Umuryango w’Abibumbye biciye muri raporo y’impuguke zawo kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washinje Leta ya Uganda guha ubufasha umutwe wa M23 ndetse no guha imyitozo abarwanyi bawo.
Raporo y’izi mpuguke yagiye hanze by’impanuka ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko cyabonye ni yo yemeza ayo makuru.
Ubutegetsi bw’i Kinshasa bumaze imyaka irenga ibiri bushinja Leta y’u Rwanda kuba ari yo iha ubufasha inyeshyamba za M23, gusa hashize igihe gito ibirego nk’ibyo binatangiye gushinjwa Uganda.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe ndetse n’umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bari mu bashinja byeruye Uganda guha ubufasha M23.
Raporo y’Impuguke za Loni ivuga ko "impuguke za Loni...zabonye ibihamya byemeza ubufasha bamwe muri ba Ofisiye ba UPDF (Igisirikare cya Uganda) na CMI (urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare) kuri M23".
Ikomeza ivuga ko "amakuru yatanzwe n’intasi ndetse n’abegereye M23 na yo yemeza ko hari abakozi b’ubutasi bwa Uganda bari i Bunagana kuva byibura mu mpera za 2023, mu rwego rwo guhuza ibikorwa n’abayobozi ba M23, kubaha ibikoresho ndetse no gutwara abayobozi ba M23 mu duce igenzura".
Umujyi wa Bunagana uri mu duce tw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru M23 imaze igihe kirekire igenzura, nyuma yo kuwirukanamo Ingabo za Leta ya RDC muri Kamena 2022.
Ubwo M23 yari imaze kuwufata bamwe mu basirikare ba RDC bashinje Ingabo za Uganda kugira uruhare mu ifatwa ryawo.
Andrew Mwenda arashinjwa kuba ikiraro gihuza M23 na Leta ya Uganda
Impuguke za Loni muri raporo yazo zishyira mu majwi umunyamakuru Andrew Mwenda zimushinja kuba umuhuza hagati ya M23 na leta ya Uganda.
Mwenda asanzwe ari nyiri igitangazamakuru cyandika cyitwa Independent ndetse n’umusesenguzi kuri Politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari.
Uyu mugabo kandi yegereye cyane ubutegetsi bwa Uganda, dore ko ari umuntu wa hafi cyane y’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Raporo y’Impuguke za Loni imushinja kuba yarahuje M23 n’ubutegetsi bwa Uganda kugira ngo buyifashe kujya mu biganiro na Leta ya RDC, ibyo nyirubwite yamaganiye kure agashinja Loni na Amerika kumushyiraho ibi birego bashingiye ku bimenyetso bidafatika.
Mwenda mu nyandiko aheruka kunyuza mu kinyamakuru cye yasobanuye ko muri Werurwe uyu mwaka yahamagawe kuri telefoni n’umuntu atazi, akamubwira ko abo muri M23 bashaka guhura na we.
Ngo babyemeranyijeho, batatu barimo Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, Désiré Rwigema n’undi muntu atamenye amazina bamusanga ku biro bye i Kampala.
I Kampala, Mwenda yatangaje ko Kanyuka na bagenzi be bamusobanuriye M23, uko abayihagarariye bamaze amezi 14 i Kinshasa bashaka kuganira na Leta ya RDC kugeza ubwo basubiye muri teritwari ya Rutshuru batabonye igisubizo bifuzaga; ahubwo ingabo za Leta zigatangira kubatera mu Ugushyingo 2021.
Uyu munyamakuru yavuze ko "bambwiye ko bashaka ko mbafasha kugera kuri Ambasade ya Amerika, iy’u Bufaransa, u Bubiligi na EU".
Yakomeje agira ati: "Bavuze ko izi ambasade zifite ijambo i Kinshasa, bityo ko zabahuza na Leta. Numvise ari amahirwe yo guhuza impande zombi, ngahagarika intambara muri RDC, nkagarura amahoro.”
Mwenda yasobanuye ko yahamagaye kuri izi ambasade i Kampala, azisobanurira uguhura kwe n’abahagarariye M23, azimenyesha ko uyu mutwe ushaka abawufasha kuganira na Leta ya RDC kuko ngo wifuza guhagarika imirwano hashingiwe ku bwumvikane.
Yavuze ko “Umukozi wo muri ambasade y’u Bufaransa yambwiye yeruye ko batemerewe guhura na M23. Uwo mu ya Amerika yambwiye ko Umunyamabanga wabo ushinzwe politiki abyifuza ariko agomba kubisaba Washington mbere ya byose. Nyuma y’iminsi ibiri, yambwiye ko Washington yabyanze.”
Gusa, ngo umukozi wo muri ambasade ya Amerika yamubajije niba intumwa za M23 zarahuye n’umuntu muri guverinoma ya Uganda, ayisubiza ko ntabyo azi.
Mwenda yatangaje ko muri Gicurasi 2024, yahamagawe na Minisiteri ishinzwe ububanyi n’amahanga ya Uganda, imumenyesha ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kayibwiye ko ari gushakira M23 ibiganiro.
Ni amakuru kavuze ko ngo kakuye mu itsinda ry’impuguke za Loni zikurikirana umutekano wo muri RDC.
Yavuze ko "iri tsinda ryavuze ko navuganye na M23, nyishakira ibiganiro na ambasade zo mu burengerazuba kugira ngo uyu mutwe ukurikirweho ibihano. Abayobozi bo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bampaye dosiye y’ibyo impuguke zavuze. Yanavugaga ko Uganda itoza M23. Byagaragaye neza ko Abanyamerika ari bo babibwiye Loni, babishingiye ku kiganiro nagiranye n’umukozi wabo.”
Mwenda yatangaje ko yatunguwe n’uko izi mpuguke za Loni zamugaragaje nk’umuntu ukomeye muri Uganda, zitangaza amakuru adahuye n’ikiganiro yagiranye n’umukozi wa ambasade ya Amerika.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu bihugu byakunze gusaba Leta ya Congo kujya mu biganiro na M23, gusa Kinshasa yarahiye ko itazigera ijya mu biganiro n’uyu mutwe.
Tanga igitekerezo