Ahoyikuye Jean Paul wari myugariro w’ibumoso muri AS Kigali yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024 nibwo Mukonya waguye mu kibuga ku wa Gatandatu yashyinguwe.
Umuhango wo kumusezeraho wabereye iwabo Kamabuye, ni uko maze misa yo kumusezeraho ibera i Nyamirambo kwa Karoli Lwangwa.
Uyu musore wapfuye ku myaka 27 yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo riherereye ahazwi nko mu Rugarama.
Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n’inshuti n’umuryango we ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali yakiniraga bwari buhari.
Mukonya yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024 ubwo yari ari gukina akaza kugongana n’umuzamu bikaza kumuviramo urupfu.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo