
Umuwanzi w’umunyapolitiki, akaba n’umunyamuziki, yatangiye guhangana n’abahanzi barimo Eddy Kenzo nyuma yo kuyobora ihuriro ry’abanzi rizwi nka Uganda National Musician Federation( UNMF).
Bobi Wine avuga ko Eddy Kenzo na Sheebah Karungi,ko gushinga iryo huriro bifitanye isano no kuba ari abahanzi b’inzara.Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’umunyamakuru ukorere kimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda.
Eddy Kenzo uyoboye iri huriro ry’abahanzi muri Uganda mu gusubiza, yabwiye Bobi Wine asa nk’umunnyega ko n’amara kuba Perezida aribwo azemererwa kwiyunga kuri iryo huriro.
Yongeye amubwira ko , akwiye kubaha amahoro bakagira ibyo biyambaza kuri guverinoma, bagakora ibyo bagomba gukora nk’ihuriro kuko we ngo nta kintu na kimwe ashobora gufasha uruganda rw’umuziki.
Ati" nk’abahanzi nta cyo twakora tutanyuze kuri Leta .Niba Bobi Wine abaye Perezida tuzamwiyambaza kuko ariwe uzaba ari hejuru, ariko mu gihe atariwe n’atureke.
Ihuriro ry’aba bahanzi bo muri Uganda, riyobowe na Eddy Kenzo uherutse gutorwa ,yungirizwa n’abarimo Sheebah Karungi, Pallaso (Pius Mayanja) na Juliana Kanyomozi.Ni nyuma kandi y’iminsi micye ahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2022.
Tanga igitekerezo