Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri zatangaje ko zongereye ku rutonde rw’abantu yafatiye ibihano Musa Baluku, Umukuru w’inyeshyamba za ADF, ndetse n’abantu batanu bamwegereye kubera uruhare rwabo mu guhonyora uburenganzira bwa muntu. Abo bandi batanu ni; Amigo Kibirige, Muhammed Lumisa, Elias Segujja, Kayiira Muhammad na Amisi Kasadha.
Aba bantu bashinjwa kuba barafashije ADF mu buryo bw’ibikoresho binyuze mu kuyishakira abarwanyi, mu kuyiyobora, kuyiha amafaranga, kuyiha amakuru no guhuza ibikorwa byayo.
Amerika kandi yafatiye ibihano aba bantu kubera uruhare rwabo mu bugizi bwa nabi n’ibindi bikorwa by’ihohotera nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Mu gihe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu, itangazo ryashyizwe hanze ryibutsa ko ibiro bya Amerika bishinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga byafatiye ibyemezo abo bayobozi ba ADF bijanditse mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, nko gufata ku ngufu ku rwego rukabije, ibikorwa by’ubwicanyi, ibikorwa by’iyicarubozo no gushimuta abasivili.
Guverinoma ya Amerika yaboneyeho gutangaza ko ishyigikiye Guverinoma ya Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho, no kugarura amahoro n’umutekano n’iterambere, irwanya inyeshyamba za ADF n’indi mitwe yitwaje ibirwanisho igerageza gukomeza guhungabanya igihugu.
Yashimangiye ko ibi bihano bigamije kugabanya guhererekanya amafaranga no kuyageraho kuri aba bayobozi ba ADF, no kwifatanya n’intego nyamukuru za Guverinoma ya Congo zo kurwanya ihungabana ry’umutekano riri mu burasirazuba bw’igihugu.
Tanga igitekerezo