Nyuma y’uko akubise uwo bahuriye mu kabari Babu ukora ikiganiro cy’imyidagaduro ku Isibo Tv cyitwa ’The Choice Live’ yasabiwe gufungwa umwaka umwe muri gereza n’ihazabu y’ibihumbi 300Frw.
Rugemana Amen uzwi nka Babu ukora ikiganiro cy’imyidagaduro ku Isibo Tv cyitwa ’The Choice Live’ yasabiwe n’Ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa umwaka n’ihazabu y’ibihumbi 300Frw kubera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2024 nibwo habaye urubanza ubushinjacyaha burega Babu icyaha cyo gukubita no gukomeretsamu aho rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Ku isaha ya saa Tatu zuzuye, Babu yari agejejwe mu cyumba cyabereyemo iburana. Ubushinjacyaha bwavuze ko Babu akurukiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, busobanura ko yakubise umusore ingumi mu maso.
Nyuma yo kuvuga ibyo uyu musore aregwa nibwa bwahise bumusabira igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 300Frw.
Mu kwisobanura, Babu yabwiye Urukiko ko habayeho kwiyunga kandi ko afite inyandiko y’ubwiyunge nubwo itaragera muri ‘system’ ngo abacamanza babashe kuyibona, bityo ahamya ko we yumva adakwiye gufungwa.
Aabajijwe ku cyo avuga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha, Babu asobanura ko akwiriye kugabanyirizwa ibihano ntafungwe kuko uwakubiswe ariwe wamwiyenjeho akaba anabyemera mu nyandiko yashyizeho umukono.
Umushinjacyaha yibukije Babu ko kwiyunga bidakuraho ko yakoze icyaha kandi ko bidakuraho igihano ndetse Umucamanza na we yahise avuga ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku itariki 21 Kamena 2024.
Tanga igitekerezo