
Nyuma y’amezi atandatu umucuranzi w’umunye-Congo Lokassa ya Mbongo apfuye, umurambo we kugeza ubu ntabwo urashyingurwa.
Ku wa 15 Werurwe ni bwo uyu mukambwe wari umucuranzi w’ikimenyabose yapfuye aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umurambo we muri Mata ni bwo wajyanwe i Kinshasa aho kugeza ubu ukibarizwa.
Denis Lokassa Kasiya, amazina ye nyakuri, yari mu bakuriye band ya muzika yamenyekanye cyane mu myaka ya 1990 yitwa Soukous Stars.
Soukous Stars barishingiye mu Bufaransa rirwana urugamba rwo kumenyekana mu gihe injyana ya Soukous yari irimo kwamamara cyane mu myaka ya 1990 irangajwe imbere na Aurlus Mabele.
Indirimbo yabo ‘Nairobi night’ ni imwe mu zamamaye cyane kandi zakunzwe cyane mu karere.
Lokassa, utararirimbaga, gucuranga guitar yabigize umwuga mbere y’abandi bahanzi benshi bo muri Congo.
Kuri ubu impungenge ni zose ku bamukundaga ndetse n’umuryango we bibaza impamvu kugeza ubu atarashyingurwa, ndetse n’igihe umurambo we uzakurirwa mu buruhukiro bwa bimwe mu bitaro by’i Kinshasa.
Tanga igitekerezo