Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Gicurasi 2024, Shima Diane Rwigara yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC kandidatire ye nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka, aho mu byangombwa yatanze hari bimwe biburamo.
Diane Rwigara yabaye umukandida wa karindwi utanze kandidatire kuri uyu mwanya.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko kubona imikono y’abantu bamuzi uyu mwaka atigeze agira imbogamizi nk’uko byagenze muri 2017.
Mu byangombwa yatanze habuzemo icyangombwa kigaragaza y’uko nta bundi bwenegihugu afite ndetse n’icya muganga wemewe na Leta.
NEC yamusabye kubishaka akayibishyikiriza vuba.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo