Umunyana Analysa wamenyekanye nka Mama Sava muri filime nyarwanda yatakambiye perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uherutse gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.
Ku wa 11 Mutarama 2024, Leta y’u Burundi yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda avuga ko rucumbikiye abarwanya ubutegetsi bwe.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2023 yagejeje ku Barundi ndetse n’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 29 Ukuboza 2023 mu Ntara ya Cankuzo, Perezida Ndayishimiye nibwo yaciye amarenga ko yaba ateganya gufunga imipaka ubwo yashinjaga u Rwanda gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.
Kuva muri Mutarama kugeza magingo aya imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi iracyafunze. Ibi nibyo byatumye Umunyana Analysa wamenyekanye nka Mama Sava atakambira Perezida Ndayishimiye amusaba ko yakwisubiraho agafungura imipaka.
Ubwo yari ari mu kiganiro na shene ya Youtube "Isimbi TV" Mama Sava yatakambiye Ndayishimiye amusaba ko yafungura imipaka ihuza ibihugu byombi kuko icyemezo yafashe muri Mutarama cyitakiriwe neza n’abaturage yaba abo mu Rwanda ndetse n’abari i Burundi.
Ubwo yari ari mu kiganiro, umunyamakuru Sabin yaje kumubwira ko mu Burundi haba hariyo abantu bamukunda, ibintu yahise yuririraho asaba Perezida Ndayishimiye guca inkoni izamba agafungura imipaka.
Yagize ati: "Nk’ubu perezida w’u Burundi watubabariye ugafungura imipaka, ni ukuri wa muperezida we basi wenda ibibazo bya politike ndabizi ko bibaho ntanubwo nkunda politike, sindi bunayivangemo. Ni ukuri kw’Imana biriya bintu byabangamiye abantu bafite abasheri (i Burundi no mu Rwanda), perezida turagutakambiye, banshire aka kantu (amashusho atakamba) bakakohereze."
Yakomeje agira ati: "Wenda hari igihe ibintu biba bitagenda neza ariko perezida na we yakwicara akibaza [...] natekereze abagabo bari i Burundi bafite abagore mu Rwanda n’abagore bari i Burundi bafite abagabo mu Rwanda, abo bantu babayeho bate? Kandi perezida uhora udusaba kwihana tugakizwa ubu wakizwa ute umugabo ari iriya nawe uri iriya?"
Yagarutse kuri ibyo mu gihe imipaka igifunze kuva muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’umwuka utari mwiza uri hagati y’ibihugu byombi aho u Burundi bushinja u Rwanda gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.
Tanga igitekerezo