Ku mukino wahuje APR FC na RAYON SPORTS muri sitade AMAHORO nshya ivuguruye, wakomerekeyemo abarenga 60.
Ku wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024 abanyarwanda basogongeye kuri Stade Amahoro yari imaze igihe ivugurwa yongerewe ubushobozi ishyirwa ku kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.
Kwinjira kuri uyu mukino byaragoranye kuko abantu bari benshi baje kwihera ijisho iki gikorwaremezo gishya cyuzuye i Kigali.
Muri uko kubyigana abantu batandatu bajyanywe kwa muganga muri 63 bakomeretse muri rusange.
Gukomereka kwa bamwe kwaturutse ku muvundo wabaye mu gihe cyo kwinjira kubera gutinda gufungura amarembo bityo abantu benshi bashaka kwinjirira rimwe muri Stade cyane ko bari banarambiwe kubera umwanya munini bari bamaze hanze.
Nyuma y’ibi Minisiteri ya Siporo yiseguye ku bw’umuvundo wabaye ubwo hasogongerwaga Stade Amahoro.
Ibinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, tariki 16 Kamena 2024 Minisiteri ya Siporo yiseguye ku byabaye ndetse itangaza ko abajyanywe kwa muganga benshi bamaze gusezererwa.
Iyi Minisiteri yatangiye ishimira Abanyarwanda ku bwo kwitabira iki gikorwa ku bwinshi.
Yagize ati “Minisiteri ya Siporo irabashimira uburyo mwitabiriye ku munsi w’ejo igikorwa cyiswe ‘Ihuriro ni mu Mahoro’ cyabereyemo umukino wahuje APR FC na Rayon Sports. Byari byiza cyane kubabona mwese muri stade yanyu.”
Yakomeje itanga amakuru ku bantu batandatu bajyanywe kwa muganga kubera umuvundo wabaye mu myinjirize.
Iti “Dushimiye abashinzwe umutekano ndetse n’inzengo z’ubutabazi bafashije abaje kuri stade bose. Abagize ibibazo bose barafashijwe n’abakeya bagiye kwa muganga baratashye, umwe niwe abaganga bakiri kwitaho.”
Iyi Minisiteri kandi yasoje yisegura ku bitaragenze neza isezeranya kuzakosora ubutaha. https://youtu.be/uQRAU_fdQMc?si=Hu-EVEQZU0DBCtkW
Yagize iti “Tuboneyeho kandi kubiseguraho ku bitaragenze neza mu buryo bwo kwinjira muri Stade Amahoro. Turabizeza ko twafashe ingamba zo gukosora ibitaragenze neza.”
Tanga igitekerezo