Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie akomeje kuba inkuru mu myidagaduro yo mu Rwanda nyuma yo guhura n’umunyabigwi Shaggy bakagirana ibihe byiza bishingiye ku muziki.
Nk’uko bikomeje kugenda bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, Melodie yagiye agaragara kenshi arikumwe n’uyu muhanzi ndetse n’irindi tsinda ry’abakorana bya hafi na Shaggy bose babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America .
Bruce Melodie yakoze ikiganiro kuri radio ari kumwe na Shaggy yavugiyemo ibyatunguranye, aho yavuze ko muri 2008 yagiye mu gitaramo cye, adafite ayo kwishyura, none ubu akaba ari umuhanzi bakorana.
Ni ikiganiro Bruce Melodie yakoranye na Shaggy kuri radio ya Kidd Nation nyuma yo gusangira.Abanyamakuru bamuhatiyemo ibibazo byinshi ariko nawe akabasubiza adategwa.
Mu byo yabajijwe harimo uko yahuye na Shaggy, ariko ntiyagisubiza, nyiri ubwite aba ariwe ubisobanura.Yavuze ko itsinda rya Melodie ariryo ryegereye inshuti ye yitwa Steve bamwumvisha indirimbo ye yaherukaga gusohora yiswe Funga Macho maze arayikunda.
Yavuze ko Steve yahise amuhamagara amubwira ko hari indirimbo nziza ari kumva ikoze neza mu buryo bwihariye.Ngo yemeye ko bagiye gukorana ndetse bidatinze bahita babikora hifashishijwe ikoranabuhanga.
Shaggy avuga ko na we yayumvise akumva ijwi ry’uyu muhanzi nyarwanda ridasanzwe, bagahita bemeza ko bazakorana, ndetse bakaza gukorana bifashije iya kure.
Melodie , yagaragaje uburyo yakunze Shaggy no kuva mbere , yasobanuye ko guhura n’uyu munyamuziki ari ibintu atabona uko asobanura bitewe n’uko ubwo yazaga mu Rwanda 2008 yitabiriye igitaramo cye, ariko kuko yari muto icyo gihe nta mahirwe yabonye yo kumwegera.
Indirimbo Funga macho , Melodie yasubiranyemo na Shaggy ikitwa (When she’s around) kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 24 kuri You Tube.Irimo kugenda ifata indi ntera ndetse hari ibivugwa ko ashobora kuzava muri Amerika abone n’ibindi byamamare.
Tanga igitekerezo