
Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yahamagariye amahanga kwamagana itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina riherutse gushyirwaho umukono na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, by’umwihariko ingingo yaryo iteganya igihano cy’urupfu.
Dr Habineza ubwo yatangaga ubutumwa bufungura inama mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije iri kubera muri Koreya y’Epfo yatangiye kuri uyu wa 8 Kamena 2023 ku nsanganyamatsiko igira iti “Guharanira Ubumwe n’Ubworoherane muri Byinshi Bidutandakanya”, yasobanuye ko iri tegeko riha urwaho ivangura rishingiye ku mahitamo y’ubuzima bw’umuntu kandi ko rihohotera ikiremwamuntu.
Yagize ati: “Mu kwezi gushize, tariki ya 29 Gicurasi 2023, guverinoma ya Uganda yemeje itegeko ribi cyane ku Isi rirwanya abo muri LGBTQ ririmo igihano cy’urupfu. Nk’uko bamwe babivuze, uru ni urwango rufitiwe abaryamana bahuje ibitsina n’abihinduza ibitsina rushyigikiwe n’itegeko, ni ibangamirwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu riteye ubwoba.”
Dr Habineza yaboneyeho gusaba abo bahuriye muri iyi nama gutora umwanzuro wamagana iri tegeko. Ati: “Nzi ko twese dukomoka mu mico no mu myemerere y’amadini itandukanye ndetse n’indi mibereho itari imwe, ariko ndabasaba nk’umuryango wa Global Greens kwibuka ko mu isezerano rya Global Greens Charter, twemeranyije ko igihano cy’urupfu cyakurwa ku Isi. Muri iyi nama, dukwiye gutora umwanzuro wo kwamagana iri tegeko rirwanya LGBTQ muri Uganda.”
Yagarutse ku mateka y’u Rwanda n’uruhare ubutegetsi bwa mbere bwagize muri jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ishyaka DGPR rishimira Leta y’u Rwanda iriho ubu kuba yarashyizeho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, yafashije Abanyarwanda kongera kubana, bakima intebe ikibatandukanya, bagafatanya kubaka igihugu cyabo. Ati: “Nshingiye kuri ibi, numva neza ingaruka z’urugomo rushyigikiwe na Leta n’urwango rugirirwa abaryamana bahuje ibitsina, nkanabyamagana. Iyo ihohoterwa rikorewe umwe muri twe, twese bitugiraho ingaruka.”
Iyi nama izarangira tariki ya 11 Kamena 2023. Dr Habineza yatangarije BWIZA ko ashingiye ku buryo abayitabiriye bakiriye igitekerezo cye, afite icyizere cy’uko izarangira hatowe umwanzuro wamagana iri tegeko ryo muri Uganda, ariko cyane cyane ingingo yaryo iteganya igihano cy’urupfu.
4 Ibitekerezo
Ngabo Kuwa 08/06/23
Ariko uyu mugabo ko avunda cyane.
Subiza ⇾Yize Kaminuza i Ruhande ari umugande. Uko yinjiye politiki y’u Rwanda akaba anatangiye gusubira muyiwabo bizateza intugunda.
Kuwa 08/06/23
Ararimda yajya muri uganda biramurebe
Subiza ⇾Rukundo Kuwa 08/06/23
Uziko Dr Frank burya ar’umutinganyi?nizere ko atari buvuge ko ahagarariye Abanya-Rwanda?
Subiza ⇾Augustin Kuwa 10/06/23
Icyaha kirahanwa ntigihabwa uburenganzira. Alimentary canal na reproductive organs biratandukanye. Uwiteka yabihaye imirimo itandukanye. Umuntu niba ajijwe niyemere bamugorore yekwihagararaho mumafuti.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo