Ikipe y’Abasikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yegukanye Igikombe cy’Irushanwa rya kwibohora, itsinze iy’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho ibitego 3-0.
Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kamena 2024 nibwo habaye uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki.
Mbere y’uko uyu mukino utangira habanje gufatwa umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Uyu mukino kandi wari witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse.
Maj. Gen. Willy Rwagasana n’Umuhungu wa Perezida Kagame, Capt. Ian Kagame ni bamwe mu bakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Republican Guard yatozwaga na Hitimana Thierry, Umutoza Wungirije muri APR FC.
Uyu mukino wasifuwe na Uwikunda Samuel, BMTC Nasho ni yo yatangiye isatira ariko ubwugarizi bwa Republican Guard bwarimo Ian Kagame na Ishimwe Cedrick bugahagarara neza.
Capt Ian Kagame ni we wasigaranye igitambaro cya Kapiteni wa RG ubwo Maj.Gen. Willy Rwagasana yari amaze gusimburwa na Shema Mike ndetse igice cya mbere cyarangiye aba basirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu bafite igitego 1-0 cyinjijwe na Shema mu minota y’inyongera.
Igice cya kabiri cyihariwe cyane na Republican Guard mu buryo bwo gusatira izamu kuko yakibonyemo ibindi bitego bibiri birimo icyo ku munota wa 56 cyinjijwe na Shyaka James ku mupira wari uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina ndetse n’icyo ku munota wa 69 cyatsinzwe na Shema Mike.
BMTC Nasho yabonye uburyo butandukanye bwari kuyifasha kugabanya ikinyuranyo ariko abarimo Mugwaneza Simon, Nshimiyimana Salimini na Basarike Gilbert ntibabasha kububyaza umusaruro.
Iminota 90 yarangiye ari ibitego 3-0, Republican Guard yisubiza iki gikombe yanatwaye ubwo iri rushanwa ryakinwaga bwa mbere mu 2023.
Iri rushanwa ryatangiye ku wa 15 Mata aho ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30, ryakinwe mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Handball, Kumasha n’Imikino Ngororamubiri.
Tanga igitekerezo