
Umuhanzi,Umwanditsi, Umukinnyi wa Filimi ndetse akaba atunganya umuziki MosesSsali uzwi nka Bebe Cool yibasiye mugenzi we Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine avuga ko nta muhanzi ukimurimo ahubwo ko ari nka karaoke(Indirimbo zishaje).
Aba bahanzi haba Bebe Cool na Bobi Wine bamaze imyaka irenga icumi badacana uwaka biturutse ku gapingane aba bombi bagiranye gashingiye ku muziki aho umwe aba avuga ko ariwe ushoboye naho undi ngo ntacyo ashoboye.
Ni mu gihe Bebe Cool kuri ubu arimo ategura igitaramo azahuriramo n’abafana be, aho ngo adashobora kugitumiramo Bobi Wine ngo kuko nta mwanya yahabona bitewe n’uko ngo nta ndirimbo zigezweho zigendanye n’igihe.
Bebe Cool, mu gitero aherutse kugaba kuri Bobi Wine, avuga ko atari umuhanzi ujyana n’igihe ahubwo ko ari wa karaoke udakwiriye umwanya mu gitaramo cye yise "Tondeka E Kiwatule".
Yasubije umufana wamusabye ko yashyiraho igihe cya Bobi Wine, ati: "Ku munsi wa Boxe i Kiwatule, hari umwanya w’abacuranzi gusa, ntabwo ari abahanzi ba karaoke."
Igitaramo "Tondeka E Kiwatule" gitegurwa na Bebe Cool buri mwaka kugirango yishimane nabakunzi be.
Ku ruhande rwa Bobi Wine ntacyo aratangaza, gusa ikizwi cyo n’uko akomeje ibikorwa bye bya Politiki ari nabyo aha umwanya cyane bikanatuma ashinjwa kudasohora ibihangano byinshi.
Tanga igitekerezo