
Itsinda ry’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Gabon, ryatangaje ko Ali Bongo Ondimba wari Perezida w’iki gihugu yafungiwe iwe mu rugo.
Aba basirikare mu itangazo basomeye kuri Televiziyo y’Igihugu banavuze ko umwe mu bahungu ba Ali Bongo yatawe muri yombi azira "ubugambanyi".
Bati: "Perezida Ali Bongo yafungiwe iwe mu rugo, akikijwe n’umuryango we ndetse n’abaganga."
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo abasirikare ba Gabon batangaje ko bahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo, nyuma y’imyaka 14 ayobora kiriya gihugu.
Bongo wageze ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa se Omar Bongo wari umaze imyaka 42 ategeka Gabon, yahiritswe ku butegetsi nyuma y’amasaha make Komisiyo y’amatora imutangaje nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Ibyavuye mu matora byerekana ko yari yayatsinze hejuru y’amajwi 64%, gusa abasirikare bamuhiritse bemeza ko hari habayeho ubujura bw’amajwi.
Aba basirikare kandi kuri uyu wa Gatatu batangaje ko bamaze gusesa ibyavuye muri ariya matora.
Tanga igitekerezo