Komisiyo igizwe n’abaminisitiri bashyizweho ngo bakurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda n’abandi bayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, bazahurira mu nama izabera ku mupaka wa Gatuna ku wa Gatanu w’iki cyumweru, mbere y’indi izahuza abakuru b’ibihugu ku wa 21 z’uku kwezi.
Ni inama izaba isuzuma intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama ya gatatu y’abakuru b’ibihugu yabereye i Luanda muri Angola, ku wa 02 Gashyantare 2020.
Nyuma gato y’inama ya gatatu y’abakuru b’ibihugu yabereye i Luanda yanafatiwemo iriya myanzuro, hamenyekanye inkuru y’uko hari Umunyarwanda witwa Emmanuel Magezi waguye muri Uganda azize iyicarubozo yakorewe n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, CMI.
Daily monitor yatangaje bwa mbere inkuru ya Magezi, yavuze ko yafashwe n’abakozi ba CMI muri Werurwe 2019, bakamufungira mu kigo cya gisirikare cya Makenke giherereye mu majyepfo ya Mbarara. Ni mbere yo kwimurirwa mu kigo cya gisirikare cya Mbuya i Kampala.
Magezi yitabye Imana, mu gihe umunyamategeko we witwa Eron Kiiza yari yatanze ikirego mu rukiko asaba leta ya Uganda gutanga ibisobanuro by’uko yafunze umukiriya we amezi 10, nyamara nta cyaha yakoze.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, asanga urupfu rwa Magezi ari imbogamizi ku rugamba rwo gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ati: "Uretse uru rugendo rwa Luanda rugikomeje, ifungwa ritemewe ry’Abanyarwanda muri Uganda ryageze ku rwego rudasanzwe. Magingo aya bari gupfa bazira guhora bakubitwa ndetse n’iyicarubozo bakorerwa n’abakozi ba CMI."
Ntawe uzi uburyo Magezi yapfuyemo, gusa raporo y’iperereza ryakozwe n’ishami rishinzwe iperereza ku byaha muri Polisi ya Uganda, yerekanye ko Magezi yapfiriye mu Bitaro bya Butabika, mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama.
Mu byumweru bisaga bibiri bishize ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bahuriye ahantu hatatu hatandukanye, gusa nta wuzi niba barigeze baganira.
Nk’i Londres mu Bwongereza bari bari kumwe, bongera guhurira mu nama ya AU i Addis Ababa mbere yo guhurira muri Kenya ku munsi w’ejo, mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Daniel Arap Moi.
U Rwanda nta kindi rusaba Uganda uretse kurekura Abanyarwanda ifunze mu buryo binyuranyije n’amategeko ndetse ikanareka ubufasha bwose iha imitwe yitwaje intwaro ifite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.
Iyi nama yo ku wa gatanu, igiye gukurikira iyahuje Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda mu cyumweru gishize, na yo itegura iy’abakuru b’ibihugu bazakorera i Gatuna, ku wa 21 z’uku kwezi.
Tanga igitekerezo