
Ikipe y’igihugu ’Amavubi’ yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0, afata umwanya wa mbere mu tsinda rya gatatu aherereyemo n’amanota ane.
Iyi kipe yari yakiriye Bafana Bafana kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino wa kabiri wo mu tsinda C.
Ni nyuma y’uwa mbere yaherukaga kuhanganyirizamo na The Warriors ya Zimbabwe 0-0.
Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert ni byo byafashije Amavubi yakinnye umukino wo ku rwego rwo hejuru kwisasira ikigugu Afurika y’Epfo.
Nshuti yafunguye amazamu ku munota wa 11 w’umukino ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina, areba uko umunyezamu wa Afurika y’Epfo yari ahagaze mbere yo gutera umupira mu nguni y’izamu.
Amavubi yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 27 ku mupira Mugisha Gilbert yinjiranye mu rubuga rw’amahina, arusha imbaraga umwe muri ba myugariro ba Afurika y’Epfo mbere yo gutereka umupira mu ncundura.
Gutsinda Afurika y’Epfo byatumye u Rwanda rufata umwanya wa mbere mu tsinda n’amanota ane, imbere y’ibigugu birimo Afurika y’Epfo na Nigeria.
Tanga igitekerezo