya n’inyeshyamba za Gen. Khalifa Haftar. Ikinyamakuru kivuga […]

Centrafrica-Tchad: Bangui iravuga ko habayeho gukozanyaho no gupfusha ku mpande zombi

Kuri uyu wa Mbere, Repubulika ya Centrafrica yahakanye ibirego yashinjwe na Tchad ko ingabo zayo zabiciye abasirikare batandatu harimo batanu bashimutiwe ku butaka bwa Tchad mbere yo kwicwa, ishimangira ko habayeho kurasana no gupfusha ku mpande zombi . Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma ya Centrafrica isubiza ibirego yashinjwe na Tchad, yavuze ko “ibabajwe n’ubuzima […]

Les victimes de l’Ă©ruption du Nyiragongo reçoivent des secours

e2ond4bxwaem8mn_1_.jpg

Les communautĂ©s qui ont Ă©tĂ© touchĂ©es par l’Ă©ruption du volcan Nyiragongo Ă  Rubavu, dans la province occidentale du Rwanda, se sont rĂ©veillĂ©es avec de bonnes nouvelles aujourd’hui; le gouvernement et ses partenaires leur ont assurĂ© les besoins de base en attendant la rĂ©habilitation de leurs maisons. Le volcan Nyiragongo, dans la province orientale de la […]

Viet Nam: Umukinnyi ukomoka muri Nigeria yakatiwe igihano cy’urupfu

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyanijeriya, Theophilus Ugwu yakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwo muri Viet Nam azira kwinjiza muri iki gihugu ibiro 5,92 by’ikiyobyabwenge cya Methamphetamine agikuye muri Cambodge. Bivugwa ko uyu yishyuwe 1000$ kugirango atware iki kiyobyabwenge. Ugwu w’imyaka 23 y’amavuko, wagiye muri Viet Nam ajyanwe no gukina umupira w’amaguru, yakatiwe igihano cy’urupfu kuwa Kabiri ushize, […]

Tchad yasezeranyije guhorera abasirikare ba yo 6 ivuga ko bishwe n’ingabo za Centrafrica

Guverinoma ya Tchad kuri uyu wa Mbere yashinje ingabo za Centrafrica kwica abasirikare bayo 6 mu gitero cyagabwe ku birindiro byo mu majyepfo y’igihugu, bavuga ko ari “icyaha cy’intambara” kitagenda gutyo kidahanwe. Minisitiri w’ububanyi n;’amahanga wa Tchad, Cherif Mahamat Zene mu itangazo ryashyizwe ahagaragara yagize ati “Ku Cyumweru mu gitondo, Ingabo za Centrafrica zagabye igitero […]

Aba visi perezida 15 ba USA babaye ba perezida

overview-john-adams.jpg

Ba Visi perezida icyenda babaye ba perezida igihe perezida wari usanzwe yabaga apfuye cyangwa avuye ku mirimo ye manda ye itarangiye. Abandi batandatu batsindiye manda zabo nka perezida ubuyobozi bwari buriho burangije manda yabwo. John Adams: Uyu niwe visi Perezida wa Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watsindiye manda ye mu matora yo mu […]

Nigeria: Abanyeshuri babarirwa mu 150 na 200 bongeye gushimutwa

Abayobozi muri Nigeria baravuga ko abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri benshi bo mu ishuri rya kisilamu, muri kimwe mu bitero biheruka nk’ibi bikomeje kwibasira amashuri. Kuri iki Cyumweru, abategetsi bo muri Leta ya Niger batangarije BBC ko abantu bitwaje imbunda bafashe umubare utazwi w’abanyeshuri bo muri iryo shuri mu mujyi wa Tegina. Umwarimu yabwiye BBC […]

Danemark yashinjwe uruhare mu kumviriza telephone z’abanyapolitiki barimo Angela Markel

Ibitangazamakuru byo muri Danemark byatangaje ko inzego z’ubutasi za Danemark zafashije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuneka abanyapolitiki b’i Burayi barimo Umuyobozi w’u Budage, Angela Merkel kuva mu 2012 kugeza 2014. Raporo yakozwe na Radio Danemark yo muri Danemark ivuga ko Serivisi ishinzwe ubutasi (FE) yafatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Umutekano muri Amerika (NSA) gukusanya amakuru. […]

Abanyamigabane ba KCB Group batanze uruhushya rwo kugura imigabane 100% muri BPR

Abanyamigabane ba Kenya Commercial Bank (KCB Group) yo muri Kenya batanze uburenganzira bwemerera iyi banki kugura amabanki abiri mu Rwanda na Tanzaniya, ari yo BPR na BancABC. Ubu burenganzira bwatanzwe kuwa Kane ushize mu nama rusange ngarukamwaka ari nabwo abanyamigabane basinyiye 3.2 miliyari Ksh y’inyungu. Biteganijwe ko KCB izafata imigabane ijana ku ijana muri Banki […]

Umuhanzi Akon yibiwe Range Rover ye kuri sitasiyo arimo kongeramo lisansi

Umuhanzi Akon uheruka mu gihugu cya Uganda mu irahira rya Perezida Museveni, aherutse kwibwa imodoka ye yo mu bwoko bwa Range Rover ubwo yari kuri station ya linsansi arimo arongeramo lisansi mu ijoro ryo ku itariki 24 Gicurasi mu Mujyi wa Atlanta. Nubwo ibi byumvikana nk’ibidashoboka, ngo muri Amerika hari abajura bakunze kwiba imodoka muri […]

Mbarara: AIP Fred Sserwanga yasanzwe yapfuye

Abapolisi muri Mbarara kuri uyu wa Gatandatu babyukiye ku makuru ateye agahinda y’urupfu rwa mugenzi wabo, AIP Fred Sserwanga, wasanzwe ku buriri bwe yashizemwo umwuka. Sserwanga yari umupolisi kuva mu 1989, akaba yarakoze mu ishami rishinzwe kurwanya inkongi no serivisi zo gutabara muri Polisi ya Rwizi. Komanda wa polisi ya Rwizi, Ecega Richard, wemeje urupfu […]

Ntimwemera abivanga mu bibazo byanyu ariko ntibibabangamira kwivanga mu by’abandi – Perezida Kagame kuri TV5

vlcsnap-2021-05-29-12h35m18s030.png

“Tuzakora ibyiza kuri twe ntabwo tuzakora ibyo abandi batekereza ko ari byiza kuri twe,” iki ni igisubizo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye abanyamakuru ba TV5Monde, Denise EpotĂ© na Françoise Joly mu kiganiro cyihariye yagiranye n’iyi televiziyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Gicurasi 2021. Muri iki kiganiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabajijwe uko […]

Muravuga eeh Abanyarwanda ni abantu babi, none reba twebwe ibyo turimo gukorerana – Umunyekongo ushima u Rwanda

e2evocyx0ag2ghg-2.jpg

Uko u Rwanda rwitwaye muri iki kibazo cy’ihunga ry’Abanyekongo byashimwe n’abantu batandukanye cyane cyane Abanyekongo usanga ahubwo banenga uko inzego z’umutekano zabo zakitwayemo nk’umwe mu batambukije ubutumwa buzinenga ku rubuga rwa WhatsApp Bwiza.com yabashije kubona. Umwe mu Bakongomani mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp yashyize mu majwi uwitwa Col Panga Panzi ashinja gufunga […]

Amafoto: Imodoka za RDF zifashishijwe mu gucyura Abanyekongo batangiye gutaha

e2evgufwyacmqwc.jpg

Abanyekongo bari bavanwe mu byabo n’imitingito no gutinya ko Ikirunga cya Nyiragongo cyakongera kuruka batangiye gutaha ku bushake mu gihugu cyabo, mu gihe abakiri mu bakomeza kwitabwaho uko bikwiye. Abatashye Igisirikare cy’u Rwanda kikaba cyabatije imodoka zacyo ngo zibafashe kugera ku mupaka. Ni nyuma y’aho mu ijoro ryo kuwa Kane, Impunzi z’abanyekongo 600 ziganjemo abagore […]

RDC: FARDC yataye muri yombi abayobozi 2 bakuru b’inyeshyamba za Maï-Maï

Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC ushinzwe ibikorwa bya Sokola 2, Capt. Dieudonne Kasereka, aratangaza ko igisirikare kimaze guta muri yombi abayobozi babiri bakuru ba MaĂŻ-MaĂŻ mu gihe cy’iminsi ibiri, ijoro ryo ryo kuwa gatatu rishyira kuwa Kane, itariki 27 Gicurasi no kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 28 Gicurasi 2021. Capt. Kasereka ati “Abo ni bwana […]

RDC: Abadepite 32 bamaze kwicwa na Covid-19

Abadepite 32 mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamaze kwicwa na Covid-19 kuva yagaragara muri iki gihugu muri Werurwe 2020 nk’uko byatangajwe na Visi Perezida w’iyi nteko, Jean-Marc Kabund kuri uyu wa Kane. Aya makuru yashyizwe ahagaragara mu gihe abayobozi bikanga iyindi nkubiri y’ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coranavirus mu gihugu, aho kuri […]

Rubavu: Hari icyizere ko Ikirunga cya Nyiragongo kitakongera kuruka

Abatuye mu Karere ka Rubavu barahumurizwa babwirwa ko badakwiye kugira impungenge z’uko Ikirunga cya Nyiragongo cyakongera kuruka nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, usaba abari basubitse ibikorwa kubisubukura mu gihe hategerejwe amakuru mashya. Ubu butumwa yabutanze mu gihe imitingito yari imaze iminsi yibasiye Akarere ka Rubavu n’Intara y’Iburengerazuba, yatumye ibikorwa bimwe na bimwe […]

De nouveaux liens Franco-Rwandais fondés sur la vérité, disent Kagame et Macron

Les liens rĂ©cemment rĂ©tablis entre le Rwanda et la France sont construits sur la vĂ©ritĂ©, ont dĂ©clarĂ© les prĂ©sidents Emmanuel Macron et Paul Kagame. Les chefs d’État s’exprimaient lors d’une confĂ©rence de presse conjointe au village Urugwiro jeudi lors de la visite de deux jours du dirigeant français. Les dirigeants ont dĂ©clarĂ© que le dĂ©but […]

Muhanga: Ukekwaho guhohotera uwarokotse jenoside yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Kuri uyu Kane, itariki 27 Gicurasi 2021, mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango, hasomwe urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ruregwamo umugabo ukekwaho icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urukiko rwemeza ko agomba gufungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 mu gihe dosiye igitegurwa ngo iregerwe urukiko mu mizi. Iki cyaha cyakorewe mu […]

Harakekwa ko ibiro bya Tshisekedi byaba bifite uruhare mu rupfu rwa Gen. Kahimbi

delphin_proces_21_02145_jpg_640_350_1.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi mu rubanza ku rupfu rwa Gen. Delphin Kahimbi, wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Kinshasa, ubushinjacyaha bwasabiye ibihano biremereye umupfakazi wa nyakwigendera ndetse na nyina bushinja kuba ari bo bamwivuganye bamunigishije umugozi mu gihe hari andi makuru ariko atunga intoki ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi […]

Binyuze mu myambarire, Umunyamideri w’Umunyarwanda muri Afurika y’Epfo akomeje guharanira Ubumwe bwa Afurika

masa-mara.-tribe-waiting-2-scaled.jpg

Umunyamideli wavukiye mu Rwanda akaba n’umuhanzi, Eli Gold yavuye mu Rwanda afite imyaka 13 ubwo igihugu cyari cyugarijwe n’intambara y’abenegihugu na Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo rwamunyujije mu bihugu byinshi bya Afurika, aho yagiye yigira impamvu Abanyafurika bagakwiye kuba bamwe. Gold yabaye muri Tanzaniya, mu Burundi, Malawi n’ahandi nyuma yo kuva mu Rwanda, mbere yo kugera […]

Nyagatare: Ibibazo by’ingurane, iby’ubutaka, bimwe mu byo Umuvunyi Mukuru yijeje gukurikirana

e2y6nfnx0aqlnhd.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi, Urwego rw’Umuvunyi rwakomeje ubukangurambaga mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, aho Umuvunyi Mukuru n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije n’abandi bayobozi bakiriye ibibazo by’akarengane, aho hari ibyabonewe ibisubizo, ibyo yasabye inzego z’ibanze gukurikirana n’ibyo azaganira n’izindi nzego . Kuva ku itariki ya […]

Goma: Ntibahangayikishijwe no kongera kuruka kw’ikirunga gusa bafite n’impungenge za gaze

Abatuye mu Mujyi wa Goma biravugwa ko badahangayikishijwe no kongera kuruka kw’Ikirunga cya Nyiragongo gusa, ahubwo banahangayikishijwe n’uko imitingito ya hato na hato iri kumvikana mu bice bikegereye nka Goma ndetse tutirengagije na Rubavu, ishobora gutera isaduka ry’ubutaka hakaba hazamukiramo gaze ishobora koreka imbaga. Umwe mu baturage bari i Goma witwa Kambale Richard, wavuganye na […]

Abanyamakuru b’Abafaransa bashinjwa gutera ubwoba Umwami wa Maroc mu mazi abira

Abanyamakuru babiri b’Abafaransa, Eric Laurent na Catherine Graciet bakurikiranweho kuba mu 2015 barateye ubwoba umuryango w’ibwami muri Maroc bawusaba amamiliyoni y’Amayero ngo badasohora inkuru yari kuwukoza isoni. Aba bafashwe bamaze kwakira ibihumbi 40 by’Amayero ngo batazasohora iyo nkuru y’urukozasoni ku muryango w’Ubwami bwa Maroc. Ikinyamakuru AFP cyatangaje ko mu minsi ya vuba Eric Laurent na […]

Amafoto: Ibihumbi by’Abanyekongo biri guhunga byashingiwe inkambi

e2y3z4dwqairw82.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi, ku mipaka ihuza imijyi ya Goma (RDC) na Rubavu (Rwanda) hinjiriye Abanyekongo barimo guhunga batinya ko Ikirunga cya Nyiragongo cyakongera kuruka kikabwatara ubuzima nk’uko babisabwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aba Banyekongo bababarirwa mu bihumbi bari kugera ku butaka bw’u Rwanda berekezwa mu nkambi yabateguriwe iherereye mu Murenge […]

Uko Mike Tyson yigeze gutunga hafi miliyari bikarangira yisanze mu myenda iremereye

nintchdbpict000536207591.jpg

Mike Tyson nta gushidikaya ko ari umwe mu bateramakofe b’ibihangange babayeho mu mateka. Uyu mugabo ugeze mu zabukuru wahimbwe Iron Man (Cyangwa Umugabo w’Icyuma) yamaze imyaka myinshi ayoboye icyiciro cy’abateramakofe b’ibiro byinshi mbere yo gusezera muri uyu mukino. Yakoreye akayabo k’amafaranga mu gihe cye mbere y’uko ayatakaza yose. Tyson yakunze kutavugwaho rumwe mu gihe cye […]

Mohammed Hajeb, le terroriste qui a trompé les services allemands

Mohammed Hajeb est le seul extrĂ©miste qui ait pu se faire passer pour un activiste des Droits de l’Homme et un acteur politique, malgrĂ© son histoire djihadiste au Pakistan et en Afghanistan. L’histoire dĂ©signera Hajeb comme le seul terroriste Ă  avoir voyagĂ© en Afghanistan via le Pakistan pour le « djihad » contre l’Occident, avant […]

Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda abisabira imbabazi

Mu ijambo avugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi 2021, Perezida w’u Bufaransa uri mu ruzinduko mu Rwanda amaze gusaba imbabazi Abanyarwanda kubw’uruhare rw’u Bufaransa mu mahano yagwiririye u Rwanda, aho yemeje ko iyi jenoside itari impanuka, yateguwe kandi idashobora gusibangana abantu bazabana nayo. Perezida Emmanuel […]

Uganda: Umugore w’imyaka 19 yapfuye nyuma yo kwitura hasi ari mu rukiko

Umugore w’imyaka 19 wo mu gihugu cya Uganda washinjwaga ubutekamutwe ashaka amafaranga abeshya ko atwite kuri uyu wa Gatatu yapfuye nyuma yo kwitura hasi ari mu rukiko. Nyakwigendera witwa Olivia Nassanga, yituye hasi ubwo yari mu rukiko rwa Mityana, aho yari yagiye guhabwa amabwiriza ajyanye n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yo gufungurwa by’agateganyo muri Gereza ya Mityana. […]