Abaturage bo muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burundi, bakomeje kugaragaza ko bafite impungenge baterwa n’abavuga Ikinyarwanda bakomeje kuboneka mu ishyamba rya Kibira.
Aba baturage bashimangira ko aba bantu bavuga ikinyarwanda bakambitse mu ishyamba rya Kibira, bakavuga ko bakorana n’undi mutwe w’abambaye imyenda y’igisirikare cy’u Burundi.
Aba baturage bavuga ko batakirara mu ngo zabo kubera ubwoba. Aba bavuga Ikinyarwanda ngo bakaba babarizwa mu duce twa Gitukura, Kibande, Gasebeyi, Ruhororo, Gafumbegeti na Rutorero hose hakaba ari muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke.
Ikinyamakuru sosmedias/Burundi gitangaza ko n’ubwo aba bantu bahamaze iminsi, inkomoko yabo itaramenyekana. Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze baganiriye, yagitangarije ko atemerewe gutanga amakuru.
Ati “Abantu bavuga Ikinyarwanda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 6 Ugushyingo 2019”. Ngo mu minsi ibiri bahageze nibwo ku butaka bw’u Rwanda hagabwe igitero, hari y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Abaturage baturiye utu duce ngo ‘Bakaba batakibasha kurara mu ngo zabo kubera gutinya ko bagirirwa nabi n’abo bantu bavuga ko batazi’.
Iki kinyamakuru kigerageza kuvugana n’umuyobozi wa Batayo ya 212 mu Cibitoke, yagitangarije ko ishyamba kimeza rya Kibira rikora ku mupaka n’u Rwanda ririnzwe n’abasirikare b’u Burundi.
Uyu muyobozi utatangajwe amazina akaba yahakanye aya makuru avuga ko iri shyamba ririmo n’abitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda baturutse mu hanze y’igihugu, ko ririnzwe n’igisirikare cy’u Burundi.
Tanga igitekerezo