Ibisabwa na AFC / M23 mbere y’imishyikirano iyo ari yo yose na Kinshasa

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamakuru wigenga ukora inkuru zicukumbuye, Steve Wembi, Ihuriro rya AFC/M23 haba hari ibyo risaba mbere yo kugirana imishyikirano iyo ari yo yose na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibyo AFC/M23 isaba ni: -Itangazo rya Felix Tshisekedi ryerekana ubushake bwa politiki bw’ubutegetsi bwe bwo kugirana imishyikirano itaziguye na AFC / M23. -Ivanwaho […]
RDC: Abanyamerika bagerageje guhirika Tshisekedi bohererejwe Amerika

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 8 Mata 2025, muri gereza ya gisirikare ya N’dolo, imfungwa eshatu z’abanyamerika zashyikirijwe abategetsi ba Amerika, imbere y’abayobozi ba gisivili n’abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Marcel Malanga na bagenzi be babiri bafunzwe bajyanwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili, aho binjiye mu ndege idasanzwe yerekeza muri Amerika. […]
Tariki 9 Mata 1994: Umunsi Ingabo z’u Bufaransa zitererana Abatutsi bagasigara bicwa

Tariki ya 09 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 Mata 1994. 1. Ingabo z’Abafaransa baje mu cyo bise « OpĂ©ration Amaryllis » zateraranye Abatutsi mu maboko y’abicanyi Tariki ya 9 Mata, […]
KWIBUKA31: Abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) na Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Mbere tariki ya 7 Mata, bafatanyije n’abandi banyarwanda, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu n’isi yose, kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibikorwa byo kwibuka byabereye […]
Perezida Zelensky yemeye ko Ingabo ze ziri Belgorod mu Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yemeye ku nshuro ya mbere ko ingabo ze zikorera mu karere ka Belgorod mu Burusiya gahana imbibi na Ukraine. Kuri uyu wa Mbere ushize yagize ati: “Dukomeje gukora ibikorwa bifatika mu turere duhana imbibi ku butaka bw’abanzi, kandi ibyo ni ukuri rwose, intambara igomba gusubira aho yaturutse.” Amagambo ye yerekeje […]
Abayobozi 5 ba Kenya bari barashimuswe barekuwe nyuma y’amezi abiri

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko abayobozi batanu ba Kenya barekuwe, nyuma y’amezi abiri bashimuswe n’abakekwaho kuba kuba intagondwa z’Abayisilamu mu majyaruguru y’uburasurazuba bw’igihugu. Abantu bitwaje imbunda bakekwa ko bakomoka mu mutwe wa Al Shabaab ufitanye isano na al Qaeda bashimuse abayobozi b’imidugudu, bari abayobozi bashyizweho na guverinoma, mu […]
RDC yahagaritse amasezerano yose y’ubushabitsi yari ifitanye n’ibigo by’Abanyamerika

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, itariki ya 7 Mata 2025, Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi, Tina Salama, yatangaje ko DRC ihagaritse, kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya, amasezerano yose, inzira cyangwa ibyifuzo bya lobbying (cyangwa ubushabitsi) yatanzwe cyangwa yakozwe hagati ya Congo n’ibigo by’Abanyamerika by’inzobere muri uru rwego. “Urebye icyifuzo […]
Burundi: Abapolisi 2 n’Umunyamabanga Mukuru wa FFB bafunzwe bazira kuganira ku ntambara yo muri RDC

Abantu bane bo mu muryango umwe bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Mpimba i Bujumbura nyuma yo kuganira mu itsinda rya WhatsApp ku byerekeye intambara yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Bivugwa ko ubwo butumwa buvugwa bwumviswe n’abayobozi ngo basanga ari ikintu kitoroshye kubera ko bumwe bwashimaga ubutwari bw’inyeshyamba za M23, umutwe witwaje intwaro […]
Tariki 8 Mata 1994: Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gufata intera mu gihugu hose

Tariki ya 08 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare bishe Abatutsi bari bahungiye ahantu hatandukanye i Nyamirambo harimo kuri Paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga , mu kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti no muri Koleji “St Andre” i Nyamirambo. Uyu munsi kandi ni nabwo Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Ruhuha mu Bugesera. Iyicwa ry’Abatutsi […]
RDC: Umudepite aramagana uko FARDC itoteza abaturage mu Ntara ya Tanganyika

Depite wo mu Ntara ya Tanganyika, FrĂ©dĂ©ric Kabunda, yamaganye ukuntu abasirikare ba FARDC bajujubya abaturage ku muhanda wa Kirungu-Kasenga, muri Teritwari ya Moba. Avuga ko abasirikare ba FARDC bashinze bariyeri kuri uyu muhanda kandi bagasaba amafaranga buri muntu uhita. Uyu mudepite ashimangira ko bariyeri eshatu zashinzwe n’abasirikare i Kalongo, Kinsuli na Kakera. Nk’uko yabivuze, buri […]
Leta ya Congo hari abaturage bacu bacye yashukishije amafaranga ibatwara muri FDLR – Meya wa Rubavu

Mu gihe Leta ya Congo yakomezaga gutegura ibitero byayo yagaba ku Rwanda, hari abaturage bacu bacye, yashukishije akazi, ibashukisha amafaranga irabatwara, ibinjiza muri FDLR, ibinjiza muri Wazalendo…”, ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, kuri uyu wa Mbere, itariki 7 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya […]
Somalia: Umuyobozi w’ingabo yishwe arimo kugeza ijambo ku basirikare

Ku wa Gatandatu ushize, itariki 5 Mata 2025, Umuyobozi mukuru w’ingabo muri Somaliya yishwe ubwo yari arimo kugeza ijambo ku basirikare. Umuyobozi wa Brigade ya 14, Colonel Nur Farey, yishwe n’umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare mu gace ka Addow Dibille hafi y’Umujyi wa Afgo, mu karere ka Lower Shabelle. Iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga […]
Kicukiro: Ku Rwibutso rwa Gikondo habereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi n’abandi bayobozi batandukanye. Igikorwa cyo Kwibuka cyabanzirijwe no gushyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’Abatutsi […]
Israel yahambirije abadepitekazi 2 b’u Bwongereza bashakaga gusura West Bank

Abadepite babiri b’abongereza basubijwe mu Bwongereza nyuma yo kugerageza kwinjira muri Israel banenze icyemezo cy’iki gihugu kuri iki Cyumweru gishize, itariki 6 Mata 2025. Aba bombi, bo mu ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi mu Bwongereza, bashakaga gusura agace ka West Bank kigaruriwe, Israel ivuga ko bashakaga guteza ibibazo. Abtisam Mohamed na Yuan Yang, bombi bakomoka […]
Iyo hatabaho kwivanga kw’Abanyaburayi mu Rwanda ntabwo twari kuba turi gukora inama nk’iyi – Dr Bizimana

Minisitiri w’ubumwe bw’igihugu n’uburere mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, mu Nama Mpuzamahanga yo Kwibuka, yabereye i Kigali kuri iki Cyumweru, itariki 6 Mata 2025, yanenze kwivanga kw’Abanyaburayi mu bibazo by’u Rwanda na Afurika, ndetse no guceceka kw’amahanga ku kibazo gikomeje kugaragara mu gihugu cy’igituranyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abona bisa neza nk’uko yabigenje […]
Tariki ya 7 Mata 1994: Umunsi utazapfa wibagiranye mu mateka y’Abanyarwanda

Nyuma y’imyaka 31 ishize hakozwe Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 7 Mata 2025 Isi yose muri rusange ndetse n’Abanyarwanda by’umwihariko baribuka ubwicanyi ndengakamere bwakorewe bamwe mu Banyarwanda bazira uko baremwe cyangwa bazira ibitekerezo byabo bitandukanye n’iby’abahezanguni b’Abahutu bari bafite umugambi wo kurimbura inyokotutsi. Kuri iyo tariki ni bwo Interahamwe n’Impuzamugambi zari ibikoresho bya Perezida […]
Nyuma yo kugaragara kwa Gnassingbé i Kigali haribazwa niba guhuza u Rwanda na RDC kwe gushoboka

Nyuma yo kugaragara i Kigali mu Rwanda mu minsi ishize aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku ikoresha rya AI, kwa Perezida Faire Gnassngbe wa Togo, hongeye kuzamuka impaka ku hazaza h’umuhuza uzasimbura Angola nyuma y’uko Perezida Lourenco yari yifuje ko Perezida Gnassingbe yamukorera mu ngata. Perezida Lourenço aherutse gusaba ko Faure Essozimna GnassingbĂ©, Perezida wa […]
Kinshasa: Abantu ibihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili kuva kuwa Gatandatu

Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili kuva ejo kuwa Gatandatu i Kinshasa, mu murwa Mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’umwuzure ukomeye. Amazi ava mu ruzi rwa N’djili, yarenze inkombe zarwo, bituma umwuzure wibasira ibice biwegereye, cyane cyane mu duce twa Ndanu, Petro Congo ndetse no muri Quartier ya 8. […]
Mu Rwanda hatangijwe Ikigo kizakoresha AI mu gukusanya amakuru ku bijyanye n’ubuzima

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri iki Cyumweru yatangije Ikigo cy’igihugu gikoresha ubwenge bw’ubuhimbano (AI) mu gukusanya amakuru ku bijyanye n’ubuzima mu gihugu azafasha kuzamura uru rwego mu buryo bwihuse. Perezida Kagame ari nawe uyoboye gahunda ya AU ku bijyanye no gutera inkunga urwego rw’ubuzima ku mugabane, ku itariki ya 4 Mata yitabiriye igikorwa cyo […]
Ibikorwa by’amabanki bigiye kongera gusubukurwa mu Mujyi wa Goma

Ibikorwa by’amabanki bigiye kongera gufungura mu Mujyi wa Goma nyuma y’amezi abiri bihahagaze nyuma y’uko Inyeshyamba za AFC/M23 zihigaruriye mu mpera za Mutarama. Abinyujije kuri X, Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Willy Manzi, yavuze ko banki zongera gufungura imiryango kuri uyu wa Mbere, itariki 7 Mata 2025. Yanditse ati:”Nk’uko M23/AFC yabisezeranyije, nta mbogamizi n’imwe […]
Amerika irateganya kwambura no kwima visa Abanyasudani y’Epfo bose

Ku wa Gatandatu, itariki 5 Mata, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe y’Ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko arimo gufata ingamba zo gukuraho visa zose zifitwe n’abafite pasiporo zo muri Sudani y’Epfo ndetse no kubuza ko izindi zitangwa kugira ngo bibabuze kwinjira muri Amerika. Rubio yavuze ku mbuga nkoranyambaga ko impamvu y’iki cyemezo […]
Ituri: Umusirikare wa FARDC yishe arashe umwana na nyina

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize, itariki ya 4 Mata 2025, Umusirikare wa FARDC yarashe yegereye umwana na nyina w’imyaka 20, i Bwanasura, umudugudu uherereye ku birometero 39 uvuye muri centre y’ubucuruzi ya Komanda muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri. Amakuru aturuka aho yerekana ko uyu musirikare yagerageje gufata ku ngufu umudamu. […]
Tanzania: Leta ya RDC ikomeje gupfunda imitwe hirya no hino ishaka abayityariza FARDC

Mu butumwa i Dar es Salam, muri Tanzaniya, kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 4 Mata, Minisitiri w’ingabo wa Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yahuye na mugenzi we wo muri Tanzaniya, Stergomena Lawrence Tax. Icyari kigamijwe muri uru ruzinduko kwari ukongera gutangiza ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Gushimangira ubushobozi bwa FARDC Izingiro ry’ibiganiro hagati […]
Kinshasa: Hatanzwe umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko

Umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) washyikirijwe Inteko ishinga amategeko kugira ngo usuzumwe mu nama y’abadepite yo muri Werurwe 2025, nk’uko Ibiri Ntaramakuru bya Congo, ACP, byabimenye ku wa Gatatu, itariki ya 2 Mata 2025 bibikesha umwe mu bagize inteko ishinga amategeko. Depite Claude Misare yagize ati: […]
Sena yemeje abakomiseri 8 muri NEC bagenwe n’Inama y’Abaminisitiri

Kuri uyu wa Gatanu Sena y’u Rwanda yemeje abakomiseri 8 baherutse kugenwa n’Inama y’Abaminisitiri, ko bajya muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC). Abakomiseri bemejwe barimo 7 bari basanzwemo biyongereyeho Habimana Kizito utari usanzwe muri iyo Komisiyo. Ibi byemejwe nyuma y’aho Inteko Rusange ya Sena isesenguye Raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, isabira abo kuba […]
RDC: Abatuye i Kinshasa bagaburirwaga na Kivu batangiye kumva ingaruka

Gufunga ikibuga cy’indege cya Goma, kuva umujyi wafatwa na M23 mu mpera za Mutarama, byahagaritse iyoherezwa ry’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa biva muri Kivu y’Amajyaruguru bijya mu murwa mukuru wa Congo. Abatuye Kinshasa basanzwe batunzwe n’ibiribwa biva muri Kivu bahatiwe guhindura imirire yabo kuko ibicuruzwa hafi ya byose byabuze ku masoko. Nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle, gufunga […]
Inyeshyamba za RSF zarashe indege y’Igisirikare cya Sudani

Inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zavuze ku wa Kane ko zarashe indege ya gisirikare ya Sudani hafi ya El Fasher, umurwa mukuru wa Leta ya Darfur y’Amajyaruguru, bica abari barimo. Ibi byatangajwe bikurikirwa amagambo yavuzwe ku wa Gatatu n’Umuyobozi wungirije wa RSF, Abdal Rahim Hamdan Daglo, wavuze ko umutwe wabo wabonye “umuti” w’Igisirikare cyo […]
Ingabo z’u Bubiligi zaba zatangiye kwicirwa mu burasirazuba bwa Congo

U Bubiligi bwahakanye uruhare rwabwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), aho bivugwa ko buri gufasha Ingabo za Congo (FARDC), Inyeshyamba za Wazalendo, ndetse n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba za AFC / M23. Ariko, ibigaragara ku rugamba biratanga ishusho itandukanye. Amakuru agera kuri The Great Lakes Eye […]
RDC: Amerika yijeje gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane mu burasirazuba

Ku wa Kane, itariki ya 3 Mata, Massad Boulos, Umujyanama mukuru wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku bibazo bya Afurika, yatangaje ko Amerika ikomeje kwiyemeza kugira uruhare mu kurangiza amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Congo. Massad Boulos uri mu ruzinduko mu Karere kuva kuri […]
Abatwara ibinyabiziga n’abandi bagenzi basabwe korohereza abanyeshuri bagiye mu biruhuko

Nk’uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 ibigaragaza, ikiruhuko cy’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye gisoza igihembwe cya kabiri kizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata. Polisi y’u Rwanda irasaba ibigo by’amashuri, ibigo bitwara abagenzi n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ingendo z’abanyeshuri bava ku mashuri basubira mu miryango yabo, kuborohereza kugira ngo ntihabeho […]
Huye: Arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 5

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko dosiye iregwamo umusore w’imyaka 18 ukora akazi k’ubushumba ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko. Icyaha uregwa akurikiranyweho nkuko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, cyakozwe ku itariki ya 23 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo,  mu Karere ka Nyanza, mu cyumba. […]
Kagame yifatanyije na Perezida wa Togo mu gutangiza “Global AI Summit on Africa”

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane, itariki 3 Mata 2025, muri Kigali Convention Center, yifatanyije na Perezida Faure Essozimna GnassingbĂ© wa Togo, na H.E Mahmoud Ali Youssouf, Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’abandi bitabiriye Inama baturutse hirya no hino ku mugabane mu gutangiza Inama ya Global AI Summit on Africa. […]
RDC: Igipolisi cya Kinshasa cyabonye umuyobozi mushya mu mpinduka zakozwe muri PNC

Komiseri w’ishami, Israel Kantu Bankulu, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 2 Mata, yagizwe Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Congo (PNC) mu Mujyi wa Kinshasa, asimbuye Komiseri Blaise Kilimbalimba, ubu wagizwe Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Haut-Katanga. Uku guhabwa inshingano no kuzihindurirwa muri PNC byatangajwe binyuze mu ruhererekane rw’amabwiriza ya perezida yasomwe kuri televiziyo […]
Kicukiro: Umuhuzabikorwa mushya wa DASSO yahererekanyije ububasha n’uwo asimbuye

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 2 Werurwe 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Niragire Samuel wari Umuhuzabikorwa wa “DASSO” mu Karere ka Kicukiro akaba agiye gukomereza inshingano mu Karere ka Nyarugenge ndetse na Ngarambe John umusimbuye. Niragire Samuel akaba yashimiwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse na bagenzi be ku musanzu […]
Bwa mbere nyuma y’Intambara y’Isi u Budage bugiye kugira ingabo mu mahanga

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko bizaba bibaye ubwa mbere nyuma y’igihe kirekire u Budage bwoherejwe abasirikare b’Abadage mu kindi gihugu kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira. Ati: “Ku bw’ubufatanye, ku bwa Lituania, ku bw’umutekano w’u Burayi”. Yongeyeho ko ari “Nk’ikimenyetso cyerekana ko twiyemeje kurengera amahoro n’ubwisanzure hamwe n’abafatanyabikorwa bacu.” Igitero cy’u Burusiya muri Ukraine […]
Bane baguye mu mirwano hagati ya Wazalendo na M23 i Nyangezi na Nyakabongola

Byibuze abantu bane basize ubuzima mu mirwano yabaye hagati ya Wazalendo na M23 i Nyantende, muri Teritwari ya Kabare, mu majyepfo ya Bukavu ho muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza. Mu bahohotewe harimo abasivili babiri, imirambo yabo yatoraguwe kandi bashyingurwa ku wa Kabiri mu masambu y’imiryango yabo. Indi mirambo ibiri, y’abarwanyi, […]
Ibihugu bituranye n’u Burusiya biri kuva mu Masezerano ya Ottawa abuza gukoresha za mine

Ku wa Kabiri, Minisitiri w’intebe wa Finland Petteri Orpo yavuze ko igihugu cye kizifatanya n’ibindi bihugu bituranye n’u Burusiya mu kuva mu masezerano ya Ottawa abuza gukoresha ibisasu bya mine bitegwa abantu bishyirwa mu butaka. Pologne n’ibihugu bikora ku nyanja ya Baltic na byo byafashe icyemezo nk’icyo mu byumweru bibiri bishize kubera inkeke ya gisirikare […]
Algeria yarashe drone y’Igisirikare cya Mali

Algeria yarashe drone y’Ingabo za Mali mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 31 Werurwe rishyira kuri uyu wa Kabiri ushize itariki ya 1 Mata 2025 ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 1 Mata, Igisirikare cya Mali cyababajwe no gutakaza “indege itagira abapilote” yacyo nkuko iyi […]
RDC: Jean Pierre Bemba yashinjwe kubiba amacakubiri hagati y’abavuga ilingala n’igiswahili

Sosiyete sivile yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashinje Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi Jean-Pierre Bemba, kubiba amacakubiri n’inzangano hagati y’Abanyekongo bavuga Ilingala n’abavuga Igiswahili. Ku wa Kabiri, itariki ya 1 Mata, itsinda ry’impuguke z’imiryango itegamiye kuri Leta ryitabaje umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo kugira ngo akurikirane icyo risobanura ko ari “imbwirwaruhame […]
Ingabo z’u Buhinde na Pakistan zakozanyijeho mu majyaruguru ya Jammu na Kashmir

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Ingabo z’u Buhinde na Pakistan zarasanyeho nyuma yo kugerageza gucengera mu Karere ka Poonch gaherereye mu majyaruguru ya Jammu na Kashmir, nkuko ibitangazamakuru byabitangaje, bisubiramo itangazo ry’Ingabo z’u Buhinde kuri uyu wa Gatatu, itariki 1 Mata 2025. Iri tangazo rivuga ko igisasu cyaturikiye mu gace ka Krishna Ghati ubwo abantu […]
Intumwa ya Trump akaba na sebukwe w’umukobwa we ategerejwe mu Rwanda na RDC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 1 Werurwe 2025, umucuruzi Massad Boulos yagizwe Umujyanama Mukuru ku bibazo bya Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kandi ategerejwe kuri uyu mugabane muri iki cyumweru. Boulos akora kandi nk’umujyanama mukuru wa perezida ku bibazo by’Abarabu n’Uburasirazuba bwo Hagati, yibanda kuri Liban, igihugu yakomotsemo akiri ingimbi yimukira muri Leta Zunze […]
Nyagatare: Bibukijwe gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kwirinda ingengabitekerezo

Mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyagatare hateranye inteko rusange z’abaturage. Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, ari kumwe n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rwempasha mu nteko yateraniye mu Kagari ka Rutare. Visi Meya Matsiko Gonzague ari kumwe n’Abagize inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mukama mu nteko yateraniye mu Kagari ka Rugarama. Abaturage bibukijwe gusigasira ubumwe […]
Kisangani: Basabwe kutagira ubwoba mu gihe hikangwa Inyeshyamba za AFC/M23

Perezida w’inteko y’Intara ya Tshopo, Mattheus Kanga Londimo, yatangije icyifuzo cyo kuba maso no kugira ubumwe mu gihe hari ibibazo by’umutekano. Hari ku wa Mbere Werurwe 31, ubwo hafungurwaga inama isanzwe yo muri Werurwe 2025. Imbere y’abadepite bo mu ntara, yasabye abaturage ba Kisangani kutagira ubwoba imbere y’ibihuha bivuga iterambere ry’inyeshyamba za M23, muri iyi […]
Umwaka ushize inkuba zishe abantu 81 – MINEMA

Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Twishime Jean Claude avuga ko abantu badakwiye kumva ko kuba umurindankuba uhari bihagije, ahubwo ahantu hose hari umurindankuba banyirawo bakwiye kuwungenzura cyane cyane mu bihe by’imvura. Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeza kugira inama abantu kwitwararika mu bihe by’imvura, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka ku biza, […]
RDC: Abadepite barashinja Kamerhe gukingira leta ikibaba aho gukora akazi ke

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu nteko ishinga amategeko bahagurukiye kurwanya ubuyobozi bwayo bwa Vital Kamerhe n’abambari be. Imbere y’itangazamakuru, ku wa Mbere, itariki ya 31 Werurwe 2025, Christian Mwando Nsimba, perezida w’itsinda ry’abadepite bakomoka mu ishyaka Ensemble pour la RĂ©publique, yamaganye kuba inteko ishinga amategeko itagenzura guverinoma, cyane cyane ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari. […]
U Bushinwa bwahaye uburenganzira indege zitagira abapilote zitwara abagenzi

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili mu Bushinwa (CAAC) cyemeje ibyemezo by’indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa tagisi ziguruka bwa mbere, nk’uko byatangajwe na South Morning Post (SCMP). Iki cyemezo cyemerera Nasdaq EHang Holdings na Hefei Hey Airlines gukoresha ibinyabiziga byo mu kirere bidafite abadereva muri serivisi zo gutwara abagenzi mu bucuruzi, harimo no gutembera […]
Ngozi: Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika yatawe muri yombi

Urubanza rushya rwa ruswa rwongeye kunyeganyeza ubutabera bw’u Burundi, aho Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika mu Ntara ya Ngozi, Prosper Yamuremye, yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku itariki ya 27 Werurwe, ubu akaba afungiye muri Gereza Nkuru ya Bujumbura izwi ku izina rya Mpimba. Amakuru agera kuri SOS Media Burundi avuga ko Prosper Yamuremye akekwaho […]
U Bushinwa bwongeye kugotesha Taiwan amato 19 mu myitozo

Minisiteri y’ingabo y’igihugu ya Taiwan yavuze ko yakurikiranye amato 19 y’Ingabo z’u Bushinwa zirwanira mu mazi akikije icyo kirwa mu gihe cy’amasaha 24 guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuwa Mbere kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri. Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cy’u Bushinwa cyatangaje ko cyatangiye imyitozo yagutse […]
Tshisekedi yavuze ko Abanyekongo miliyoni 10 bamaze gupfa kubera u Rwanda na M23

Perezida FĂ©lix-Antoine Tshisekedi yagereranije ko mu myaka ya vuba aha abantu barenga miliyoni 10 bamaze gutakaza ubuzima kubera u Rwanda ndetse na M23 / AFC mu ihohoterwa ryakorewe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Yabitangaje mu gihe cyo kuganira, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 31 Werurwe i Kinshasa, ku byo bise […]
France: Umunyapolitiki Marine Le Pen yakumiriwe mu matora ya Perezida yo mu 2027

Umunyapolitiki Marine Le Pen yabujijwe kwiyamamariza umwanya wa Leta mu myaka itanu, bivuze ko atazashobora kwitabira amatora ya Perezida w’u Bufaransa mu 2027. Yahamwe n’icyaha cyo kunyereza amafaranga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kugira ngo atere inkunga ishyaka rye Ressemblement National (RN). Umunyamakuru wa BBC uri i Paris, Hugh Schofield, yanditse ko Le Pen yari yiteze […]
FARDC na Wazalendo bateye ibirindiro bya M23 muri Walikale

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za Wazalendo bagabye igitero gihuriweho ku birindiro bya M23 / AFC i Kakuku, umudugudu uherereye ku birometero 6 uvuye Walikale rwagati kuri axe ya Mubi (Kivu y’Amajyaruguru). Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko urufaya rw’amasasu hagati y’impande zombi rwatangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru itariki […]
Sosiyete GLC y’Abashinwa irashinja FARDC guhohotera abakozi bayo muri Kalemie

Isosiyete y’Abashinwa GLC yamaganye igitero cyagabwe ku bakozi bayo n’abasirikare bamwe bo mu ngabo za DRC (FARDC), i Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika. Iyi sosiyete y’Abashinwa, ikora sima mu Mujyi wa Kabimba (Teritwari ya Kalemie), yohereje ibaruwa umuyobozi wa Teritwari ku wa Kane, Radio Okapi yabashije kubonaho kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 29 […]
Hari ibyitso by’umwanzi, u Rwanda, mu moko yose yo muri Kivu – Bitakwira

“Hariho ibyitso by’umwanzi, u Rwanda, mu moko yose yo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Twagurishije roho zacu by’umwihariko kuri Kagame. Ndetse n’amadorari 100, ashobora kugura umuntu,” ibi byatangajwe na Despite Faustin Bitakwira, nyuma yo kugirana inama na Wazalendo. Uyu muyobozi watowe ukomoka muri Uvira yakomeje agira ati: “Nahamagariye urundi rubyiruko gukurikira ingabo zacu. Ariko […]
Iran yasezeranyije kwibasira Ingabo z’u Bwongereza mu Nyanja y’u Buhinde nishotorwa

Tehran yatanze umuburo w’uko izibasira Ingabo z’Abongereza mu birwa bya Chagos mu Nyanja y’u Buhinde, mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nawe yatera Iran. Ku wa gatandatu, Telegraph yatangaje, isubiramo umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Irani, ko Tehran izagaba igitero ku birindiro by’ingabo zirwanira mu mazi za Amerika n’u Bwongereza kuri […]
Kivu y’Amajyepfo: Perezida wa UNPC yinjiye muri AFC/M23

Darius Kitoka, Perezida w’ishyirahamwe ry’itangazamakuru ry’igihugu cya Kongo (UNPC) muri Kivu y’Amajyepfo akaba n’umuhuzabikorwa w’ikigo gishinzwe gukurikirana itangazamakuru (gishyigikiwe n’ubufatanye bw’u Busuwisi), yinjiye ku mugaragaro mu ihuriro rya AFC rirwanya ubutegetsi. Nk’uko amakuru yizewe abivuga, Bwana Kitoka ni umwe mu magana y’abitabiriye amahugurwa y’ingengabitekerezo muri Teritwari ya Rutshuru, yabaye nyuma y’ibyumweru byinshi nyuma yo gufatwa […]
Musanze: Ba ofisiye 75 basoje amasomo yo kuyobora

Ba ofisiye 75; barimo 71 bo mu Ngabo z’u Rwanda, babiri bo mu Gipolisi cy’u Rwanda, na babiri bo mu Rwego rw’Igororero rw’u Rwanda, kuwa Gatanu barangije neza amasomo yo kuyobora yo ku Rwego rwa Junior Command and Staff Course bamazemo ibyumweru 21 mu Ishuri Rikuru rya RDF i Nyakinama, mu Karere ka Musanze. Maj. […]
ICJ igiye kuburanisha urubanza Sudani iregamo UAE kugira uruhare muri jenoside

Ku wa Gatanu, Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rwatangaje ko ruzaburanisha mu ruhame ku cyifuzo cya Sudani gisaba ko hafatwa ingamba zihutirwa kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kubera ko bivugwa ko yarenze ku Masezerano ya Jenoside (Genocide Convention). Ku itariki ya 6 Werurwe, Sudani yatanze ikirego, ishinja UAE gutanga inkunga ya gisirikare, iy’amafaranga, na politiki […]
Guinea: Gen. Doumbouya yahaye imbabazi Dadis Camara wahoze ari perezida

Perezida wa Guinea (Conakry), Gen. Mamadi Doumbouya yahaye imbabazi uwahoze ari umuyobozi w’iki gihugu w’umusirikare, Moussa Dadis Camara, nyuma y’igihe kitageze ku mwaka akatiwe gufungwa imyaka 20 kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu bijyanye na rimwe mu matsembatsemba akomeye cyane yabayeho muri icyo gihugu. Iteka rya perezida ryasomwe kuri televiziyo y’iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba ryavuze […]
Rwandair na Kenya Airways bishobora gusubukura ingendo zijya i Goma vuba

Ibihangange bibiri mu gutwara abantu n’ibintu mu kirere muri Afurika, Rwandair na Kenya Airways, byatangajwe ko bigiye kongera gufasha mu ngendo Umujyi wa Goma, Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo gufungura ikibuga cy’indege. Amakuru aturuka hafi y’ubuyobozi bwa AFC yerekana ko ibiganiro bigiye gushyira imbere hagati y’abayobozi bashya n’amasosiyete yombi y’indege. Ikigamijwe ni ukugabanyiriza […]
Malakal: Impunzi zishimiye igikorwa cy’umuganda zafatanyije n’Abapolisi b’u Rwanda

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe, abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU1-9 riri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange bafatanyirije hamwe n’abatujwe mu nkambi y’abavanywe mu byabo n’intambara. Ni umuganda wabereye mu Ntara ya Upper Nile, Umujyi wa Malakal, ahaherereye iyo […]