Ibyumweru bitatu birihiritse umuhanzi muto uri mubagezweho muri muzika nyarwanda Calvin Mbanda ashyize hanze indirimbo “Mpa Wowe” yakiriwe neza ni abamukurikira barimo, umunyamakuru wakanyujijeho mu myidagaduro Ally Soudy.
Iyi ndirimbo mpa wowe yagiye hanze tariki 25 Gicurasi 2024, imaze kurebwa ni abasaga ibihumbi 483, ku rukuta rwa youtube rw’uyu muhanzi, aho yatunganyijwe na Producer Element Eleeeeee ubarizwa munzu itunganya umuziki ya 1:55 AM.
Iyi ndirimbo ikimara kujya hanze, umunyamakuru Ally Soudy yamukoze ku mutima, maze ku rukuta rwe rwa Instagram yandikaho amagambo maremare agira ati “Ariko abahanzi ubu burenganzira bwo kubaho gutya ninde wabubahaye mwa? Man, this young man Calvin Mbanda afite talent idasanzwe kabisa, wooo arimo kutubana hit maker tubireba. Iyi ni indi hit man brother hatwike kabisa.”
Wabasha kumva indirimbo za Calvin Mbanda unyuze hano.
Yakomeje asaba inshuti ze gusimbukira kuri youtube channel y’uyu muhanzi, asoza asaba uyu muhungu gukomeza agashyiramo agatege.
Mbanda John wamenyekanye nka Calvin Mbanda w’imyaka 25, yatangiye umuziki nk’uwabigize umwuga nyuma yo kwegukana marushanwa yo kuzamura impano yiswe “Spark your talent”, yateguwe ku bufatanye n’inzu ifasha abanyamuziki “The Mane” na sosiyete icuruza ibyuma bya electronic yitwa “Tecno”, muri 2019.
Mu bihembo uwegukanye iri rushanwa yagombaga guhabwa, harimo no gusinyana amasezerano na The Mane, bakamufasha gukora indirimbo ku buryo zimubyarira inyungu, nubwo atatinze muri iyi nzu itunganya umuziki, nayo yeje gusenyuka.
Mbanda John Calvin yavukiye i Kigali ku Kimisagara mu 1999, ni umwana wa karindwi mu muryango avukamo. Nyuma yaho, Calvin n’abo mu muryango we baje kwimukira mu Karere ka Musanze aho yize kuva mu mashuri abanza, kugeza arangije ayisumbuye mu 2018.
Ukeneye mu buryo bw’akazi (booking) wamubona kuri: [email protected].
Calvin mbanda kuva yatangira kwikorana umuziki yahereye ku ndirimbo yise, Fina, Tik Tak, Joliki, Mama Loda yafatanyijemo na Kenny Sol ndetse na Mpa Wowe aheruka gushyira hanze.
Tanga igitekerezo