Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda, Anita Pendo yegukanye igihembo cya ‘African Female Entertainment Show Host of the Year’ mu bihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023’ (LIMA) bitangirwa muri Ghana.
Anita Pendo amaze iminsi mu mujyi wa Accra muri Ghana aho yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023’ yari ahatanyemo.
Uyu mugore w’abana Babiri yari ahatanye mu kiciro cy’umugore uyobora neza ibiganiro by’imyidagaduro muri Afurika ‘African Female Entertainment Show Host of the Year.’
Ibi bihembo byatanzwe mu mpera z’icyumweru dusoje, bayaje gusiga uyu munyarwandakazi atahanye igihembo mu kiciro yari ahatanyemo.
Anita Pendo yegukanye iki gihembo ahigitse abarimo Delay [Ghana], Jacinta Ngobese [Afurika y’Epfo], Vanessa Marawa [Afurika y’Epfo], Azeeza Hashim [Kenya], Matela [Afurika y’Epfo], Violet Gwara [Zimbabwe], Rita Isaaka [Ghana], n’abandi.
Nyuma yo kwegukana iki gihembe, Anita Pendo yavuze ko atari yiteze iki gihembo.
Yagize ati: "Mubyukuri ntabwo nari niteze kwegukana iki gihembo gusa Imana yo iba izi ibihe byanyabyo, nishimiye ubuntu, imbabazi n’urukundo by’Imana. Iri ni itangiriro."
Mbere y’uko Pendo yakira iki gihembo yari yabanje kwakirwa na Ambasaderi w’ u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi.
Tanga igitekerezo