Kinshasa: Abagize Inteko batoye itegeko ryemerera abasivili kurwanira igihugu

Kabanda abona igisirikare kitagira Inkeragutabara kiba kimeze nk'imodoka itagira ipine ry'ubwizigame

Abagize inteko ishinga amategeko muri Repubulika ya demukarasi ya Congo batoye itegeko rikubiyemo ingingo zirimo iyemerera abasivili babyifuza kwifatanya n’ingabo za Leta mu gihe ziri ku rugamba. Iri tegeko muri rusange rishyiraho umutwe w’Inkeragutabara, umushinga waryo ukaba warateguwe na Gilbert Kabanda wahoze ari Minisitiri w’ingabo n’abari abasirikare, awugeze ku bagize Inteko kugira ngo bawusesengure, banawemeze. […]

KNC yasubije abatekereza ko ari we ugiye kuyobora FERWAFA

capture1-2.png

Nyuma y’uko umweyo umaze iminsi uvuza ubuhuha mu nzu ikoreramo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA, abarimo perezida wayo Mugabo Olivier bakegura, hahise hakwirakwira inkuru ko umunyamakuru Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC ashobora gufata uwo mwanya. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari mu kiganiro Rirarashe yabajijwe niba ibivugwa ko agiye gufata umwanya w’ubuyobozi […]

Urubuga rw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, urwa RBA na Ange Kagame zazize umukwabu w’umuherwe

Guhera kuri uyu wa 20 Mata 2023, ikigo Twitter kiyoborwa n’umuherwe Elon Musk, cyatangiye gukora umukwabu ku bwinshi wo kwambura abantu ku giti cyabo, ibigo n’imiryango ikirango cy’ubururu cyemeza ko konti bakoresha ari izabo (blue badge). Igikorwa cyo kwambura konti iki kirango cyatangiye mu minsi yashize, ubwo uyu muherwe yatangazaga ko kizajya cyishyurwa buri kwezi, […]

Ndayishimiye yatangaje ko azajya yibonanira n’uzongera kuvuga ko u Burundi bukennye

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko azibonanira n’Umurundi uzongera kuvugira mu itangazamakuru ko igihugu cyabo gikennye, kuko ngo azaba ari umwanzi wacyo. Kuri uyu wa 20 Mata 2023 ubwo yagezaga ku bayobozi batandukanye ndetse n’abadipolomate gahunda y’iterambere y’u Burundi, yavuze ko abavuga ko iki gihugu gikennye nta kindi baba bagamije, keretse gusa guca intege […]

Imyaka 29 irashize Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda yishwe

Hari tariki ya 20 Mata 1994. Ubu imyaka 29 irashize Umwamikazi w’u Rwanda, Rosalie Gicanda yishwe n’abasirikare bahawe ibwiriza na Captain Nizeyimana Ildephonse wari mu bayobozi bakuru b’ishuri ry’abofisiye bato, ESO/Butare. Gicanda yari Umwamikazi w’Umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ari we mwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, kuko umwami Kigeli V Ndahindurwa wabaye umwami wa […]

Ukuboko kw’amahanga n’inyungu zayo mu bikomeje kubera muri Sudani

Abasesenguzi baravuga ko Sudani yahindutse ikibuga cy’urugamba rw’abajenerali babiri bahanganye, ariko bashyigikiwe n’urusoobe rugoye rw’ubufatanye mpuzamahanga rufitanye amakimbirane ashingiye ku nyungu zishobora kugira ingaruka ku hazaza h’igihugu . Za missile, ibitero by’indege n’amasasu bikomeje kumvikana i Khartoum kuva ku wa Gatandatu ubwo umuyobozi w’ingabo, Abdel Fattah al-Burhan yatangiraga imirwano hagati ye n’uwahoze ari umwungirije, Mohamed […]

U Rwanda rwaba rwanze kwitabira inama z’i Goma kubera kutizera umutekano

Nk’uko amakuru atandukanye abitangaza, inama zagombaga kubera i Goma muri iki cyumweru zo gusuzuma ibikorwa by’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimuriwe ikindi gihe kitaratangazwa. Inama ya mbere ireba abagaba bakuru b’ingabo, iya kabiri ireba abaminisitiri b’ingabo . Abategetsi ba Congo ngo bari bamaze kwitegura, aho […]

Huye: Abantu 6 barimo abanyeshuri 3 baheze mu cyobo cy’ubujyakuzimu bwa metero zirenga 60

Abaturage bari bategereje, babuze icyo bakora/RBA

Mu murenge wa Kinazi w’akarere ka Huye hari kuba igikorwa cyo gushakisha abantu 6 baheze mu cyobo cy’ubujyakuzimu buri hagati ya metero 60 n’100 ubwo bari bagiyemo gucukura amabuye y’agaciro. Kuri uyu wa 19 Mata 2023, ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyatangaje ko aba bantu barimo batanu bafite imyaka iri munsi ya 30 n’uw’imyaka 50 ari bo […]

Huye: Ubushinjacyaha bukurikiranye uwishe umuntu bapfuye 200 Frw

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umuhungu w’imyaka 20 ukekwaho kuba yarishe umugabo w’imyaka 35 amuteye icyuma mu gatuza bapfuye amafaranga 200 y’amasambusa yacuruzaga nyakwigendera yari yariye ntamwishyure . Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko cyakozwe ku itariki ya 02 Mata 2023 mu gihe cya kumi n’imwe z’umugoroba kibera mu Mudugudu […]

Yemen: Umuvundo ahatangirwaga imfashanyo yo gusoza ukwezi kwa Ramadhan waguyemo 78

Byibuze abantu 78 baguye mu mubyigano wabereye ku ishuri ryo mu murwa mukuru wa Yemeni, Sanaa, aho bari bateraniye bagiye gufata imfashanyo y’ibyo bazifashisha mu munsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadhan kk’uko abayobozi b’Aba-Houthi n’ibitangazamakuru byaho byabitangaje . Uyu mubyigano wadutse mu masaha akuze kuri uyu wa Gatatu ushize ubwo abantu babarirwa mu magana […]

Kabale: Pasiteri Bugingo yasabiye Perezida Kagame na Museveni umugisha

Pasiteri Bugingo (hagati), umugore we Susan Makula (ibumoso) na Frank Gashumba (iburyo)

Pasiteri uzwi cyane muri Uganda akaba n’umushoramari, Aloysius Bugingo, yasabiye Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni umugisha ku bwo kuba baremeye gufungura imipaka y’ibihugu bayobora, ababituye bakongera kugenderana. Kuri uyu wa 19 Mata 2023 ubwo ku kibuga cy’ishuri ryisumbuye rya Kigezi haberaga ibirori byo kwishimira ifungurwa ry’imipaka y’ibi bihugu byombi ryabaye mu mwaka ushize, Pasiteri […]

Abarimo umushoramari Dubai n’uwahoze ari Meya batawe muri yombi kubera inzu zasondetse

Perezida Kagame ubwo yari mu nama na ba Gitifu b'utugari mu kwezi gushize

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batanu barimo umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ndetse n’uwabaye umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa, rubakekaho uruhare mu kubaka inzu zisondetse ziri mu mudugudu wa Urukumbuzi, ahazwi nko ‘Kwa Dubai’. Abandi batatu batawe muri yombi ni: uwahoze ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo, Mberabahizi Raymond Chretien, […]

ABATARASOREYE IBINYABIZIGA BYABO BASABWE KUTARENZA IMINSI 15

Itangazo ryose ku batarasoreye ibinyabiziga byabo

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kiramenyesha abasora bari ku mugereka w’iri tangazo ko bahawe igihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15), uhereye igihe iri tangazo risohokeye kugira ngo babe bamaze kwishyura ibirarane by’imisoro babereyemo Leta ikomoka ku binyabiziga byabo batasoreye. Umugereka urimo urutonde rw’abatarasoreye ibinyabiziga

Nyamasheke: Mu myaka 2 urwibutso rwa Rwamatamu ruzaba rwubatse mu buryo bugezweho

Abayobozi banyuranye bifatanya n'abarokokeye mu cyahoze ari Rwamatamu kwibuka Abatutsi bahiciwe

Mu gihe abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwamatamu, umurenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke, n’izindi zizavanwamo imibiri izarwimurirwamo binubiraga ubuto bwarwo bubuza imibiri y’ababo kuruhuka mu buryo bwisanzuye, ikanabamo ubukonje, nta n’ubusitani bibukiraho nk’uko babibona mu nzibutso zujuje ibisabwa, barizezwa ko mu myaka 2 ruzaba rwamaze kuvugururwa rukajyana n’igihe. […]

Igiciro cya Kawunga ntikigomba kurenga 800Frw/kg, ku birayi amenshi ni 460

Abanyarwanda barasabwa gutanga amakuru ku warenga kuri ibi biciro

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho ibiciro ntarengwa by’ifu y’ibigori, umuceri n’ibirayi mu rwego gukemura ikibazo cy’izamurwa ryabyo rikabije rikorwa n’abacuruzi mu buryo bwo gushaka inyungu nyinshi. Iyi Minisiteri isobanura ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye bikagaragara ko ibiciro bikabije, na nyuma y’inama yagiranye n’abafite aho bahurira n’ibiciro, yafashe icyemezo cyo gukura umusoro ku nyongeragaciro (TVA) […]

Burundi: Minisitiri w’umutekano yemeje ko Gen. Bunyoni arimo gushakishwa

sf.jpg

Minisitiri w’umutekano n’ibibazo by’imbere mu gihugu w’u Burundi, Martin Niteretse, yemeje ko uwahoze ari minisitiri w’intebe, Alain Guillaume Bunyoni, yaburiwe irengero yongeraho ko arimo gushakishwa . Ibi minisitiri Niteretse yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umunsi umwe havuzwe ko Gen. Guillaume Bunyoni, wirukanwe ku mwanya wa minisitiri w’Intebe muri Nzeri umwaka ushize […]

Dr Kanimba arasaba abagiraneza ubufasha, akajya kwivuza

Dr Vincent Kanimba, umuganga uzobereye mu kuvura indwara zo mu myanya y’ibanga, wakoreye ibitaro birimo CHUK kuva mu mwaka w’1994 n’ibyitiriwe Umwami Faisal, arasaba abagiraneza kumufasha, akajya kwivuza indwara amaranye imyaka itatu. Dr Kanimba arwaye indwara yitwa Parkinson ihungabanya ubwonko yamufashe tariki ya 21 Gashyantare 2020 ubwo yari avuye gushyingura umubyeyi we (nyina) ku irimbi […]

Gen. Kainerugaba yahuriye na Gen. Kayihura i Kabale

Gen. Kainerugaba ubwo yamurikaga ubu bwato

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye by’igisirikare, Gen. Muhoozi Kainerugaba yahuriye na Gen. Kalekezi Kayihura i Kabale ku munsi igitaramo cy’Abanya-Uganda n’Abanyarwanda ‘Rukundo Egumeho/Urukundo Rugumeho’ kiri bubereho. Gen. Kaineruga yageze i Kabale kuri uyu wa 18 Mata 2023, yakiranwa urugwiro n’abamushyigikiye biganjemo abayoboke b’ihuriro rya ‘MK Movement’. Mu byo yabanje […]

Museveni yamuritse kajugujugu ya mbere yakorewe muri Uganda

Iyi ndege mbere y'uko isohoka mu ruganda rwa Nakasongola

Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa 18 Mata 2023 yayoboye igikorwa cyo kumurika kajugujugu y’intambara yo mu bwoko bwa Mi-24 yakorewe muri iki gihugu. Iyi ndege yakorewe/yateranyirijwe mu ruganda rwa gisirikare rwa Nakasongola, bigizwemo uruhare n’abatekinisiye mu ngabo za Uganda n’Abarusiya. Ubwo yamurikaga iyi ndege, Perezida Museveni yashimye […]

Ingabo za EAC zagaragaje ukuri ku mirwano yavuzwe hagati yazo na M23

Abafashwe ni aba gusa hari ukutavuga rumwe ku mutwe babarizwamo

Ingabo z’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, EACRF, zagaragaje ukuri ku mirwano yavuzwe hagati yazo n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Mu cyumweru gishize, bamwe mu banyamakuru bo muri RDC batangaje ko abarwanyi ba M23 bagabye igitero ku ngabo z’u Burundi muri teritwari ya Masisi, zibasubiza inyuma, zifatamo […]

Conakry: Perezida Paul Kagame yatashye ikiraro cyamwitiriwe

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitiriwe ikiraro (iteme) cya Kagbelen giheruka kuzura i Conakry mu murwa mukuru wa Guinée, nyuma yo kugitaha. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro iri teme ari kumwe na mugenzi we Colonel Mamadi Doumbouya uyoboye Guinée-Conakry mu buryo bw’inzibacyuho. Ni Perezida Kagame uri muri iki […]

Gen. Nyagah yatangaje abafite ububasha bwo kuvana ingabo za EAC muri RDC

Maj. Gen. Jeff Nyagah yatangaje abafite ububasha bwo kuvana umutwe w’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ayobora mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 17 Mata 2023, Gen. Nyagah yasobanuye ko ingabo za EAC ziri muri RDC hashingiwe ku byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango. Uyu […]

Ibirori bya Gen. Kainerugaba bihuza Abanyarwanda n’abanya-Uganda byahumuye

Mu karere ka Kabale hahumuye igitaramo ‘Rukundo Egumeho’ cyateguwe n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba gihuza Abanyarwanda n’abanya-Uganda mu rwego rwo kwishimira ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna ryabaye mu mwaka ushize. Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko mu rwego rwo gutegura iki gitaramo, mu cyumweru gishize muri Kabale habaye irushanwa ryitiriwe Gen. Kainerugaba ‘MK Cup’. Nelson […]

Abadepite bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umushaharafatizo gikomeje kuba agatereranzamba

Hafi imyaka itanu ishize, Inteko ishinga amategeko yashyizeho itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Iri tegeko ry’ingenzi ryahariye amakuru arambuye ku mushahara ntarengwa Minisitiri ushinzwe umurimo kugira ngo iwugene ariko nturashyirwa ahagaragara . Ingaruka z’ibi bintu ziragera kure; uhereye ku mibereho y’abakozi kuko bamwe babona umushahara muto utajyanye n’igiciro cy’imibereho kuri ubu, kugeza ku mpaka zo […]

M23 yakiriye intumwa ya Musenyeri wa diyosezi ya Goma

Lt Col. Baratuje ubwo yakiraga intumwa ya Musenyeri

Umushumba wa diyosezi gatolika ya Goma, Musenyeri Willy Ngumbi, yohereje intumwa, isura abakirisitu bo muri gurupoma ya Jomba muri teritwari ya Rutshuru, ihabwa ikaze n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Tariki ya 16 Mata 2023 ni bwo Musenyeri Ngumbi yohereje iyi ntumwa. Mbere yo kujya imbere yabo, Lt Colonel Julien Baratuje Mahano wa M23 wari wambaye […]

Muri RDC hagiye gutangira irushanwa ryitiriwe Perezida

Irushanwa Umurenge Kagame Cup ry'uyu mwaka ryarangiye mu kwezi gushize/Ifoto: Kigali Today

Muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) hagiye gutangira irushanwa ‘Fatshi Cup’ ryitiriwe Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi Tshilombo uzwi ku izina ry’akabyiniriro nka Fatshi. Minisitiri wa siporo, Franà§ois Claude Kabulo Mwana Kabulo, kuri uyu wa 17 Mata 2023 ubwo yari mu nama n’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri RDC, FECOFA, yasobanuye ko rizatangira muri Kamena […]

Ingo za General Bunyoni zasatswe

Ingo za General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi zasatswe n’abapolisi ndetse n’abo mu nzego zishinzwe iperereza. Mu gitondo cy’uyu wa 17 Mata 2023 hatangiye guhwihwiswa amakuru y’uko abapolisi n’abo mu iperereza bari bafite intwaro bagose urugo rwa Gen. Bunyoni, gusa icyari cyahabajyanye nticyari cyakamenyekanye. Mu kanya gashize, urubuga SOS Media Burundi rwemeje aya […]

Perezida Ndayishimiye aremeza ko Umurundi utuye mu cyaro nta madolari akeneye

Perezida Ndayishimiye mu muganda rusange

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aremeza ko Umurundi utuye mu cyaro nta madolari akeneye kuko no mu gihe yayabona ntacyo yayamaza. Tariki ya 15 Mata 2023 ubwo yifatanyaga n’abatuye muri Komini Mishiha, intara ya Cankuzo, mu muganda, Perezida Ndayishimiye yibasiye abavuga ko Abarundi bakennye, bagapimira ubukene ku idolari. We abona barabaswe n’ubukoloni. Ndayishimiye yagize ati: […]

Nyaruguru: Igisasu cyateguwe mu ishyamba hafi y’inzira

Abaturage bari bategereje ko abasirikare bagituritsa

Igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade (grenade) cyagaragaye mu ishyamba hafi y’inzira nyabagendwa mu mudugudu wa Kalimba, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru. Inzego z’umutekano zahageze, ziragitegura zigiturikiriza hafi aho ngaho. Ibi byabaye kuri uyu wa 16 Mata 2023. Nk’uko Munyankindi Louis, umuyobozi w’Isibo icyo gisazu cyari gitezemo abivuga, iyo gerenade […]

Moses Turahirwa yatangaje ko anywera urumogi mu mihanda y’i Kigali

Umunyamideli Moses Turahirwa aravuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine kimwemerera kunywera urumogi nk’umuti mu mihanda no mu busitani bwo mu mujyi wa Kigali. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Turahirwa yagize ati: “U Rwanda ni cyo ihugu ku Isi na Africa kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi ku mihanda no mu busitani bwa […]

Mu Buhinde: Umunyepolitiki n’umuvandimwe we bishwe n’abihinduye abanyamakuru, ‘cameras’ zireba

Atiq n'umuvandimwe we imbere ya camera na micro mbere gato yo kuraswa

Umunyepolitiki Atiq Ahmad wabaye umushinga amategeko mu Buhinde ndetse n’umuvandimwe we, Ashraf Ahmad, bishwe barashwe n’abihinduye abanyamakuru kuri uyu wa 15 Mata 2023. Atiq na Ashraf, nk’uko France 24 ibitangaza, bari baherekejwe n’abapolisi mu mugoroba ubwo bari bagiye gusuzumirwa ku bitaro mu mujyi wa Prayagraj muri Leta ya Uttar Pradesh. Abanyamakuru babafotoraga, abandi bafata amashusho […]

Abanyekongo bagiye kongera gufata ku ndangamuntu baherukaga ku bwa Mobutu

Abaturage bo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo bagiye kongera gufata ku makarita ndangamuntu baherukaga mu myaka irenga 30 ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Mobutu Sese Seko. Minisitiri w’Intebe, Michel Sama Lukonde, yatangarije mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 14 Mata 2023, ko indangamuntu ziri gutegurwa kandi ko hagati muri uyu mwaka w’2023, Abanyekongo baraba […]

Leta ya RDC irashinja u Rwanda gutuma idahemba abakozi bayo

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo burashinja u Rwanda gutuma budahemba abakozi ba Leta umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2023. Mu nama yahuje Minisitiri w’abakozi ba Leta, Jean-Pierre Lihau n’abahagarariye ihuriro ry’abakozi ba Leta tariki ya 13 Mata 2023, uyu muyobozi yasobanuye ko intambara avuga ko igihugu cyabo cyashojweho n’u Rwanda mu burasirazuba […]

Huye: La répétition du génocide en 1963, témoigné

Me Frédérick Karangwa rescapé des massacres des Tutsi en 1963

En 1963, beaucoup de Tutsi ont été tués dans l’ancienne commune de Kinyamakara de l’ancienne préfecture de Gikongoro, qui correspond, aujourd’huI, à  la circonscription du secteur de Kigoma dans le district de Huye. Bien que ces massacres ne fà»rent pas qualifiiés officiellement de génocide, à  l’àªpoque, Me Frédéric Karangwa, rescapé de ces massacres, affirme qu’il […]

Burundi: Abarwanyi ba FLN batumye agace kegereye ku mupaka gashyirirwaho ingamba

Ubuyobozi bwa komini Mabayi mu ntara ya Cibitoke mu Burundi buravugwaho gufatira santere y’ubucuruzi ya Kivogero nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda bagaragayemo bagiye gushaka ibibatunga. Amakuru dukesha SOS Media Burundi avuga ko abarwanyi ba FLN iyo bashaka ibibatunga, basohoka mu ishyamba rya Kibira (rihana imbibi na Nyungwe) bafitemo […]

CAF yafatiye ibihano abasifuzi bayoboye umukino wa Bénin n’u Rwanda

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yafatiye ibihano umunya-Botswana Joshua Bondo na bagenzi be batatu, nyuma y’amakosa bakoreye mu mukino wahuje Bénin n’u Rwanda bayoboye. Abasifuzi Joshua Bondo, Mogomotsi Morakile, Kitso Sibanda na Tshepo Mokani Gobagoba ni bo basifuzi bane bayoboye umukino wo mu tsinda L Les Guépards ya Bénin yaguyemo miswi n’Amavubi […]

RDC irateganya gufungura dosiye y’ubutabera ya Laurent Nkunda na Makenga

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo irateganya gufungura dosiye y’ubutabera ya General Laurent Nkunda wabaye Umugaba Mukuru w’umutwe witwaje intwaro wa CNDP, Gen. Sultani Makenga uyobora abarwanyi ba M23 n’abandi bafite aho bahurira na bo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Mata 2023, Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick […]

Nyamasheke: Abarokokeye muri paruwasi gatolika ya Hanika ntibarabona imibiri irenga 6.000 y’ababo bishwe

Gatete asaba abazi ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuhagaragaza na yo igashyingurwa

Abarokokeye kuri paruwasi gatolika ya Hanika,mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bagishengurwa n’agahinda ko kutamenya irengero ry’imibiri irenga 6.000 y’ababo bahiciwe n’abiciwe mu nkengero zayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kuko mu barenga 15.000 bari bahahungiye, hafi ya bose bakahicirwa, imibiri 8437 gusa ari yo babonye. Babigarutseho kuri […]

Icyifuzo cya Sané ku bayobozi ba Bayern Munich nyuma yo gukubitwa na Sadio Mané

Rutahizamu Leroy Sané yatakambiye ubuyobozi bwa Bayern Mà¼nich abusaba kudaha ibihano bikakaye Sadio Mané, nyuma yo gushwana bikarangira uriya munya-Sénégal amukubise ingumi. Mané w’imyaka 31 y’amavuko yavanwe mu bakinnyi Bayern Mà¼nich izifashisha ku mukino wayo na Hoffenheim ndetse anacibwa amande, nyuma yo gukubita Sané ubwo bari bamaze gutsindwa na Manchester City ibitego 3-0 mu mukino […]

Abanyarwanda bibasiye Umunyamabanga wa USA kubera ubutumwa yatanze ku Rwanda

Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter bibasiye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kubera ubutumwa bwe ku Rwanda mu gihe rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe icyumweru cy’icyunamo cyatangiranye n’iminsi 100 yo kwibuka kuri uyu wa 7 Mata 2023, Blinken yatangaje ati: “USA yifatanyije n’u Rwanda […]

RDC: MONUSCO yafunze ibindi birindiro byayo

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 6 Mata, MONUSCO yafunze ibirindiro byayo muri Kamango, umurwa mukuru wa sheferi ya Watalinga, nko mu birometero 80 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni inkambi yari yashinzwe mu myaka icumi ishize mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa by’inyeshyamba za ADF muri kiriya gihe, ikaba yafunzwe ihabwa […]

#Kwibuka29: Le chef de l’ONU appelle à  agir pour prévenir de futures atrocités

Alors que le monde célèbre la Journée internationale de réflexion sur le génocide de 1994 contre les Tutsi au Rwanda, le Secrétaire général des Nations Unies, Antà³nio Guterres, a appelé la communauté internationale à  réfléchir sur la tragédie et à  prendre des mesures pour empàªcher que des atrocités similaires ne se reproduisent . Dans son […]

Colonel Muheto Stanislas yasezeweho

Umuhango wo gusezera kuri Colonel Muheto wabereye i Bukavu

Kuri uyu wa 7 Mata 2023 habaye umuhango wo gusezera kuri Colonel Muheto Stanislas wigeze kuyobora Rejima y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo muri Fizi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Col. Muheto yapfiriye mu bitaro bya Kavumu i Bukavu mu rukerera rwa tariki ya 2 Mata 2023, azize uburwayi bivugwa ko bwatunguranye nk’uko amakuru ava […]

Tariki nk’iyi: Ingabo za Leta zishe Uwilingiyimana Agatha n’Ababiligi bamurindaga

Tariki ya 7 Mata 1994, umunsi wakurikiye uwarasiweho indege yarimo Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda wabaye mubi cyane, kuko ni bwo jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukora mu gihugu hose. Dr Bizimana Jean Damascène wabaye Perezida w’iyari komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, ubu akaba ari Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, avuga ko tariki ya 7 Mata […]

Kindu: Bategereje mu minsi iri imbere abarwanyi ba M23 bazashyira intwaro hasi

Abarwanyi ba M23 “bakomoka muri Congo” bazashyira intwaro hasi bategerejwe i Kindu mu minsi iri imbere nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’umujyi wa Kindu ku wa Gatatu, itariki ya 05 Mata 2023, ubwo yabonanaga n’abaturage, ariko ashimangira ko abarwanyi b’abanyamahanga bo muri uwo mutwe bo bagomba gusubira iwabo . Nk’uko Augustin Mulamba Atibu abitangaza ngo abazasubizwa mu […]

Umukuru wa UN yasabye Isi kuba maso cyane, igakumira jenoside

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yatangaje ko abantu batagomba kwibagirwa uburyo imvugo z’urwango zishobora kubyara mu buryo bworoshye ibyaha nka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ubu butumwa yatanze mu gihe u Rwanda rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yagize ati: “Tube maso cyane, twitegure kugira icyo […]

#Kwibuka29: Ibyaranze itariki ya 7 Mata muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 7 Mata 2023, u Rwanda n’Isi yose turibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abantu basaga miliyoni mu minsi 100 mbere yo guhagarikwa n’izari ingabo za RPA/RPF. Hatangiye kandi icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu kizasozwa ku itariki ya 13 Mata, aho insanganyamatsiko ari “Kwibuka Twiyubaka “. […]

Kivu y’Amajyaruguru: Ingabo za EAC zamaze gukwira mu bice byose zasabwaga kujyamo

Ingabo za Sudani y'Epfo zaherekejwe n'iza Kenya ubwo zajyaga muri iki kigo

Ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziremeza ko zamaze gukwira mu bice byose zasabwaga kujyamo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Ibiro by’umutwe w’izi ngabo uzwi nka EACRF kuri uyu wa 6 Mata 2022 byatangaje ko iyi ntego igezweho nyuma y’aho ingabo za Sudani y’Epfo zigeze […]

Upinzani wa Uganda una wasiwasi kuhusu kutuma wanajeshi DRC

Nchini Uganda, uamuzi wa serikali kupeleka wanajeshi DRC una utata. Chama kikuu cha upinzani, FDC siku ya Jumanne kilimwomba rais kuwaeleza Waganda faida za kutumwa huku . Wanajeshi elfu mbili wa Uganda watatumwa mashariki mwa DRC chini ya bendera ya jeshi la kanda ya Afrika Mashariki, lenye jukumu la kusimamia uondoaji wa waasi wa M23. […]

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda ntibumva impamvu yo kohereza ingabo muri RDC

Muri Uganda, icyemezo cya guverinoma cyo kohereza ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntikivugwaho rumwe aho ku wa Kabiri, ishyaka nyamukuru ritavuga rumwe n’ubutegetsi, FDC ryasabye perezida gusobanurira Abagande inyungu zo kohereza ingabo . Abasirikare ibihumbi ba Uganda bari koherezwa mu burasirazuba bwa Congo mu rwego rw’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, zishinzwe kugenzura isubira […]

Urukiko rwasabye abaganga gusuzuma Karasira uvuga ko arwaye nka Barafinda

Urukiko rukuru, urugereko rwihariye rwa Nyanza rwategetse ko itsinda ry’abaganga batatu bo mu bitaro bya CARAES/Ndera ryasuzuma uko ubuzima bwo mu mutwe bwa Karasira Aimable buhagaze. Ni nyuma y’aho ubwo yari muri uru rukiko tariki ya 3 Mata 2023 yavuze ko afite uburwayi bwo mu mutwe, bigashimangirwa n’abanyamategeko be babiri basabye ko avurwa nk’uko Barafinda […]

Burundi: Umuyobozi wari wirukanye umukobwa muri komini yavugurujwe

Iki cyemezo cyirukanaga Kirungo cyateshejwe agaciro

Guverineri w’intara ya Muyinga, Jean Claude Barutwanayo yatesheje agaciro icyemezo cy’umuyobozi wa komini Butihinda, Ndikumasabo Gilbert, wari wirukanye umukobwa witwa Mukeshimana Aniella uzwi nka Kirungo, amushinja gutwara abagabo b’abandi. Kuri uyu wa 6 Mata 2023, Ndikumasabo yashyize hanze itangazo rivuga ko abagore bo mu mudugudu wa Kamaramagambo bamugejejeho ikirego, bavuga ko Kirungo asenya ingo zabo. […]

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zarashe drones 2 z’ikigo gikorana na TotalEnergies y’Abafaransa

Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ziherutse kurasa drones ebyiri za True North, imwe mu masosiyete menshi akusanya amakuru kandi atanga umutekano kuri TotalEnergies. True North ngo yari yagurukije izi drones itabimenyesheje ingabo z’u Rwanda zazirashe. Ikibazo cyavuyemo cyasabye leta ya Mozambique kukinjiramo . U Rwanda nirwo rufite ingabo n’abapolisi benshi muri Cabo Delgado bagera ku […]

Leta ya RDC ifite urwikekwe ku ngabo za Uganda na Sudani y’Epfo

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bukomeje kugaragaza urwikekwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, by’umwihariko iza Uganda n’iza Sudani y’Epfo zinjiye vuba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Urwikekwe rumaze iminsi ndetse byashimangiwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi tariki ya 9 Gashyantare 2023 ubwo yahuriraga na komanda w’ingabo […]

Burundi: Umukobwa yirukanwe muri komini ashinjwa gutwara abagabo b’abandi

Umuyobozi wa komini Butihinda mu ntara ya Muyinga, Ndikumasabo Gilbert, yirukanye muri komini umukobwa witwa Mukeshimana Aniella uzwi na none nka Kirungo, amushinja gutwara abagabo b’abandi. Nk’uko bigaragara mu itangazo Ndikumasabo yashyizeho umukono kuri uyu wa 6 Mata 2023, abagore bamaze iminsi bamugezago ikibazo cy’uko Kirungo ukomoka mu ntara ya Karusi abasenyera ingo. Uyu muyobozi […]

Imyaka 29 irashize: Habyarimana yishwe nyuma y’amezi make abitegujwe

Ku mugoroba wa tariki ya 6 Mata 1994, indege ya Dassault Falcon 50 yarimo Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda kuva mu mwaka w’1973 yarashwe itaragera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, ahita ahasiga ubuzima. Ni urupfu rwari rusa n’urutari rutunguranye kuri bamwe kuko umunyamakuru Ngeze Hassan yari amaze amezi hafi ane atangarije mu kinyamakuru […]

U Bushinwa na USA byiyemeje gufasha Zambia kwigobotora umwenda wa miliyari 14$

Kuri uyu wa Gatatu, abahagarariye ibihugu by’u Bushinwa na Amerika muri Zambia bemeye gukuraho ibyo batandukaniyeho no gufasha iki gihugu gukemura ikibazo cy’amadeni agera kuri miliyari 14 z’amadolari kibereyemo amahanga . Ambasaderi Du Xiaohui na Michael Gonzales kandi bemeye gushyigikira umuyobozi w’iki gihugu cya Afurika y’amajyepfo, Hakainde Hichilema, kubaka ubukungu bwarushijeho guhungabana kubera intambara y’u […]

Le gouvernement rwandais appelle au respect des directives de commémoration du génocide

Le ministère rwandais de l’unité nationale et de l’engagement civique (MINUBUMWE) a exhorté mercredi le public à  respecter les directives émises avant la commémoration de cette semaine du génocide de 1994, qui débutera vendredi. La 29e commémoration à  venir se tiendra sous le thème «  Kwibuka twiyubaka : Remember-Unite-Renew  » et durera jusqu’au 13 avril. […]

Uganda: Minisitiri yatawe muri yombi azira amabati

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi minisitiri ushinzwe ibibazo bya Karamoja, Mary Kitutu, akurikiranyweho kwiba amabati yagenewe abakene bo mu karere ka Karamoja . Ifatwa rye ryayobowe n’abagize komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe iperereza ku ikoreshwa nabi ry’amabati yagenewe abatishoboye muri Karamoja. Byaje nyuma y’uko uyu yanze gutanga ibimenyetso, yabanje kurahira, ku byerekeye icyo cyaha. […]

RDC: Vuba aha ingabo za EAC zigiye gutangira gukorana n’iza MONUSCO

fs486ykxoaypjh2.jpg

Vuba aha ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe mu burasirazua bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (EACRF) zigiye gutangira gukorana n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) . Umugaba mukuru w’ingabo za EAC, Gen. Jeff Nyagah n’umugaba w’Ingabo za MONUSCO, Gen. Otà¡vio Rodriguez, kuri uyu wa Kabiri ushize bahuriye ku cyicaro cya MONUSCO barebera hamwe ibijyanye no guhuza […]