Zimbabwe: Robert Mugabe yavuze uruhande ashyigikiye mu matora yo kuri uyu wa Mbere

Mbere y’umunsi umwe ngo amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Zimbabwe abe, Robert Mugabe wahoze ayoboye iki gihugu yatangaje ko atazashyigikira uwamusimbuye muri Zanu-PF, Emmerson Mnangagwa nyuma yo kwirukanwa ku ngufu mu ishyaka yishingiye. “S inshobora gutora abo banteje ibibazo, ” uwo ni Robert Mugabe wakomeje agira ati: “ Nzakora amahitamo yanjye mu bandi bakandida 22 […]

Itangazo ryo kubika Munyakariza Viateur

Umuryango wa Munyakariza Viateur warutuye mu karere ka Bugesera (l’arĂ ÂȘte) , ubabajwe no ku kubamenyesha ko Munyakariza Viateur yitabye Imana ejo tariki 28/7 2018 akazashingurwa tariki 30/7/2018. Umuhango wo kumuherekeza uzabera kuri Centrale ya Cyeru mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ntarama, akagari ka Kanzenze. Azashingurwa mu irimbi rya Mayange. Inshuti n’avandimwe twifatanye n’abasigaye kumuherekeza. […]

Uganda: Urukiko rwakatiye abarobyi 35 b’Abanyekongo

Abarobyi 35 b’Abanyekongo hagati muri uku kwezi kwa karindwi bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu mu gihugu cya Uganda nyuma yo kubahamya ibyaha by’uburobyi butemewe no kwinjira mu mazi y’iki gihugu binyuranyije n’amategeko nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu avuga. “ Dufite Abanyekongo 35, barimo 31 bemeye icyaha […]

Ku mbibi z’igihugu nk’ingabo z’igihugu dushinzwe umutekano ni mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rubavu na Nyaruguru, Col Pascal Muhizi yijeje abaturage ko umutekano ku mbibi z’igihugu aho bashinzwe umutekano wifashe neza neza 100%, abasaba kwima amatwi ibivugwa n’abarwanya ubutegetsi bari hanze y’igihugu kuko ngo ntaho bamenera ngo bahungabanye umutekano. Col Pascal Muhizi uyobora ingabo mu turere twa Nyabihu na Rubavu mu nama n’abaturage […]

U Rwanda rugiye kwakira abahoze ari abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF

Inama ya 5 ya African Leadership Forum igiye guteranira I Kigali izahuriramo abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika bagera kuri 7 bazashyira imitwe yabo hamwe bagatekereza ku nzira nshya zo gushora mu mpinduka za Afurika hagamijwe iterambere rirambye. Inama ya African Leadership Forum izabera I Kigali mu Rwanda guhera kuwa 02 kugeza kuwa 03 Kanama […]

Zari yasabye Wema Sepetu kutazamukandagirira mu rugo ku bw’ubutumire bwa Diamond

Nyuma yo kumenya amakuru avuga ko Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yatumiwe mu birori by’isabukuru y’umwana we, Zari Hassan yasabye uyu nyampinga kutazamugerera mu rugo. Tiffah ni imfura ya Diamond na Zari, isabukuru y’uyu mwana iteganyijwe ku wa 6 Kanama 2018 muri Afurika y’Epfo. Mu batumiwe hamenyakanye amakuru ko harimo na Wema Sepetu […]

Murumuna wa Perezida Kabila yamusabye kuva ku buyobozi

Umuvandimwe wa Perezida Joseph Kabila, yamusabye kuva ku buyobozi hagategurwa amatora y’uzamusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Emmanuel Masirika Kabila w’imyaka 32 y’amavuko, asangiye se na Joseph Kabila, akaba ari umuhungu wa Laurent DĂ©sirĂ© Kabila, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018, akaba yagaragaye mu itsinda ry’abasaba Perezida […]

Burundi: Abajura bibye ibikoresho byo mu kiliziya birimo na Ukarisitiya

Abajura bataramenyekana binjiye muri kiriziya ya Paruwasi ya Munyinya bibamo ibikoresho byarimo imbere, badasize na Ukarisitiya. Muri Kiliziya, ukarisitiya ni ikintu gikomeye cyane, benshi banahabwa bafite impungenge mu mitima yabo kuko ifatwa nk’umubiri wa Yezu kirisitu, uyihawe akaba aba agomba kuba afite umutima usukuye, ariko kumva ko zaba zibwe, kikaba atari ikintu cyoroshye. Aba bajura […]

Tubigiyeho byinshi natwe tugiye kubitangiza iwacu – Min. Dr Djalal Adrjoun

Minisitiri w’umuryango n’uburenganzira bw’umwana wo mu gihugu cya Tchad Dr. Djalal Adrjoun Khalil n’abandi bayobozi bazanye mu ruzinduko mu Rwanda, basuye urugo mbonezamikurire y’abana bato ECD Nyagatovu, rwubatse mu Murenge wa Mukarange.Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye bifasha mu kuboneza imikurire y’abana n’ibifasha abagore kwiteza imbere, yavuze ko mu Rwanda hari byinshi bahigiye bagiye kubitangiza iwabo. […]

Polisi yagaruje ibiro bisaga 140 bya gasegereti yari yibwe muri Rutongo Mining Company

Polisi y’u Rwanda yari imaze iminsi ifite amakuru aturuka mu baturage no mu buyobozi bw’ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gikorera mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Masoro cyitwa Rutongo Mining Company ko  hari abantu biba amabuye muri iki Kigo bakajya kuyacuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ku itariki 25 Nyakanga uyu mwaka Polisi yakoze umukwabu wo […]

RDC: Abantu batanu baguye mu mpanuka y’indege ya kompanyi ya Air Kasai

Abantu bagera kuri batanu baguye mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Antonov ya kompanyi y’indege yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yabereye hafi y’umupaka w’iki gihugu na Angola kuri uyu wa gatanu, itariki 27 Nyakanga. Iyi ndege ya kompanyi y’indege ya Air Kasai, yamanutse butosho nyuma y’akanya gato ihagurutse mu Mujyi wa Kamako, […]

Ibyo twakoreye Diamond bibere abandi isomo- ikigo cya BASATA

Ikigo cy’igihugu gishinzwe   iby’ubuhanzi muri   Tanzaniya cyatangaje ko ibyo cyakoreye umuhanzi Diamond Platinumz ubwo cyamubuzaga gukorera ibitaramo bye hanze bikwiriye kubera isomo abandi bahanzi.  Umunyabanga Nshingwabikorwa wa BASATA, Godfrey Mngereza yavuze ko icyemezo cyafatiwe Diamond kuwa 26 Nyakanga ari   uburyo bushya buriho aho umuhanzi wese ugiye kujya hanze agomba kuba yahawe icyemezo […]

Gacinya Denis wayoboye Rayon Sports yagizwe umwere ahita afungurwa

Umunyemari wamamaye cyane kubera umwanya w’ubuyobozi yari afite muri Rayon Sports bwana Gacinya Chance Denid yagizwe umwere nyuma yamezi umunani ari muri gereza akurikiranyweho kunyereza umutungo wa leta abinyujije  kompanyi yari abereye umuyobozi Kuri uyu wa Gatanu ni bwo urukiko rwa Rusizi rwategetse ko uyu Gacinya Denis hamwe na Gtaha Jean Paul baregwanaga hamwe barekurwa […]

Burundi: Umuganga yafashe ku ngufu umurwaza w'umukobwa

Polisi yo mu gihugu cy’u Burundi yataye muri yombi umuganga ucyekwaho gufata ku ngufu umukobwa wari umurwaza mu bitaro yari asanzwe avuraho. Umuganga witwa Jean Sibomana yafashwe n’igipolisi cy’u Burundi ku wa Kane tariki ya 26 Nyakanga 2018, akaba akurikiranweho gufata umukobwa utatangajwe amazina wari urwaje umurwayi ku bitaro uyu muganga yavuragaho. Ikinyamakuru Igihe/ Burundi […]

Rusizi: Musenyeri Kayinamura yakirijwe uruhuri rw’ibibazo muri ES. Bugarama

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Bugarama riri mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’inyubako z’amashuri bigiramo n’izo bararamo zishaje cyane zimwe zatangiye no kuva iyo imvura nyinshi iguye,kutagira ibibuga by’imikino n’ibindi,bakavuga ko bifuza ko byakemuka bakiga mu buryo bwiza. Bavuga ko iyo Leta ihohereje abana hajyayo bake cyane […]

Muhanga: Gufungwa bya hato na hato ni kimwe mu bibangamira abakora uburaya

Bamwe mu bakora uburaya mu mujyi wa Muhanga bavuga ko imbogamizi zikomeye bahura nazo ari ugufungwa kwa hato na hato igihe bari mu kazi kabo. Uwimana Immaculee umwe mu bakora uwo mwuga benshi bita ugayitse, muri uyu mujyi wa Muhanga avuga ko ubu bagenzi babo 18 bafungiwe mu kigo cyakira inzererezi cya Mushubati aba ngo […]

Urukiko rwanzuye ko Perezida Museveni yemerewe kongera kwiyamamaza mu gihe yaba abishaka

Urukiko rushinzwe kubungabunga itegekonshinga rwa Uganda, rwanzuye ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemerewe kongera kwiyamamaza ku nshuro ya gatandatu mu gihe yaba abishaka. Uyu mwanzuro  w’urukiko  wafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2018,  uje ushimangira impinduka zari zakozwe mu itegekonshinga rya Uganda. Izi mpinduka zari zemejwe n’inteko ishingamategeko mu kwezi kwa cumi […]

Perezida Kagame yabwiye Inama ya BRICS 2018 impamvu ari ngombwa gukorana na Afurika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yijeje abitabiriye inama y’Umuryango w’Ibihugu bifite umuvuduko mu iterambere izwi (BRICS) ya 2018, ko Abanyafurika barimo guharanira Afurika Yunze Ubumwe ishyize hamwe kandi ifite imbaraga izazamura imiyoborere ku mugabane ndetse n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa bo hirya no hino ku Isi. Ibi akaba yabivugiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu Nama ya BRICS2018 […]

Abakozi b’Ibitaro bya Rutongo basabwe guharanira ko umuturage ashimishwa na serivisi ahabwa

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 25 Nyakanga 2018,  yasabye abakozi b’Ibitaro bya Rutongo guharanira ko umuturage ashimishwa na serivisi ahabwa. Ni mu nama yagiranye na bo nyuma yo gusura ibyo Bitaro biherereye mu Karere ka Rulindo, aho yari aherekejwe na bamwe mu bagize […]

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Brian White, cyahuriye n’uruva gusenya ku ngoro ya Museveni

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umwe mu baherwe bakiri bato mu Mujyi wa Kampala, aherutse guhura n’uruva gusenya ubwo yasohorwaga nabi mu ngoro ya perezida Museveni, bagombaga kubonana, bitewe n’imyambarire ye. Ibi ngo bikaba byarabaye mu cyumweru gishize ubwo abashinzwe umutekano basohoraga nabi uyu musore Brian Kirumira uzwi nka Brian White mu ngoro ya perezida […]

Kuva kuwa 01 Kanama 2018 uwishyuye mituweli azabasha kwivuza mu gihe uzaba atarishyura bitazamukundira

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu #Rwanda (RSSB) @RssbInfo birashishikariza Abanyarwanda muri rusange, cyane cyane abakoresha mituweli, kwihutira kwishyura umusanzu wa Mituweli wa 2018-2019. Kwishyura umusanzu wa Mituweli wa 2018-2019 bizatuma kuva ku itariki ya mbere Kanama 2018 uwishyuye ashobora kwivuza mu gihe uzaba atarishyura atazahabwa serivisi z’ubuvuzi. Kwishyura hakoreshwa gusa uburyo bw’ikoranabuhanga. Minisiteri […]

Byemejwe: Umuhanzi Ali Kiba agiye gukinira ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru

Ubuyobozi bw’umujyi wa Tanga ari nabwo buyobora ikipe ya Coastal Union bwamaze kwemeza ko bwamaze gusinyisha umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Tanzaniya, Ali Kiba kugira ngo azayikinire muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mwaka utaha. Umuyobozi mukuru w’ikipe ya  Coastal Union, Steven Mguto yatangarije Radiyo ya EFM  ko byari ngombwa gusinyisha uyu mukinnyi mbere […]

Umujenerali wo muri Iran yabwiye Perezida Trump ko yiteguye intambara yasenya Amerika

Umuyobozi w’umutwe w’abasirikare kabuhariwe ba Iran yaburiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko Amerika iramutse iteye Irani, iki gihugu cyasenya ibyo [Amerika] itunze byose.” Ibiro ntaramakuru Tasnim by’igihugu cya Irani byatangaje ko Jenerali Majoro Qassem Soleimani yasezeranyije ko Perezida Trump aramutse atangije intambara, Irani yahita iyisoza. Aya magambo aje akurikira ubutumwa Trump […]

Justin Bieber n’umukunzi we mushya bakomeje gutungura benshi

Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber n’Umukunzi we mushya, Hailey Badwin mu ijoro ryakeye ryo ku wa 26 Nyakanga 2018,  batunguye  benshi ubwo bagaragaraga basomana mu ruhame bitandukanye n’ibyo ubusanzwe abantu bamenyereye. Iki gikorwa cyo gusomana bitamenyerewe mu ruhame cyabereye muri resitora iherereye mu mujyi wa NewYork ahitwa ’12 chairs muri Brooklyn. Batitaye ku bari babakikije, Justin […]

Loni ifitiye impungenge amatora yo muri Congo

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ititeguye neza amatora ateganijwe mu Ukuboza uyu mwaka, ko uko byagenda kose aramutse abaye atakorwa mu mucyo. Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa Loni, Leila Zerrougui avuga ko mu gihe nta cyaba cyahindutse, ko amatora atakwitabirwa na bose kandi nta nakorwe biciye mu mucyo. Atangaza […]

Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir arashinjwa guhemba abadepite bongereye manda ye

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yihagazeho ku cyemezo iherutse gufata kitavuzweho rumwe cyo guha abadepite inguzanyo y’amadolari 40,000 yo kugura imodoka ivuga ko ari uburenganzira bwabo bwo kubona uburyo bubafasha ingendo. Aya mafaranga yafashwe nk’agahimbazamusyi kahawe abadepite nyuma y’ukwezi bemeye kongera manda ya perezida Salva Kiir ikazageza mu 2021, byamaganwa bikomeye n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango […]

Nyamasheke: Kutagira inganda bidindiza iterambere ry’abahinzi

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko umusaruro beza utababyarira inyungu bifuza kubera ko nta nganda zihagije ziwongerera agaciro, bakifuza gukorerwa ubuvugizi ngo aka karere kagire inganda zifatika zibasha gutunganya umusaruro wabo. Bavuga ko beza umuceri mwinshi ariko nta ruganda rugaragara ruwutunganya bafite, bakaba bahinga urutoki, imyumbati, ibigori, imbuto n’imboga,
byose bakabigurisha ku giciro kiri […]

Nyarugenge: Hasubukuwe urubanza rw'abaregwa gusahura Access Bank bifashishije ikoranabuhanga

Abantu 21, barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, bakurikiranweho icyaha cy’ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga mu mabanki kuri uyu wa Kane, itariki 26 Nyakanga bakomeje kuburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Aba bakurikiranwe biganjemo abari abakozi ba Access Bank yibwemo akayabo ka miliyari isaga y’Amanyarwanda. Ku nshuro ya kabiri y’uru rubanza, umucamanza kuri uyu wa Kane yagiye asaba buri wese […]

Uganda: Urukiko rwemereye Perezida Museveni kuzahatanira manda ya 6 mu 2021

Ubutabera bwa Uganda kuri uyu wa Kane bwemereye perezida Museveni w’imyaka 73 kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2021 aho azaba agiye guhatanira manda ya gatandatu. Muri Mutarama uyu mwaka, nibwo perezida Museveni yatangaje itegeko rikuraho imyaka 75 umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje ngo yemererwe guhatanira kuyobora Uganda, bituma abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinja gushaka […]

Kigali: Abakomisiyoneri barwaniye mu cyamunara, bambura umuhesha w’inkiko ibipapuro

Ubwo hajyaga gutezwa icyamunara i Remera ahitwa mu Gihogere, abakomisiyoneri barashayamiranye, bamwe bashaka ko cyamunara itaba abandi bashaka ko iba. Byavuyemo imitwano umwe arahakomerekera, ndetse umuhesha w;inkoko yamburwa impapuro mpesha yari yitwaje ngo akoreshe iyo cyamunanara. Ni mu mudugudu w’Amarembo II, akagari ka Nyabisindu mu murenge wa Remera, munsi y’aho ibinyabiziga bisuzumirwa(Controle technique). Mu masaha […]

Abana batubera igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge — Fidele Ndayisaba

Ibi ni bimwe mu byavuzwe na Bwana  Ndayisaba Fidele Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu kiganiro yagejeje kubitabiriye inama y’ Ihuriro ry’ Ubumwe n’ ubwiyunge mu Karere ka Nyarugenge mu mpera z’icyumweru gishize. Ndayisaba akaba yagaragaje ko niba hari abana cg urubyiruko  bagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kandi baravutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarabaye ari uko […]

CPI: Laurent Gbagbo arasaba guhanagurwaho ibyaha ashinjwa no kurekurwa byihuse

Uwahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo, arasaba abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) gutangaza ikurwaho ibyaha rye ndetse no kumufungura avuga ko umushinjacyaha atabashije kugaragaza ibimenyetso by’ibyaha byibasiye inyokomuntu amushinja. “Ibimenyetso byagaragajwe n’umushinjacyaha ntibihagije mu kwemeza ibyaha bishinjwa Laurent Gbagbo urenze ugushidikanya kwose gushoboka”, ibyo ni ibyanditswe n’abunganira Gbagbo bandikira CPI kuri uyu wa […]

Sauti Sol igarutse i Kigali muri FESPAD

Itsinda rya Sauti Sol rigarutse mu rwanda nyuma yaho ryaherukaga kuza mu ntangiriro za 2018, kuri iyinshuro baje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya Fespad cyahujwe n’umuganura mu Rwanda bakazafatanya na Zao Zoba, Bruce Melody,Charly na Nina ndetse na Knowless. Mbere y’uko aba bahanzi batumirwa Saut Sol na Zao Zoba ku mpapuro zamamaza hagaragaraga ko abahanzi […]

Perezida Joseph Kabila yizeje Min. Mushikiwabo kuzamushyigikira mu matora y’ubuyobozi bwa OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo urimo kwiyamamariza kuyobora ubunyamabanga bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (OIF), ubwo yahuraga na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yamwizeje kuzamushyigikira. Ku wa Gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2018, ubwo yagiriraga uruzinduko i Kinshasa, Min. Mushikiwabo aherekejwe na Dr […]

Uganda: Umuhungu wa Perezida Museveni yasuye Gen Kale Kayihura muri kasho

Umujyanama Mukuru wa perezida Museveni mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ngo yaba aherutse gusura mu ibanga Gen Kale Kayihura, wahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, aho afungiye mu kigo cya gisirikare cya makindye. Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Gen. Muhoozi yageze ku Kigo cya gisirikare cya makindye kuwa Kane, […]

RDC: Igitero cyagabwe n’inyeshyamba za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ cyaguyemo batanu

Abantu batanu basize ubuzima mu gitero cyagabwe n’ inyeshyamba za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ mu gace ka Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba bantu batanu ngo bishwe n’amasasu yo mu mirwayo yabaye ku wa 24 Nyakanga 2018, ndetse n’inzu nyinshi ziratwikwa mu gace ka Nambindu, muri teritwari ya Uvira. Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, ngo inyeshyamba […]

Gasabo: Umugore w'imyaka 25 yafatanywe udupfunyika 2 598 tw'urumogi

N’ubwo hakiri abagikoresha ibiyobyabwenge kandi bazi ko bihanwa n’amategeko ndetse bikanangiza ubuzima bw’ababikoresha; hari abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka zabyo ku buryo baha Polisi amakuru yerekeye ababyishoramo bagafatwa. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu arashima bamwe mu bawutuye bakomeje kugaragaza imikoranire myiza na Polisi ku buryo amakuru […]

Rusizi: Abana bavuka mu miryango itishoboye bashima Leta ku bw’agaciro bafite

Abana bafashwa n’umushinga RW 0380 ukorera mu itorero ADEPR/ Gihundwe mu karere ka Rusizi, bashima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda agaciro gakomeye bavuga ko yabahaye. Aba bana bavuga ko agaciro bafite gashingiye ku kuba bashobora kwiga, kuvuzwa kugera ku rwego rw’Isi igihe hagize urwara, kugira ijambo mu bandi,Uburenganzira bwabo bubungwabungwa
 Mu kiganiro na Bwiza.com, aba bana barimo […]

Imyambarire ya Diamond yatumye bamwita umutinganyi -Amafoto

Umuhanzi Diamond Platnumz akomomeje kwibasirwa nyuma y’uko agaragaye aririmba mu gitaramo yambaye umukufi  (anklet) wabagore ku kaguru benshi bakibaza ko asigaye ari umutinganyi. Abamukurikira kuri Instagram ye bamwibasiye bamusaba kubaha ibisubizo kuri iyo ngingo yo kwambara imikufi isanzwe yambarwa n’abagore ndetse banagaragaza ko iyo ngeso yadukanye ati nziza cyane ko hari umubare mu nini w’urubyiruko […]

Habonetse ingona y’ibiro 600 imaze imyaka isaga 60

Ingona y’ibiro 600 yabonwe mu Majyaruguru ya Australia, nyuma y’imyaka umanani abahigi bayishaka barayibuze. Mu mwaka wa 2010, nibwo iyi ngona yabonwe bwa mbere, ariko nyuma ihizwe irabura, bitangazwa ko ifite ibiro 600, uburebure bwa metero 4,7 by’umwihariko ngo ikaba ari imwe mu bwoko bw’ingona zabayeho mu myaka 60 ishize, ntiyishwe ahubwo yajyanwe aho izindi […]

Tariki 25 Nyakanga, umunsi intwari y’igihugu Mutara III Rudahigwa yatangiyeho

Tariki 25 Nyakanga ni yo Umwami w’u Rwanda, Mutara III Rudahigwa, yapfiriyeho agapfa urupfu rudasobanutse benshi mu Banyarwanda bakemeza ko yishwe agambaniwe n’abakoloni b’Ababiligi. Iyo aza kuba akiriho aba ageze mu myaka 117. Umwami Mutara Rudahigwa, Abanyarwanda bafata nk’Intwari y’Igihugu, yavutse muri Werurwe 1911, yitaba Imana kuwa 25 Nyakanga 1959. Niwe mwami wa mbere w’u […]

RDC: Ikindi gice cy’ishyaka UDPS nacyo cyemeje Felix Tshisekedi nk’umukandida wacyo mu matora yo mu Ukuboza

Mu nama y’ishyaka UDPS/Kibassa ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Kabila yateranye guhera kuwa 23 kugeza kuwa 24 Nyakanga, hemerejwemo ko Felix Tshisekedi ari we uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018. Muri iyi nama yari yateranye mu rwego rwo kugena umukandida w’iri shyaka nk’uko itangazo ryasomewe imbere y’itangazamakuru kuri uyu […]

Amajyaruguru: Ubuyobozi bwahumurije abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga benda kwimurwa ngo yagurwe

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwahumurije abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, iri mu nzira zo kwagurwa, nyuma y’ibihuha bivuga ko bazabimura bakabajyana ahantu ha kure, ko bazabimura batabahaye ingurane, ko abo mu cyiciro cya mbere batazahabwa amazu yo guturamo n’ibindi. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ushize, itariki ya 23 Nyakanga 2018, nibwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon […]

Burundi: Abantu bitwaje intwaro barasanye n’abasirikare ba Leta

Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko bari baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasanye n’abasirikare ba Leta mu gace ka Buringa, Komini Gihanga, Intara ya Bubanza. Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko iyi mirwayo yabaye ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018, muri aka gace kari hafi y’ishyamba kimeza rya Rukoko, amasasu ngo […]

Yagerageje gutanga umwana we w’imyaka 2 ngo bamusambanye bamwishyure 12,000$ ntibyamuhira

Umubyeyi wo mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinjijwe kugurisha umwana we w’imyaka 2 ngo asambanywe ku madolari 12,000. Uyu mugore w’imyaka 25 witwa Sarah Marie Peters yemeye ibyaha ashinjwa birimo guteza imbere ubusambanyi, akatirwa igifungo cy’imyaka 40. Nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, uyu mugore ngo yafashe […]

Uganda: CMI irashinjwa kugwatira telephone y’Umwamikazi wa Rwenzururu

Abayobozi b’Ubwami bwa Rwenzururu mu gihugu cya Uganda baravuga ko Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare (CMI) cyagwatiriye telephone zirimo iy’Umwamikazi, Agnes Ithungu n’izindi 2 z’abakozi be bo mu rugo. Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru ku rukiko Rukuru rwa Jinja, Intmwa Nkuru  y’ibwami, Alfred Makasi, yavuze ko izo telephone 3 zagwatiriwe n’abakozi ba CMI kuwa gatatu w’icyumweru gishize. Aba […]

Kamonyi/Kayenzi: Imashini yapfiriye mu muhanda ibangamiye cyane abawukoresha

Abaturage bo mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi, bavuga ko bahangayikishijwe n’imashini ikora imihanda imaze imyaka isaga icumi yarapfiriye mu muhanda uri mu kagari ka Mataba muri metero nka 300 uvuye mu isanteri y’ubucuruzi ya Kayenzi, kuko ibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga  muri uyu muhanda. Uyu muhanda wapfiriyemo iyi mashini n’ubwo ari uw’ibitaka, […]

Dr Jose Chameleone wakubise umuntu akenda kumwica arahigwa bukware

Polisi ya Uganda mu gace ka Lubowa, irahiga icyamamare muri muzika, Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr Chameleon, nyuma yo gukubita umushoferi utwara abagenzi akamusiga ari intere. Amakuru aturuka muri Uganda, avuga ko Dr Chameleone yakubise umushoferi witwa Daniel Magooba ukomoka mu gace ka Kiwatule, wari amucyuye iwe mu gace ka Sseguku, amwishyuje amafaranga […]

Kicukiro: Abasore batatu bafatanwe moto y’injurano bashakaga kugurisha ibihumbi 100

Ku wa mbere tariki 23 Nyakanga 2018, Polisi mu Mujyi wa Kigali yafatanye abasore batatu moto ifite nimero ziyiranga (Pulake) RB 100 R bikekwa ko bibye umuntu utaramenyekana. Abayifatanywe ni Ndayisaba Idrissa, Hakizimana Egide na Nshutiyabato Fabrice. Bafatiwe mu kagari ka Rwimbogo, mu murenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro barimo kuyigurisha. Umuvugizi wa Polisi […]

RDC: Guverinoma iratangaza ko icyorezo cya Ebola cyacitse gitwaye ubuzima bw’abantu basaga 30

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ko icyorezo cya Ebola cyarangiye muri iki gihugu kigashimira abayobozi mu bijyanye n’ubuzima bw’abantu kimwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) kubera uruhare bagize mu kurwanya icyo cyorezo. Inkuru dukesha Ijwi rya Amerika, iravuga ko Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom, yashimiye leta ya Congo kuba yaragize umuhate mu guhangana […]

Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Diane Rwigara na nyina

Urubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi rwatangiye kuburanishwa mu mizi nyuma y’uko urukiko rwemeje ko abantu 4 bakekwaho ubufatanyacyaha n’abaregwa nabo bashyirwa mu rubanza. Mu iburanisha ryo ku wa kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2018, mu Rukiko Rukuru, Diane Rwigara n’umubyeyi we babanje kwerekwa urutonde rw’ibirego babazwa niba babyemera ariko bombi barabihakana. Ahawe ijambo, […]

Rwamagana: Ubuyobozi bwizeye kugaruka ku mwanya wa mbere mu mihigo 2017/2018

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana butangaza ko bwizeye budashidikanya ko buzongera kwisubiza umwanya wa mbere mu mwaka w’imihigo wa 2017/2018. Kuva ku wa Mbere tariki ya 23 kugeza tariki 24 Nyakanga 2018, hateganyijwe igezura ry’imihigo akarere ka Rwamagana kahize muri uyu mwaka w’imihigo, bakaba batangiye kare bayikurikirana kugira ngo bazabashe kugumana umwanya wabo wa mbere. Mu […]

Uganda: Abayoboke babiri ba NRM batewe ibyuma bari kuva muri mitingi

Abayoboke babiri b’ishyaka NRM riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri batewe ibyuma ubwo bari bavuye muri mitingi yari iyobowe na Gen. Kahinda Otafire. Umwe muri aba batewe ibyuma witwa Faisal Mugoya w’imyaka 21, ngo yagabweho igitero n’abantu bikekwa ko bashyigikiye Asuman Basalirwa. Uyu […]

Min. w’Intebe, Narendra Modi avuga ko yakwigira kuri Perezida Kagame gukoresha neza igihe

Minisitiri  w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi uri mu ruzinduko mu Rwanda, atangaza ko yakwigira kuri Perezida Kagame ikoresha neza ry’igihe. Min. w’Intebe, Narendra Modi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2018, ubwo bombi bitabiraga inama yahuje abashoramari n’abikorera bo mu Rwanda no mu Buhinde, i Kigali. Yashimye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, iterambere, […]

Karongi: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe Rwema wayoboraga AMIR washinjwaga gufata ku ngufu

Uwitwa Rwema John Peter wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda, wari ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’indishyi z’akababaro agomba kwishyura uwo yahohoteye. Ku wa 22 Nyakanga 2017  nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Karongi  rwahamije Rwema John Peter  icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa, maze rumukatira igifungo […]