Rugemana Amen [Babu] wamenyekanye ku Isibo TV mu kiganiro The Choice yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretse akatirwa igihano gisubitse.
Babu wari umaze iminsi atawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yasomewe urubanza kuri uyu wa tariki ya 21 Kamena 2024 aho yasomewe ku byaha yari akurikiranweho byo gukubita no gukomeretsa.
Isomwa ry’urubanza ryabereye ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama, Babu waburanye yemera ibyaha aregwa yaje guhamwa n’ibyaha.
Babu yahamijwe ibyaha byose yaregwaga ni uko maze akatirwa gufungwa amezi 3 asubitse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 50Frw.
Babu we yaburanaga yemera ibyaha ariko akavuga ko yiyunze n’uwo bagiranye ikibazo.
Uyu musore usanzwe ari umukozi w’Isibo TV yahawe iki gihano nyuma y’uko yari yarasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa umwaka akanatanga ihazabu y’ibihumbi 300Frw mu rubanza rwaherukaga.
Tanga igitekerezo