Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyemeje icyo cyita impanuka yatwaye ubuzima bw’umwe mu ngabo zacyo zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa MONUSCO.
Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) kivuga ko uyu musirikare woherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yagize ibikomere byamuhitanye byatewe na grenade yaturikiye hafi y’aho barara mu birindiro byabo muri Beni, mu burasirazuba bwa Congo kuwa Mbere, itariki 8 Nyakanga 2024.
Itangazo rya SANDF rivuga ko hataramenyekana neza icyateje iturika ry’iyi grenade, ariko akanama gashinzwe iperereza ka SANDF katangiye ubushakashatsi ngo hamenyekanye uko byagenze. Ni mu gihe hari andi makuru yavugaga ko uyu musirikare yiyahuye.
Igisirikare cya Afurika y’Epfo gikomeza kivuga ko amazina ye azatangazwa igihe inzira zose zo gucyura umurambo we zizaba zarangiye n’umuryango we wamenyeshejwe urupfu rwe.
Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga, minisitiri w’ingabo wungirije, Bantu Hlomisa n’Umunyamabanga w’agateganyo w’iyi minisiteri, Dr Thobekile Gamede n’Umugaba Mukuru wa SANDF, Gen. Rudzani Maphwanya, bihanganishije umuryango w’uyu musirikare n’igisirikare muri rusange.
Andi makuru ataremezwa neza nyamara akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu musirikare wa Afurika y’Epfo ari Major Tolla Pieterse w’imyaka 46, bikavugwa ko yiyahuye.
Breaking ! South African officer
Maj Tolla (JC) Pieterse (46) who was deployed in DRC committed suicide pic.twitter.com/pi3LtORZoz
— EAST AFRICAN TIMES (@EACTIMES) July 9, 2024
Tanga igitekerezo