Mu karere ka Bugesera, mu ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda hari itsinda ry’Abasore n’Inkumi bishyize hamwe batangiza ibikorwa bigamije ubuvugizi no gukuraho imbogamizi zituma amazi akomeje kuba ikibazo muri kariya karere by’umwihariko bikagira ingaruka nyinshi ku bagore n’Abakobwa.
Abo basore n’Inkumi bavuga ko ibura ry’amazi meza rigira ingaruka ku bantu bose ariko byagera ku bagore n’abakobwa bikarushaho kuko ari bo imiterere n’ibikorwa byabo bisaba amazi menshi kandi ya buri gihe. Bagashimangira ko ubwo busumbane ku gukenera amazi buri mu bishobora gutuma abantu bamwe batabona kimwe ibijyanye no kuba amazi akenewe cyane.
Iryo tsinda ry’urwo rubyiruko ryitwa ‘Rwanda Young Water Professionals’ (RYWP) basobanura ko “Umugore ari we akenshi wisanga arebwa n’imirimo yo mu rugo irimo n’ikeneye gukoreshwa amazi nko guteka, gukoropa, kumesa, koza abana no gutegurira abagabo babo amazi yo koga, gutegura amazi yo kunywa.†ibyo byose bikaba ari ibintu benshi mu bagabo batajya bamenya igihe byakorewe akaba ari nayo mpamvu bo batajya bahangayikishwa cyane no kubura kw’amazi.
Mu gukemura iki kibazo uru rubyiruko rufatanyije n’Akarere ka Bugesera bahisemo guhugura abaturage kuri WASH (Water, Sanitation and Hygiene). Ni gahunda igamije kongera imyumvire y’abaturage ku bijyanye n’amazi, isuku n’isukura ndetse no kubigisha kwikorera ubuvugizi kugira ngo ubwabo bajye bafata iya mbere mu kugaragaza imbogamizi batezwa no kutagira amazi ndetse no kuzishakira ibisubizo aho bishoboka.
Nishimwe Litta, ni impuguke muri iyi gahunda ya WASH, asobanura impamvu abagore ari bo bakeneye amazi cyane yagize ati “Umugabo arabyuka akajya gupagasa, umugore niwe usigara mu rugo amenya ngo ndateka abana barye kandi boge. Batekesha amazi, bakoga amazi. Umugore niwe ubitekerezaho cyane kuko akenshi usanga umugabo aza akuramo imyenda ahereza umugore ati ejo nzabona indi myenda yo kwambara, umugore niwe uzatekereza kuri icyo kibazo cy’amazi kandi ntazatekereza ko umugabo we ari we uzajya kumuzanira amazi.â€
Ndayisabye Viateur ushinzwe Isuku n’Isukura mu karere ka bugezera avuga ko “Iyo bigeze mu karere ka Bugesera, buriya twabayeho igihe kinini ari akarere kadafite amazi kandi birumvikana ko nyine iyo hari ibibazo by’amazi hahita hazamo n’ibibazo by’isuku n’isukura kuko ntiwagera ku isuku mu buryo bunoze udafite amazi. Hamwe n’abafatanyabikorwa barimo na Water Aid rero dufite gahunda y’uko buri muturage yagera ku mazi meza kandi atarenze metero zabugenwe, ni gahunda itoroshye ariko ishoboka turebeye no ku bipimo by’aho tuvuye.â€
Akarere ka Bugesera kuri ubu kakaba kemeza ko kageze ku kigero cya 82% mu kwegereza abaturage amazi, ibi bikaba ngo byaragezweho mu gihe cy’imyaka itarenze itatu bavuye kuri 60%. Ibi bipimo bifatwa harebewe ku kuba abaturage mu mujyi bashobora kubona amazi meza badakoze urugendo rurenze metero 200 ndetse na 500 mu cyaro.
Tanga igitekerezo