Ku wa gatanu, tariki ya 21 Kamena, abapolisi barinda inyubako z’inteko ishinga amategeko ya Kenya, bataye muri yombi umunyarwenya Eric Omondi ubwo yari ari mu myigaragambyo.
Uyu munyarwenya yatawe muri yombi nyuma yo gukora imyigaragambyo hanze ya Bunge Towers mu myigaragambyo yo kwamagana umushinga w’imari wazanwe na mu mwaka wa 2024.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye yerekana Eric Omondi yicaye hejuru y’ifarashi ari kuririmba ni uko maze abapolisi bakaza kumukuraho bakajya kumufunga.
Ubwo Omondi yafatwaga yari ari kumwe na bagenzi be bari kwerekeza ku ngoro y’inteko ishinga amategeko ya Kenya.
Uyu munyarwenya akunze gufungwa na Polisi azira kwigaragambya gusa ntabwo ajya amaramo kabiri ahita arekurwa.
Omondi yatawe muri yombi mu gihe mu gihugu cya Kenya hakomeje imyigaragambyo y’urubyiruko rutemeranya na gahunda nshya za leta zo gutunga imari.
Tanga igitekerezo