Intambara yo kubohora u Rwanda yari intambara y’abenegihugu yahuje Ingabo z’u Rwanda, zihagarariye guverinoma y’u Rwanda y’icyo gihe zizwi nka Ex-FAR, n’abarwanyi ba RPA bari bahagarariye Umuryango wa RPF- Inkotanyi, kuva ku ya 1 Ukwakira 1990 kugeza ku ya 04 Nyakanga 1994.
Ni intambara ikomeye yamaze imyaka ine isozwa n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ikozwe na Guverinoma y’Abatabazi yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda na Perezida Sindikubwabo Theodore wasimbuye Juvenal Habyarimana nyuma y’urupfu rwe kuwa 06 Mata 1994.
Jenoside yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni yahagaritswe n’ingabo za RPA zari zirangajwe imbere na Maj. Gen. Paul Kagame, kuri ubu uyoboye u Rwanda kuva mu 2003.
Reka tugusubize inyuma urebe uko urugamba rwari rwifashe mu mafoto
Umusirikare wa RPA agenda mu ndaki ku ya 7 Mata 1994 hanze ya Byumba
Umusirikare wa RPA ku ya 7 Mata 1994 hanze ya Byumba arasa igisasu cya katiyusha
Kuwa 26 Gicurasi 1994 ingabo za RPA ziri mu myiteguro yo kwinjira muri Kigali
Umusirikare wa RPA ateruye akana kari karokotse ubwicanyi i Kabgayi kuwa 25 Gicurasi 1994
Kuwa 03 Kamena 1994 ingabo za RPA zigabye igitero cya nyuma. Aha uyu musirikare ateruye akana yari arokoye ni Kumunini mu Ruhango hafi n’ishuri rya Ecole Secondaire de Ruhango
Kuwa 11 Kamena ingabo za EX-FAR zisumbirijwe n’urufaya rw’amasasu i Mushubati
Kuwa 12 Kamena 1994 umusirikare wa EX-FAR arasa ku ngabo za RPA
Ingabo z’Abafaransa zari zirinze Ikibuga cy’Indege cya Kanombe kuwa 06 Ukwakira 1990
Ingabo za Zaire kuwa 11 Ukwakira 1990 zitegura gufasha Ex-FAR kwisubiza Gabiro
Photos: Scott Peterson/Liaison
6 Ibitekerezo
Muhire Kuwa 23/06/20
Turashimira ingabo zacu numugaba mukuru nyiricyubahiro Paul Kagame babohoye abanyarwanda zikabakura mu maboko y’abicanyi!
Subiza ⇾Frank Kuwa 23/06/20
Bwiza murakoze rwose kutwereka ababasore bakoze amateka bakadukiza Leta yabicanyi ziriyambwa zatwiciye ababyeyi dushimiye Inkotanyi numugaba wazo HE P KAGAME
Subiza ⇾charles Kuwa 24/06/20
Inkotanyi ntaco twazitura ku impano ihebuje baduha ariyo Rwanda yacu igihugu catubyaye kikaba cuzuye ubwiza ntagereranwa, mwarakoze mugaba wikirenga natwe ntiduteze gutezuka kugihango tagiranye cyokubaba inyuma for ever and ever
Subiza ⇾mboma Kuwa 27/06/20
Benshi iyo babonye I photo nkizi ariko ndagira mbibutse ababakoreye ibyo nibariya mucaho ku mihanda nibariya murya mukabibagirwa gusa Ni abagabo bi intwali ntawe bishyuza ahubwo baracyitanga
Subiza ⇾mboma Kuwa 27/06/20
Benshi iyo babonye I photo nkizi ariko ndagira mbibutse ababakoreye ibyo nibariya mucaho ku mihanda nibariya murya mukabibagirwa gusa Ni abagabo bi intwali ntawe bishyuza ahubwo baracyitanga
Subiza ⇾muri ntwari kbx basaza Kuwa 07/01/21
ubundi abanyarwanda turarenze kbxa
Subiza ⇾Tanga igitekerezo