
Guverinoma ya Repubulika ya Congo-Brazzaville yanyomoje amakuru yavugaga ko muri kiriya gihugu habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Denis Sassou N’guesso.
Inkuru y’uko i Brazzaville haba hageragejwe Coup d’état ya gisirikare yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu bitangazamakuru, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023.
Byavugwaga ko Gen Serge Oboa ukuriye umutwe w’abasirikare barinda Sassou N’guesso ari we uyoboye umugambi wo kumuhirika.
Congo-Brazzaville biciye muri Minisitiri wayo w’Itumanaho, Thierry Moungalla, yatangaje ko amakuru ya coup d’état yavuzwe muri kiriya gihugu ari ibinyoma.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: "Amakuru y’amahimbano arerekana ko hari ibintu bikomeye byaba biri gukorerwa muri Brazzaville. Guverinoma irahakana aya makuru y’ibinyoma."
Minisitiri Moungalla yijeje abanya-Congo Brazzaville ko ituze ari ryose mu gihugu cyabo, abasaba gukomeza ibikorwa byabo nta nkomyi.
Denis Sassou N’guesso w’imyaka 79 y’amavuko, ni Perezida wa Congo-Brazzaville kuva mu myaka 38 ishize.
Inkuru z’uko haba hari umugambi wo kumuhirika warimo gucurwa zavuzwe mu gihe ari hanze y’igihugu cye, dore ko cyo kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu byinshi ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye Inteko rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye.
Ni inkuru kandi zavuzwe mu gihe mu byinshi mu bihugu byakolonijwe n’u Bufaransa hamaze iminsi humvikana za Coup d’état za hato na hato.
Izihiheruka harimo iyo muri Gabon yabaye mu kwezi gushize, iyo muri Niger yabaye muri Nyakanga ndetse n’iyo muri Burkina Faso yo muri Nzeri 2022.
Tanga igitekerezo