
Bamwe mu bakora mu mwuga wo kumurika imideli mu Rwanda bavuga ko barijijwe bakanababazwa no kuba Turahirwa Moses yaratawe muri yombi.
Ibi babivuze, ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa The Choice Live ubwo bari mu muhango wo gutanga ibihembo by’irushanwa rya Kalisimbi International Multicultural Festival.
Ncogoza Jean Tekno avuga ko kuba Turahirwa yaratawe muri yombi bidakwiye kwitirirwa urubuga rw’imideri, kuko ibyo akurikiranyweho ari iby’ubuzima bwe bwite, gusa ku rundi ruhande ngo abanyamideli barahombye.
Ati: “Ibyo yakoze yabikoze nka we ku giti cye nk’uko yabyivugiye ngo byari ugutwika gusa, ntabwo yabikoze mu izina rya bizinesi, ni yo mpamvu bidakwiye kwitirirwa abanyamideli bose. Gusa nk’uko nabivuze birababaje kuko yari umuntu w’ingenzi mu ruganda rw’imideri.”
Umutoniwase Samira avuga ko Turahirw ari umwe mu bantu ba mbere bamuteye imbaraga zo kwinjira neza mu mwuga w’imideri.Ngo akimara kumva ko yatawe muri yombi yararize.
Samira ati: “Si ukukubeshya nkimara kubyumva nararize.Byatangiye numva ari ibintu by’imikino, ariko nyuma numva ari ari ibintu bikomeye, ndavuga nti nanjye byambaho, gusa narababaye cyane. Gusa icyo namubwira ni uko turi hano ku bwe, turamushyigikiye, ibyamubayeho nta we bitabaho.”
Usenga Josiane na we yagize ati: “Moses ni umunyamideri mwiza, akora imyenda myiza, abantu barayikunze haba mu Rwanda no hanze, rero kuba twarumvise ibyo bintu byamubayeho ngo arafunzwe byaratubabaje cyane, nkanjye ku giti cyanjye namufataga nk’ikitegererezo.”
Tariki 28 Mata 2023 ni bwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Turahirwa, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge n’inyandiko mpimbano. Afungiwe by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge.
Tanga igitekerezo