Uwakiniraga APR FC y’abato yisanze ari gutunganya imiziki nyarwanda
Murwanashyaka Christopher wamenyekanye nka Tell Dhem mu muziki nyarwanda, yavuze ko yabanje kuba umukinnyi wa APR FC binyuze mu ikipe y’abato yayo ‘Intare FC’ mbere y’uko ajya mu mwuga wo gutunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda. Aganira na Inyarwanda, uyu musore yavuze ko mbere y’uko ajya mu mwuga wo kujya gutunganya imiziki y’abahanzi yari umukinnyi w’umupira w’amaguru […]
Zari The Boss Lady yasubiranye na Shakib wahukanye kubera Diamond Platnumz
Umuherwekazi Zari The Boss Lady n’umugabo we Shakib Cham, bagaragaye bari kumwe mu Barabu nyuma y’amakuru amazeho iminsi avuga ko batandukanye bitewe n’umubano w’uyu mugore na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri. Mu mashusho aba bombi bashyize ku rukuta rwabo rwa Instagrama, bagaragara bishimanye ndetse bahuje n’urugwiro nyuma y’uko bivuzwe ko Shakib yahukanye. Muri ayo mashusho […]
Clapton Kibonke yarabazwe bamukuramo igihaha

Umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonke muri sineme nyarwanda yarabazwe bamukuramo igihaha cye cyari cyirwaye cyigatuma adahumeka neza aho yahoranaga inkorora. Clapton uvuye mu bihe bitoroshye, avuga ko yarwaye igihaha bikajya bituma atajya akora akazi ke ko gukina filime n’urwenya nk’uko byari bisanzwe atari yahura n’ubwo burwayi. Avuga ko afatwa n’uburwayi yagiye kwa muganga […]
Yolo The Queen yihakanye agace ko mu Rwanda yemeza ko akomoka i Burundi

Yollo The Queen wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga ahanini ku rubuga rwa Instagram, yihakana agace ko mu Rwanda byavugwaga ko ariko akomokamo ndetse anemeza ko akomoka i Burundi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 (story) yahaye abafana be uburenganzira bwo kumubaza ibibazo byose bashaka maze na we akabasubiza. Umwe yamubajije niba […]
Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti ashobora gufungwa imyaka 4
Abashinjacyaha ba Leta ya Espagne basabiye umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti gufungwa imyaka ine n’amezi icyenda muri gereza azira kunyereza imisoro. Ancelotti w’myaka 64, arashinjwa gukoresha sosiyete za baringa agahisha amwe mu mafaranga yinjije ubwo yatozaga Real Madrid hagati ya 2013 na 2015. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, abashinjacyaha batanze […]
Koffi Olomide ari kwiyamamariza kuba umusenateri
Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Congo, Koffi Olomide agiye kwiyamamariza kuba umusenateri mu gace ka Sud-Ubangi aho azaba ahagarariye ishyaka rya AFDC (Alliance des Forces Démocratiques du Congo). Amakuru atangazwa na zoenews.net, yemeza ko uyu muhanzi wakanyujijeho mu myaka yashize ari ku rutonde rw’abakandinda bazahagararira agace ka Sud-Ubangi muri Sena. Perezida wa Sena akaba n’uw’ishyaka […]
Col Richard Karasira yagaruye abafana ba Rayon Sports ku kibuga: Kevin Muhire
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yemeza ko umuyobozi wa APR FC yahwituye abafana ba Murera bigatuma bagaruka ku kibuga bari barahacitse. Ku wa 4 Gashyantare 2024 nibwo umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ubu utayigereranya na Rayon Sports mu bafana kuko yamaze kuyicaho. Yagize ati: ” Ndahamya […]
Killaman yemeza ko umugore barushinganye yari indaya ye
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda, Killaman yemeza ko umugore baherutse kurushinga yari indaya ye. Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, nibwo Niyonshuti Yannick wamenyekanye nka Killaman yasabye anakwa umugore we Umuhoza Shemsa bari bamaze imyaka umunani babana. Ni ubukwe bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye kubera ukuntu bwari buteguye ndetse bwanashowemo […]
Abafana batatu batabaje Perezida Kagame bahanwe
Abafana batatu ba Etincelles baherutse gutabaza Perezida Paul Kagame, bahagaritswe n’Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC n’ubw’abafana bayo amezi atandatu batagera ku kibuga. Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Ubuyobozi bw’amatsinda y’abafana ba Etincelles FC ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe. Twagirayezu Vincent uyobora abafana ba Etincelles FC, yemeje ko bahannye abafana batatu mu kiganiro yagiranye na Kigali Today. […]
Simba SC irashinjwa uburozi n’ubujura
Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania, irashinjwa ibirimo uburozi no gufata nabi ikipe ya Jwaneng Galaxy baherutse gusezerera mu mikino ya CAF Champions League. Ku wa 2 Werurwe 2024 nibwo ikipe ya Simba yakiriye ikipe ya Jwaneng Galaxy aho yaje kuyinyagira ibitego 6 ku busa igahita ikatisha itike ya 1/4 cyirangiza. Nyuma […]
Muhire Kevin mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga asatira, ari kubyina imbyino ya nyuma muri ikipe. Muhire Kevin wagarutse muri Rayon Sports mu mwaka ushize ndetse akanayisinyira amasezerano y’igihe gito, aritegura kuyivama muri Kamena uyu mwaka. Mu kiganiro na Radio 1, Muhire yemeje ko azagenda muri Kamena mu ikipe izaba yamuhaye amafaeanaga afatika […]
Zuchu yaciwe muri Zanzibar
Inama y’ubuhanzi, Filime n’umuco muri Zanzibar yabujije umuhanzi Zuhura Othman Masoud wamenyekanye nka Zuchu, konera gukora ibikorwa byose by’ubuhanzi mu birwa bya Zanzibar ndetse n’ibihangano bye byose byanahagaritswe ku radiyo na televiziyo zo muri icyo gihugu mu gihe cy’amezi atandatu. Zuchu yahanwe kubera amakosa yakoze ku wa 24 Gashyantare 2024 ubwo yaririmbaga mu gitaramo Fullmoon […]
Lupita Nyongo’s yabengutswe n’umunya-Canada

Umukinnyi w’amafilime ukomoka mu gihugu cya Kenya, Lupita Nyong’o ari mu munyenga w’urukundo n’umukinnyi wa filime mugenzi we Joshua Jackson ukomoka muri Canada. Bagaragaye i Puerto Vallarta muri Mexico nyuma y’ukwezi bivugwa ko batandukanye. Ku isabukuru y’amavuko ya Lupita, umukunzi we yamusohokanye ku nkombe z’inyanja bajya kwishimira imyaka 41 uyu mukobwa amaze ku isi avutse. […]
Perezida Ndayishimiye yaba yitambitse umukino w’Amavubi n’Intamba mu Rugamba
Umukino wa gicuti ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yagombaga guhuriramo n’Intamba mu Rugamba z’u Burundi ntukibaye, bikavugwa ko byagizwemo uruhare na Perezida Evariste Ndayishimiye. Amakipe yombi yari yatumiwe mu irushanwa rito ryagombaga kubera i Antananarivo muri Madagascar. Ni irushanwa ryanatumiwemo ikipe y’Igihugu ya Botswana. Muri iri rushanwa byari byitezwe ko Amavubi azakina imikino itatu ya gicuti irimo […]
Umutoza wa Rayon Sports arashinja Majaliwa kwivuza magendu
Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Julien Mette w’imyaka 42 arashinja Aruna Majaliwa kwivuza magendu ndetse no gusuzugura abaganga b’ikipe. Ubwo Rayon Sports yatsindaga Sunrise mu mpera z’icyumweru gishize, umutoza mukuru wa Rayon Sports yaganiriye n’itangazamakuru aho yahishuye byinshi kuri Aruna Majaliwa umaze hafi amezi atatu adakina. Aruna Majaliwa yamaze hafi amezi atatu adakina nyuma yo […]
Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo bashonje
Abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports bageze ku kibuga cy’imyitozo banga gukora imyitozo bahita bazinga utwabo baritahira. Aba bakinnyi banze gukora imyitozo mu gihe bari kwishyuza amafaranga yabo ikipe ibabereyemo, kuva muri Nzeri umwaka ushize. Amakuru avuga ko abajinnyi ba Kiyovu Sports baheruka gufata agashahara mu mwaka ushize wa 2023 muri Kanama. Iyi kipe itorohewe ikomeje […]
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye ikipe nshya i Burayi
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, Dylan Georges Maes yasinyiye ikipe ya FS Jelgava yo muri Lativia mu majyepfo y’Uburayi. Ku wa mbere, tariki ya 4 Werurwe 2024, Maes, ufite imyaka 22, nibwo yasinyiye Jelgava amasezerano y’umwaka umwe. Uyu mukinnyi yagiye nk’umukinnyi w’igenga nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Sloveniya mu ikipe ya NK […]
Bob Wine yafunguje umuhanzi wari ufungiye muri UAE
Umuhanzi mu jyana ya Dancehall muri Uganda, Beenie Gunter arashimira Bobi Wine na Crysto Panda ku bufasha bamuhaye bwo kumuvana muri gereza muri Abu Dhabi. Gunter yafashwe ashinjwa urugomo gusa we yasobanuye ko nta ruhare yagize muri ibyo yaregwagwa. Ashimangiro ko we yisanze mu mirwano yahuje abategura ibitaramo muri Dubai. Nubwo uyu muhanzi yisobanuye ahakana […]
Bushali ntiyicuza kuba yaravuye muri Korari ya ADEPR
Umuraperi ugezweho mu Rwanda, Bushali yatangaje ko atigera yicuza kuba yaravuye muri korari ya ADEPR yakuriyemo. Uyu muhanzi avuga ko akiri umwana muto yaririmbaga muri korari y’abana mu itorero rya ADEPR, gusa ngo yaje kuza guhagarikwa muri yo ntiyakongera gusubirayo. Aganira na Radio Rwanda, Bushali yavuze ko umupira w’amaguru watumye ahagarikwa muri korari yaririmbagamo y’abana, […]
Shaiboub wa APR FC yitabajwe na Sudani

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Sudani ryandikiye Ferwafa riyisaba kwemerera Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman wahamagawe mu ikipe y’igihugu cye , kwitabira imikino gifite muri uku kwezi kwa Werurwe. Mu ibaruwa federasiyo ya Sudani yandikiwe Umunyabanga Mukuru wa Ferwafa, yasabye ko uyu mukinnyi yemererwa kwitabira imikino ya gicuti ikipe y’igihugu cye izahuriramo n’Ibirwa bya Comores tariki […]
Ikipe y’igihugu Amavubi igiye gutana mu mitwe n’u Burundi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, igiye guhurira n’ikipe y’igihugu y’u Burundi mu irushanwa ryateguwe na Madagascar. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Madagascar, ryatangaje ko rizakira irushanwa rya gicuti rizahuza ibihugu bine birimo u Rwanda, u Burundi na Botswana ubwo hazaba haba imikino mpuzamahanga muri uku kwezi. Iyi mikino yitezweho gufasha abatoza b’amakipe azayitabira kumenya abakinnyi bafite […]
Abafana ba Etincelles FC batabaje Perezida Kagame, bagiye guhanwa

Abafana b’ikipe ya Etincelles baherutse gutabaza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame bagiye gufatirwa imyanzura ikakaye. Ku wa Gatandatu w’icymweru dusoje nibwo abafana ba Etiencelles bitwaje ibyapa ku mukino batsinzwemo na Apr FC, ibyo byapa byasabaga Perezida Kagame gutabara ikipe yabo ntimanuke mu kiciro cya kabiri. Amwe mu magambo yari yanditse kuri ibi byapa, yavugaga […]
Clapton Kibonke yabitswe ari muzima

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda, Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonke, yabitswe ari muzima. Muri iyi minsi hakomeje kugaragara amakuru ku mbuga nkoranyambaga abika bamwe mu byamamare, gusa wagenzura neza ugasanga ari ibihuha. Ibi nibyo byaje kuba ku munyarwenya Clapton Kibonke wabitswe n’umuntu ukorera ku muyoboro wa Youtube, wakoresheje ifoto y’uyu munyarwenya arikumwe n’umuryango we maze […]
Abafana ba Etiencelles baratabaza Perezida Paul Kagame

Abakunzi ba Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu, barasaba Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame kubatabarira ikipe ntimanuke mu Cyiciro cya Kabiri. Ikibazo cya Amikoro muri iyi kipe cyafashe indi ntera ubwo iyi kipe yiteguraga guhura na Apr FC gusa ubuyobozi bw’ikipe bwakomeje kubyamaganira kure. Kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umukino w’umunsi wa 23 […]
Mr Ibu uherutse gucibwa akaguru yapfuye
Umukinnyi wa filime John Okarfor wamenyekanye nka Mr Ibu muri sinema ya Nigeria, yapfuye ku myaka 62. Mr Ibu yaguye mu bitaro bya Evercare kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024 nk’uko byemezwa n’abari hafi y’uyu mugabo. Uyu mukinnyi yazize indwara y’umutima yamufashe mu minsi yashize nk’uko bitangazwa na Channels Television. Urupfu rwa […]
Aline Gahongayire yakirutse kanseri yo mu muhogo
Umuramyi Aline Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yahishuye ko yarwaye kanseri ikaza gukira none amashimwe ni yose. Ubusunzwe benshi bazi ko kanseri ari indwara itajya ikira, gusa kuri Aline Gahongayire avuga ko Imana yamukoreye ibitangaza atatekerezaga. Uyu mudama wemeza ko yizerera mu bitangaza, yaciye amarenga y’ukuntu yabwiwe ko afite kanseri yo […]
Perezida wa FIFA yamaganiye kure ikoreshwa ry’ikarita y’ubururu muri ruhago

Perezida w’impuzamashyirahamwe ku isi FIFA, Gianni Infatino yemeje ko muri ruhago y’ababigize umwuga nta karita y’ubururu izakoreshwa. Ku wa 8 Gashyantare 2024 hatangajwe amakuru y’uko hari guteganywa gutangiza ikarita y’ubururu yajya itangwa mu mupira w’amaguru. Iyi karita y’ubururu mu gihe yari kuzaba itangiye gukoreshwa mu mikino, umukinnyi wari kuyihabwa yari kujya ajye hanze y’ikibuga mu […]
Kylian Mbappe yasimbujwe ahita yisangira nyina mu bafana
Umufaransa Kylian Mbappe yasimbujwe Kolo Muani igice cya mbere kirangiye ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain akinira yakinaga na Monaco mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, ntiyabyakira neza. Amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, yerekana Mbappe yicaye mu bafana nyuma yo gusimbuzwa igice cya mbere cy’umukino cyirangiye. Gusimbuzwa umukino […]
Rihanna agiye gutaramira abarimo Bill Gates na Minisitiri w’Intebe wa Canada
Icyamamare mu njyana ya Pop ku isi Rihanna, umuyobozi wa Meta, Mark Zuckerberg n’umukobwa wa Donald Trump, Ivanka Trump; bari mu byamamare bikomeye ku isi byatumiwe n’umuherwe w’umuhinde, Mukesh Ambani mu birori bitegura ubukwe bw’umuhungu we. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024 nibwo ibi birori biteganyijwe kuba, bikazageza ku Cyumweru tariki ya […]
Kenny Sol yemeje imikoranire na 1:55 AM y’umuherwe Coach Gael
Nyuma y’amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambag avuga ko umuhanzi Kenny Sol yamaze gusinya muri 1:55 AM y’umuherwe Coach Gael, nyirubwite yemeje ayo makuru. Kenny Sol uherutse gukora ubukwe, yemeje ko yamaze kwinjira muri sosiyete ifasha abahanzi ya 1:55 AM nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri yikorana. Kenny Sol yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na Kiss FM, […]
Perezida wa Etiencelles yavuze ku bukene buvugwa mu ikipe ayoboye

Umuyobozi w’ikipe ya Etiencelles FC, Ndagijimana Enock yahakanye amakuru yose y’ubukene avugwa mu ikipe abereye umuyobozi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo mu binyamakuru bigiye bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, hasakaye amakuru avuga ko mu ikipe ya Etiencelles ubukene bumeze nabi. Amakuru yavugaga ko iyi kipe ishobora guterwa mpaga kubera kubura amafaranga yo […]
Abaturage bakomeje kugaba ibitero ku kibumbano cya Dani Alves muri Blazil

Ikibumbano cy’umunyabigwa wa FC Barcelona, Dani Alves cyongeye kwangizwa nyuma y’uko uyu kizigenza ahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugore bahuriye mu kabyiniro ka nijoro muri 2022. Alves w’imyaka 40 yakatiwe n’urukiko rwo muri Espagne ku wa 22 Gashyantare 2024 gufungwa imyaka ine n’igice muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu. Icyi […]
Alliah Cool yahaye umurinzi we imodoka nshya

Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool muri sinema Nyarwanda akaba anabarizwa mu itsinda rya Kigali Boss Babes, yahaye umurinzi we impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai. Uyu murinzi wa Alliah azwi ku mazina ya ‘Mwiza Cyane’ asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano kuri ubu ari mu byishimo nyuma y’uko uyu munyarwandakazi amuguriye imodoka. Nk’uko […]
Gasogi United yatandukanye na rutahizamu w’umunye-Congo
Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, Rutahizamu w’Umunye-Congo, Cédric Lisombo Liselé yasheshe amasezerano yari afitanye na Gasogi United. Nyuma yo gutandukana n’uyu rutahizamu, iyi kipe y’i Gasogi yahise imushimira mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Uyu rutahizamu yinjiye muri iyi kipe mbere y’umwaka w’imikino wa 2023-24 avuye muri Rwamagana City. Lisere Cedric Lisombo yari yarazaniwe […]
Judith wakanyujijeho na Safi yishongoye ku wamubwiye ko atazabona umugabo

Umuherwekazi Niyonizera Judith wakanyujijeho na Safi Madiba yahaye inkwenene umuntu wamwandikiye ubutumwa amubwira ko atazigera abona umugabo ko nanaramuka amubonye yazamwegera akamugurira agacupa. Uyu mudamu w’umwana umwe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yishongora kuri uwo muntu atifuje gutangaza amazina ye, wamubwiye ko atazabona umugabo. Judith yagize ati: “Sinzukuntu narebye muri phone ishaje nari narabitse ngwa […]
Ikipe ya Olympic Star yakoze impanuka igiye gukina umukino w’ikirarane

Ikipe ya Olympic Star izwi nka Gikundiro mu gihugu cy’u Burundi, yakoze impanuka ubwo yerekezaga mu mugi wa Gitega igiye gukina umukino wa shampiyona na Telaviv FC. Olympic Star yari igiye gukina umukino utarakiniwe igihe w’umunsi wa 23 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Burundi, aho imodoka yari itwaye iyi kipe yaje kwisanga yaguye mu […]
Muganga wa Rayon Sports yemeza ko rutahizamu Prince Rudasingwa yari kwitaba Imana mu minota 5
Umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles, yemeza ko ibyabaye kuri rutahizamu Rudasingwa Prince byari gutuma yitaba Imana mu minota 5 iyo adahabwa ubutabazi bw’ibanze burimo no kumufata ururimi. Ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga na Musanze FC mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abakinnyi Muhire Anicet uzwi nka Gasongo yagonganye na […]
Abaturage bicishije inkoni umusirikare wa UPDF
Umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF), Sgt Dominic Vudriko Aluma, wabarizwaga muri Brigade ya 501, yabuze ubuzima mu buryo bubi nyuma yo kwibasirwa n’agatsiko k’abantu mu Karere ka Apaa bakamukubita kugeza bamwishe nk’uko bivugwa n’abaturage mu turere twa Amuru na Adjumani. Ibi byabaye igihe Sgt Aluma, aherekejwe n’abagabo batandatu bo mu bwoko bwa Madi, bivugwa […]
2023: Umwe mu mijyi y’u Rwanda washyizwe muri 50 ku Isi ikurura ba mukerarugendo
Ikinyamakuru Time Magazine cyasohoye urutonde rw’ahantu 50 hakurura ba mukerarugendo ku Isi muri 2023 harimo na Musanze. Ni ubushakashatsi bwagizwemo uruhare n’abanyamakuru n’abaterankunga bakomeye. Urutonde rwakozwe bagendeye ku hantu haboneka ibintu bitari buri hantu hose kandi bishimishije. Ku bantu bifuza gutembera mu bice bitandukanye, dore hamwe mu hantu h’ingenzi watemberera muri 2023, rwashyizwe hanze n’iki […]
Uburyo bwagufasha kwirinda gukubitwa n’inkuba
Muri iki gihe cy’imvura, mu bice bitandukanye by’u Rwanda hari kumvikana ibyago biri guterwa n’imvura nyinshi ivanze n’imiyaga ndetse n’inkuba biri guhitana ubuzima bw’abatari bake. Inkuba ni uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere, zakubitana bigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi; ari byo twumva bikubita n’imirabyo. Ni byo bikomeretsa cyangwa bikica uwo bihuye nawe. Ni gute […]
Jose Chameleone yababajwe n’ibyo Bobi Wine yamukoreye
Jose Chameleone yatangaje ko yababajwe na Bobi Wine wanze kwitabira igitaramo ‘Gwanga Mujje’ aherutse gukora, mu gihe yari akeneye ko amutera inkunga ndetse akanamugaragariza urukundo nyuma y’ibibazo yahuye na byo. Uyu muhanzi yavuze ko n’ubwo atigeze abana neza na Bobi Wine kubera ibibazo bya politiki, yamusuye mu bitaro bya Nsambya ubwo yari yarakubitiwe n’abakomando ba SFC […]
Undi muhanzi wo muri Afurika y’Epfo yapfuye
Nyuma y’urupfu rwa AKA na Costa Titch, bombi bo muri Afurika y’Epfo, undi muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Jazz, Gloria Bosman yapfuye, afite imyaka 50. Impamvu y’urupfu ntiramenyekana. Aya makuru yamenyekanye nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango uharanira uburenganzira ku muziki muri Afurika y’Epfo (SAMRO) yari asanzwe akoreramo, uvuga ko uyu muhanzi yasize umurage urambye ndetse […]
Umuhango wo kwibuka umuraperi Costa Titch ugiye gusubikwa
Umuryango w’umuraperi wo muri Afurika y’Epfo, Costa Titch uherutse kugwa ku rubyiniro agahita apfa watangarije abakunzi be ko umuhango wo kumwibuka ugiye gusubikwa. Mu itangazo abagize umuryango wa Costa Titch bashyize ku mbuga nkoranyambaga, batangaje ko bababajwe no kumenyesha abamukundaga ko igikorwa cyo ku mwibuka kizasubikwa kubera ubusabe bwa bamwe bifuza kucyitabira. Uyu muryango uti […]
Miss Jolly yabaye umufana mushya wa Kiyovu Sports, ashotora Aba-Rayon
Nyampinga w’u Rwanda muri 2016, Mutesi Jolly yavuze ko yabaye umufana mushya wa Kiyovu Sports nyuma yo kubona Perezida Paul Kagame yambaye umupira w’icyatsi ndetse ashotora abafana ba Rayon Sports. Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu binyuze ku rubuga rwa Twitter aho yasaga n’usubiza ikibazo umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna yari yabajije abo kuri Twitter. Robert […]
Uburyo bworoheje bwo kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso bidasabye ko kugana ivuriro
Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kwangiza umutima mu gihe runaka. Uburyo bwo kugabanya iyi ndwara, harimo gukora imyitozo ngororamubiri isanzwe, guhindura imirire ndetse n’izindi. Iyo utagenzuwe, umuvuduko ukabije w’amaraso bishobora gutera ibyago byo kurwara umutima ndetse ukagira n’ikibazo ku bwonko. Nk’uko Medicalnewstoday.com ibitangaza, dore uburyo bworoheje wakoresha, ukagabanya umuvuduko ukabije w’amaraso bidasabye ko ujya kwa muganga. […]
Harmonize ari kureshya inkumi avuga ko nta SIDA arwaye
Umuhanzi Harmonize ari kureshya inkumi binyuze mu gutangaza ko nta bwandu bwa Virusi itera SIDA afite mu maraso ye ndetse no guhora avuga ko nta mukunzi afite. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzi yibukije abafana be barenga miliyoni 6 bamukurikira kuri urwo rubuga ko yujuje imyaka 33 y’amavuko. Si ibyo gusa, dore yangoye […]
Umuhanzi Davido yashyize mu rujijo abamukurikira kuri Instagram
Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido yashyize mu rujijo abafana be, asiba amafoto yo kuri Instagram, asigaza atatu yonyine. Kuri uyu wa 14 Werurwe 2023 ni bwo uyu muhanzi wo muri Nigeria umaze kubaka izina ku Isi biciye mu bihangano bye, yasibye amafoto n’amashusho birenga ibihumbi bine yari afite ku rukuta rwe rwa Instagram. […]
Ibyo kurya udakwiye gutegura ku ifunguro ry’umugoroba
Buri gihe ni byiza kurya ifunguro ry’umugoroba, kandi ukirinda ibintu by’amavuta, ibikungahaye ku ntungamubiri zitera imbaraga mu gihe uri kurya kugira ngo ugire ijoro ryiza. Imibiri wacu yitwara mu buryo butandukanye mu gutunganya ibiryo twariye mu ijoro kandi ibi bishobora kutugiraho ingaruka zo kubura ibitotsi. Byongeye kandi, ibiryo bifata igihe cyo kunozwa (igifu kibisya) mu […]
Menya ingaruka ziterwa no kureba filime ziteye ubwoba
Iyo ureba filime ziteye ubwoba, ubwonko bwawe buba buzi ko ibyo ureba muri filime atari ukuri, gusa ariko umubiri wawe wo ubyakira nk’aho ari byo. Sally Winston, impuguke mu by’imitekerereze ya muntu akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ihungabana cya Maryland, asobanura agira ati: “[Iyo ureba filime ziteye ubwoba], umutima wawe uratera kandi imisemburo ya adrenaline […]
Urubanza rwa Titi Brown rwasubitswe ubugira 4
Urubanza rw’umubyinnyi w’indirimbo zigezweho Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kane rwimurirwa tariki 18 Gicurasi 2023. Uru rubanza ruregwamo byari biteganyijwe ko ruba kuri uyu wa 14 Werurwe 2023, rugutangira saa mbiri za mu gitondo ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko habanje […]
Harmonize arateganya kurega Diamond Platnumz
Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamenyekanye nka Harmonize, arateganya kurega uwahoze ari umuyobozi we Diamond Platnumz kubera amafaranga yinjizwa n’ibihangano bye yakoze akiri muri WCB (Wasafi Classic Baby) yamurebereraga inyungu. Harmonize, uherutse kugaragara kuri muzingo w’umuhanzi Khaligraph Jones, ari gukusanya itsinda ry’abavoka kugira ngo bamufashe kugaba igitero ku nzu itunganya umuziki ya WCB yashinzwe na Diamond. […]
Ibibazo umugabo adakwiye kubaza umugore cyangwa umukobwa
Niba hari ikintu kimwe abagabo benshi bakwiye kwiga mu buzima, ni uko rimwe na rimwe ari byiza kutabaza umugore cyangwa umukobwa ibibazo byose bibajemo. Kugira ngo byumvikane neza, ntabwo tukubwira ngo uceceke buri gihe, gusa hari ibibazo ugomba kubaza abagore, ndetse n’ibyo ukwiye kwitondera kuko hari igihe umubaza ikibazo runaka, we agatekereza ibihabanye n’ibyo umwitezeho. […]
Imyambarire Tems yaserukanye muri ‘Oscars’ yabangamiye abari bicaye inyuma ye
Umuhanzikazi wo muri Nigeria Temilade Openiyi wamenyekanye nka Tems yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars yambaye ikanzu yera, gusa ariko yabangamiye bikomeye abari bamwicaye inyuma kubera ubunini bwayo. Nyuma y’uyu muhango wo gutanga ibi bihembo, abantu batandukanye bakoresha urubuga rwa Twitter, banenze ikanzu Tems yaserukanye bavuga ko yabujije amahwemo abari bamwegereye. Umwe mu bakoresha […]
Ibisobanuro bya bumwe mu buryo abantu baryamamo
Ubushakashatsi bwagaragajwe n’ikinyamakuru Sleepfoundation.org bwakozwe n’umuhanga mu bijyanye n’imikorere y’umubiri Idzikowski, bwagaragaje ko uburyo abantu baryamamo (position) bugira igisobanuro cyihariye. Uburyo umuntu aryamamo bushobora kugaragariza abo babana ibyo atekereza cyangwa se n’imiterere ye muri rusange. Dore busobanuro bwa bumwe mu buryo abantu baryamamo Kuryama wubitse inda Ubu buryo bukunze kugaragara ku basore n’inkumi bari mu […]
Umubyeyi wa Chameleone yagize icyo avuga ku bahungu be bagaragaye basomana
Proscovia Musoke, nyina wa Jose Chameleone na Weasel, yagize icyo avuga ku bahungu be bagaragaye basomanira mu ruhame, gusa abantu benshi bakabifata nabi. Aganira na Pulse Uganda, Musoke yagize ati: “Uyu ni murumuna we. Ntabwo mbona ko ari bibi. Ni uko abantu babibonye mu ishusho ya Afurika.” Chameleone yasomye Weasel ubwo bahuriraga ku rubyiniro mu […]
Ibyiza byo gufata ifunguro rya mu gitondo ku buzima bw’umuntu
Ifunguro ufata mu gitondo ukibyuka ni ryo ry’ibanze kandi rifite akamaro cyane kuko rigira uruhare mu myitwarire ugira umunsi wose. Nk’uko Floridamilk.com ibivuga “Mu gitondo ugomba kurya nk’umwami”, ntabwo ibivugira ubusa kuko hari ubushakashatsi bubyerekana. Ubushakashatsi bwerekana ko ifunguro rya mu gitondo rifasha umubiri cyane mu buryo butandukanye. Akamaro n’ibyiza byo gufata ifunguro rya […]
Ingano y’amazi ukwiye kunywa ku munsi bitewe n’ibiro ufite
Umubiri ugizwe na 60% y’amazi, uhora utakaza amazi mu mubiri wawe, nk’igihe gusohora inkari ndetse n’icyuya. Kugira ngo ugaruze ibyo watakaje, ukwiye kunywa amazi ahagije. Nk’uko byatangajwe na Healthline.com ibitangaza. Hariho ibitekerezo byinshi bitandukanye ku bijyanye n’amazi ukwiye kunywa buri munsi. Umuntu utanywa amazi menshi usanga ahorana umunaniro ukabije, kuribwa bya hato na hato, umutwe […]
Muheto azagumana ikamba rya Miss Rwanda nk’umukorerabushake
Miss Nshuti Divine Muheto wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’2022, guhera tariki 19 Weyurwe 2023 agiye gukomezanya ikamba nk’umukoranabushake kubera ko muri uyu mwaka hatigeze hatorwa undi nyampinga. Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rizwi nka Miss Rwanda bisanzwe bizwi ko riba buri mwaka, gusa ariko muri 2023 ntabwo ryabaye kubera ibirego byavuzwe mu baritegura […]
Dore impano zoroheje waha umugore bigatuma ahorana akanyamuneza
Gukunda ni kimwe mu bintu byiza bishobora kuba ku muntu, bikaba agahebuzo iyo ukunzwe n’uwo umutima wawe wihebeye kuko bihindura ubuzima bwawe umunezero uhoraho. Mu bakundana, biba byiza iyo hatanzwe impano, gusa abagore ni bo bazwiho kwishimira kugira ikintu bahabwa kabone n’iyo cyaba kidahenze cyane. Hari bamwe ariko usanga kumenya impano ikwiye bagenera ababyeyi cyangwa […]
Sobanukirwa ibyo ukwiye gukora mu gihe wifuza kugira uruhu rwiza
Abantu batari bake, cyane cyane igitsina gore baba bashaka kugaragara neza ku isura. Ni yo mpamvu ukunze gusanga batakaza igihe kitari gito mu nzu zitanga ubwiza rimwe na rimwe kurya ntibabihe agaciro kuko ashobora kureka icyo kurya akabwirirwa ariko inzara ze zigacongwa, umusatsi ukaboneka, amaherena ndetse n’amavuta yo kwisiga. Nyamara kujya muri izo nzu ntabwo […]