
Inkuru nyinshi mu bitangazamakuru ziravuga ko hagiye kuba urugamba hagati y’abacuranzi bakomeye ba Uganda,aribo Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool na Chameleone.
Thomas Tayebwa umwe mu bayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko yifuza kubona ibihanganjye bibiri aribo Chameleone na Bebe Cool bahanganye ku rubyiniro rumwe.Hatarashira umwanya bahise basubiza ko biteguye guhangana umunsi uwo ari wo wose n’ubwo batatangaje umunsi nyirizina.
Chameleone, Bobi Wine, na Bebe Cool bari mu bahanzi bakomeye bo muri Uganda, kandi intambara hagati yabo si iy’ubu kuko bagiye babigaragaza haba mu ndirimbo no mu bitaramo bakoze.
Aba bahanzi bombi bemeranyijwe kuzahurira ku rubyiniro bagahangana nk’uko Cindy na Sheebah baherutse kubigenza ubwo bahuriraga mu gitaramo cy’amateka hashakishwa umwamikazi wa muzika muri Uganda n’ubwo byarangiye habuze utsinda nyuma yo kugwa miswi hagategurwa ikindi gitaramo simusiga.
Bebe Cool yatangiye umwuga we wo kuririmba ahagana mu 1997 ari i Nairobi muri Kenya, ariko nyuma yimyaka mike asubira mu gihugu cye kavukire cya Uganda, ari naho yakoreye ibihangano byinshi byakunzwe by’umwihariko mu njyana ya Reggue.
Ni mu gihe Chameleone yatangiye kuririmba mu 1996 atangira nk’ukina umuziki (DJ) mu kabyiniro ka Missouri night club mu mujyi wa Kampala. Nyuma yaje kugirana amasezerano n’inzu icura umuziki ya banyakenya ya Ogopa DJS, aha niho yanakoreye indirimbo ye yambere yise Bageya yakoranye n’umuhanzi wu mu nyakenya witwa Redsan.
Tanga igitekerezo