Ikipe ya APR FC ku wa Gatanu yemeje umunya-Serbia Darko Novic, nk’umutoza wayo mukuru mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.
Uyu mutoza wanyuze mu makipe arimo ES Sétif yo muri Algérie na US Monastir yo muri Tunisie, ari mu batoza babarirwa muri batanu ikipe y’Ingabo z’Igihugu yaganiraga na bo mbere yo kumuhitamo.
Mu bo APR FC yari yegereye mbere y’abandi harimo umunya-Espagne Aritz Lopez usanzwe ari umutoza wa Nouadhibu FC yo muri Mauritanie, gusa amakuru avuga ko uyu mutoza wari wamaze kumvikana byose na Nyamukandagira byarangiye ataje gutoza mu Rwanda bigizwemo uruhare n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Umunyamakuru Micky Junior ukurikiranira hafi amakuru ya Transferts muri Afurika, yatangaje ko APR FC na Lopez bari baramaze kumvikana kuri buri kimwe, yaba umushahara, uduhimbazamusyi, icumbi, imodoka yo kugendamo n’ubindi.
Uyu mutoza kandi yari yumvikanye n’iyi kipe ku bijyanye n’abagomba kumwungiriza, barimo umutoza wungirije, ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu ndetse n’ushinzwe gusesengura amashusho.
Junior avuga ko ikibazo cyavutse ari ikijyanye n’ibyangombwa by’uriya mutoza.
Mu mwaka ushize w’imikino ubwo FC Nouadhibou yari mu mikino ya CAF Champions league (yagarukiye muri ¼ cy’irangiza), kugira ngo umutoza Aritz Lopez yemererwe gutoza iyi kipe yabanzaga kwandikira CAF ibaruwa isaba kwemererwa gutoza.
Ni Aritz umaze igihe ari guhabwa amasomo n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentine. APR FC yamusabye kuyizanira ibaruwa yemeza koko ko ari ku masomo, undi birangira ayibahaye.
Ni APR FC itifuza kugongwa n’ikibazo cya license y’umutoza nk’uko byigeze kuyigendekera mu gihe cya Mohammed Adil Erradi wigeze kwangirwa gutoza imikino ya CAF Champions League kubera license ye.
Amakuru avuga ko nyuma y’uko iyi kipe yari imaze kubona ibaruwa ya Aritz Lopez, yandikiye CAF iyibaza niba yamwemerera kujya atoza imikino ya CAF Champions League. Ibaruwa ya APR yari inaherekejwe na kopi Lopez yahawe na Federasiyo ya Argentine yemeza ko ari kwiga.
CAF ngo ntabwo yigeze isubiza ibaruwa y’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ibyatumye ihitamo gushaka abandi batoza.
Kuri ubu Darko Novic n’abungiriza be bamaze kugera i Kigali, ndetse ku wa Gatanu bakoresheje imyitozo ya mbere yabereye i Shyorongi.
Tanga igitekerezo