Zari yatangiye gukorana na Bryan White Faundation
Umunyemari ukomeye ukomoka mu gihugu cya Uganda uba muri Afurika y’Epfo ukunzwe cyane ku mbuga nkoranya mbaga Zari Hassan,wanahoze ari umugore wa Diaomnd yamaze kuba umwe mu bahagarariye ibikorwa bya Bryan white Faundation isanzwe ari iyu munya Uganda Godfrey Kirumira Ibi bije nyuma yaho uyu Bryan White yari amaze iminsi ashakisha icyamamare yakorana nacyo, kuri […]
RDC: Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Jean-Pierre Bemba azasubirira muri Congo
Umunyapolitiki, Jean-Pierre Bemba utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Joseph Kabila, akaba aherutse guhanagurwaho ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, azagera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gitaha aho azaba agiye gutanga kandidatire ye ngo azabashe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Gusubira mu gihugu cye kwa Jean-Pierre Bemba nyuma y’imyaka 10 […]
PM Narendra Modi aravuga ko kuba perezida Kagame yaragiye kumwiyakirira ari ikimenyetso kiza
Minisitiri w’intebe Narendra Modi niwe wa mbere wakoreye uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Mbere ushize, aho ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na perezida wa repubulika, Paul Kagame, aho kuba umukuru w’u Rwanda yagiye kumwiyakirira ku kibuga cy’indege Modi avuga ko ari ikimenyetso cy’icyubahiro ku Buhinde bwose. Nyuma yo kugera mu Rwanda, Minisitiri […]
Min. w’Intebe w’u Buhinde, yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, wagiriye uruzinduko mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2018, nibwo Min.w’Intebe, Narendra Modi yunamiye anashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali rushyinguyemo ibihumbi bisaga 25 by’inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. […]
Nyamasheke: Aborozi bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi
Aborozi bo mu kagari ka Mutongo, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke bavuga ko ikibazo cy’amazi meza muri aka kagari ari ingorabahizi, kubona ayo guha amatungo yabo bikaba ari ikibazo gikomeye cyane. Ubwo Bwiza.com yageraga muri aka kagari yasanze bamwe mu baturage bavuga ko kubona amazi yo kunywa no gukoresha imirimo isanzwe n’isuku ku mubiri […]
Burundi: Urwego rw’umutekano ruvuga ko rutanyuzwe n’ibyo abayobozi b’u Rwanda babuvugaho
Inama y’umutekano mu Burundi yasohoye itangazo rivuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bumaze iminsi bukoresha imvugo zitabereye igihugu cy’u Burundi. Iyi nama y’umutekano kandi iramagana iyirukanwa ry’Abarundi baba mu Rwanda rimaze iminsi riba, aho bamwe bataha ngo banavuga ko banyazwe ibyabo. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku Cyumweru tariki ya 22 […]
Gasabo: Babiri bafatiwe mu cyuho baka ruswa y'amafaranga
Polisi yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwaka ruswa y’amafaranga; umwe muri bo akaba yarakoze iki cyaha yiyita umukozi wa zimwe mu nzego za Leta. Ku cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018, nibwo bafashwe, uwitwa Nsabimana Emmanuel akaba yarafashwe arimo kwaka ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda uwashakaga kubaka inzu mu kajagari mu kagari ka […]
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yakiriwe na Perezida Kagame i Kigali- AMAFOTO
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yagiriye uruzinduko mu Rwanda yakirwa na Perezida Kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe. Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018, aho uruzinduko rwe mu Rwanda rugamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi. Ari kumwe na […]
Wema Sepetu wari wakatiwe gufungwa umwaka umwe yarekuwe
Wema Sepetu ikimamare muri sinema ya Tanzaniya aherutse guhamwa n’icyaha cyo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge kuri ubu yamaze gukurirwaho igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe n’urukiko. Tariki 20 Nyakanga 2018 nibwo urukiko rwa Kisutu i Dar es salaam, rwahamije Miss Wema Sepetu wahoze akundana n’icyamamare Diamond ibyaha birimo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe ahabwa n’amahirwe […]
Makamba: Habonwe ibyobo bihambyemo abantu bikekwa ko bishwe n’abarwanyi ba FDD
Umugabo witwa Ciza Dalton yatawe muri yombi nyuma yo gutaburura imibiri y’abantu bishwe kera, bikaba bikekwa ko bishwe n’abari abarwanyi n’inyeshyamba za FDD ubu yabaye CNDD FDD. Ku wa Kane tariki ya 19 Nyakanga 2018, ubwo uyu mugabo yacukuraga icyobo cyo kubumbiramo amatafari muri komini ya Nyanza Lac, intara ya Makamba, ngo nibwo yaguye kuri […]
Abasirikare batatu ba Uganda bishwe batwitswe n’abaturage
Abaturage bo mu gace ka Arua gakora ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batwitse abasirikare batatu ba Uganda barapfa. Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018, nibwo ubu bugizi bwa nabi bwabaye ahitwa Pelele mu karere ka Arua, abaturage ngo bakaba bari bariye karungu bashinja aba basirikare kubiba bakanabahohotera. Polisi muri aka gace […]
Huddah Monroe arifuza kurongorwa n'umusaza w'imyaka 77
Umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Kenya, Uzwi nka Huddah Monroe yatangaje ko magingo aya yifuza kurongorwa n’umusaza w’imyaka 77 witwa Christopher John Kirubi bakunda kwita Chris Kirubi, umuherwe ukomoka muri iki gihugu. Huddah yatangaje aya magambo yanatunguye benshi nyuma yaho uyu musaza atangaje amagambo y’ubwenge ku rukuta rwa facebook na twitter agira inama abagabo muri […]
Gen. Kale Kayihura yagize icyo asaba Perezida Museveni
Abahagarariye mu mategeko uwahoze ayobora igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura Muhwezi bavuga ko umukiriya wabo asaba ko Perezida Museveni yatabara akinjira mu kibazo cye kuko ngo abona akomeje gukorerwa akarengane. Abanyamategeko ba Gen. Kayihura aribo ‘Kampala Advocates Associates (KAA)’ Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize mu kiganiro n’abanyamakuru batangaje ko Kayihura yabahaye amabwiriza yo gusaba Perezida […]
Kigali: Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’umufasha we bakiriwe muri Village Urugwiro
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yagiriye mu Rwanda, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’umufasha we, Peng Liyuan, bakiriwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, aho bagirana ibiganiro mu muhezo, bakanagirana ibiganiro n’abanyamakuru. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018, nibwo Perezida Kagame na madamu Jeannette Kagame bakiriye, Perezida Xi Jinping […]
Rubavu: Umwana w’imyaka 14 yasanzwe mu nzu y’abaturanyi amanitse mu mugozi
Gacaniro Jean De Dieu wari ufite imyaka 14 y’amavuko, yasanzwe mu nzu y’abaturanyi amanitse mu mugozi, mu mudugudu w’Isangano, Akagari ka Rukoko, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu. Amakuru yatanzwe na sekuru, avuga ko uyu mwana yari yafashwe n’abaturanyi babo bamushinja ubujura, bamufungirana mu nzu yabo, nyuma batabaza bavuga ko basanze yiyahuye ariko agakeka […]
Abanyamakuru ba ‘Iwacu Burundi’ bibutse Bigirimana Jean bakeka ko yishwe
Abanyamakuru b’ikinyamakuru ‘Iwacu Burundi’ baracyari mu gihirahiro cy’ibura rya mugenzi wabo, Jean Bigirimana bakeka ko yishwe nyuma y’imyaka ibiri ishize yaraburiwe irengero. Ku wa 22 Nyakanga 2018, nibwo aba banyamakuru bagaragaje agahinda bafite nyuma y’imyaka ibiri ishize bari mu gihirahiro cyo kubura mugenzi wabo, mu gihe bakeka ko yaba yarishwe, bakora n’umuhango wo kwibuka. Aba […]
Hon. Mukabalisa yashimiye abanyamuryango ba FFRP barangije manda yabo mu mutwe w'Abadepite
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille yashimiye abanyamuryango bagize ‘ Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) barangije manda yabo mu mutwe w’Abadepite, abasaba gukomeza gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu. Abasenateri n’Abadepite bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo bari bateraniye mu nama y’Inteko Rusange yayo, aho bishimira ibyagezweho mu myaka […]
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’umufasha we bagiriye uruzinduko mu Rwanda
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na Madamu we, Peng Liyuan mu ruzinduko rwabo bagiriye mu Rwanda rw’iminsi ibiri. Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018, ubwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na Madamu we basesekaraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, bakiriwe […]
Gen Kayihura arakorwaho iperereza ku migambi yari afite yo kuzasimbura Museveni
Abakozi bakuru b’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) no mu rwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu cya Uganda (ISO) baravuga ko Gen Kale Kayihura yari asanzwe arimo gukorwaho iperereza kuva mu 2015. Mu kiganiro cy’ibanga Spyreports yagiranye n’abakozi b’izi nzego wongeyeho abakora mu Mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC) bari inyuma y’iperereza kuri kayihura bahishuriye […]
Dore amagambo aryohereye y’imitoma wabwira umukobwa umutima we ukawigarurira
Abasore benshi usanga batazi kunezeza abakunzi babo mu biganiro, ahubwo abafite agafaranga ugasanga bateretesha impano zihenze, abandi bagateretesha amashuri n’izindi tewoli (Theories) bize mu mashuri n’ibindi, ariko mu by’ukuri umukobwa aba ashaka ko unamutetesha umubwira ibimuryohera mu matwi. Dore utugambo turyoshye wamubwira: Banza umurebe mu maso, maze umubwire uti : — […]
Urutonde rw’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bamamaye- AMAFOTO
Kuba Perezida w’igihugu runaka ni inshingano zikomeye cyane, zisaba uzihawe kuba afite abajyanama, cyane cyane umujyanama wa mbere aba uwo mashakanye, bitewe n’amateka y’igihugu cyangwa ayakiranze bituma ubasha kumenyekana cyane ku Isi haba mu byiza cyangwa mu bibi. Kuba Perezida yamamaye hose ku Isi, ntibiba bivuze ko n’umufasha we ahita yamamara, kuko biterwa n’uko ku […]
Eritrea yashyizeho ambasaderi wayo i Addis Abeba
Nyuma y’iminsi ibiri Ethiopia igennye ambasaderi wayo muri Eritrea, perezida w’iki gihugu, Isaias Afwerki nawe yashyizeho ambasaderi wa mbere wa Eritrea muri Ethiopia nk’uko itangazo rya guverinoma ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu rivuga. Ambasaderi wa Eritrea muri Ethiopia akaba ari Semere Russom, wari minisitiri w’uburezi ndetse akaba yarabaye ambasaderi wa Eritrea muri Leat Zunze […]
Zimbabwe: Perezida Mnangagwa arizeza abazungu ko nta muntu uzongera kubambura ubutaka
Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, akaba ari n’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 30 Nyakanga, kuri uyu wa Gatandatu yijeje abahinzi b’Abazungu ko batazamburwa ubutaka bwabo, abahamagarira gukorana na guverinoma. Ku butegetsi bwa perezida Robert Mugabe, abahinzi benshi b’abazungu bambuwe amasambu yabo ahabwa abirabura uhereye mu 2000. Kuva icyo gihe, umusaruro w’ubuhinzi Zimbabwe yabonaga […]
Abasirikare b’u Burundi bari ku mupaka wabwo n’u Rwanda basabwe kurikanura
Mu gihe hari amakuru yavugaga ko hari abatera u Rwanda baturutse i Burundi, igisirikare cyabwo FDNB (Force de Defense Nationale du Burundi) kirabihakana kigakangurira abasirikare babwo kuba maso. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke, igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko nta mutwe cyangwa abandi bantu bitwaje intwaro barunze ku mupaka w’u […]
U Rwanda n’u Bushinwa mu nzira zo gusinya amasezerano y'ubutwererane agera kuri 15
Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping ateganya kugirira mu Rwanda uhereye kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Nyakanga, hitezwe ko ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano agera kuri 15 agamije guteza imbere ubufatanye n’imibanire hagati y’ibihugu byombi nk’uko bitangazwa na Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Uru […]
Kigali: Hafashwe abatekamutwe 3 bashakaga guhangika ibiro 212 by'amabuye bitaga zahabu
Polisi y’u Rwanda ikomeje gukomeza gukangurira abanyarwanda kwirinda abatekamutwe bakoresha amayeri atandukanye mu guhangika abaturage bakabambura ibyabo. Ubu burumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, ubwo yavugaga ku ifatwa ry’abantu batatu bageragezaga kugurisha abacuruzi babiri ibiro 212 by’ibyo bitaga amabuye y’agaciro kandi atariyo, bakaba […]
Dore ingingo 7 zizakurinda gutakaza akayabo k'urukundo
Mu rukundo ntihagomba ibintu bihambaye cyane cyangwa se by’akataraboneka kugira ngo umukobwa amenye ko umuhungu amukunda. Hari ibintu byoroheje bigira igisobanuro gikomeye mu rukundo. 1.Kugufasha mu bibazo byawe Burya mu buzima hari ubwo ibintu bikugora ukaremererwa, ukaba wanakenera ko haba uwagufasha. Iyo umuhungu akwegereye mu bibazo akifuza kukuba hafi mu bikugoye uzamenye ko (ashobora kuba) […]
Hagaragaye amakuru avuguruza ayuko umugore wa Safi yicuruza -Amafoto
Judithe Niyonizera wamamaye nyuma yaho akoreye ukwe we na Safi kuri ubu uba muri Canada ku bw’impamvu z’akazi hamenyekanye amakuru nyayo y’akazi akora avuguruza ayari amaze iminsi avugwa ko yicuruza. Inshuti ye bakorana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko nubwo ako kazi aho baba nako ari akazi nk’indi mirimo yose ariko atari nako Judith Niyonizera […]
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde arateganya kuza mu Rwanda yitwaje impano y’inka 200
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Buhinde aravuga ko ubwo kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu azaba aza mu Rwanda azaza yitwaje impano y’inka 200 azatanga mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Gahunda ya Girinka (igamije ko buri muryango utifashije ugira inka yo kuwufasha) yatangijwe na […]
Rwamagana :Ubuyobozi bw’akarere buremeza ko umuhigo wa mituweli ariwo wonyine utaragezweho 100%
Mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Nyakanga, umuyobozi w’akarere Mbonyumvunyi Radjabu yatangaje ko akarere imihigo 71 muri 72 kahize yeshejwe 100 ku ijana uretse umuhigo wa Mituweli weshejwe ku kigero cya 90.5 ku ijana Meya Mbonyumuvunyi yatangaje ko bishimira uburyo akarere kesheje imihigo ndetse yemeza […]
USA: Abantu hafi 20 baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga
Abantu bagera kuri 17 barimo abana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga Table Rock mu ijoro ryo kuwa kane ushize bitewe n’umuyaga mwinshi uvanze n’imvura byagaragaye muri Leta ya Missouri. Abayobozi bo mu mujyi wa Branson, mu Karere ka Stone, ahabereye iyi mpanuka, kuri uyu wa Gatanu batangaje […]
Polisi yafatiye ibiyobyabwenge na caguwa za magendu mu Majyaruguru no mu Burengerazuba
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu, mu mikwabu ya Polisi yakoreye mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Uburengerazuba, hafashwe amoko atandukanye y’ibiyobyabwenge n’imyenda ya caguwa byinjiraga mu gihugu mu buryo bwa magendu. Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rukomo, mu ijoro ryo ku itariki ya 18 Nyakanga hafatiwe […]
Dr Munyakazi Leopold yahanaguweho icyaha cya jenoside
Urugereko ruburanisha imanza mpuzamahanga rwa Nyanza rwakuyeho igifungo cya burundu cyari Cyarahamijwe Dr Leopold Munyakazi waregwaga ibyaha birimo jenoside, ariko ahamwa no kuyihakana. Urukiko rwa Nyanza rwasanze Munyakazi adahamwa n’ibyaha 3 muri 4 yari yarahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Uyu mugabo w’imyaka 67 yahanaguweho ibyaha byose birebana n’uruhare muri jenoside. Gusa, urukiko rwasanze Munyakazi ahamwa […]
Perezida Trump yifuje kongera guhura na Putin Abademokarate bamutera utwatsi
Mu gihe ukuri kutarajya ahabona ngo byemezwe neza niba koko u Burisiya bwarafashije Perezida Trump gutsinda amatora, kuri ubu yifuje kongera guhura na Vladimir Putin, Abademokarate barabyamagana. Perezida Trump na Putin babonaniye muri Finland muri iki cyumweru, Trump ngo akaba yashakaga ko bazongera guhura imbonankubone bakagirana ibiganiro mu mpera z’uyu mwaka. Nk’uko BBC ibitangaza, Senateri […]
Muhanga: Ubutabera bukurikiranye umugabo wishe mugenzi we basangiraga mu kabari
Ubutabera mu Karere ka Muhanga bukurikiranye umugabo ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi yakoreye mugenzi we basangiraga mu kabari bakaza kurwana bikarangira amwishe. Kuwa 12 Nyakanga 2018 nibwo Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwaregeye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga dosiye iregwamo uwitwa Ngabonziza Laurent utuye mu Karere ka Ruhango ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi. Ngabonziza ashinjwa kuba ku itariki […]
Umusomyi: Ese umukobwa watakaje ubusugi hari icyo yakora bukagaruka?
Mu gihe usanga abantu benshi bibaza ibibazo byinshi birebana n’ubuzima bwabo, cyane cyane uburebana n’ubw’imyororokere, usanga benshi badasobanukirwa. Umusomyi wa Bwiza.com, ikibazo yabajije nyuma y’indi nkuru yari amaze gusoma kuri iki kinyamakuru, yagize ati “Ese umukobwa yaratakaje ubusugi hari icyo yakora bukagaruka? Ese ubusugi ni iki? Twifashishije imbuga zitandukanye, ‘ijambo’ ubusugi’ ntirifite igisobanuro mpuzamahanga kuko […]
Burundi: Guverinoma iravuga ko igiye kurega u Rwanda gutandukanya imiryango
Guverinoma y’u Burundi iravuga ko u Rwanda rugomba gutanga ibisubizo ku byaha byo gutandukanya abana n’ababyeyi babo, n’abagore bagatandukanywa n’abagabo babo. Ibi bikaba ari ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Philippe Nzobonariba avuga ku bibazo by’Abarundi baherutse kwirukanwa mu Rwanda bahabaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko barimo abari barashakanye n’Abanyarwanda. Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi […]
Min. Busingye arasaba abahesha b’inkiko kwitandukanya n’abakomisiyoneri bagambanira imitungo y’abantu
“ Abiyita abakomisiyoneri ni udutsiko tw’abagambanyi bahemberwa kugambanira imitungo y’abantu kugira ngo iteshwe agaciro. Aba nabo mukwiye kwitandukanya nabo kuko umwuga wabo ntaho uhurira n’uwanyu mwarahiriye. ”, ubu ni bumwe mu butumwa minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye yageneye abahesha b’inkiko ubwo kuri uyu wa gatanu, itariki 20 Nyakanga yatangizaga ku mugaragaro Inama Rusange y’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko […]
Umusore w’imyaka 23 yambitse impeta umukunzi we w’imyaka 78
Umusore w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we w’imyaka 78 y’amavuko, iby’uru rukundo rwabo bikaba byavugishije abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga. N’ubwo amazina y’aba bombi atatangajwe, amakuru avuga ko uyu musore yari asanzwe afite abandi bagore, ariko ngo kubera agasuzuguro bamugaragarizaga, afata icyemezo cyo gushaka undi, akaba yahisemo uyu […]
Rusizi: Umugore yishe mugenzi we amutemye
Umugore witwa Nyiraminani Jaqueline w’imyaka 31 y’amavuko yishe mugenzi we witwaga Yozabela Nazaleta Dastani ukomoka muri Tanzania w’imyaka 57, amutemesheje umupanga. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamurera umurenge wa Kamembe, ubu bwicanyi bwabereyemo, Kamanzi Callixte, yabwiye Bwiza.com ko bwabereye mu mudugudu wa Cyapa muri aka kagari mu gitondo cyo ku wa 19 Nyakanga 2018. Nyiraminani asanzwe […]
Ruth yakatiwe igihano cy'urupfu nyuma yo kwica umukunzi we -Amafoto
Umunyakenyakazi Ruth Kamande wari umaze imyaka 2 afunzwe yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umukunzi we Mohammed Farid amucyebesheje icyuma muri 2016. Urukiko rukuru rwa Milimani rwamukatiye igihano cy’urupfu nyuma yuko umucamanza Jessie Lesiit Alhamisi, yemejeko Ruth yicishije umukunzi we Mohammed Farid icyuma nyuma yo kubigerageza inshuro 20 zose agambiriye kumukomeretsa no […]
Irebere amafoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga y’umusore ufite ubumuga bw’uruhu
Umusore ukiri muto ufite ubumuga bw’uruhu wo muri Afurika y’Epfo, akomeje kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto amugaragaza mu mpano zidasanzwe. Mu gihe usanga abantu benshi bafite ubu bumuga basa n’abari mu kato ndetse n’ubwigunge, uyu musore witwa Simba Gozo we avuga ko intego ye ari ukugera kure mu kumenyekana binyuze mu kumurika […]
Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka bahangayikishijwe nuko umwuga w’ububumbyi uri mu marembera
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Nyaruguru bari batunzwe n’umwuga w’ububumbyi bahangayikishijwe nuko umwuga barazwe n’ababyeyi ukababatunga ubu uri mu marembera, kuko bimwe mu bikoresho bibumbye byifashishwaga mu ngo ubu bitakigezweho. Mukasekeru Triphine ni umubyeyi w’abana batanu ari mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko umwuga w’ububumbyi mu bice by’icyaro uri marembera kuko […]
Green Party irasaba leta kuzaha abakandida depite uburenganzira bungana mu kwiyamamaza
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rirasaba leta kubahiriza amategeko abakandida mu matora y’abadepite bakazahabwa uburenganzira bungana bwo kwiyamamaza ntibizabagendekere nk’uko byagenze ubushize mu matora y’umukuru w’igihugu ahantu hatandukanye nka za Nyagatare aho ngo bagiye bitambikwa bakabuzwa kwiyamamaza. Ibi Umuyobozi w’iri shyaka, Dr Frank Habineza yabitangarije kuri uyu wa Kane, itariki 19 Nyakanga ku cyicaro […]
ACP Baroza wahunze akekwaho uruhare mu iyicwa rya Kaweesi yavuze byinshi byaranze umunsi yiciweho
ACP Jonathan Baroza, umaze iminsi yarabuze akaba umwe mu bantu bahoze bari hafi uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kaihura, kuri uyu wa Gatanu yahaye Chimpreports ikiganiro kirambuye atangamo ibisobanuro ku byaha akekwaho byo kugira uruhare mu rupfu rw’uwari umuvugizi w’igipolisi, AIGP Andrew Felix Kaweesi wishwe muri Werurwe 2017. Mu gitondo cyo kuri […]
MIGEPROF irasaba Abanyarwanda guhagurukira ikibazo cy’imirimo ivunanye n’ihohoterwa bikorerwa abana
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye Abanyarwanda guhaguruka bagahangana n’ikibazo cy’imirimo ivunanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorerwa abana . Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Nyirasafari kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nyakanga ubwo ku bufatanye na ‘World Vision’ hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe “Kurwanya ihohoterwa ry’abana bireba buri munyarwanda wese” bugamije kurandura burundu imirimo ivunanye n’ihohoterwa rishingiye […]
Ubwandu bwa virusi itera SIDA buragenda bwiyongera mu bihugu hafi 50 – ONUSIDA
Icyegeranyo gishya cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, kigaragaza ko ubwandu bwa virusi itera SIDA buri kwiyongera mu bihugu hafi 50. Iki cyegeranyo kigaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abantu bashya bandura virusi itera SIDA batabona imiti bacyeneye yo kubafasha gukomeza kubaho. Ku isi hose hafi abantu miliyoni 37 babana n’ubwandu bwa virusi itera […]
Umusore w’aho nakoraga ubuyaya yanteye inda, yifuza ko tubana kandi nyina anyanga urunuka- NKORE IKI?
Nitwa Honoline (izina ryahinduwe) ntuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, nakoraga ahantu mu bakire, nkora akazi ko mu rugo, naje kuhava nabi kubera ko natewe inda n’umusore waho. Mu by’ukuri ntavuze amateka yose y’uburyo nabaye muri urwo rugo, ubundi narugezemo kera nkirangiza kwiga amashuri abanza, ubu mfite imyaka 29 nkaba mfite umwana […]
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahaye Minisitiri w’Intebe umukoro
Abagize inteko ishinga amategeko basabye Minisitiri w’Intebe kwirukana abayobozi b’ibigo bya leta bananiwe gucunga umutungo w’ibigo bigashyira leta mu gihombo cya miliyari z’amanyarwanda. Ibi abadepite babisabye kuri uyu wa Gatatu Nyuma y’aho komite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya leta (PAC) igaragarije ubusesenguzi bwayo kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru wa Leta y’umwaka wa 2016/17. Abagize inteko ishinga […]
Nyagatare: Dr. Munyakazi aranenga abashinzwe uburezi batamenya amakuru ajyanye nabwo
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yanenze abafite mu nshingano uburezi batamenya amakuru ajyanye nabwo, ahubwo bakayabwirwa n’abandi cyangwa se bakayamenya ari uko babonye umushyitsi. Ibi yabitangaje ku wa 18 Nyakanga 2018, mu nama yagiranye n’abashinzwe uburezi mu mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye ababyeyi mu mirenge ya Matimba na Musheri mu […]
RDC: Col Bovick Angole wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri Djugu yishwe
Komanda w’ingabo za FARDc wari ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri Teritwari ya Djugu, Col Bovick Angole, yishwe n’amasasu y’abantu bitwaje ibirwanisho mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu, itariki 18 Nyakanga ku ruzi rwa Kpengbele mu birometero nka 60 mu majyaruguru ya Bunia. Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko Col Bovick yaguye mu mutego w’inyeshyamba […]
Mpimba: Perezida Nkurunziza yafunguye imfungwa 48
Ku bw’ububasha ahabwa n’amategeko, Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, yafunguye imfungwa 48 ku wa 18 Nyakanga, umunsi hibukwaho intwari Nelson Mandela. Izi mfungwa 48 zari zifungiye muri gereza ya Mpimba, zikaba zahawe imbabazi ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibuka intwali Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo nyuma yo gufungwa imyaka 27, aharanira uburenganzira bw’imfungwa ndetse n’ivanwaho ry’irondaruhu. […]
Muhanga: Urukiko rwakatiye igifungo cya burundu uwishe umukobwa yari yarateye inda
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomeye mu ruhame urubanza uwitwa Ndayizeye wari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cy’ ubwicanyi yakoreye uwitwa Mutatsimpundu maze rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu ari nacyo Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye. Nyakwigendera akaba yarahoze akora mu kabari ka Ndayizeye aza kumutera inda ahita amwirukana ku kazi ; uyu mukobwa amaze kubyara ,Ndayizeye yemeye umwana ko ari […]
Col. Andrew Nyamvumba yagizwe umukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare muri RDF
Mu mpinduka mu gisirikare cy’’u Rwanda zakozwe kuri uyu wa kabiri ushize nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18 Nyakanga rivuga, Lt. Col. Andrew Nyamvumba yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi mushya w’Ubutasi bwa gisirikare. Nk’uko iri tangazo rya minisiteri y’ingabo rivuga, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yafashe icyemezo ko urwego rwa J2 mu gisirikare […]
Min. Nyirasafari yakiriye itsinda ry’Abadepite baturutse muri Congo Brazzaville
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperence yakiriye itsinda ry’Abadepite baturutse muri Congo Brazaville, aho baje kwigira ku Rwanda ku byo rwagezeho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, kongerera imbaraga abagore ndetse no kurengera uburenganzira bw’umwana. Iri tsinda ryari riyobowe na Amb. Guy Nestor Itoua ryakiriwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuri uyu wa Gatatu tariki […]
Umukiriya yagaye serivisi yahawe muri resitora aruma ugutwi kwa nyirayo
Umwirabura uba muri Amerika, Jade Anderson w’imyaka 24 yatawe muri yombi ashinjwa gukorera udushya muri resitora y’abashinwa ikorera muri Amerika ubwo yagayaga serivisi yari ahawe agahita azibiranwa n’uburakari aruma ugutwi kwa nyiri resitora ndetse akanakubita umugore we. Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore wari ugiye kurya muri resitora y’Abashinwa yagize ikibazo cyo […]
Umurusiyakazi Maria Butina arashinjwa na FBI kuba intasi y'u Burusiya
Umurusiyakazi witwa Maria Butina, w’imyaka 29 y’amavuko, yagejejwe imbere y’umucamanza mu rukiko i Washington ashinjwa icyaha cyo kugambanira Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umushinjacyaha avuga ko Butina aba mu gihugu ari maneko w’u Burusiya wihisha inyuma y’ibikorwa bisanzwe mu buzima agamije gucengera imiryango itandukanye mu rwego rwo kwivanga k’u Burusiya muri politiki ya Leta Zunze […]
Iburasirazuba: Abatekamutwe bajujubije abaturage
Abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba, mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, bemeza ko hadutse abatekamutwe babajujubije babambura amafaranga n’amatelefone ku manywa y’ihangu. Abaturage baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko abatekamutwe bafite amayeri menshi bakoresha kandi barushaho kwiyongera. Uwingabire Alice, atuye mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, avuga ko mu kwezi kwa Gatandatu yambuwe amafaranga na Telefoni […]
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique ategerejwe mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Mozambique aravuga ko komite y’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yateranye kuwa Mbere ikemeza uruzinduko rwa perezida Nyusi mu Rwanda nk’uko bisabwa n’itegeko nshinga ku kjyanye n’ingendo z’umukuru w’igihugu. Uruzinduko rwa Perezida Filipe […]
Umuhanzi Koffi Olomide yangiwe kwinjira muri Zambia
Nyuma y’uko umuhanzi wo muri Repubulik Iharanira Demokarasi ya Congo wamamaye cyane ku izina rya Koffi Olomide ashinjwe ibyaha bitandukanye muri Afurika y’Epfo, mu Bufaransa ndetse no muri Zambia , yangiwe kwinjira mu gihugu cya Zambia mu bitaramo. Uyu muhanzi wo mu njyana ya Lumba ashinjwa gukubita umunyamakuru muri Zambia ubwo yaherukagayo, gusambanya ku ngufu […]