Amabere yandiye ndimo kuganira n’umukunzi, nshinyirije akeka ko ndimo gukora imibonano mpuzabitsina

Nitwa Clarisse(ryahinduwe) ndi umunyeshuri mu mwaka wa mbere muri Kaminuza i Kigali, mfite umukunzi w’umusore, ni umucuruzi ariko mbona atanyizera. Mu by’ukuri ikibazo mfite nifuza ko munangiraho inama, ni uko iyo ndimo kuganira na we bitewe n’uburyo mwiyumvamo, amabere yanjye arandya cyane, nkumva utuntu turimo kunkirigita cyane tuyirukamo. Ubwo twaganiraga ari nijoro ndyamye, twatangiye nta […]

Abanyarwanda babiri bari bafungiye muri Uganda bageze mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babiri bari bamaze igihe bafungiye Uganda mu buryo bavuga ko budakurikije amategeko. Basabye ko bafashwa kugarura imiryango yabo isigayeyo. Baziruwiha Jean Damascene w’imyaka 47 na Rwagasore Bernard w’imyaka 42, nibo banyarwanda babiri bagarutse mu gihugu cyabo nyuma yo kuva Uganda aho bari bamaze igihe bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bombi […]

FARDC ishobora kuba yatakaje abasirikare benshi nyuma yo kugwa mu mutego w’inyeshyamba

Imirwano yiganjemo intwaro ziremereye hagati y’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe y’inyeshyamba yatangiye kuri uyu wa Gatatu ushize mu gace ka Agu, muri groupement ya Ndendro, Umurenge wa Walendu Pitsi, yari ikomeje kuri uyu wa Kane. Ni imirwano FARDC ishobora kuba yatakarijemo abasirikare benshi ariko yanze kwemeza umubare. Amakuru aturuka mu nzego […]

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziremeza ko zahanuye drone ya Irani

Perezida Donald Trump, yatangaje ko  ubwato bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasenye indege yo mu bwoko bwa drone ya Irani, avuga ko yari ibangamiye ubwo bwato ndetse n’abari baburimo mu Kigobe cya Hormuz kuri uyu wa Kane, itariki 18 Nyakanga. Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko iyo drone yirengangije gasopo yahawe yo kutegera ubwo […]

Muhanga: Polisi yafashe abagabo bane bakoraga ubucukuzi butemewe n’amategeko

Kuri uyu wa 17 Nyakanga, Polisi ikorera mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye yafashe abagabo bane bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko mu kirombe cya COMAR (Cooperative Minerale Artisanale De Rutobwe) giherereye mu murenge wa Kabacuzi. Aba bagabo ni Ntihabose Innocent w’imyaka 32, Iradukunda Bernard w’imyaka 17, Maniragaba Rukara w’imyaka 30 na Twagirimana […]

Bugesera FC yasezereye abakinnyi 18, ica agahigo ka APR na AS Kigali

Bugesera FC, ikipe yo mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, yasezereye abakinnyi 18. Iyi kipe ibikozwe nyuma y’amakipe nka AS Kigali, APR FC na Rayon Sports yasezereye abakinnyi benshi tutirengagije n’abasezeye, azana amaraso mashya. Ubuyobozi bwa bugezera butangaje ibi bidaciye kabiri na AS Kigali isezereye abakinnyi 12. Abo ni Ndarusanze Jean Claude ,Ngama Emmanuel […]

USA: Abihaye Imana 65 barimo abapadiri n'ababikira bafunzwe bazira politiki y'abimukira

Kuri iyi tariki ya 18 Nyakanga 2019, abapadiri, ababikira n’abandi bihaye Imana bakoze imyigaragambyo yamagana poliki ya Donald Trump yo gutandukanya ababyeyi b’abimukira n’abana babo. Uko bageraga kuri 200, bigaragambirije imbere y’ingoro y’inteko ya sena mu nyubako ya Capitol iherereye muri Washington DC. Inzego z’umutekano zafungiye abasaga 65 muri iki gikorwa cyiswe ‘umunsi wa kiliziya […]

Uwigeze kuyobora igipolisi cya Uganda yapfuye

Kuri uyu wa 18 Nyakanga, John Kisembo wahoze ari umuyobozi w’igipolisi cya Uganda, yaguye mu bitaro bya Platinum aho yavurirwaga. Uyu musaza yakoze uyu murimo kuva mu 1999 kugeza mu 2001, ubwo yasimburwaga na Gen. Katumba Wamala. Umuyobozi wungirije w’igipolisi uriho ubu muri Uganda, AIGP Asan Kasingye ari mu bamenye aya makuru mbere. Yanyujije ubu […]

Bahitishijwemo kwemera ibyaha cyangwa kwicwa- Me Gatera wunganira abayoboke 10 ba FDU-Inkingi

Umunyamategeko wunganira abayoboke 10 b’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2019, yasabye urugereko rwihariye rwa Nyanza mu Majyepfo y’igihugu gutesha agaciro ibirego bijyanye n’iterabwoba bakurikiranyweho avuga ko bidafite ishingiro. Me Gatera Gashabana asaba kandi urukiko kudaha agaciro inyandiko mvugo zakoreshejwe abaregwa kubera ko avuga ko […]

Rusizi/ Bugarama: Hakenewe uruhare rw’ababyeyi mu guhangana n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi buvuga ko nubwo hakorwa  byinshi ngo ubucucike bw’abana mu mashuri bugabanuke, uruhare rwisumbuye rw’ababyeyi rukenewe mu guhangana n’iki kibazo. Ubu bucucike mu mashuri ngo bukomeje kuhagaragara bitewe n’impamvu nyinshi zirimo n’abahimukira buri gihe bahashaka imirimo bakahazana n’abana bagomba kwiga kandi mu kubaka amashuri baba batiteze umubare ungana […]

Burundi: Ahakaryamye imfungwa imwe harara izirenga ebyiri

Imfungwa zifungiye muri gereza zitandukanye zo mu Burundi ziratabarizwa mu gihe ngo zibayeho nabi, aho zitabona amafunguro azigenerwa ahagije, kurara zigerekeranye, indwara zizibasira n’ibindi. Nk’uko bitangazwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’ u Burundi,  APRODH, ngo gereza 11 u Burundi bufite, zakagombye gufungirwamo abantu 4194 none ubu hakaba hafungiyemo imfungwa basaga 10600. Muri raporo […]

MININFRA igiye gutera inkunga umusore wikoreye umuhanda w’ibirometero 7 wenyine

Nyuma y’aho amashusho asakariye ku mbuga nkoranyambaga, Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA)  itangaza ko igiye gufasha Niringiyimana Emmanuel uvuka mu Murenge wa Murambi Akarere ka Karongi wihangiye umuhanda ufite ibirometero 7 ari wenyine. Amashusho agaragaza inkuru y’uyu musore yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu cyane cyane, aho abantu batandukanye bamushimiye ubutwari […]

Umugabo wanjye arikinisha, andisha umubiri nkarara nigaragura mu buriri mushaka cyane- Nkore iki?

Maze imyaka ine nshakanye n’umugabo wanjye, dufitanye umwana umwe w’umukobwa, n’ubwo bimeze gutyo ntabwo nishima pe, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ntabwo nishima nk’abandi. Ni kenshi nakunze kubona ko umugabo wanjye aba adashishikajwe n’imibonano mpuzabitsina, gusa naje kumucunga nsanga hari n’igihe abyuka akajya kwikinisha kandi twari dupfumbatanye. Nk’umuntu ufite umubiri, hari igihe mba numva mushaka cyane, […]

Amerika yirukanye Turkiya muri gahunda yo gukora indege z’intambara za F-35

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuye Turkiya muri gahunda yo gukora indege z’intambara zo mu bwoko bwa  F-35 nyuma y’aho iki gihugu kibarizwa hagati y’u Burayi na Aziya kiguriye uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero bwo mu kirere bw’u Burusiya buzwi nka S-400. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 17 Nyakanga na Maison Blanche. Igihugu cya […]

Afurika y'Epfo iratungwa agatoki ko icumbikiye abagize uruhare muri jenoside mu Rwanda

Umushinjacyaha mukuru w’urwego rusigaye rukora imirimo yakorwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha muri Tanzaniya, avuga ko Afurika y’Epfo idafatanya narwo mu guta muri yombi abaregwa Jenoside mu Rwanda. Uru rwego ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019, ubwo rwari imbere y’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano ku isi ruvuga aho rugeze ibikorwa […]

Uko inzego z’iperereza zishobora kukumviriza zikoresheje injangwe

Mu rwego rwo kubungabunga umutekano, ibiro by’amaperereza mu bihugu bitandukanye byavumbuye uburyo bushya bwo kumviriza hifashishijwe injangwe. Ubu buryo bwamenyekanye ubwo habaga impanuka y’injangwe yari igonzwe n’imodoka, bakayisangamo ibikoresho byifashishwa mu itumanaho. Mu gutwi kwayo, bayisanzemo igikoresho kirangurura amajwi (microphone). Mu ruti rw’umugongo rwayo, basanzemo icyo twakwita anteni (ifasha mu ihuzanzira). Ahagana mu gituza, ugana […]

Pasiteri yarumwe umuhogo n’inzoka nini yari yiyemeje kwicira mu rugo rw’uwayisengaga

Pasiteri Barongo Joseph ubwo yahuruzwaga n’umwe mu bakirisito be ko hari inzoka yabonye, iba mu nzu kandi isengwa, yihutiye kujya kuyica, iba ariyo imuca umuhogo. Pasiteri Joseph ahagarariye itorero God’s Power Church ryo mu gace ka Kisii gaherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Kenya, ngo akaba yarahurujwe n’umwe mu bayoboke be, wamubwiraga ko yaraye abonye dayimoni. […]

Tanzania: Abantu bane baguye mu mirwano mu nkengero z’inkambi y’impunzi ya Nyarugusu

Igipolisi cya Tanzania mu Ntara ya Kigoma kiremeza ko hari abagizi ba nabi n’udutsiko tw’abantu bitwaje intwaro mu nkengero z’Inkabi y’Impunzi ya Nyarugusu. Mu ijoro ryo kuwa 15 Nyakanga, abo bagizi ba nabi bahanganye n’igipolisi, abantu bane barimo abasivili babiri b’Abanyatanzaniya bahasiga ubuzima. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 16 Nyakanga 2019, Martin Otieno, Umukuru w’Igipolisi mu […]

Pasitori Francis Karemera yatorewe kuba Musenyeri mushya wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu

Nyuma y’uko ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019 , mu itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu basezeye ku mugaragaro ku wari  umwepisikopi wabo,Musenyeri Nathan Rusengo Amoti wahinduriwe imirimo aho agiye kuba umwepisikopi wa Diyoseze ya Kigali muri iri torero,  inama y’abepisikopi yateraniye mu mujyi wa Karongi ku wa 15 Nyakanga ,yatoreye Pasitori Francis Karemera kuba umwepisikopi […]

Uganda: Igipolisi cyatanze ibisobanuro ku mutwe mushya w’inyeshyamba witwa B13 uvugwa muri Gulu

Igipolisi cya Uganda muri Aswa cyanyomoje amakuru yumvikanye muri iki cyumweru y’umutwe mushya w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi witwa B13, bivugwa ko ukomeje guhohotera abaturage muri Bungatira mu Karere ka Gulu. Umuvugizi w’igipolisi muri uyu mujyi wa Aswa, Jimmy Patrick Okema, yavuze ko amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ndetse akanatambutswa na bimwe mu binyamakuru bivuga ibyo byabwiwe […]

USA: Umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwenge, El Chapo, yakatiwe gufungwa burundu

Umucuruzi w’ibiyobyabwenge kabuhariwe ukomoka muri Mexique Joaquin “El Chapo” Guzman yakatiwe igifungo cya Burundu mu Mujyi wa New York, kuri uyu wa Gatatu, itariki 17 Nyakanga, nyuma yo kumuhamya kuba yarinjije muri Amerika byibuze toni 1,600 za cocaine. Umucamanza Brian Cogan yakatiye Guzman igifungo cya burundu kigeretseho indi imyaka 30 yakatiwe n’urukiko rwa leta muri […]

Amategeko y’umuhanda mwiga ntimukwiye kuyasiga aha-SSP Ndushabandi

Ibi byagarutsweho kuri  uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku kacyiru ubwo hakomezaga amahugurwa ahabwa abayobozi ba koperative z’abatwara ibinyabiziga bagera ku ijana (100) baturutse mu gihugu hose, baganirizwa uko bakubahiriza amategeko agenga umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka. Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo afite […]

OMS ivuga ko icyorezo cya Ebola muri Congo gihangayikishije

Ishami ry’umuryngo w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ubu noneho indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari “ikibazo cy’ubuzima cyihutirwa giteye impungenge isi”. Aya magambo ya OMS ashobora gutuma ibihugu bikize by’ibiterankunga birushaho gutanga imfashanyo y’amafaranga mu guhangana n’iyi ndwara. Ariko OMS yirinze kuvuga ko imipaka ikwiye gufungwa, ivuga ko ibyago […]

Amateka yaranze tariki ya 18 Nyakanga, ibyamamare byavutse, ibyatabarutse n'abatagatifu bibukwa

Uyu wa kane, tariki ya 18 Nyakanga ni umunsi w’199 muri 365 igize umwaka w’2019. Kugira ngo umwaka urangire, hasigaye iminsi 166; ni mike kurusha imaze gutambuka. Aya ni amateka yaranze iyi tariki hano ku isi, turababwira ibyamamare byavutse, ibyatabarutse ndetse n’abatagatifu bibukwa. Turahera amateka yacu muri 390, mbere y’ivuka rya Yesu cyangwa Yezu, tugeze […]

CECAFA Kagame Cup: APR FC yisanze mu gatebo ka Rayon Sports na Mukura VS

Intego y’amakipe atatu yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yari ugutwara igikombe, amahirwe ya mbere akaba yari uko irushanwa ryakiniwe mu rugo. Aya makipe ni APR FC, Mukura Victory Sports na Rayon Sports. Ntabwo byari gushoboka ko yose atwara igikombe ariko imwe yashoboraga gutwara igikombe, imwe ikaba yari kugera ku mukino […]

Ababarirwa mu mamiliyoni barashaka gutera mu duce tubiri tw'amayobera

Abantu batandukanye barashaka gukora amateka bakavuguruza ibivugwa ndetse byizerwa na bamwe ko ari ukuri. Byatangiye hakorwa ubukangurambaga bukorerwa ku rubuga rwa Facebook, basaba ababatera ingabo mu bitugu ngo bazatere agace ka 51 cyangwa se Area 51, karimo ibikoresho by’ingabo za Leta zunze Ubumwe z’Amerika zirwanira mu kirere muri Nevada. Aka gace ni na ko iki […]

Ibyamamare by'Afurika bizagaragara muri 'album' nshya ya Beyonce

BeyoncĂ© Giselle Knowles Carter, Beyonce nk’uko tumuzi mu muziki afite umushinga wo kumurika umuzingo mushya yise The Lion King. Indirimbo zizaba ziwugize azazikorana n’abahanzi batandukanye, biganjemo ibyamamare muri Afurika cyane ibyo muri Nigeria, mu rwego rwo gushimangira imbago z’umuziki we kuri uyu mugabane. Album ya The Lion King ijyana na filimi nshya yitiranwa na yo. […]

Nyamasheke/ Cyato: Hashimwe uruhare rw'abaturage mu kwirindira umutekano

Ubuyobozi bwa polisi y’igihugu n’ubw’Intara y’uburengerazuba burashimira  abaturage b’umurenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, ubufatanye mu kwirinda no gukumira ibyaha hakaba haragaragaye umudugudu wabaye indashykirwa muri uru rwego. Abaturage  bashimirwa gutangira amakuru ku gihe ku bishobora kubangamira bagenzi babo birimo amakimbirane yo mu ngo,bagasabwa guhora baharanira kugira umutekano usesuye babigizemo uruhare nk’uko byagenze ku […]

Uganda: Umwe mu baherutse gukora ubwicanyi bugafatwa kuri camera yatawe muri yombi

Umwe mu bagizi ba nabi babiri baherutse gufatwa amashusho na camera yo ku muhanda bica umumotari bakamwiba moto, kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi, mu gihe yemeza ko mugenzi we bari kumwe nawe yishwe nyuma n’abaturage undi munsi nabwo bibye moto. Uwatawe muri yombi ni uwitwa John Bosco Mugisha bivugwa ko amaze gutabwa muri yombi […]

Umwe mu bantu icyenda aba agendana inzara- FAO

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa, FAO (The Food and Agriculture Organization) ryatangaje uko ikibazo cy’ibiribwa bidahagije ku Isi gihagaze, bityo rikagaragaza ko abasaga Miliyari ebyiri ku Isi babona ibiribwa bike cyane. FAO igaragaza ko Abantu basaga miliyoni 821 bo ku Isi bugarijwe n’inzara, ni ukuvuga umuntu umwe mu icyenda aba yugarijwe n’inzara. Muri […]

Mama namwifatiye, yakabije anasambanira mu buriri bwa Papa- Nkore iki?

Iwacu hahora intonganya, data ashinja mama gusesagura umutungo w’urugo, awumarira mu nzoga, rimwe na rimwe akamushinja kumuca inyuma ariko akabihakana, kuri iyi nshuro njyewe namwifatiye. Nitwa Emelyne [ryahinduwe], nk’ibisanzwe iwacu ni i Kigali niho navukiye, ubu nkaba niga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza. Papa ni umushoferi kuva na kera namenye ubwenge ariko kazi akora, […]

Sudani: Abasirikare n'abasivili bashyize umukono ku masezerano yo gusaranganya ubutegetsi

Inama ya gisirikare iri ku butegetsi muri Sudani n’abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize umukono ku masezerano yo gusangira ubutegetsi, nyuma y’ibiganiro byabaye mu ijoro ryose ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Nyakanga,  bigamije kurangiza umwuka w’ubushyamirane mu gihugu. Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Gen.Mohamed Hamdan “Hemeti” Dagalo, wungirije umukuru w’inama ya gisirikare ya […]

Ibisabwa ku bifuza kwiyamamariza kuba Abasenateri

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yasohoye itangazo imenyesha abifuza kuyimamaza mu matora y’Abasenateri, ko kandidatire zabo zizatangira kwakirwa ku wa 22 Nyakanga 2019, kugeza ku wa 9 Kanama 2019. NEC itangaza ko aya matora y’Abasenateri azaba ku matariki ya 16, iya 17 n’iya 18 Nzeri 2019. Uwifuza gutanga Kandidatire ye akaba asabwa kuba afite byibura imyaka […]

Ntabwo abacitse ku icumu bakeneye ibinyoma bya Diane Rwigara- Dr Bizimana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana, ntavuga rumwe na Diane Rwigara uvuga ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kwicwa mu bihe bitandukanye. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, Diane Rwigara yavuze ko yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, […]

RDC: Abanyururu basaga 50 batorotse Gereza ya Kamitunga

Mu ijoro ryo kuwa Mbere ushize rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Nyakanga, abanyururu 53 batorotse Gereza nkuru ya Kamitunga iherereye muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko byemejwe n’Igipolisi cya Congo. Biravugwa ko iyi gereza yari ifungiyemo abantu 99 mbere yo gutoroka, kuri ubu hakaba hasigayemo imfungwa 46 nk’uko igipolisi gikomeza kibyemeza. […]

Umuhanzi Jose Chameleone yafashwe

Umuhanzi Jose Chameleone atangaza ko ubutegetsi bwa Perezida Museveni wa Uganda bugeze igihe cyo gushyirwaho akadomo, ingingo yatumye afatwa na polisi ya Uganda. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Nyakanga 2019, Chameleone yavuze ko ubutegetsi bwa Museveni bukwiye kuvaho kuko bwuzuye uburyarya. Ati “ Ubu butegetsi bwatwambuye imbaraga. Dukwiye gufatanya tugahanga n’uburyarya kugira ngo […]

Rusizi: Ibilo 60 by'urumogi byatwikiwe imbere y'abaturage

Ku munsi wa 2 w’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi y’igihugu,mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi,polisi y’igihugu ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi imbere y’imbaga y’abaturage,kuri uyu wa 16 Nyakanga hangijwe ibilo 60 by’urumogi  bifite agaciro ka 4.500.000 z’amanyarwanda, mu rwego rwo gukangurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge no kubashishikariza kubyirinda, cyane cyane ko aka gace […]

Lt. Joel Mutabazi yavuze ko atigeze akorana na Kayumba Nyamwasa

Ubwo Lt Joel Mutabazi yitabaga urukiko ku munsi wa kabiri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, yahakanye ibyaha ashinjwa birimo kugirira nabi ubutegetsi afatanya na Kayumba Nyamwasa. Aha mu rukiko rw’ubujurire i Kigali, yahakanye kandi gushaka kwica umukuru w’igihugu yari ashinzwe kurinda. Mutabazi yavuze ko byinshi mu byo yemeye byashingiweho urukiko rukuru […]

Diamond Platnumz azahurira ku rubyiniro rumwe na Nsengiyumva Franà§ois

Diamond Platnumz uri mubakomeye ku mgabane w’Afurika muri muzika yemeje ko azitabira igitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival riri kuzenguruka igihugu rizasozwa muri Kanama. Nyuma y’igihe kirekire hategerejwe irushanwa ngaruka mwaka rya Primus guma guma super star ryazengurukaga igihugu ritakibaye, Uyu mwaka wa 2019 nibwo hateguwe ibindi bitaramo bigari bizenguruka igihugu byahawe inyito […]

USA: Uwahoze ari Perezida wa Peru yatawe muri yombi

Abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa kabiri batangaje ko bataye muri yombi uwahoze  ari perezida wa Peru, Alejandro Toledo, ku busabe bw’igihugu cye kimukurikiranyeho ibyaha bya ruswa. Minisiteri y’ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Toledo yafatiwe muri Leta ya  ya California ari naho azamenyesherezwa n’urukiko ibijyanye no kwoherezwa […]

Rubavu: Polisi yafashe ibiro birenga 150 by’urumogi

Kuri uyu wa 14 Nyakanga mu masaha ya saa tanu z’ijoro, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu umurenge wa Rubavu yafashe imodoka ifite ibirango byo mu gihugu cya Congo CGO 7995AA19 ipakiye imifuka 14 y’urumogi ipima hagati y’ibiro 150 na 200. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police […]

Umurinzi wa Bruce Melody ngo yasunika Coaster-byinshi kuri we+amafoto

Iradukunda Jean Luc ni umusore uhagarariye itsinda ry’abarinda ririnda abantu batandukanye nk’ibyamamare, asanzwe arinda umuhanzi Bruce Melody. Yemeza ko mu bushobozi bwe yafasha uwagize ikibazo akamusunikira bus ntoya ya ‘COASTER’. Ni umusore w’ibigango nk’uko dusanzwe tuzi aba ‘bouncer’. Afite ukuboko kunini cyane, avuga ko agukesha imyitozo akora kuko ari yo akesha ubuzima bwe. Aboneraho kugira […]

Diane Rwigara yandikiye Perezida Kagame ibaruwa ifunguye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, Diane Rwigara uvuga ko ari umunyapolitike utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yatangaje ko yandikiye Perezida Kagame ibaruwa ifunguye amusaba gukurikirana no guhagarika impfu za hato na hato kubacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru cyabereye ku biro bye […]

BBC yahisemo gufunga imiryango yayo mu Burundi

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, BBC cyahisemo gufunga imiryango yacyo mu Burundi nyuma y’aho kinaniwe kumvikana na leta y’u Burundi. Kuva muri Werurwe, 2019, BBC na Radio Ijwi ry’Amerika zahagaritswe zizira kutubahiriza amahame agenga itangazamakuru nk’uko leta y’u Burundi yabitangaje biciye mu kigo kigenzura ibitangazamakuru. Cyatangaje kandi ko icyegeranyo cya BBC cyavugaga ku bashinzwe umutekano bishe […]

Nta we uzavogera Igihugu cyacu aciye mu Ntara y'Amajyaruguru- Guv. Gatabazi

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV yasabye abaturage b’iyi Ntara kudaha icyuho uwashaka gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho. Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi […]

Goma: Umupasiteri wasanzwemo Ebola yapfuye

Umuntu umwe basanzemo indwara ya Ebola mu mujyi wa Goma ku cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019, iyi ndwara yamuhitanye bucyeye bwaho nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’agace ka Butembo. Uyu mugabo bivugwa ko ari umupasitori, yari yagiye i Goma mu modoka itwara abagenzi aturutse mu gace ka Butembo, agace iyi ndwara imaze guhitanamo amagana menshi y’abantu. […]

Ingabire Victoire ntiyizeye ko umuyoboke we waburiwe irengero azaboneka akiri muzima

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, Ingabire Victoire avuga ko umwe mu bayoboke be yaburiwe irengero, bityo ngo akaba afite impungenge ko ashobora kuzaboneka atakiri muzima. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, nibwo Ingabire Victoire wifashishije imbuga nkoranyambaga[Twitter &Facebook], yatangaje ibura rya Eugène Ndereyimana wari umuyoboke wa FDU-Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u […]

Rwamagana: Barishimira uruhare rw’imihigo mu guhindura imibereho y’abaturage

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba, barishimira uruhare imihigo igira mu guhindura imibereho yabo,  n’uruhare bagira mu kuyesa. Ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, itsinda risuzuma imihigo ryatangiye isuzuma ku mihigo 75 Akarere ka Rwamagana basinyanye na Perezida wa Repubulika,  muri Kanama 2018 .Abaturage n’abafatanyabikorwa  b’akarere ka Rwamagana bibumbuye mu ihuriro […]

Rusizi: Imiryango 100 ikennye yorojwe ingurube

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Giheke batagiraga amatungo, borojwe ingurube n’umushinga RW 0380, banasabwa kugaragaza impinduka mu mibereho. Ubwo bahabwaga aya matungo n’uyu mushinga uterwa inkunga na Compassion international, ukorera muri ADEPR paruwasi ya Gihudwe, bavuze ko kimwe mu byabagoraga ari ukubona icyo bakuraho ifumbire cyangwa ubundi buryo bakora nk’ubucuruzi […]

Abayisilamu  bakeje Gen. Tumukunde bavuga ko yabarwanyeho mu bihe bya Gen. Kayihura

Abayoboke b’Idini ya Islam mu Mujyi wa Kampala bashimiye Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde bavuga ko yakoze igikwiriye ubwo Gen. Kale Kayihura yari ayoboye igipolisi maze benshi mu bayobozi b’iri dini bakibasirwa. Gen. Tumukunde uri kwiyamamariza kuba Meya w’Umujyi wa Kampala yabwiwe ibi ubwo yari yasuye abaturage mu gace ka Bwaise. Muri uru ruzinduko rwe, […]

Karongi: Imodoka ya Coaster yarenze umuhanda, abamaze gupfa ni 11

Mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster, yarenze umuhanda, ubu abamaze kumenyekana ko bitabye Imana bakaba bamaze kuba 11. Iyi modoka irenze umuhanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, ifite nimero za plaque RAB 883 V, […]

Umusore yabengeye umukobwa mu rusengero none igitsina cye kirereta mu gahanga

Mansa Emmanuel ni umusore w’imyaka 34 y’amavuko, ubwo yajyaha gusezerana n’umukunzi we, Fadhila yarushaga imyaka ine y’amavuko, ku wa 7 Nyakanga 2019, yamubengeye mu rusengero, ngo bitewe n’ibyo batumvikanagaho, none ubu umusore yataye umutwe, ku buryo n’igitsina cye ngo kirereta mu gahanga. Mansa n’umukobwa bari bagiye gusezerana ngo bose bakomoka mu gace ka Mtwara, gaherereye […]

Bujumbura: Abaturage ntibatora agatotsi kubera amarondo y’Imbonerakure

Abaturage bo mu gace ka Gisovu, muri Komini Kanyosha, Intara ya Bujumbura, bavuga ko bafite ubwoba baterwa n’amarondo akorwa n’urubyiruko rw’Imbonerakure mu masaha y’ijoro. Abaturage bo muri aka gace ka Gisovu, bavuga ko nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’ijoro (18:00) bamwe baba batangiye kujya mu mazi abira. Uyu ati “Buri muntu wese utari mu ishyaka […]

Lt. Joel Mutabazi yavuze ko hari ibishobora guteza ibibazo mu gihugu atavugira mu rukiko

Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwatangiye kumva ubujurire bwa Lt Joel Mutabazi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu, yavuze ko hari ibyo atavugira mu rukiko kuko byateza ibibazo mu gihugu. Ari kumwe n’itsinda ry’abantu umunani bareganwa nawe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Lt Mutabazi asaba urukiko gusesa igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare avuga ko rutari […]

Abazahagararira u Rwanda mu mahanga bashya

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111; none ku wa 15 Nyakanga 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abazahagarira u Rwanda mu bihugu by’amahanga mu buryo bukurikira: Gasamagera Wellars azahagararira u Rwanda muri Repubulika ya Angola. Higiro Prosper azahagararira u […]

Asia: Umwuzure watwaye ubuzima bwa benshi mu bihugu bitatu

Kuri iyi tariki ya 15 Nyakanga 2019, umwuzure wishe abantu 130 mu bihugu by’Ubuhinde, Nepal na Bangladesh, abantu hafi miliyoni enye bavanwa mu byabo. BBC ivuga ko 67 bapfiriye muri Nepal, 30 barabura, abandi 38 barakomereka nk’uko igipolisi cy’iki gihugu kibitangaza. Umugezi wa Brahmaputra  utemba unyura mu Buhinde, Bangladesh n’Ubushinwa wuzuye, ujya mu biturage bisaga […]

Minisiteri y’ubuzima iraburira abakoresha umupaka wa Rubavu kutajya I Goma mu gihe hakivugwa Ebola

  Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba araburira abanyarwanda bakoresha umupaka wa Rubavu kwirinda kujya I Goma mu gihe hakivugwa Ebola ndetse n’abagiyeyo bakitwararika. Ibi minisitiri Gashumba yabisabye abanyarwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019 ,ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo uherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka […]

Nyamasheke: Abayobozi ba FPR/ Inkotanyi basabwe kongera ingufu mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage

Mu mahugurwa y’umunsi umwe y’inzego nshya  z’umuryango FPR/Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge muri  Nyamasheke, abatowe basabwe byinshi birimo guharanira ko buri muturage w’aka karere agira imibereho irushijeho kuba myiza, ubunyangamugayo no kuba intangarugero muri byose byiza aho batuye  no kwirinda icyabangamira cyose ko intego z’umuryango FPR Inkotanyi mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage zigerwaho. Ni amahugurwa aje […]

Bobi Wine na Chameleone bambariye urugamba rwo kuvana Museveni ku butegetsi

Dr Chameleone na Bobi Wine, bombi bamenyekanye cyane kubera muzika, batangaza ko ubu bambariye urugamba rugamije impinduka muri Uganda. Jose Chameleone aherutse gutangaza ko na we yinjiye muri politiki, mu gihe Bobi Wine we ayimazemo igihe. Chameleone  amazina ye y’ukuri ni Joseph Mayanja  yatangaje ko yinjiye muri politiki nk’umuyoboke w’ishyaka Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi. […]