Kompanyi y’indege ya American Airlines yirukanye abakozi bayo batari bacye nyuma y’uko basohoye mu ndege abagenzi b’abirarabura biturutse ku bitotombeye umugenzi bavugaga ko anuka.
Mu byasesenguwe haje kugararazwa ko abo birukanwe bahowe ko bashobora kuba bari abirabura bityo bakaba bazize irondaruhu. Mu byari bikubiye mu ibaruwa umuyobozi nshingwabikorwa mukuru w’iyo kompanyi yashyize hanze harimo ko ibyo abo bakozi bakoze bitihanganirwa.
Abasohowe uko ari umunani , batanze ubuhamya ko muri Gicurasi uyu mwaka , abagabo batatu - batari bicaranye kandi nta n’umwe wari azi uwundi bakimara kwinubira umuntu bavugaga ko anuka, ngo byatumye buri mugenzi wese w’umwirabura asohorwa muri iyo ndege ubwo bari bageze hagati ya Phoenix muri Arizona na New York City.
Mu rwego rwo gushaka uko bagarurirwa icyizere, umuyobozi w’iyi sosiyete, yavuze ko bari gukorana n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abanyagihugu nka National Association for the Advancement of Colored People, cyangwa NAACP (riharanira iterambere ry’abantu batari abazungu muri Amerika), bityo ibintu bigasubira ku murongo.
Tanga igitekerezo