Niba warigeze usoma ibitabo by’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi byanze bikunze izina Ellen White si ubwa mbere uryumvise. Ni umuhanuzi Abahuje imyemerere na we bemeza ko yavukiye guhishura ukuri kwari kwarapfukiranwe n’idini y’ikinyoma. Byinshi kuri we biri muri iyi nkuru twateguye twifashishije inyandiko ya Britanica.org
Amateka ya Ellen White
Amazina yiswe n’ababyeyi be ni Ellen Gould Harmon, wavukiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu gace kitwaga Gorham Kuwa 26 Ugushyingo 1827, apfa ku wa 16 Nyakanga 1915.
Nyuma yaje kumenyekana ku izina rya Ellen Gould White kuko yashakanye na James Springer White bituma amenyekana kuri ako kazina ka ‘White’ ko mu izina ry’umugabo we, izina rye Gould rikunze kwandikwa rihirye maze bakandika Ellen G White ndetse no ku bitabo bye byinshi ni yo mazina ariho.
Yavukiye rimwe n’impanga ye Elizabeth M. Bangs babyawe na Robert na Eunice Harmon. Robert (Se wa Ellen) yari umuhinzi akanakora ingofero. Ellen Gould Harmon yamenyanye na James Springer White mu 1845 bashakana mu 1846. James yamukundiye ko yari umuntu wiyeguriye Yesu kandi akabona yari umuntu uvugana n’Imana by’ukuri.
James na Ellen babyaye abana bane b’abahungu ariko babiri ni bo babashije gukura kuko umwe yapfuye afite amezi atatu undi apfa afite imyaka 16.
Uyu mugore ufatwa mu mateka y’iyobokamana nk’umuntu udasanzwe kubera ibigwi bye, ni we ufatwa nk’inkomoko y’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi kuko ari we wadukanye inyigisho za kidiventisiti zamamaza isabato (Sabbatarianism) , afatanyije n’umugabo we James White na Joseph Bates.
Kubera ibitabo Ellen G White yanditse n’uburyo yamamaye mu kwigisha inyigisho za kidiventisiti, Smithsonian magazine yamushyize mu bantu 100 batazibagirana mu mateka y’ibihe byose ya Amerika.
Uyu mugore amateka agaragaza ko yagize amayerekwa 200 yerekeye ibizaba mu isi, aya mayerekwa yemejwe n’abadiventisite ba mbere kandi n’ubu yemerwa n’abadiventisite ku isi yose, ndetse bemeza ko ubuhanuzi bwe buhamanya n’ukuri kugaragara mu gitabo cy’Ibyahishuwe, kimwe mu bitabo bikubiyemo ubuhanuzi bwo kurangira kw’isi no kugaruka k’umwami Yesu Kirisitu nkuko abakirisitu babyizera.
Mu mahame agenga iri torero harimo ihame rivuga ko imwe mu mpano za mwuka ziranga itorero ryasigaye ari ubuhanuzi bakongeraho ko ubwo buhanuzi bwagaragarijwe mu nyigisho za Ellen G White nk’intumwa y’Imana.
Inyigisho za Ellen G White zagiye ziteza impaka mu bihe byinshi kuko yandikanaga umwuka wo kunenga no gutunga urutoki Kiliziya Gatolika n’inyigisho zayo. Urusobe rw’izo nyandiko rwiswe “Great Controversy theme,” Biragoye kubona ikinyarwanda kiboneye ariko ugenekereje wabyita “Insanganyamatsiko y’ivuguruza rikomeye” byose byagarukaga ku bugorozi bwagororaga ibyo yerekanaga byagoretswe na Kiliziya Gatolika.
Muri urwo rusobe rw’inyandiko, harimo kimwe mu bitabo bye byamenyekanya ku isi yose cyitwa The Great Controversy, mu Kinyarwanda cyitwa “Intambara ikomeye”. Iri jambo ‘Intambara’ riba rishaka kwerekana intambara/ukutumvikana/ukuvuguruzanya biri hagati ya Kirisito na Satani, kandi iyo ntambara irwanirwa ku bayoboke. (Abayobotse Yesu Kirisito n’abayobotse Satani.)
Mu 1858 ni bwo yagize iyerekwa ngo ryamusabye kwandika igitabo cy’intambara ikomeye, Icyo gihe ngo yeretswe Yesu n’abamarayika barwana intambara ikomye na Satani n’abadayimoni, intego nyamukuru y’iyo ntambara yari iyo kwegukana umuntu.
Mu bindi bitabo bya Ellen G White byifashishwa mu iyobokamana rya kidiventisite cyane harimo icyitwa Kugana Yesu (Steps to Christ) , Uwifuzwa Ibihe byose (The Desire of Ages) .
Wikipedia igaragaza ko mu buzima bwe Ellen G White yasohoye inyandiko (articles) 5,000 n’ibitabo (books) 40 hakiyongeraho n’umuzingo w’inyandiko yandikishije intoki ugizwe na paje zirenga ibihumbi ijana (100,000 ) ahanini byibanda ku mayerekwa yagendaga agira, hakaba ibyibanda ku buzima n’imirire, ndetse n’ibyibanda ku mibanire rusange y’abantu ndetse n’uburezi n’uburere.
Mu bindi bitabo yanditse harimo ibijya inama z’ubuzima n’imirire nka Counsels on Diet & Foods, Healthful Living (1897, 1898), The Health Food Ministry (1970) ,The Ministry of Healing (1905) n’ibindi byinshi.
Uyu rero ni nyirakuruza w’abadiventisite wabyawe n’ibibwirizwa by’umugorozi w’umunyamerika William Miller, byari bishingiye mu buhanuzi bw’ibimenyetso byo kugaruka kwa Yesu. (Daniel 12:11-12; Daniel 8:14; Matayo 24:29-30) ari na byo byatumye Ellen G White yihana agatangiza itorero ry’abadiventisite b’umunsi wa Karindwi.
Nyuma yuko umugabo we apfuye mu 1881, Ellen White yakomeje imirimo y’iyobokamana apfa mu 1915 ashyingurwa iruhande rw’umugabo we muri Leta ya Michigan. Aho aba bombi bashyinguye ndetse n’aho bari batuye, ubu hafatwa nk’ahantu abadiventisite bakorera ubukerarugendo bw’iyobokamana bakamenya byinshi ku mukurambere wabo.
Dushimiye cyane Urubuga Mulindi Church ku ruhare bagize mu itegurwa ry’iyi nkuru.
14 Ibitekerezo
karegeya Kuwa 30/08/20
Ikibabaje nuko abantu benshi nka Hellen White,baza biyita "Abahanuzi",bakayobya millions nyinshi z’abantu.Bakigisha ibintu binyuranye n’ibyo Bible yigisha.Reka ntange urugero kuli Hellen White.Ibitabo bye bivuga ko kunywa INZOGA ari icyaha.Nyamara Bible ivuga ko umukristu ashobora "kunywa inzoga nkeya".Soma Tito 2:3 na 1 Timote 3:8.Hellen White abuza abayoboke be kurya inyama,ngo kubera ko zanduye.Nyamara Bible itwemerera kurya inyama zose.Ku byerekeye Isabato,Bible yerekana neza ko yari igenewe gusa Abayahudi,kimwe n’andi mategeko y’imihango nko Gukebwa,gutanga ibitambo,etc...Intumwa Pawulo yacyashye Abakristu bagenderaga ku Isabato.Bisome muli Abagalatiya 4:9-11.Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho dusengera.
Subiza ⇾Ngo kubera ko Abahanuzi benshi bigisha ibinyoma.
pierr Kuwa 30/08/20
Nonese ubwo nawe ngouravuze
Subiza ⇾Niyonsenga Benjamin Kuwa 31/08/20
Karegeya ntago isabato ari umugenzo kandi ntago yari igenewe abayahudi. Muri Yesu, umuyuda, umugiriki, numuyahudi babaye umwe. Yesu ati " sinazanwe no gukurwaho amategeko ahubwo naje kuyakomeza. Abakurikiye Yesu bose bagomba kuba bubaha amategeko yimana kuko aricyo kimenyetso hagati yacu nimana
Soma muri Ezekiel: 20:12
Maze kandi mbaha n’amasabato yanjye ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo, kugira ngo bamenye yuko ari jye Uwiteka ubeza.
Isabato nikimenyetso kimana
Subiza ⇾njpaul Kuwa 02/09/20
Muvandimwe mwakongera gusoma neza Ubutumwa bwa Pawulo nk umuyoboke was Yesu ntiyarwanya amategeko kandi Yesu yaravuze muri matayo 5:17 ataje kuyakuraho.
Subiza ⇾Kamanzi Kuwa 26/01/21
Abayehova baransetsa cyane!!!niryo torero nabonye rya mbere rigendera mubuyobe,tekereza ngo inzoga si icyaha!ubwo c uhamanya na biblia?biblia yamagana inzoga imigani 20 n’ahandi henshi hamagana ibisindisha,ikindi ntabwo Ellen G.White yigeze avuga ko inyama ari icyaha ahubwo yankanguriye abantu kutazimenyereza byaba ngombwa bakazivaho burundu kuko muminsi y’imperuka zizaba zanduye zikaba zateza ibibazo kdi umukriso agomba kugira amagara mazima kugirango ashobore gukora umurimo w’Imana,
Subiza ⇾Jackson Kuwa 06/08/21
Muvandimwe nshuti,ndagushimiye k’ubwo umuhate ufite wo kugaragaza ko wasomye ibyanditswe byera.Ariko Ukeneye kwiga neza Bibiya kdi ukanamenya neza ibyo uyu mubyeyi Ellen G White,mukereka kugoreka ibyo yanditse:
Subiza ⇾Niba usoma Bibiliya uyisoma ushaka gusobanukirwa atari ugupfa gusoma gusa ntabwo wari kubeshya ibyo Bibiliya itavuze:
1.Ntaho Bibiliya yemerera kunywa inzoga,iryo somo uzarisubiremo neza,umenye impamvu Paulo yabwiraga Thimothe atyo,
2.Ntabwo Ari Ellen White ariwe ubuza kurya inyama,kuko na Bibiliya uvuga ntaho yemerera abantu kurya inyama,kuko mu itangiro Imana ikimara kurema umuntu mu biryo yahaye umuntu ntaho wabona inyama,rero inama Ellen White yatanze ntabwo Ari ize ku giti cye ahubwo zikomoka Ku ijambo ry’Imana.
3.Ntabwo Isabato yari iy’Abayuda nshuti,oya rwose Itangiriro 2:1-4,Kuva 20:8,Ezeckiel 20:20,Yesaya 58:13-14,Mathieu 27:62,Mathieu 28:1-7,Marc 15:42,Marc 16:1-8,9-11,Luka 4:16,Luka 23:50-56,Luka 24:1-7,Ibyakozwe n’intumwa 13:44 n’andi masomo menshi.........,rero ntekereza ko ibyo wavuze ushobora kuba utabizi,ahubwo naguha inama y’uko wakwemera Bibiliya ikakuyobora aho kugira uyikoreshe usobanura ukuri kwayo ukoresheje intekerezo za we.Muri make ibyo wavuze ni ibitekerezo byawe ntabwo Ari ukuri kwa Bibiliya.Mwuka w’Imana agushoboze gusobanukirwa.
gaston Kuwa 08/08/21
None turasobanukirwa ko amasabato arimenshi ,bivuze ko icyo baha agaciro Atari cyo.
Subiza ⇾gaston Kuwa 08/08/21
None turasobanukirwa ko amasabato arimenshi ,bivuze ko icyo baha agaciro Atari cyo.
Subiza ⇾Delphin Laurentious Mpirwa cp Kuwa 25/11/21
Ellen G.White ahamanya na BIBILIYA-Matayo 5. Yesu yavuze ko ataje gukuraho amategeko n’ibyahanuwe. Umuntu wese uvuga ko Amategeko yakuweho n’intumwa ya satani ndetse ni satani.
Subiza ⇾Desire NIMUBONA Kuwa 30/08/20
Inyandiko za Elen G White ni ukuri kuzuye mubazisomye ndimwe,namba hari inyandiko nakunze nizo
Subiza ⇾Isdore Kuwa 18/03/24
Yego Niko bimeze nange ndemeranya nawe kuko iyo usomye inyandikoze usanga zihuraneza nicyo Bibiliya ivuga.
Subiza ⇾Isdore Kuwa 18/03/24
Yego Niko bimeze nange ndemeranya nawe kuko iyo usomye inyandikoze usanga zihuraneza nicyo Bibiliya ivuga.
Subiza ⇾Isdore Kuwa 18/03/24
Yego Niko bimeze nange ndemeranya nawe kuko iyo usomye inyandikoze usanga zihuraneza nicyo Bibiliya ivuga.
Subiza ⇾Desire NIMUBONA Kuwa 30/08/20
Mugerageze kwereka ukuri abantu mu bitabu amateka yanyuma yirangira ry’isi ,murakoze uwiteka aduhire!!
Subiza ⇾Kim Kuwa 30/08/20
Muraho. Kimwe mu bintu bibabaje kandi mukwiye kureka ni uguca imanza ugira abandi RUVUMWA wowe ngo uri IMBONERA (Misekigoroye).
Ntabwo Iyobokamana ry’ukuri ritangira mu 1844 na za 1858!!!
N’Abaporoso bo kwa Martin Luter 1517 bafite ukuri.
Aba Orthodoxes ahagana mu mwaka 1050 bazanye impinduramatwara zumvikana.
Muhammad na Islam muri 622 na bo wabasangana indangagaciro z’Iyobokamana.
Christianisme (Imyemerere ya Gikristu -3 kugera +30) yazanye ikinyuranyo n’Idini rya Kiyahudi dukesha Musa (ari byo Abadive biziritseho!!!) Nyamara mbere ya Musa hariho irindi dini ryitwa Monothéisme (rya Abraham).
Amadini abaho ku isi ni 19.
Adventiste si idini ni itorero ribarirwa mu idini rya Protestantisme.
Ni izi Associations zose (AEBR, ADEPR, EAR,...)
Rwose ntimugate igihe ku birirwa batukana, basebanya, Kiliziya Gatolika ni iya Yezu Kristu (Mt 16,18-20). Isabato ni iyo mu Kiragano cya kera (Ancien Testament).
Yesu yarazutse (Pessah: Pasika). Nta mpamvu yo gusenga ku Isabato ya Musa, hari Icyumweru (izuka rya Yezu). Ikindi kwigisha buri munsi IMPERUKA, ISABATO, ICYA CUMI no KUYOBORWA N’IBITABO BY’UYU MUGORE KURUTA UKO BIBILIYA YABAYOBORA ni uguhengama cyane kuko Bibiliya irimo ingingo nyinshi kdi zigomba gusobanurwa bayobowe na Mwuka Wera bityo bagakoresha ibisobanuro by’ubu. Interprétation des Écritures selon le temps, lieu, situation sociale et économique, etc...
Ni uko kwandika bivunana, uwashaka ikiganiro mpaka twavugana, ntimukavugishe Bibiliya ibyo itavuze
IMANA idushoboze kuyemera, guhinduka no kwemera kuyoborwa na Yo.
Subiza ⇾Cha Kuwa 01/09/20
Nonese ubwo mwebwe mwagaragaza Aho Bibiliya yemerera abantu gusenga Sunday(kucyumweru cg kuwa mbere w’iminsi irindwi nk’uko Bibiliya ihita?)
Subiza ⇾Jackson Kuwa 06/08/21
Nshuti ntabwo Ari ugusebanya keretse niba utarize amateka,iyo ahantu navuze ivyabaye kdi nababgizemo uruhare bakaba bahari,ntabwo wavuga ngo ahantu barasebanya.Kuko uruhare rwa Église Catholique muri ayo mateka rurazwi.
Subiza ⇾Ikindi amatorero ya gi Protestant uko yahagurutse n’umugambi yahagurukanye ntabwo ariwo Ubu afite niba warasomye keza.
– Ikindi ntabwo itorero Riri mu idini.(Oya ibyo bitandukanye)
– Rero itorero ry’Abadiventisti ryubakiye Ku kuri kwa Bibiliya uko kwakabaye,kabone n’ubwo abarigize baba batagenda neza muri uko kuri,ariyo ibyo ntabwo bivuze ukuri ry’igisha kutari Kuzima.
Ibyo uvuze rero ni logique ntabwo Ari ukuri(twihangane rero twe gushaka ko inyurabwenge zacu arizo zikoreshwa mu gusobanura ijambo ry’Imana.Ibyo ndabivuga nshingiye ko Ellen White ibyo yanditse Ari ukuri guhuje neza n’ijambo ry’Imana,biba ushaka kubihinyuza uzafate igihe igenzura ibyanditswe mu bitabo byose Ellen White ubisuzumishe Bibiliya noneho ubone gukora commentaires.Naho Ubu uravuga ibintu udafitiye amakuru.Imana iduhe gusobanukirwa ko ukuri kwayo kureba abantu Bose.
Evode Kuwa 08/01/22
Uwiteka agutabare!ibyakozwe n’intumwa17:30
Subiza ⇾Maombe Kuwa 31/08/20
Ikibabaje ni uko uyu mugore ari UMUHANUZI w’ibinyoma!! Ntawundi muhanuzi uzakurikura Kristo!!pawulo we atubwirako abagore batemerewe kuyobora utorero!! Ikindi Heb 1:1-2, hatubwira ko kera mu isezerani rya kera Imana yavuganaga n’abantu inyujije mu bahanuzi ariko muri iyi minsi y’imperuka yamaze KUVUGANA NATWE BINYUZE MU RI KRISTO UMWANA WAYO. NIWE WENYINE MUHUZA W’IMANA N’ABANTU!! ELLEN G WHITE, GITWAZA, MUHAMAD,N’ABANDI BOSE BIGIRA INTUMWA CG ABAHANUZI NI ABATUBUZI!!! UBUHANUZI BUTAVANGIYE NI BIBILIYA.
Subiza ⇾Jahblesses Kuwa 03/09/20
Ntihakiriho Umuyuda cg Umugiriki,ukebwe cg utakebwe, Umugore cg umugabo. Twese turi umwe muri Kristy Yezu.
Mbese ibi warabyize?
Wumvisemo iki?
Wigira Denomination’s bias ahubwo gira Christ’s bias
Tnx!
Subiza ⇾Maombe Kuwa 31/08/20
Ikibabaje ni uko uyu mugore ari UMUHANUZI w’ibinyoma!! Ntawundi muhanuzi uzakurikura Kristo!!pawulo we atubwirako abagore batemerewe kuyobora utorero!! Ikindi Heb 1:1-2, hatubwira ko kera mu isezerani rya kera Imana yavuganaga n’abantu inyujije mu bahanuzi ariko muri iyi minsi y’imperuka yamaze KUVUGANA NATWE BINYUZE MU RI KRISTO UMWANA WAYO. NIWE WENYINE MUHUZA W’IMANA N’ABANTU!! ELLEN G WHITE, GITWAZA, MUHAMAD,N’ABANDI BOSE BIGIRA INTUMWA CG ABAHANUZI NI ABATUBUZI!!! UBUHANUZI BUTAVANGIYE NI BIBILIYA.
Subiza ⇾Habonimana Jean Marie Kuwa 19/04/21
Umva imbere ya vyose :soma 2tim 3:16. Rero iyo utazi ukuri ukaba utanashaka kukumenya ,abakeneye kwa ukuri kwa bibiliya twarakubonye. Ahubwo va hasi ushake Imana iguhirire ivyaha vyawe woye guca imanza kandi utazi iyo uva n iyo uja,umva ivyo yanditse ntaho atandukira bible kiretse acashe ivyo kamere yawe ibogamiyeko wumva agutonetse kuko acaha ivyaha Ku mugaragaro;ba mask rero niba wibwira ko uhagaze,ntaho
Subiza ⇾Habonimana Jean Marie Kuwa 19/04/21
Umva imbere ya vyose :soma 2tim 3:16. Rero iyo utazi ukuri ukaba utanashaka kukumenya ,abakeneye kwa ukuri kwa bibiliya twarakubonye. Ahubwo va hasi ushake Imana iguhirire ivyaha vyawe woye guca imanza kandi utazi iyo uva n iyo uja,umva ivyo yanditse ntaho atandukira bible kiretse acashe ivyo kamere yawe ibogamiyeko wumva agutonetse kuko acaha ivyaha Ku mugaragaro;ba mask rero niba wibwira ko uhagaze,ntaho
Subiza ⇾Maombe Kuwa 31/08/20
Ikibabaje ni uko uyu mugore ari UMUHANUZI w’ibinyoma!! Ntawundi muhanuzi uzakurikura Kristo!!pawulo we atubwirako abagore batemerewe kuyobora utorero!! Ikindi Heb 1:1-2, hatubwira ko kera mu isezerani rya kera Imana yavuganaga n’abantu inyujije mu bahanuzi ariko muri iyi minsi y’imperuka yamaze KUVUGANA NATWE BINYUZE MU RI KRISTO UMWANA WAYO. NIWE WENYINE MUHUZA W’IMANA N’ABANTU!! ELLEN G WHITE, GITWAZA, MUHAMAD,N’ABANDI BOSE BIGIRA INTUMWA CG ABAHANUZI NI ABATUBUZI!!! UBUHANUZI BUTAVANGIYE NI BIBILIYA.
Subiza ⇾Mathieukanamugire Kuwa 07/08/21
Ngirango umuhabuzi wibinyoma nuhanura ibintu ark mubyukuri ntibibe? Ark no gucira mugenzi wawe imanza nkekako atari byiza so; Mubyi Mana twajya tugendamo gake
Subiza ⇾isaac Kuwa 17/08/21
Ellen G White ntago yigeze ayobora itorero!
Kugeza nubu ntamugore uyobora itorero mubadventiste.
Tandukanya ibinyoma nukuri, menya gutandukanya abahanuzi bukuri nabibinyoma.
Uvuge icyo yavuze cg yakoze gitandukanya na bibiliya.
Nawe yaravuze ngo niba yaravuze ibitandukanye na bibiliya; ibitabobye nibyo yahanuye ntimuzabisome.
Yavuzeko ntagitabo kiruta bibiliya.
Yigishaga abantu gukurikiza bibiliya.
Subiza ⇾Titus Kuwa 31/08/20
Mwakoze kubw’iyi nkuru. EGW yagize amayerekwa asaga 2000, ntabwo ari 200. ikindi ni uko atariwe washinze itorero ry’abadventiste nitwiga neza amateka tuzasanga atariwe. gusa ari mubantu 50 basigaye nyuma yuko William Miller na group ye babivuyemo bamwe bakayoboka ubuporoso abandi bakaguma hamwe. Uyu ni umuhanuzi w’Imana kuko abadventiste b’umunsi wa 7 twizera ko ubutumwa bwa gihanuzi Imana yemeye kubumunyuzamo ngo urujijo rwose ruvanweho abana b’Imana babeho biteguye imperuka.
Umuvandimwe Karegeye, namugira inama yo gufata Bibiliya niba ayemera akayisoma asenga nibwo azayumva. Niba ushaka gushyigikira ingeso mbi zakubase ntuzabura imigozi iguhambira ngo ubone isomo witwaza nyamara ataribyo. kunywa inzoga, kurya inyama, ..... ni bibi kuko ubikora aba yishe ihame ryo kutirinda. Imibiri yacu ni insengero za Mwuka Wera (1korinto6:19), rero utsemba urusengero Imana nawe izamutsemba kd urwo rusegero nimwe (1Korinto3:17). Kuva mu itangiriro ukagera mu byahishuwe Isabato irera. Karegeya nanyereka muri Bibiliya ahanditse gusenga uko wishakiye, ku munsi wishakiye nzamuyoboka. Imana si igicucu kuburyo iyo ibona ko isabato itagomba kumvirwa kuburyo byari biyinaniye gusiba iryo tegeko. kuvuga ngo ni iyabayuda afite ukuri kuko mu Romans 11, Efeso3, hatwereka ko KUBWO KWIZERA ABANYAMAHANGA NATWE TURI URUBYARO RWA ABURAHAMU, TWATEWE KU ISHAMI NUBWO TUTARI BA KAVUKIRE, KD TURI ABARAGANWA N’ABAYUDA KUBYASEZERANIJWE. rero kubantu batari abana b’Imana (batizera) isabato ntibareba ark Uwizera Yesu byukuri wese ategetswe kubahiriza isabato.
Nsoza, Yesaya 8:20 haragira hati nimusange amategeko y’imana n’ibiyihamya nibatavuga ibihanye n’iryo jambo ntamuseke uzabatambikira. Yakobo umuyobozi wa mbere w’intumwa yavuze neza ko uwubahiriza amategeko agatsitara kuri rimwe aba ayacumuye yose kuko uwavuze ntukibe ninawe wavuze ntugasambane ninawe wavuze ntukice isabato,......
nasubizaga Karegeya.
Subiza ⇾mugenzi Kuwa 01/09/20
Amadini yose afite ukuri yigisha Kandi afite nicyinyoma yigisha nkabantu Imana yabaye kumenya dukwiye nguhitamo ibwo twizera nibwo tutakwizera
Subiza ⇾ARIKO IMANA NIYOKWIZERWA AMEN
Daniel Kuwa 01/09/20
Ibyo utamenye ku mateka nyayo y’umwanditsi Ellen G. White, uhiga abandi kwandika ibitabo byinshi by’agaciro https://itabaza.org/ibyo-utamenye-ku-mateka-nyayo-yumwanditsi-ellen-g-white-uhiga-abandi-kwandika-ibitabo-byinshi-byagaciro
Subiza ⇾Innocent Kuwa 30/06/22
Hhhhhh mpise nseka abadve barayobye cyane yesu abagarure murugo pe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo