
Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko igihugu cye gitegereje kubona u Bufaransa bufatira u Rwanda ibihano, kuko ngo rukomeje ubushotoranyi, rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Muyaya mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Le Point, yavuze ko n’ubwo hafashwe imyanzuro ya Luanda na Nairobi, raporo z’urwego z’ubutasi zigaragaza ko “u Rwanda rukomeje kubiba ubwoba uburasirazuba bwa RDC.”
Yabajijwe niba mu gihe u Rwanda rudahagaritse ubushotoranyi avuga, atekereza ko amahanga arimo u Bufaransa yarufatira ibihano, asubi ko ibyo Perezida Emmanuel Macron yabisezeranyije RDC ubwo yagiriraga uruzinduko i Kinshasa muri Werurwe 2023. Ati: “I Kinshasa, Perezida Emmanuel Macron yabivugiye mu ruhame.”
Muyaya yabajijwe niba yizera amagambo Macron yavuze, asubiza ko bishoboka. Ati: “Kuri twebwe, ikibazo si ukubyizera cyangwa kutabyizera. Perezida Macron yashyizeho amabwiriza kandi natubahirizwa, hazafatwa ibihano. Kuba yafata ibihano biri mu maboko ye.”
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC yongereyeho ariko ko n’ubwo ibihano bitafatwa, igihugu cye kwishakira ibisubizo. Ati: “Ariko ukuri guhari ni uko, kuri twebwe, igisubizo kirambye kiva muri twe. Ni yo mpamvu turi kubaka igisirikare cyacu. Twemeje itegeko ry’igenamigambi, twashyizeho politiki y’igisirikare, bivuze ko uyu munsi duhanze amaso ahazaza, twizeye ko igisirikare cyacu kizakomera.”
Umunyamakuru yamubajije niba umubano wa RDC n’u Rwanda utakongera kuba mwiza, asubiza ko imishyikirano y’impande zombi yabaho gusa mu gihe “rwahagarika gufasha M23 kandi rugakura ingabo zarwo muri RDC.” Ngo bitabaye ibyo, bizakomeza kuba abanzi.
U Rwanda ntabwo rwigeze rwemeranya na rimwe n’aya makuru ava mu butasi bwa RDC. Ruvuga ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose ruha M23, kandi ko nta ngabo zarwo ziri muri iki gihugu cy’abaturanyi, rukagaragaza ko ibi birego ari urwitwazo rw’ubutegetsi bubi, bwananiwe gukora inshingano yabwo yo gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba.
Ibihugu nk’u Bufaransa na byo byemeza ko u Rwanda rufasha M23, kandi ko rufite ingabo muri RDC. Ariko rwo ruvuga ko haba hirengagijwe ukuri ku mpamvu yatumye abarwanyi b’uyu mutwe begura intwaro, zishamikiye ku ngaruka mbi z’amateka y’akarere kuva mu gihe cy’ubukoloni.
Tanga igitekerezo