Salva Kiir yaciye kuririmba indirimbo y'igihugu adahari, utazabyubahiriza akazikorera umusaraba

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yashizeho itegeko ribuza kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu adahari. Umuntu utazaryubahiriza azahanwa bikomeye. Ibi byatangajwe na Minisitiri ushinzwe amakuru, Michael Makuei nyuma y’inama yahuje Kiir n’abaminisitiri ku wa 19 Nyakanga. Ni inama yafatiwemo imyanzuro myinshi, uyu na wo uzamo. Minisitiri Makuei yakoresheje aya magambo: “Birumvikana cyane ko iri ari itegeko. […]

Kutongera kwiyamamaza kwa Nkurunziza kuzabyutsa umubano w'Uburundi n'Ubufaransa?

Ubufaransa n’Uburundi ni ibihugu byari bisanzwe bifitanye umubano mwiza ariko amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2015 yabaye imbarutso yo gutandukana. Ibi byatewe n’uko Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamarije manda ya gatatu, nyamara itegekonshinga ryaremezaga manda ebyiri zarangira, hakiyamamaza abandi. Uyu mukuru w’igihugu yatsinze aya matora mu buryo bamwe bise ko bwari bufifitse. Yemeza ko aziyamamariza manda […]

Abagore ni ikibazo-Meddy

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy atangaza ko abagore ari ikibazo agendeye ku kuba abantu babiri bashobora gushyamirana ari bo (abagore) ntandaro. Uyu muhanzi yatangaje ibi nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abana babiri b’abahungu bakiri bato buri umwe arwanira kubyinana n’umwana muto w’umukobwa bari kumwe na we mu birori. Muri aya mashusho aba […]

Burundi: Biranugwanugwa ko Hussein Radjabu yaba ari mu maboko y'inzego z'umutekano

Kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize, amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru, avuga ko Hussein Radjabu wahoze akomeye mu Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi nyuma akaza kwitandukanya naryo akanahunga, yafashwe, ngo akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano. Hussein Radjabu yabaye umuyobozi w’ishyaka CNDD-FDD, yaje gufungwa azira ibyaha birimo no gutuka […]

Iran iravuga ko yataye muri yombi intasi 17 zikorera CIA

Igihugu cya Iran kiratangaza ko cyataye muri yombi intasi 17 zikorera Ikigo cy’Abanyamerika cy’ubutasi kizwi nka CIA kandi bamwe muri izi ntasi bakatiwe igihano cy’urupfu. Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya ubutasi muri minisiteri y’ubutasi ya Iran, yatangaje ko inzego z’umutekano zabashije gusenya ihuzanzira ry’intasi za CIA. Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru I Tehran kuri uyu wa Mbere. […]

RDC: Bane bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2019, imirambo ine y’abantu bivugwa ko bishwe n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, yabonwe mu gace ka Malolu, gaherereye muri Teritwari ya Ruwenzori, mu Burasirazuba bw’amajyaruguru y’Umujyi wa Beni, Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abaturiye muri aka gace bemeza ko ari inyeshyamba za ADF zabishe. Burugumesitiri wa […]

Minisitiri w’imari wa Kenya, Henry Rotich, yatawe muri yombi

Minisitiri w’imari wa Kenya, Henry Rotich n’abandi bayobozi bashinzwe ubutunzi batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bya ruswa n’ibya forode bifitanye isano n’umushinga w’amamiliyoni y’amadolari wo kubaka amadamu abiri manini. Minisitiri Rotich, umunyamabanga we ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije, bishyikirije polisi nyuma y’aho Umushnjacyaha wa leta, Noordin Haji, ategekeye ko Rotich n’abandi bayobozi bakuru 27 […]

Umugore wa Jean Bigirimana uri mu buhunzi mu Rwanda, nta cyizere agifite cyo kuzamubona

Umugore wa Jean Bigirimana uri mu buhunzi mu Rwanda, nta cyizere agifite cyo kuzamubona Umunyamakuru Jean Bigirimana wari umunyamakuru wa Iwacu, yaburiwe irengero mu mwaka wa 2016, kuva icyo gihe ashakishwa, umugore we, Godeberte Hakizimana avuga ko nta cyizere agifite cyaba icyo kumubona ari muzima cyangwa yarapfuye. Godeberte yasigiwe na Bigirimana abana babiri, bakaba barahungiye […]

Amafoto: Perezida Museveni yemereye abaturage ba Wakiso ko azabahagararira mu matora yo mu 2021

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yemeye ubusabe bw’itsinda ry’abadepite bakomoka muri Buganda bwo kuzahatana mu matora yo mu 2021 nk’umukandida rukumbi w’ishyaka NRM riri ku butegetsi kuva mu 1986. Ibi byabereye muri mitingi yabereye ahitwa Namayumba, mu Karere ka Wakiso kuwa Gatanu ushize nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Vision. Abayoboke b’ishyaka NRM muri aka karere […]

Mfite ipfunwe, umugabo yambwiye ijambo ribi, ntakinyikoza mu buriri kubera umubyibuho

Muraho, mu magambo make nifuza ko mungira inama nyuma yo kumara imyaka igera muri ibiri umugabo atakinyikoza mu buriri ngo ni uko nabyibushye ubu ngo akaba adafite imbaraga zo kunezeza mu gihe cyo gutera akabariro. Tumaze imyaka 11 dushakanye, nkiri umukobwa ntabwo najyaga ndenza ibiro 54, maze kunyara umwana wa mbere narazamutse ngera mu biro […]

Kamonyi: Bizejwe uruganda rutunganya Ikigage none barategereje baraheba

Bamwe mu baturage bo mu duce dutandukanye two mu Karere ka kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, usanga banywa Urwagwa n’Ikigage bavuga ko biba byatunganijwe mu buryo bwa gakondo mu ngo zabo ndetse bitujuje ubuziranenge, gusa bakemeza ko bari bizejwe uruganda rwo kubitunganya ariko na n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere. Aba baturage bavuga ko bari bagize […]

Diamond Platnumz yarahiye ko atazongera guca inyuma uwo bashakanye

Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko atazongera guca inyuma uwo bashakanye, ko agiye kugumana na Tanasha Donna. Uyu mugabo yavuzweho guca inyuma cyane uwo babanaga, Zari Hassan, ingingo yatumye batandukana. Aganira na banyeshuri mu bukangurambaga bwa  Wasafi na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya SIDA, yavuze ko yagiye akora imibonano mpuzabitsina kenshi atikingiye ariko akavuga ko ari umunyamahirwe […]

Congo yateye utwatsi abifuza ko abahuje igitsina bahabwa uburenganzira bwo gushyingiranwa

Minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yakurikijeho abifuza ko iki gihugu giha uburenganzira bwo gushyingiranwa abaryamana bahuje igitsina, ashimangira ko ibi bidashoboka mu mico yose ya Congo. Ibi minisitiri Marie-Ange Mushobekwa yabitangarije mu Kanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, I Geneve mu ntangiriro z’uku kwezi nk’uko tubikesha 7sur7.cd. Ubwo […]

Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe

Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi abanyeshuri bagera ku 150 barimo n’abagera ku 10 bafite ubumuga burimo n’ubwo kutumva no kutavuga barangije kwiga ubwubatsi,ubudozi no kuboha imisatsi muri TVET Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke basabwe n’ubuyobozi bw’aka karere kutazicarana  cyangwa ngo batekereze ko hari uzabasanga mu ngo ngo abingingire akazi ,ahubwo bagahaguruka bakagashakisha, […]

Diamond asobanura uburyo yaryamanye n'abagore benshi, hafi no kwandura SIDA

Umuhanzi wo muri Tanzania, Nasibu Abdul Juma uzwi nka Diamond ari mu iserukiramuco ry’inzu ikora umuziki ya Wasafi, ari na yo akoreramo. Yaganiriye n’itangazamakuru mu ntara ya Tabora, agira inama urubyiruko yo kugumana abakunzi babanye mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa SIDA. Diamond yabahaye ubuhamya bw’ukuntu yaryamanye n’abagore benshi, hafi no kwandura SIDA ariko Imana […]

Menya aho Ange I. Kagame yaririye ukwezi kwa buki — Amafoto

Umukobwa wa mbere mu gihugu, Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru yashyize ahagaragara amafoto ye n’umufasha we, Bertrand Ndengeyingoma agaragaza aho bari bari mu Kwezi kwa Buki, mu ishyamba rya Nyungwe, nyuma yo kwambikana impeta mu ntangiriro z’uku kwezi dusoza. Madamu Ange I. Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa […]

Sudani y’Epfo irashinja Uganda gucumbikira abashaka guhungabanya Guverinoma ya Salva Kiir

Abayobozi ba Sudani y’Epfo barashinja igihugu cya Uganda gucumbikira abashaka guhungabanya Guverinoma ya Perezida Salva Kiir i Juba. Ubwo yafataga ijambo mu nama hagati y’abayobozi ba Uganda n’aba sudani y’Epfo, ahitwa Magwi, muri Sudani y’Epfo kuwa Gatanu ushize, Guverineri wa Leta ya Torit, mu Ntara ya Eastern Equatorial, Bwana Alberio Tobiolo Oromo, yavuze ko inyeshyamba […]

Uri mutware ki? Igisigo cya Meya wa Rulindo ku bagabo batuzuza inshingano

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo asanga nta mugabo wagombye kwiyumvamo umutware w’urugo kandi atuzuza inshingano mu muryango we. Impanuro za Meya Kayiranga yazitanze mu buryo bwa gisizi, mu mpakanizi igira iti, “Uri mutware ki?” Inshingano z’umutware w’urugo  zirimo kuruhagararira, kurumenyera ibirutunga rugatera imbere, kuganira n’umuryango n’izindi; bikaba ari bimwe mu biganirwaho igihe cy’umugoroba w’ababyeyi. Ni mu […]

RDC: Abasivili 6 barimo umuyobozi biciwe mu bitero 2 bitandukanye

Abasivili batandatu biciwe mu bitero bibiri bitandukanye by’imitwe yitwaje intwaro muri Teritwari ya Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, kuwa gatandatu, itariki 20 no ku Cyumweru, itariki 21 Nyakanga. Igitero cya mbere cyabaye saa 20h15 (saa mbiri na cumi n’itanuz’ijoro) ahitwa Eringeti, mu birometero bisaga 50 uvuye mu Mujyi wa Beni. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile […]

Amafoto: Polisi yerekanye moto 128 zafatiwe mu makosa umunsi umwe

Mu gitondo cyo kuri uyu 21 Nyakanga ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Polisi yeretse itangazamakuru moto zigera 128 zaraye zifatiwe mu mukwabu wo kutubahiriza amategeko y’umuhanda. Izi moto zafatiwe mu mikwabu itandukanye yakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Nyakanga, mu mujyi wa Kigali wo kugenzura moto zitubahiriza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro n’amategeko […]

Iran, Venezuela,… byifatiye ku ijosi Amerika n'Ubwongereza?-ubusesenguzi

Kuri iyi isi dufite abanyembaraga babiri bahanganye ariko mu buryo buziguye (indirect rivalry) ku buryo badashobora kugira ingingo n’imwe bahuza n’ubwo bidashobora kugaragarira amaso areba hafi. Uburusiya ubwo bwari mu Bumwe bwa Soviet bwatangiye guhangana n’Amerika mbere gato y’intambara ya 2 y’isi, byerura ikirangira mu 1949, mu ntambara y’Ubutita itarigeze irangwa n’igikorwa icyo ari cyo […]

Igisirikare cya Iran cyasohoye amashusho agaragaza uko cyafashe ubwato bw’Abongereza

Igisirikare cya Iran cyashyize ahagaragara video igaragaza igikorwa cy’ishami ryacyo rizwi nka ‘Iran’s Revolutionary Guard (IRGC)’, mu magambo y’Icyongereza, riherutse gukora ryigarurira ubwato bw’u Bwongereza , aho cyemeza ko amato y’intambara y’u Bwongereza yagerageje kuburizamo icyo gikorwa ariko akananirwa. Iyi video imeze nka filimi nk’uko bitangazwa na Televiziyo y’Abarusiya (RT), ngo yashyizwe ahagaragara n’uyu mutwe […]

#afcon2019: Abakinnyi 11 bagize ikipe y'irushanwa-CAF

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF yashyize hanze ikipe y’irushanwa rya CAN 2019. Muri iyi kipe, Senegal ifitemo abakinnyi 6, Algeria ikagiramo batatu, Tunisia yo ifitemo babiri. Mu izamu : umunya-Algeria Rais M’Bolhi. Ba myugariro : Lamine Gassama wa Senegal, Yassine Meriah wa Tunisia, Kalidou Koulibaly na Yousouf Sabaly ba Senegal. Abo hagati : Adlene Guediora wa […]

Rwamagana: Arasaba kurenganurwa kubera umutungo we watejwe cyamunara mu buryo bw’amayobera

Umuturage witwa Waswa Peter utuye mu Mudugudu wa Kagerero mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro arasaba inzego zishinzwe kurenganura abaturage kumurenganura kubera cyamunara yamubereye amayobera  . Waswa Peter yahungutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yari yaravukiye mu mahanga bitewe nuko ababyeyi be bari barahunze mu 1959. Waswa Peter avuga ko amaze kugera mu […]

Uganda: Umunyamategeko Isaac Sendegeya, wo muri Kisoro, yiciwe imbere y’iwe arashwe

Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku iyicwa ry’Umunyamategeko, Isaac Sendegeya, wo mu Karere ka Kisoro, warasiwe imbere y’iwe akicwa mu Mudugudu wa Ntoro, hafi yo mu Mujyi wa Kisoro. Umuvugizi w’Igipolisi muri Kigezi, Elly Maate, yatangaje ko Sendegeya yishwe kuri iki Cyumweru saa munani z’igicuku ubwo yari atashye avuye mu mujyi wa Kisoro. Maate avuga […]

RDC: Mende yakubiswe inshuro mu matora ya Guverineri ihuriro akomokamo ryari ryiganje mu batoye

Nyuma yo gukubitwa inshuro mu matora ya Guverineri w’Intara ya Sankuru, Lambert Mende, wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma ya Perezida Joseph Kabila, yahise atangaza ko mu ihuriro FCC harimo imikorere idahwitse, asaba ubuyobozi kwirinda ingaruka zose ibi byateza, ashinja abatoye kuba baraguzwe ngo bamutsindishe bakomoka mu ihuriro rimwe. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, itariki […]

Ibirori bidasanzwe muri Algeria nyuma y'imyaka 29-amafoto+amashusho

Ku wa 19 Nyakanga, ikipe y’umupira w’amaguru ya Algeria (Les Fennecs) yatwaye irushanwa ry’Afurika ry’ibihugu itsinze Senegal igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe Baghdad Bunedjah ku munota wa 2. Ni igikombe yaherukaga mu 1990. Bivuze ko igitwaye ku nshuro ya kabiri kuva irushanwa ryabaho, barangajwe imbere na kapiteni Riyad Mahrez ukinira Manchester City mu Bwongereza. Iyi […]

U Bwongereza bwasabye amato yabwo kwirinda kunyura mu Kigobe cya Hormuz

U Bwongereza bwaburiye abatwara amato aturuka muri icyo gihugu kuba bahagaritse gukoresha ikigobe cya Hormuz. Ni nyuma yuko igihugu cya Irani gifatiye ubwato bw’u Bwongereza bwikoreye peteroli. Umuvugizi wa Leta y’u Bwongereza yabivuze kuri uyu wa gatandatu nyuma y’inama y’igitaraganya yo kwiga kuri icyo kibazo. Uwo muvugizi yanenze bikomeye Leta ya Irani ayishinja kubangamira urujya […]

Gasabo: Polisi yafatanye abagabo babiri amadorali y’amiganano

Muri iki cyumweru dusoje Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru yafashe abagabo babiri Kanamugire Fiston w’imyaka 20 na Kagame Peter w’imyaka 23 bacyekwaho gukoresha amadorali magana abiri (200$) y’amiganano. Aba bagabo bombi bafatiwe mu kabari barimo banyweramo ubwo bajya kwishyura bagatanga amadorali ijana (100$) y’amiganano. Neretsabahizi Philibert uyobora akabari aba bagabo […]

Made in Rwanda Awards 2019: Rocky Kirabiranya n'Igisupusupu mu batwaye ibihembo

Made in Rwanda Awards ni irushanwa ryateguwe na Kalisimbi Events Presents, rihatanisha abantu mu byiciro 34. Umuhango wo gutangaza abatsinze no gutanga ibihembo wabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 20 Nyakanga 2019. Rocky Kirabiranya yatwaye igihembo cy’umusobanuzi wa filime w’umwaka na ho indirimbo ‘Mariya Jeanne’ ya Nsengiyumva FranÏ‚ois cyangwa se ‘Igisusupusupu’ yegukana igihembo […]

Yahawe gatanya, ategekwa gusubiza inkwano n'amafaranga yakoreshejwe mu bukwe

Urukiko rwa Kadhi muri Kenya rwahaye gatanya umugore ariko rumutegeka gusubiza umugabo inkwano n’amafaranga yakoreshejwe mu bukwe bwe. Uyu mugabo n’umugore bari bamaranye umwaka bashyingiwe. Umugore ntiyumvikana n’umugabo we ku myambarire umugabo avuga ko itandukanye n’amahame ya kiislamu. Amuziza kandi kuba atubahiriza amasengesho y’idini akorwa gatanu ku munsi. Ibi byatumye umugore arambirwa, ahitamo kwitabaza urukiko […]

Serbia: Yabeshye ko indege itezemo igisasu kugira ngo abone umugore 'wamukatiye'

Kuri uyu wa 18 Nyakanga muri Serbia, umusaza w’imyaka 65 y’amavuko yabeshye ko indege itezemo igisasu kugira ngo yongere kubona umugore yashatse ko baganira akamuhakanira. Indege itwara abagenzi ya LH1411 ya kompanyi ya Lufthansa yari igiye muri Frankfurt mu Budage ivuye ku kibuga cy’indege cya Belgrade muri Serbia, ariko ubwo yiteguraga guhaguruka, uyu musaza yahamagaye […]

Rusizi/ Kamembe: Abagore basabwe gutinyuka inguzanyo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi, burasaba abagore bakora ubucuruzi buciriritse n’abandi muri rusange bakora ubucuruzi, gutinyuka bakegera ibigo by’imari bakakamo inguzanyo aho kwisunga ibimina bibaka inyungu z’umurengera. Aba bagore bavuga ko  ubumenyi buke mu mikoreshereze y’inguzanyo n’imikoranire n’ibigo by’imari no kugana serivisi z’imari bituma bakoresha cyane ibimina, akaba ari byo babitsamo bakanabiguzamo […]

Nigeria: Yuriye ibaba ry'indege yiteguraga guhaguruka

Ku kibuga cy’indege cya Murtala Muhammed muri Nigeria, umugabo yuriye ibaba ry’indege itwara abagenzi yiteguraga guhaguruka. Kompanyi itwara indege ya Azman Air yatangaje ko ejo ku wa 19 Nyakanga, 2019, umupilote yamenye ko uyu mugabo utigeze utangarizwa amazina ari hejuru y’indege. Yari yamaze kuyatsa ngo ayihagurutse arongera arayizimya. Umwe mu bagenzi yafataga amashusho ubwo uyu […]

Umwana yavukanye imitwe itatu- AMAFOTO

Umwana wavukiye mu gace ka Etah, mu gihugu cy’u Buhinde, yavukanye umutwe ufite indi ibiri iwushamikiyeho, bityo abaganga bakaba biteguye kumubaga. Uyu mwana yavutse ku wa 11 Nyakanga 2019, ababyeyi be bakomoka mu gace ka Pilua. Nk’uko bitangazwa na DM ngo abo mu muryango ndetse na muganga wabyaje umubyeyi, ngo batewe agahinda cyane no kubona […]

RDC: Umudepite yakatiwe gufungwa imyaka 10,  abasirikare b'abafatanyacyaha bahabwa ibindi bihano

Umudepite watowe ku rwego rw’igihugu, Luc Mulimbalimba, ubarizwa mu ishyaka AFCD, muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10. Urukiko rwa Gisirikare mu Mujyi wa Bukavu rwakatiye Depite Mulimbalimba igihano cyo gufungwa imyaka 10 nyuma yo kumuhamya ibyaha yaregwaga byo gukoresha ingabo z’igihugu mu […]

Nyabihu: Umugabo yarigase ifu ya shisha kibondo isaga ikiro, umugore avuze arakubitwa

Umugabo wo mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Rurembo aravugwaho kuba yararigase ikiro n’igice cy’ifu igenewe kurwanya imirire mibi y’abana yitwa Shisha kibondo, umugore amukebuye aramukubita. Yifashishije email yacu ari yo (info@bwiza.com) uwaduhaye amakuru utarashatse ko amazina ye amenyekana yavuze ko uyu mugabo (izina rye ryagizwe ibanga) ufite umwana umwe ukiri […]

Umusore yanze kwishyura indaya agiye kwihagarika abura igitsina cye

Umusore witwa Adewale Ikedimma wo mu gihugu cya Nigeria, mu gace ka Bauchi , amaze amezi atandatu yarabuze igitsina cye nyuma y’aho asambaniye n’indaya akanga kuyishyura. Mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, nibwo Adewale wabaga mu mujyi i Abuja, ahafite akazi keza, yasambanye n’indaya y’umukobwa ihenze ayizeza kuyiha amafaranga ahwanye n’ibihumbi 10 by’ama- Naira[Amafaranga akoreshwa […]

Mu Rwanda abantu barenga 500 bashowe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu myaka ibiri ishize

  Ubushakashatsi ku icuruzwa ry’abantu bwagaragaje ko mu gihe cy’imyaka ibiri urubyiruko rugera kuri 515 rwashowe muri ibi bikorwa. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 25 aribo bibasiwe cyane muri ibi bikorwa by’icuruzwa ry’abantu. Iki ni icyaha ndengamipaka gisaba ubufatanye bw’ibihugu mu guhangana nacyo. Ikigo Never Again cyakoze ubu bushakashatsi mu […]

Iran yafashe ubwato bw’Ubwongereza

Ubwongereza butangaza ko Iran yafatiye  ubwato bwayo bwitwa Stena  Impero mu gace kitwa Ghuba bityo bakaba  batakibasha kumenya aho buherereye. Umunyamabanga wa Leta w’Ububanyi n’Amahanga  na Commowealth w’Ubwongereza, Jeremy Hunt atangaza ko Iran nitarekura ubu bwato biri butume  haba ikintu kitari cyiza. Yagize ati “ Biriya bintu ntibyemewe. Tuzi neza ko iki kibazo kitazakemuka mu […]

U Bushinwa bufitiye Afurika gahunda ki ku birebana n’igisirikare?

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Karindwi, u Bushinwa ngo bwakoranije abayobozi baturuka mu bihugu 50 byo ku mugabane wa Afurika bagera ku 100 bahagarariye za Minisiteri z’ingabo zo muri ibyo bihugu. Bitangazwa ko muri iyo nama, Abaminisitiri b’Ingabo bitabiriye ari 15, abandi bakaba baragiye bohereza abahagarariye. Intego y’iyo nama ngo kwari ukwigira hamwe inzira […]

Hamenyekanye ko Minisiteri y’ubuzima ya Uganda ari yo yazanye igihuha cya Ebola mu Rwanda

Nyuma y’aho mu minsi ishize hagaragaye amakuru y’uko haba hari umurwayi wa Ebola winjiye ku butaka bw’u Rwanda ariko Guverinoma y’u Rwanda ikabihakana ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rikabihakana, byamenyekanye ko aya makuru yari yaturutse muri raporo ya minisiteri y’ubuzima ya Uganda ku mpamvu zitaramenyekana. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, […]

RDC: FARDC yemeje ko abantu 23 ari bo baguye mu mirwano n’inyeshyamba muri Djugu

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kuri uyu wa Gatanu cyatangaje imibare y’agateganyo y’abantu 23 biciwe mu mirwano yamaze iminsi ibiri yabanje hagati yacyo n’inyeshyamba mu duce twa Jailo na Agu, mu Murenge wa Walendu Pitsi, muri Teritwari ya Djugu, ho mu Ntara ya Ituri. Mu gihe amakuru amwe yatangazwaga kui uyu wa […]

Kamonyi/Musambira: Umurambo w'umusore wabonwe uziritse ku giti

Umurambo w’umusore witwaga Niyomugabo Gad wo kigero cy’imyaka 21 wasanzwe mu Mududu wa Ruvumura, Akagali ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, ho mu Karere ka Kamonyi, uziritse ku giti. Ku wa Kane tariki ya 19 Nyakanga 2019, ubwo bamwe mu baturage bawugeragaho bwa mbere, bahamije ko basanze uziritse, uri mu kagozi k’ishuka. Tuyishimire Emmanuel, ati “ […]

Afurika y'Epfo: Jacob Zuma yahagaritse gutanga amakuru ku byaha ashinjwa

Jacob Zuma, wigeze kuyobora Afurika y’epfo yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga amakuru ku byaha aregwa bya ruswa no kunyereza umutungo wa leta. Ayo makuru yayahaga abagize akanama gashinzwe gukora iperereza ku byaha byaba byarakozwe n’uyu wahoze ayobora igihugu. Abavoka bunganira perezida Zuma bavuga ko, abagize ako kanama babogamye. Banenga abagize ako kanama gufata perezida Zuma […]

U Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo gukumira Ebola

Inzego z’ubutegetsi mu Rwanda zikomeje gukaza imyiteguro yo gukumira icyorezo cya Ebola ku mipaka na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo. Iyo myiteguro iragaragarira ku ngendo zikurikirana abategetsi bakuru mu rwego rw’ubuzima barimo umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, bakomeje kugirira ku mipaka yose y’u Rwanda ruhana na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, […]

Polisi yafashe umusore wiyitaga umupolisi akambura abaturage abizeza kubaha serivisi

Muri iki cyumweru dusoza   nibwo abaturage bo mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo bahaye amakuru Polisi y’u Rwanda ko Iyakaremye Theophile agenda yiyita umupolisi akabaka amafaranga abizeza ko azabaha ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibinyabiziga  bitangwa  n’ikigo cya Polisi kizwi nka Contrôle Technique. Ubwo yari imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa 19 Nyakanga 2019, Iyakaremye  yemeye  ibyaha […]

Abagabo n'abagore bakunzwe ku isi 2019: Bill Gates na Michelle ku isonga-YouGov

Ikigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi bushingiye ku masoko n’isesenguramakuru, YouGov, cyashyize hanze urutonde rw’agabo n’abagore bakunzwe ku isi muri uyu mwaka w’2019. Bill Gates yaje ku mwanya wa mbere mu bagabo, Michelle Obama na we ayobora urutonde rw’abagore. Ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 42000 baturuka mu bihugu 41. Barabajijwe, batanga ibitekerezo byabo […]

Israà«l: Munsi y'ubutaka habonetse umusigiti wubatswe mu kinyejana cya 7-amafoto

Mu butayu bwa Negev mu mugi wa Bedouin muri Israà«l habonetse umusigiti uvugwa ko wubatswe hagati y’ikinyejana cya 7. Uyu musigiti uri munsi y’ubutaka uri mu ya mbere yubatswe nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusigasira amateka. Prof Gideon Avni, umuhanga mu by’ibisigazwa ndangamateka yagize ati: ” Uyu musigiti uri mu ya mbere yubatswe kuva idini […]

Ububanyi n'amahanga bwa Iran buvuga ko Amerika ishobora kuba yibeshye ikirasira 'drone'

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wungirije wa Iran yatangaje ko Amerika ishobora kuba yibeshye ikirasira indege y’ubutasi. Abbas Alaghchi yatangarije ibi ku rubuga rwa Twitter mu butumwa bwajyanaga no guhakana amakuru igisirikare cy’Amerika na Donald Trump yavugaga ko indege y’ubutasi ya Iran bayirasiye mu kigobe cya Oman kiri mu nyanja y’ubuhinde. Yagize ati: ” Mfite impungenge ko […]

Kompanyi yakoze indege 'Boeing 737 Max' yaciwe akayabo k'amadolari

Kompanyi ikora indege ya Boeing igomba kwishyura miliyari 4,9 z’amadorari ya Amerika kubera indege zayo za 737 Max zakoze impanuka izisigaye zigahagarikwa kongera kuguruka ku isi. Boeing iri guhura n’ibibazo itigeze igira mu mateka yayo nyuma y’uko indege zayo za 737 Max, ari nabwo bwoko ikora yagurishije kurusha izindi, ubu zahagaritswe hose kubera impanuka zazo. […]

Amafoto: Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yasezeweho mu cyubahiro

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Nyakanga 2019, mu Nteko Ishinga Amategeko, mu Ngoro ya Sena habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro nyakwigendera Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse witabye Imana ku itariki ya 8 Nyakanga 2019. Mu butumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwasomwe na Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, yavuze ko we n’umuryango we […]

R.Kelly arasaba gufungirwa aha wenyine

Umuhanzi R.Kelly arasaba  ko yafungirwa aho adahura n’izindi mfungwa bitewe no gutinya ko izindi mfungwa zamugirira nabi. Uyu mugabo kuri ubu araburana afunze bitewe n’ibyaha byo kuryamana n’abana b’abakobwa bakiri bato. Umunyamategeko we, Nicole Blanker Becker atangaza ko umukiliya we yifuza uba wenyine mu gihe yaba ari muri gereza. TMZ itangaza ko uyu muhanzi aramutse […]

Li Ching-Yuen, Umushinwa utavugwaho rumwe ushobora kuba yarabayeho imyaka isaga 250

Li Ching-Yuen bivugwa ko yavutse mu 1677 cyangwa 1736 agapfa kuwa 06 Gicurasi 1933, ni Umushinwa wari umuvuzi, umukinnyi w’imikino njyarugamba, n’umujyanama mu bya tactic, uzwiho kuba ari we muntu wabayeho iigihe kinini mu bihe bya vuba. Yavuze ko yavutse mu 1736, mu gihe inyandiko zitavugwaho rumwe zigaragaza ko yavutse mu 1677, kubw’ibyo akaba abarirwa […]

Karongi: Ubuyobozi bwasuye wa musore wakoze umuhanda wa 7Km

Nyuma y’aho bitangarijwe mu itangazamakuru ndetse bikanashimwa na benshi babicishije ku mbuga nkoranyambaga, ko Niringiyimana Emmanuel yakoze umuhanda w’ibilometero birindwi wenyine, kuri ubu ubuyobozi bwamusuye ngo bumushyigikire. Niringiyimana wakoze uyu muhanda avuka mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2019, akaba yasuwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri […]

Abanyamakuru baramagana igikorwa cyo gufunga radio mpuzamahanga mu Burundi

Abaharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru ntibavuga rumwe na Leta y’u Burundi nyuma yo kubangamira ubu bwisanzure gukomeje kugaragara kwanatumye BBC ifunga imiryango yayo muri iki gihugu muri iki cyumweru. Abategetsi b’u Burundi basanzwe barabujije Radio Ijwi rya Amerika (VOA) gukorera ku butaka bw’igihugu kuva muri Werurwe ndetse baranakangisha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kuyifatira ibihano. Umuryango w’Abanyamakuru Batagira […]

Umunyamakuru Constante Tuyishimire wa TV1 amaze iminsi aburiwe irengero

Umunyamakuru Constantin Tuyishimire wa  TV1 amaze iminsi itatu aburiwe irengero nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi Radio na Televiziyo. Abakoresha b’uyu munyamakuru batangaje ko bamuheruka kuwa kabiri agiye kukazi ke ko gutara amakuru yakoreraga mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda. Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ruvuga ko ruri gukurikirana ibura ry’uyu munyamakuru. Umunyamakuru ukorana na […]

U Rwanda rwavuze ku byatangajwe  ko hari umurwayi wa Ebola winjiye ku butaka bwarwo

U Rwanda rutangaza ko nta murwayi wa Ebola wigeze yinjira ku butaka bwarwo nk’uko byari byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza kuwa 18 Nyakanga uyu mwaka, byatangaje ko hari umugore wo muri Congo-Kinshasa wishwe na Ebola ariko akaba yari yarigeze kugera mu Mujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu. Mu kubeshyuza aya makuru, […]

Abatarishyura Buruse bahawe biga Kaminuza bagiye guhagurukirwa

Banki y’Amayambere y’u Rwanda (BRD) ivuga ko igiye guhagurukira umuntu wese wahawe na Leta inguzanyo hagamijwe kumufasha kwiga muri Kaminuza. Muri miliyari zisaga 80 hamaze gugaruzwa 22 gusa. Bamwe mu bahawe inguzanyo na Leta mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda ndetse bakaba baratangiye kuyishyura banenga bagenzi babo ndetse n’abakoresha batimenyekanisha ngo bishyure bikadindiza gahunda […]