Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare munini w’ubwandu bushya ugera kuri 3% by’abatuye u Rwanda bari hagati y’imyaka 15-19 bafite virusi itera SIDA.
Abafite virusi itera SIDA baravuga ko ingamba zafashwe mu kwita ku banduye Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanya Sida UNAIDS, igaragaza ko bitewe n’ingamba zafashwe n’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ko kutagakwirakwiza bizatuma mu 2030 nta bwandu bushya buzaba burangwa mu Rwanda.
Ni mu gihe bamwe mu bamaze imyaka bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bavuga ko hari intambwe ikomeye yatewe mu kwita ku bafite ubwandu bw’iki cyorezo.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko mu myaka yatambutse ubuvuzi ku bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwari bugoye ariko ubu hakaba harabaye impinduka zikomeye.
Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko n’ubwo ingamba n’ibyo kwishimirwa mu guhangana na Virusi itera SIDA bigikomeje kwiyongera ariko urubyiruko rukwiye gukomeza kwigishwa.
Tanga igitekerezo