Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) irasoza kwakira kandidatire z’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’izabifuza guhatanira kuba abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Kuri gahunda ni uko kuri uyu wa Kane NEC iri bwakire kandidatire z’abakandida babiri; Shimwa Diane Rwigara na Mpayimana Philippe.
Bombi mu gihe kandidatire zabo zana zemewe baziyamamaza nk’abakandida bigenga.
Aba uko ari babiri bari bwiyongere ku bandi batandatu bamaze gushyikiriza NEC kandidatire zabo; mbere yo kuzinonosora ikemeza niba bemerewe gusohoka ku rutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza.
Mu bamaze gutanga kandidatire barimo Paul Kagame, umukandida w’ishyaka RPF Inkotanyi wanabimburiye abandi mu gutanga kandidatire ye.
Kagame ni na we uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Ikusanyabitekerezo BWIZA yakoze mu minsi ishize ryerekana ko Umukuru w’Igihugu ahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi hejuru y’amajwi 83%.
Abandi bamaze gutanga kandidatire zabo barimo Dr Frank Habineza usanzwe ari umukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda.
Dr Habineza usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kandidatire ye yayitanze mu cyumweru gishize ndetse anashyikiriza NEC bimwe mu byangombwa yaburaga.
Undi watanze kandidatire ye ni Manirareba Herman.
Manirareba wo mu karere ka Kamonyi, yamenyekanye muri 2018 ubwo yandikiraga Inteko Ishinga Amategeko ayisaba kugira Perezida Paul Kagame umwami w’u Rwanda.
Uyu mugabo nyuma yo gutanga kandidatire ye yabwiye itangazamakuru ko agishyize imbere gahunda yo kugarura ingoma ya cyami mu Rwanda, ndetse ko naramuka atowe azahita asubizaho ubwami hanyuma "Repubulika igasubira i Burayi iyo yaturutse".
Mu bamaze gutanga kandidatire zabo kandi harimo Hakizimana Innocent, umwarimu wo mu karere ka Nyabihu.
Hakizimana si we mwarimu wenyine ushaka kwicara muri Village Urugwiro kuko na mugenzi we Habimana Thomas wo mu karere ka Rubavu ku wa Gatatu yatanze kandidatire ye asaba kwemererwa kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Habimana usanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical Secondary School ryo mu karere ka Rubavu ndetse akanaba umuraperi, avuga ko yahisemo kwiyamamaza mu rwego rwo gutanga umusanzu we wo gukomeza gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize.
Undi wongeye kugerageza amahirwe ye ni Barafinda Sekikubo Fred, nyuma yo gutanga kandidatire mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2017 ariko ikaza kwangwa.
Barafinda mu minsi yashize byemejwe ko afite uburwayi bwo mu mutwe, nyuma yo gutanga kandidatire ye yabwiye abanyamakuru ko naramuka atowe azihutira kubaka Perezidansi mu ntara enye z’igihugu ndetse n’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, mu rwego rwo "kwegereza ubuyobozi rubanda".
Biteganyijwe ko ku wa 14 ari bwo NEC izatangaza lisiti y’agateganyo y’abakandida bazaba bemerewe kwiyamamaza, ku wa 29 Kamena hatangazwe lisiti ntakuka.
1 Ibitekerezo
akumiro Kuwa 30/05/24
Ahaaaaaa!!
Abarimu ni mujye mbere kabisa murashoboye
ikibazo nibaza: abantu kuba President babyumva gute? indi myanya wakina nayo ariko umukuru w’igihugu nuwo kubahwa. muzarebe ibihugu bifite ba President bajagaraye aho bigeze
Subiza ⇾Tanga igitekerezo