Burundi: Habonetse imirambo bikekwa ko ari abarwanyi ba FLN baherutse gutera mu Bweyeye
Mu ishyamba rya Kibira, mu gihugu cyâu Burundi biravugwa ko habonetse imirambo itatu yâabantu bari bambaye impuzankano zâigisirikare cyâu Burundi kandi nta mirwano ingabo zâu Burundi ziheruka kuharwanira bikaba bikekwa ko ari bamwe mu nyeshyamba za FLN zagabye igitero mu Rwanda mu ijoro ryo ku itariki ya 23 rishyira kuwa 24 Gicurasi, zishwe nâibikomere zakuye […]
Hahishuwe ko abateguye Raporo Duclert hari inyandiko bangiwe kugeraho zâingenzi
Mu gihe Emmanuel Macron yitegura gusura u Rwanda ku wa kane, inyandiko ishaje yatekerejweho nâumusosiyaliste Michel Rocard ku ruhare rwâu Bufaransa muri iki gihugu yongeye kugaragara kandi igaragaza isesengura rishimishije, ariko ryamaganwe nkana. Ni inyandiko itarasohotse , cyangwa yasibwe, ariko ikinyamakuru LibĂ©ration cyabashije kubona mbere yâuruzinduko rwasobanuwe nk “amateka” rwa Perezida, Emmanuel Macron kuri uyu […]
Mali: Bah NâDaw uherutse kuvanwa ku butegetsi yatanze ubwegure bwe
Uwari Perezida wâinzibacyuho wa Mali, Bah NâDaw, yamaze gushyikiriza ubwegure bwe visi perezida we, Assimi GoĂŻta, wahise uba Perezida wâinzibacyuho. Mu masaha atageze kuri 48 akuye ku kimirimo yabo, perezida wâinzibacyuho, Bah NâDaw na Minisitiri wâIntebe we, Moctar Ouane, Col. Assimi GoĂŻta niwe wahise aba Perezida wâinzibacyuho. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Gicurasi, nibwo […]
Gakenke: Uwashatse kwica umugore we amuziza 50,000 Frw yahawe igihano cyâintangarugero
Umugabo wo mu Karere ka Gakenke wari ukurikiranweho gushaka kwica ku bushake umugore we amujijije amafaranga 50,000 Frw yakoresheje amusura ubwo yari afunze yakatiwe imyaka 25 yâigifungo. Ni icyaha cyakozwe mu rukerera rwo ku itariki 11 Mata 2021, ahagana saa kumi nâimwe mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Gisozi, Umurenge wa Nemba, ho mu Karere […]
WhatsApp yajyanye mu nkiko Guverinoma y’u Buhinde
WhatsApp yareze leta y’u Buhinde kubera amategeko mashya agenga ikoreshwa rya internet iyi sosiyete ivuga ko âazahungabanya cyaneâ ubuzima bwite bw’abayikoresha. Amategeko mashya agenga ikoreshwa rya internet mu Buhinde, yiswe ayo gukandamiza no gukomeretsa, aha guverinoma y’u Buhinde imbaraga nyinshi zo gukurikirana ibikorwa byo kuri interineti, harimo no gukurikirana porogaramu ubundi ziba zifunze ku muntu […]
John Cena yasabye imbabazi u Bushinwa nyuma yo kwita Taiwan igihugu

âNkunda kandi nubaha u Bushinwa nâAbashinwa. Mumbabarire, Mumbabarire kubwâisoko ryanjye. Nsabye imbabazi, nsambye imbabazi Mumbarire cyane,â aya ni amgambo yavuzwe nâUmukinnyi wa filimi ndetse nâumukino wo gukirana uzwi nka âwrestlingâ mu cyongereza, nyuma yo kwita Taiwan igihugu mu kiganiro yahaga itangazamakuru avuga kuri filimi ya Fast & Furious igice cya 9 yamaze kujya ahagaragara. John […]
Minisitiri wâubucuruzi yihanangirije abacuruzi biha kuzamura ibiciro uko bishakiye

Minisitiri wâubucuruzi nâinganda, Beata Habyarimana, yihanangirije abacuruzi biha kuzamura ibiciro uko bishakiye bitwaje ko ibiciro byazamutse ku rwego mpuzamahanga. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Gicurasi, Bwiza.com ifitiye kopi, Minisitiri Habyarimana avuga ko ashingiye kuri raporo yâigenzura ryakozwe ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali no mu turere; aho byagaragaye […]
L’ancienne cour d’appel de Ruhengeri devient un mĂ©morial du gĂ©nocide
Les restes de plus de 800 victimes du gĂ©nocide contre les Tutsi qui ont Ă©tĂ© tuĂ©s dans et autour de la ville de Musanze, anciennement Ruhengeri, doivent ĂȘtre enterrĂ©s au mĂ©morial du gĂ©nocide nouvellement créé Ă l’ancienne cour d’appel de Ruhengeri. S’adressant au New Times, Axelle Kamanzi, vice-maire en charge des affaires sociales dans le […]
Ambasade yâu Bubiligi yaburiye Ababiligi batuye i Bujumbura
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ikoresha nka facebook na twitter, Ambasade yâu Bubiligi mu Burundi ifite icyicaro I Bujumbura yaburiye Ababiligi batuye muri iki gihugu nâabakozi bayo ibasaba kuguma aho batuye kubera kutizera umutekano nyuma yâibitero bya grenade byibasiye ahantu hatandukanye muri Bujumbura kuri uyu wa Kabiri. Itangazo yashyize ahagaragara rigira riti â Kubwâamakuru yo kwemeza, […]
Gicumbi: Umuganga wafashe ku ngufu umugore wari utwite yangiwe kurekurwa byâagateganyo
Umuganga ukorera mu Bitaro bya Byumba, Akarere ka Gicumbi yategetswe gufungwa iminsi mirongo itatu byâagateganyo nâUrukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabimusabiye. Uyu muganga Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kuba yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore wari utwite ubwo yajyaga kwipimisha kuri Rendez-vous yari yamuhaye, yo ku itariki ya 1 Kanama 2020 aho yahagera akamukoresha imibonano mpuzabitsina […]
Biravugwa ko ingabo za Uganda zatangiye kwinjira muri RDC ku mugaragaro
Igisirikare cya Uganda kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Gicurasi 2021 cyatangiye kohereza ingabo ku mugaragaro mu gihugu cyâabaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yâaho umuvugizi wacyo yari aherutse kubihakana avuga ko badateganya kohereza abasirikare muri iki gihugu. Ibikorwa byâingabo za Uganda zoherejwe ku burasirazuba bwa RDC mu gihe kitahishuwe bigamije kurwanya imitwe […]
RIB arrĂȘte son responsable pour corruption
Le Bureau d’enquĂȘte rwandais (RIB) a dĂ©clarĂ© avoir arrĂȘtĂ© son haut fonctionnaire dans le district de Rusizi aprĂšs l’avoir surpris en flagrant dĂ©lit en train de recevoir un pot-de-vin pour libĂ©rer un dĂ©tenu. «Le chef des enquĂȘtes Ă Rusizi Jules Kabanguka a Ă©tĂ© surpris en train de recevoir un pot-de-vin d’une valeur de 300 000 […]
Yateye icyuma umugore we wari uherutse kubyara bapfa imibonano mpuzabitsina
Umugabo wâimyaka 27 yâamavuko wo mu gihugu cya Malawi yakatiwe imyaka 6 yâigifungo azira gutera icyuma umugore we, wari uherutse kubyara, kubera ko yari yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina. Uyu mugabo witwa Dzongwe Evance. Yahawe iki gihano kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Gicurasi nyuma yo kumuhamya icyaha. Umushinjacyaha wa leta, Rodney Bottomman yabwiye urukiko […]
Iruka rya Nyiragongo: Imitingito ya hato na hato ikomeje kumvikana no muri Kigali
Imitingito ya hato na hato ikomeje kumvikana kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Gisenyi nk’uko abahatuye babivuga ndetse iyi mitingito ikaba iri no kumvikana mu Mujyi wa Kigali ariko ku rugero rwo hasi nyuma yâiruka ryâIkirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abatuye mu Mujyi wa Gisenyi ku ruhande rwâu Rwanda […]
U Bufaransa nâu Bwongereza bikomeje kwanikirwa nâu Buyapani na Koreya yâEpfo mu ngufu za gisirikare

Ibihugu byo mu Burayi byahoze ari ibihangange mu gisirikare nk’u Bufaransa, u Bwongereza ndetse n’u Budage bikomeje kwanikirwa nâibihugu byo muri Aziya nk’u Buyapani na Koreya yâEpfo mu ngufu za gisirikare nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Global Firepower Index. Nk’u Budage bwo, ntabwo bugaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere. Dore ibihugu 10 bya mbere No […]
Uganda: Yasanzwe yarapfuye nyuma yâumunsi asoje amasomo muri Kaminuza ya Makerere
Igipolisi cya Uganda gitegereje ibizava mu bizamini byâIbitaro bya Mulago ngo hamenyekane icyateye urupfu rwâumusore wâimyaka 27 witwa James Eyangu, wapfuye nyuma yâumunsi umwe asoje amasomo ye yâicyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza ya Makerere wasanzwe aho yari acumbitse yapfuye. Nkâuko bitangazwa na Daily Monitor, James Eyangu yari yabonye impamyabumenyi yâicyiciro cya kabiri cya […]
Kicukiro: Arishyuzwa arenga miliyoni 4 zâimisoro yâubutaka atazi nâuko miliyoni isa, byamunanira akagurisha

Mu Murenge wa Gatenga, Akagali ka Nyanza, Akarere ka Kicukiro mu Mudugudu wa Sabaganga, haravugwa inkuru yâumusaza Ntahonsigaye Donat uba mu nzu yenda kumugwira yananiwe no kwisanira ariko urimo urishyuzwa akayabo ka miliyoni 4 zâimisoro yâubutaka. Ubuyobozi bubagira inama yo kugurisha kugirango abone uko yishyura. Iyi ni inkuru ikurikira iyabanje Bwiza TV na Bwiza.com byakoreye […]
Refus de comparaitre du chef des séparatistes, Brahim Ghali, devant la Justice espagnole
Salem Lebsir, le dauphin de Brahim Ghali et numĂ©ro 2 du front polisario, a, lors dâune interview exclusive accordĂ©e au mĂ©dia espagnole”OKDIARIO”, dĂ©clarĂ© que Ghali envisage de quitter lâEspagne dans les prochains jours sans se prĂ©senter devant la Cour nationale, oĂč il est accusĂ©, entre autres, de crimes de terrorisme, de gĂ©nocide, de torture et […]
RIB iraburira abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp
Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha, RIB ruraburira abantu kugira amakenga no kwigengesera mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo, kuko hari abatekamutwe basigaye bazinjiramo bakazifashisha mu bikorwa byâuburiganya nâubujura. Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, asobanura ko hari abasigaye bakoresha whatsapp zâabandi, bagamije ubujura kuko mu miterere yayo ushobora kuyimurira mu yindi telefoni. Agira ati âHari imibare bigusaba whatsapp […]
Burundi: Umunyarwanda wari umucuruzi wâinyama zâingurube amaze iminsi aburiwe irengero
Umunyarwanda ucuruza inyama zâingurube muri Zone Ndava, Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke mu gihugu cyâu Burundi amaze iminsi itandatu yaraburiwe irengero, aho bivugwa ko hari umuntu wabanje kumuhamagara kuri telephone mbere yo kubura. Uyu mugabo uvugwa ni uwo bahimba Mwarabu, bivugwa ko yahamagawe kuwa Kabiri ushize akajya aho bari bamuhamagaye, ariko kuva icyo gihe […]
L’attaque du FLN Ă Bweyeye dĂ©jouĂ©e par RDF
Hier soir, dimanche 23 mai 2021, entre 21 h 15 et 21 h 35, environ une section d’assaillants ennemis du FLN de Giturashyamba dans la commune de Mabayi au Burundi, a traversĂ© la riviĂšre Ruhwa le long de notre frontiĂšre et est entrĂ©e Ă environ 100 mĂštres Ă l’intĂ©rieur du territoire rwandais Ă Bweyeye, cellule […]
Myanmar: Bwa mbere kuva yahirikwa ku butegetsi, Aung Suu Kyi yagaragaye mu rukiko
Aung San Suu Kyi wahoze ari Perezida wa Myanmar uherutse guhirikwa ku butegetsi nâabasirikare kuri uyu wa Mbere, yagaragaye mu rukiko ku nshuro ya mbere nyuma yâamezi hafi ane ahiritswe. Uyu wahoze ari umuyobozi yitabye urukiko agiye kwiregura ku byaha birimo gushishikariza kwigomeka nkâuko abanyamategeko be babitangaza. Suu Kyi yari afungiwe mu nzu adasohoka kuva […]
Amasaha yâakazi yâumurengera ahitana abantu 745,000 buri mwaka – OMS
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riravuga ko amasaha yâakazi yâumurengera ahitana abantu ibihumbi magana ku mwaka. Ubushakashatsi bwa mbere nk’ubwo ku isi bwerekana ko abantu 745.000 bapfuye mu 2016 bazize indwara yo mu bwonko cyangwa indwara z’umutima kubera amasaha menshi y’akazi. Raporo yasanze abantu batuye mu majyepfo yâiburasirazuba bwa Aziya no mu karere […]
RDC: Umubare wâagateganyo wâabazize iruka rya Nyiragongo umaze kuba 15
Mu kiganiro cyatambutse mu maradiyo akorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru, itariki 23 Gicurasi 2021, Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya yatangaje ko abantu 15 ari bo bamaze kumenyekana bahitanwe nâiruka ryâIkirunga cya Nyiragongo. Yagize ati âImibare yâagateganyo ni abantu 15 barimo 9 bazize impanuka yo mu muhanda, bane bageragezaga gucika muri […]
Abatuye i Goma batangiye kwirunda ku mupaka bashaka ubuhungiro mu Mujyi wa Gisenyi

Abanyekongo bo mu Mujyi wa Goma batangiye kugera ku mupaka wâu Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashaka guhungira iruka ryâIkirunga cya Nyiragongo mu Mujyi wa Gisenyi bahana imbibi. Biravugwa ko umuriro watewe nâiruka ryâiki kirunga wamaze gufunga umuhanda Goma-Rutshuru ugana Kibumba. Nkâuko bigaragara kuri twitter yâikinyamakuru Mediacongo.net, abatangabuhamya bari I Goma nkâuwitwa Innocent […]
Tshisekedi yatangaje ko hafashwe abantu bakekwaho kwica Ambasaderi Attanasio
Perezida Felix Tshisekedi aremeza ko abantu bakekwaho kwica uwari Ambasaderi wâu butaliyani, Luca Attanasio, bari mu maboko yâubutabera iperereza rikomeje ku bufatanye nâinzego zâu Butaliyani, avuga ko abakoze iki cyaha ari agatsiko kâabagizi ba nabi ariko gafite abantu bagakoresha atatangaje abo ari bo. Ibi Perezida Tshisekedi yabihishuriye itangazamakuru ryo mu Bufaransa mu kiganiro aherutse kugirana […]
Burundi: Perezida Ndayishimiye yabujije Abarundi kugurisha ubutaka abanyamahanga
Perezida Evariste Ndayishimiye yihanije Abarundi ababuza kujya bagurisha ubutaka bwabo abanyamahanga ubwo yari mu kiganiro aganira nâurubyiruko rwâu Burundi ku nyigisho zo gukunda igihugu mu Ntara ya Ngozi, aho yabibukije ko â agataka kâu Burundi ari akâumunyagihugu wâUmurundi gusa.â Umukuru wâigihugu cyâu Burundi yagiriye inama Abarundi ababwira ko âiyo ugurishije isambu ku munyamahanga uba urimo […]
RDC: Imirwano hagati yâimitwe ibiri yâinyeshyamba yakuye abaturage mu byabo
Imitwe yâinyeshyamba ya NDC RĂ©novĂ© na FPP/Kabido kuri uyu wa Gatandatu, itariki 22 Gicurasi yakozanyijeho mu giturage cya Mbwayinywa, muri Teritwari ya Lubero, muri Kivu yâAmajyaruguru. Umubare wâabiciwe cyangwa abakomerekeye muri iyi mirwano ntabwo iramenyekana, ariko sosiyete sivile iravuga ko abayobozi bavuga ko hari amaduka yasahuwe nâamazu yatwitswe. Nkâuko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, […]
Afurika yâEpfo: Bategerezanye amashyushyu umuyobozi uzava mu Rwanda nyuma yâigihe kirekire
Minisitiri wâububanyi nâamahanga wâu Rwanda, Vincent Biruta, ategerejwe muri kwezi gutaha muri Afurika yâEpfo mu ruzinduko rwâamateka mu rwego rwo gusubiza mu buryo umubano wâibihugu byombi nyuma yâigihe kirekire warajemo igitotsi. Minisitiri ushinzwe imibanire mpuzamahanga muri Afurika yâEpfo, Naledi Pandor, yabwiye ikinyamakuru News24 ati â Dufitiye amashyushyu uruzinduko kubera ko tutakunze kubonana kwâabayobozi kuri urwo […]
U Bufaransa buzagena ambasaderi wabwo mushya mu ruzinduko rwa Macron i Kigali
Perezida Emmanuel Macron yitezweho kuzagena ambasaderi wâu Bufaransa mu Rwanda ubwo azahagirira uruzinduko mu minsi iri imbere mu rwego rwo gutera intambwe ya nyuma igamije gusubiza mu buryo imibanire yâibihugu byombi itarigeze imera neza kuva Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yarangira. Iyi nkuru ya ambasaderi mushya wâu Bufaransa mu Rwanda yatangajwe kuri uyu wa […]
Hajj yabuze nyuma yâaho abana 2 bahiriye mu nzu ye bigishirizwamo ibya kisilamu
Abana bâabahungu babiri bari bari kwigishwa ibijyanye nâidini ya Islam bahiriye mu nzu bigiragamo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ahitwa Nalumunye Kasenge, mu Karere ka Wakiso, ho mu gihugu cya Uganda, Umu Hajj wari wabajyanye ahita aburirwa irengero. Biravugwa ko nyiri inzu yahiye, ari we Hajj Mwalimu Mwelinde Abdul Karim, asanzwe akusanya abana […]
Ethiopia: Umunyamakuru wa The New York Times yirukanwe abuzwa no gusezera umuhungu we
Leta ya Ethiopia yirukanye ku butaka bwayo umunyamakuru wa The New York Times yari iherutse kwambura uburenganzira bwo gukorera muri iki gihugu kubera inkuru yakoze ku mirwano yo muri Tigray. Iki cyemezo cyo kwirukana umunyamakuru Simon Marks, Umunya-irlande wabaga muri Ethiopia, cyamaganwe bikomeye nâUmuryango wâAbanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders) watangaje ko ari ubwa mbere […]
RDC: Guverineri na Visi Guverineri bâIntara ya Maniema na bo birukanwe ku mirimo yabo
Umweyo ukomeje kuvuza ubuhuha mu bayobozi bâintara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho nyuma ya Guverineri wâIntara ya Tanganyika, Zoe Kabila, kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Gicurasi, Guverineri wâIntara ya Maniema, Auguy Musafiri nâuwari umwungirije, Jean-pierre Amadi, na bo birukanwe ku mirimo yabo. Abadepite bâIntara ya Maniema, nibo bongeye gutora ubugira kabiri kuvana […]
Kinshasa: Urukiko rwemeje ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uwahoze akuriye ubutasi
Kuri uyu wa Kane, itariki 20 Gicurasi, Urukiko rwisumbuye rwa Kinshasa rwatangaje ko rudafite ububasha bwo kuburanisha Kalev Mutond wahoze ari umuyobozi wâurwego rwâigihugu rushinzwe ubutasi (ANR). Urukiko rwavuze ku rwego Kalev Mutondo yariho nkâumuyobozi mukuru mu buyobozi bwa Leta. Kubera iyo mpamvu, agomba kwitaba urukiko rw’ubujurire. Umunyamategeko Muyambo akaba yasezeranyije ko kujuririra iki cyemezo […]
Minembwe: Umutwe wa Gumino urashinjwa gushimuta abakozi ba Action Aid
Abakozi bane bâimiryango itegamiye kuri leta ishinzwe ubutabazi harimo aba Action Aid biravugwa ko bamaze iminsi barashimuswe nâinyeshyamba zâumutwe wa Gumino wa Col Makanika muri Teritwari za Fizi na Uvira. Babiri muri aba bantu bakorera Action Aid bari mu maboko yâinyeshyamba bivugwa ko ari iza Gumino kuva ku itariki 18 Gicurasi. Igisirikare cya FARDC gishinja […]
Umuntu wese arashaka kuturuma ariko ababishaka tuzabakura amenyo â Perezida Putin
Kuri uyu wa Kane, Perezida wâu Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko hari bamwe mu banzi bâabanyamahanga bo muri iki gihugu barota kuruma uduce twinshi twâigihugu, aburira ko Moscou âizabakura amenyoâ nibaramuka babigerageje. Mu ijambo rikomeye ubwo yahamagazaga inama nâabayobozi, perezida wâu Burusiya yavuze ko imbaraga zâamahanga zo gukumira u Burusiya guhera mu binyejana byashize. Putin […]
Nyanza: Arashinjwa kwica umwana wâimyaka 12 wamubonye avuye kwiba ihene yâiwabo
Umugabo wâimyaka 35 ukekwaho kwica umwana wâumukobwa wâimyaka 12 yâamavuko amunize amuziza ko yamubonye avuye kwiba ihene yâiwabo akurikiranwe nâubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye. Ni icyaha uregwa avugwaho kuba yarakoze ku itariki ya 09 Gicurasi 2021 mu gihe cya saa munani mu ishyamba ryâinturusu riherereye mu Mudugudu wa Saruhembe, Akagari ka Rwotso, Umurenge wa […]
Umugabo yakangaranyije abashinzwe kurinda Perezida Kenyatta ubwo yamusatiraga
Abashinzwe umutekano wa Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa Kane bahatiwe gukumira umucengezi wagerageje kumusatira mu birori byo gutangiza icyambu cyo mu mujyi wa Lamu. Ibyabaye byafashwe igice no kuri televiziyo byabaye mu gihe Perezida yafataga ijambo, hashize akanya nyuma yo gutangiza icyambu gishya cya Kenya muri Lamu. Nkâuko bigaragara mu mashusho yabonywe nâurubuga rwa […]
Lady Gaga yahishuye ibintu byamuhungabanyije yakorewe na producer afite imyaka 19

Umuhanzikazi wakunze kuvugisha benshi kubera udushya yakundaga gukora, Lady Gaga, yahishuye ukuntu yagize ihungabana rikomeye mu mutwe ubwo yafatwaga ku ngufu nâumuntu utunganya umuziki afite imyaka 19 yarangiza akajugunywa ku muhanda atwite. Uyu muririmbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu ufite imyaka 35 ibi yabitangaje mu kiganiro âThe Me You Can’t Seeâ […]
Nyamasheke: Akurikiranweho gukura ibice byâumubiri ku murambo wâumuturanyi
Umugabo wâimyaka 78 yâamavuko wo mu Karere ka Nyamasheke ushinjwa guca ibice byâumubiri byâumuntu wari wapfuye yasabiwe nâubushinjacyaha gufungwa iminsi 30 yâagateganyo. Ku itariki ya 19 Gicurasi 2021, nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rwâIbanze rwa Kagano bwareze busaba ifunga ryâagateganyo ryâiminsi 30 uyu mugabo wâimyaka 78 ukekwaho guca imyanya yâumubiri ku murambo wâumusaza wâimyaka 80 wari […]
Canada: Hemejwe ko ihanurwa ryâindege ya Ukraine yahanuwe na Iran ari igikorwa cyâiterabwoba
Kuri uyu wa Kane, urukiko rwo muri Canada rwemeje ko iraswa ryâindege ya Ukraine International Airlines PS752 yarashwe na Iran ryakozwe nkana kandi ko ari âigikorwa cyâiterabwoba,â bikaba biharura inzira yâindishyi zishoboka ku miryango yâabahohotewe. Urukiko Rwisumbuye rwâUbutabera rwa Ontario rwasanze âku buryo bushobokaâ ibitero bibiri bya misile byibasiye indege nyuma gato yo guhaguruka ku […]
Ibiciro byâibikomoka kuri peteroli byagumijwe uko byari bimeze nubwo byiyongereyeho 17%

Ikigo cyâigihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, kiratangaza ko nubwo ibiciro byâibikomoka kuri Peteroli byazamutseho 17%, ibiciro mu rwanda biguma uko byari bimeze. Kubwâibyo, igiciro cya lisansi mu Rwanda ntikigomba kurenza amafaranga yâu Rwanda 1,088 kuri litiro, mu gihe icya mazutu kitagomba kurenza 1,054 nkâuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA kuri […]
Paris: Hatangiye urundi rubanza ruregwamo Nicolas Sarkozy ku cyaha gishya
Urubanza rushya rwâuwahoze ari perezida wâu Bufaransa, Nicolas Sarkozy, rwatangiriye i Paris, ariko uyu wahoze ari umuyobozi utavugwaho rumwe ntabwo yari ari mu rukiko. Sarkozy akurikiranyweho kuba yarateye inkunga mu buryo butemewe n’amategeko kwiyamamaza kwe ashaka kongera gutorwa mu mwaka wa 2012. Uru rubanza ruje nyuma y’ibyumweru bike uwahoze ari perezida ahamwe n’ibyaha bya ruswa […]
Nigeria: Umuyobozi wa Boko Haram yakomerekeye mu mirwano yabahuje na Islamic State
Umuyobozi wâumutwe wa Boko Haram, Abubakar Shekau, yakomerekeye mu mirwano ikomeye abarwanyi be banga ko afatwa mpiri nâumutwe batavuga rumwe ushamikiye kuri Islamic State, mu majyaruguru ya Nigeria, nkâuko amakuru aturuka mu bantu begereye inzego zâubutasi agera kuri AFP abyemeza. Nyuma yâimirwano yabahuje nâabarwanyi bâishami rya Islamic State, ryo muri Afurika yâuburengerazuba (ISWAP, ngo Abubakar […]
Abaturage bari kwicwa nabi||Bahitamo kurara hanze|| Intandaro y’intambara ya Israel na Palestine
RDC: Biravugwa ko Imbonerakure zaba ziri gufatanya na Gumino kurwanya Mai-Mai na Red-Tabara
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko kuri uyu wa Gatatu hadutse imirwano yahuje agatsiko kâinsoresore zo mu ishyaka CNDD-FDD zizwi nkâImbonerakure bivugwa ko zifite ibirindiro muri Gurupoma ya Lemera, ndetse nâinyeshyamba za Mai-Mai Ilunga zikorana bya hafi nâinyeshyamba za Red-Tabara zâAbarundi. Imbonerakure ngo zaba ziri gufatanya nâumutwe wâAabanyamulenge uzwi nka Gumino […]
Cote dâIvoire: Hatangiye urubanza rwa Soro uregwa gushaka guhirika Perezida Ouattara
Guillaume Soro, wahoze ari Minisitiri wâIntebe wa Cote dâIvoire, ndetse wahoze ari umuyobozi wâinyeshyamba, kuri uyu wa Gatatu hatangiye urubanza aregwamo, adahari, ibyaha byo kugambanira guhirika Perezida Alassane Ouattara. Urubanza rwatangiye ari umuriro abunganira Soro bashimangira ko bakeneye igihe kinini cyo gusuzuma ibimenyetso bivugwa kuri Soro n’abandi 19 baregwa muri uru rubanza. Kubera iyo mpamvu, […]
Pour la premiÚre fois au Rwanda, des services de transplantation rénale seront bientÎt lancés
L’hĂŽpital King Faisal a annoncĂ© son intention d’offrir des services avancĂ©s de traitement des reins, y compris la transplantation rĂ©nale, ce qui en fait le premier hĂŽpital Ă introduire la pratique dans le pays. Cette dĂ©cision a Ă©tĂ© rĂ©vĂ©lĂ©e mercredi par le directeur gĂ©nĂ©ral adjoint de lâhĂŽpital, le Dr Egdar Kalimba, alors quâil sâadressait aux […]
France: Minisitiri w’umutekano yatunguranye yifatanya nâabigaragambyaga imbere yâinteko

Minisitiri wâumutekano wâu Bufaransa, GĂ©rald Darmanin, kuri uyu wa Gatatu yavugirijwe induru ku rundi ruhande arashimagizwa ubwo yatunguranaga akifatanya nâabari mu myigaragambyo yabereye imbere yâinteko ishinga amategeko isaba ibihano bikomeye ku bitero bikomeje kwibasira abapolisi. Iyi myigaragambyo yitabiriwe nâabantu bagera mu 35,000, barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za politiki, yadutse I Paris, nyuma yâibyumweru bibiri […]
Bwa mbere mu Rwanda hagiye kujya hatangirwa serivisi zo guhinduranya impyiko
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje gahunda yo gutanga serivisi zinoze zo kuvura impyiko, harimo no guhinduranya impyiko, bikaba ibitaro bya mbere byatangije iyi mikorere mu gihugu. Iki cyemezo cyashyizwe ahagaragara nâumuyobozi mukuru wâibitaro Dr. Egdar Kalimba, kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga nâitangazamakuru. Yari aherekeje Prof. Miliard Derbew, umuyobozi mukuru w’ibitaro. Kalimba yavuze ko iki […]
RDC: Inzego zâumutekano zataye muri yombi Abanyarwanda 19 biganjemo abana
Abanyarwanda 19 kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Gicurasi bafashwe nâinzego zâumutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri teritwari ya Nyiragongo binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije nâamategeko. Ni umugabo umwe, abagore 4 nâabana 14 bafatiwe mu gace ka Chabwato, muri Gurupoma ya Kibati nkâuko byemezwa na sosiyete sivile yo muri iki gice, […]
Musanze: Akurikiranweho gushaka kwica umugore we amuziza 50,000Frw
Ku italiki ya 18 Gicurasi 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo umugabo ukomoka mu Karere ka Gakenke washatse kwica kâubushake umugore we amujijije amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw). Ibikorwa ukekwaho icyaha akurikiranweho yabikoze ku italiki ya 11/04/2021 ahagana saa kumi nâimwe za mugitondo abikorera mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Gisozi, […]
Amatariki yateganyijwe mbere yâibizamini bya leta ntazahinduka
Minisiteri yâUburezi irateganya gukomeza amatariki yâibizamini bya leta ku byâibyiciro byose byâabakandida nubwo hari impinduka zabanjirije izi mu gihembwe cya kabiri cyâumwaka w’amashuri. Ibizamini bya leta mu byiciro byose; amashuri abanza, urwego rusanzwe (O-Level) nâicyiciro cya kabiri cyâamashuri yisumbuye bizaba muri Nyakanga. Nyuma yâigihembwe cya mbere cyagenze neza, icya kabiri cyane cyane mu mashuri afite […]
Burundi: Umuntu umwe yiciwe mu kindi gitero cyâabitwaje intwaro
Igipolisi ko umuntu umwe yiciwe mu gitero cyâabantu bitwaje intwaro cyagabwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu muri Komini Fota, hagati mu gihugu cyâu Burundi. Nkâuko byatangajwe nâUmuvugizi wâIgipolisi, Pierre Nkurikiye, ngo amasasu yavugiye mu masaha ya saa tanu zâijoro muri Fota cyahitanye umuturage witwa uwitwa Dismas Ngendakuriyo. Abagabye iki gitero […]
RDC: Undi muyobozi mu idini ya Islam muri Beni, Sheikh Moussa Djamali, yishwe
Sheikh Moussa Djamali, umwe mu bayobozi bâAbayisilamu bo muri Beni, mu Ntara ya Kivu yâAmajyaruguru yaraye yishwe arashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Gicurasi ubwo yari avuye mu masengesho ya nimugoroba, nkâuko byemejwe nâUmuyobozi wa Teritwari ya Beni, Donat Kibuana avugana na AFP. Umuntu utamenyekanye niwe wamurashe ahita aburirwa irengero. Ni […]
Umwe mu bareganwa na Rusesabagina arasanga atari akwiye kuba muri uru rubanza

Uwitwa Kwitonda, umwe mu bantu 20 bareganwa na Paul Rusesabagina bakurikiranweho ibyaha byâiterabwoba aravuga ko nta ruhare yagize muri jenoside ndetse nta ruhare yagize mu bitero byâiterabwoba agasanga atari akwiye kuba muri uru rubanza. Kuri uyu wa Gatatu nibwo hasubukuwe uru rubanza rwa Rusesabagina nâabantu 20 bareganwa nawe rubera mu rukiko Rukuru rushinzwe gukurikirana ibyaha […]
Ni ibiki bikubiye mu butumwa budasanzwe Perezida Biden yoherereje Museveni ?

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yoherereje Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, nyuma yâaho uyu arahiriye manda ye gatandatu, na nyuma yâibihano Amerika iherutse gufatira bamwe mu bayobozi ba Uganda bibabuza gukandagira ku butaka bwa Amerika nyuma yo kubashinja ibikorwa byo kubangamira demokarasi mu gihe cyâamatora rusange yo muri Mutarama 2021. Perezida […]
Ubushinjacyaha bwasabiye Nkundabanyanga kujya kurangiza igifungo cyâimyaka 30 yahawe na gacaca
Ubushinjacyaha bwâu Rwanda bwasabiye uwitwa Nkundabanyanga Eugenie gufatwa akajya kurangiza igihano cyâigifungo cyâimyaka 30 buvuga ko yakatiwe nâinkiko gacaca nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside, mu gihe uregwa avuga ko bamwibeshyeho ari kuzira imitungo ye itimukanwa irimo amasambu. Ibyaha aregwa ni ibyaha akekwaho ko yakoreye mu Mujyi wa Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata […]
ADF yashyize ahagaragara amafoto yâabarwanyi bashya ba yo biganjemo abana bato

Umuyobozi wâumutwe wâiterabwoba wa ADF ufite icyicaro muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musa Baluku, yagaragaye ku mafoto ya poropagande yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ari kumwe nâabasirikare bâabana bakekwa ko babyawe nâabarwanyi be. Ni amafoto yafashwe ubwo bizihizaga umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadhan uzwi nka Eid ul Fitr, amashusho […]
Ngoma: Umubyeyi akurikiranweho kwiyicira umwana amuziza ibijumba
Ku wa 17 Gicurasi 2021 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bwashyikirije Urukiko umugore ukekwaho kwica umuhungu we amuhoye ko yamuhekenyeye ibijumba yari agiye guteka. Ibi byabereye ku itariki ya 03 Gicurasi 2021, mu Mudugudu wa Irebero, Akagali ka Rukoma, Umurenge wa Sake, Akarere ka Ngoma, ubwo umugore yarimo ahata ibijumba hanyuma umuhungu we akaza […]