Akenshi usanga abantu bafite amatsiko yo kumenya niba koko Perezida cyangwa umunyacyubahiro ukomeye mu gihugu abayeho kimwe na bo, niba barya kimwe, amafunguro atabura kumeza yabo cyangwa ibyo bakunda kurya.
Muri iyi nkuru turagaruka ku ba Perezida bayoboye Afurika mu bihe bitandukanye n’ibyo bakundaga kurya.
Idi Amin Dada
Yavutse mu mwaka w’1925 apfa mu 2003, ayobora Uganda guhera mu mwaka w’1971 kugera mu 1979. Mu gihe yari ku butegetsi, ni umwe mu banyapolitiki batavuzweho rumwe bitewe n’imyitwarire ye.
Amin yaryaga cyane inkoko akenshi yatumizaga muri Amerika. Azwiho kuba yarakundaga kurya imbuto z’amacunga kuburyo ku munsi yaryaga amacunga 40.
Yigeze gusobanura ko kuzirya byamuteraga imbaraga n’umuneza mu gihe cyo gutera akabariro.
Muammar Kadhaffi
Kadhaffi wayoboye Libya imyaka myinshi azwiho kuba yarasize umurage ukomeye hirya no hino muri Afurika, nk’imihanda, ibitaro n’ibindi bikorwa byamwitiriwe. Iyo avuzwe, benshi bibuka itsinda ry’abagore bamucungiraga umutekano.
Uyu mutegetsi yakundaga kunywa amata y’ingamiya mu gihe cye cyose cy’ubuzima, ndetse ntiyasibye kumugiraho ingaruka kugera ubwo agiye mu bitaro inshuro nyinshi kubera ikibazo cy’amara n’igifu.
Izi ndwara ntabwo zatumye ayavaho kuko yarivuzaga agakira.
Robert Gabriel Mugabe
Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe ni umwe muri ba Perezida bamaze igihe ku butegetsi yategetse kuva mu 1982 kugera mu 2017, apfa mu 2019 afite imyaka 95.
Yakundaga keke (cake) zabaga zongewemo foromage ziwi nka ’cheesecake’. Yazikundaga bidasanzwe ku buryo zitaburaga buri gitondo mu gihe yabaga agiye gufata icyayi.
Mu mwaka w’2005 n ibwo Mugabe yagarutse kucyo yise ibanga rye ryatumye agira imyaka myinshi. Yavuze ko ari ukurya neza, kurira igihe ndetse no kurya akurikije uko yabiteganyije, atari bimwe byo kubona ibiryo ugahita ushaka kurya.
Mugabe mu buzima bwe yirinze kunywa inzoga n’amatabi nku’ko mushiki we yabivuze. Ngo n’ubwo byabaga bimuri impande, ntiyigeze abikoresha.
Mobutu Sese Seko
Mobutu yategetse Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu gihe yitwaga Zaïre guhera mu mwaka w’1965 kugeza mu 1997, igihugu byavuzweko yategekanye inkoni y’icyuma muri ruswa ihambaye no gusesagura umutungo w’igihugu. Bivugwa ko yangije ubukungu bw’iki gihugu kugera ahiritswe ku butegetsi mu 1997.
Mobutu yabanje kuba umusirikari mu ngabo z’abakoloni b’Ababiligi, aba umunyamakuru, atangira inzira za politiki kugera abaye Perezida mu butegetsi yamaranye imyaka 32.
Buri cyumweru yajyaga gusenga n’umuryango we, maze bavayo iwe mu rugo hagatangira ibirori byabaga byatumiwemo abanyacyubahiro benshi mu bari inshuti ze. Habaga hari abatumirwa byibuze 200.
Ibitaraburaga iwe mu rugo mu mafunguro ye ni amafiriti menshi y’ibirayi maze akayamira amanuza za champagne zitwa Tetange zihenze cyane. Ibirori byo ku cyumweru byabaga bihenze cyane, abatumirwa banyuzagamo bakanyeganyega n’amacupa y’ibirahuri mu ntoki.
Abana babo babaga bakina n’imifuniko ya za Byeri. Ibyo byarangiraga batonda imirongo bakayora amafaranga maze buri wese akagenda agakora mu biganza bya Mobutu, maze ibirori bikarangira.
Zine El Abidine Ben Ali
Yabaye Perezida wa Tunisia, agakunda ’ice cream’ nk’abana bato. Bivugwa ko yazitumizaga nyinshi mu Bufaransa, bakazimuzanira muri wikendi (weekend). Yakundaga kuzinyunya, bimwe mu byasetsaga ababaga bari hafi ye.
Uyu mugabo yategetse Tunisia kuva mu 1987 kugera mu 2011 ahiritswe ku butegetsi mu myigaragambyo y’impinduramatwara mu bihugu by’Abarabu. Yapfuye mu 2019.
Yanditswe na Niyobuhungiro David
1 Ibitekerezo
VINCENT Kuwa 20/06/22
Urakoze komeza kuduha amakuru yohambere
Subiza ⇾Tanga igitekerezo