Hashize amezi abiri umuhanzi Benjamin Rutabana aburiwe irengero, abo mu muryango we bakomeje urugendo rwo kumushaka bakaba batunga agatoki Kayumba Nyamwasa nk’uwagize uruhare mu ishimutwa rye.
Umuryango wa Ben Rutabana uvuga ko kuva ku itariki 8 Nzeri 2019, utazi amakuru ye, ubwo yavaga mu Bubiligi yerekeza muri Uganda. Mushiki we, Adeline Rwigara aganira na VOA akaba yaragarutse kuri Kayumba Nyamwasa uyoboye ishyaka RNC na Ben abarizwamo, ko yaba azi aho ari.
Adeline yagize ati "Nashakishije nimero ya Kayumba Nyamwasa nk’umukuru w’ishyaka RNC umuvandimwe wanjye Rutabana arimo ndamubaza nti ’hashize ukwezi tumubuze, nti ese yaba ari hehe? kuko nari nakuye amakuru ku mpande zose ko baba bazi aho ari, na we [Kayumba] ambwira ko bahangayitse ko batahazi, ariko guhangayika kwabo ntako nabonye kuko ntabwo yongeye kumvugisha".
Yakomeje avuga ko iyo biza kuba bimubabaje yari gukomeza kubavugisha nk’abagize umuryango. Avuga ko abayobozi ba RNC bazi aho musaza we ari. Ati "Numvise ko baba bari mu bintu by’iperereza ariko ni ikinamico barimo. Uko bigaragara gahunda nibo bayikoze ntabwo mbishidikanyaho".
Mu kwezi gushize aganira na BBC, umugore wa Ben, Diane Rutabana yavuze ko yafashe indege yerekeza muri Uganda yari asanzwe afitanye ibibazo na bamwe muri RNC.
Ashimangira ko Kayumba yamutumyeho intumwa, ati "Bucyeye bwaho undi wo muri RNC arampamagara arambwira ngo yatumwe n’uwo muyobozi wabo ngo ’Kayumba [Nyamwasa] yambwiye ngo nkuvugishe nguhumurize".
Madamu Rutabana avuga ko hari ibyavuzwe mbere ko Ben Rutabana agenda, ko nasubira muri Uganda azafungwa, ati: "Abo ni abantu bo muri RNC babivuze kandi ntabwo babivuze mu ibanga".
Mu itangazo ryasohowe n’inshuti ze n’umuryango ku itariki ya 2 Ukwakira, nk’uko BBC ibitangaza, bavuze ko mbere yo kwerekeza muri Uganda, Bwana Rutabana yabwiye umugore we ko afite impungenge z’umutekano we.
Ibi ngo bitewe n’uko "hari ibintu bikomeye atumvikanaho na Kayumba Nyamwasa, wungirije umukuru wa RNC".
Ben Rutabana ni umwanditsi n’umuhanzi wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo zivuga ku buzima, urukundo n’amahoro.
Umuryango we uvuga ko yavuye aho yabaga mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nzeri akomeza kuvugana n’umugore ari ku rugendo, yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda bukeye bwaho, bakomeza kuvugana n’umugore we kugeza ku itariki ya 8 Nzeri 2019. Kuva kuri iyi tariki umuryango wa Ben Rutabana ukaba ukomeje gushakisha irengero rye.
Tanga igitekerezo