APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2023-24 mu gihe habura imikino 3 ngo shampiyona irangire nyuma y’gitego kimwe rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Mugisha Gilbert mu mukino bahuyemo na Kiyovu Sports.
Wari umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports.
APR FC yabonye igitego mu gice cya kabiri ku munota wa 53 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Kiyovu Sports yashatse kwishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0
Gutsinda uyu mukino byari bivuze ko APR FC yahise igira amanota 63, Rayon Sports ya kabiri yatsinze Bugesera FC igira 51 mu gihe hasigaye imikino 3 ngo shampiyona irangire.
Bivuze ko APR FC ni yo yatsindwa imikino yose isigaye Rayon Sports ikayitsinda yagira amanota 60 mu gihe APR FC yaba ifite 63. Bidasubirwaho APR FC ikaba yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2023-24 ku munsi wa 27 itari yatsindwa.
APR FC ikaba yegukanye igikombe cya shampiyona cya 22 kiba igikombe cya 5 yegukanye yikurikiranya (2019-20, 2020-21, 2021-22, 2022-23 na 2023-24).
Ikaba ishyizeho agahigo bizagorana ko hari indi kipe izabikora ikegukana ibikombe 5 byikurikiranya.
Tanga igitekerezo