Inyeshyamba 25 za ADF ndetse n’abasirikare batandatu ba FARDC nibo bamaze kwicwa nyuma y’iminsi 10 igisirikare cya Congo gitangije ibitero byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mibare yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki 10 Ugushyingo, n’umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 1, Maj. Mak Hazukay yabitangaje.
Maj. Hazukay ati: “By’agateganyo, ngomba no kubabwira ko igisirikare cya Congo cyatakaje abarwanyi batandatu, habaruwe kandi abagera muri 20 bakomeretse. Mu mirongo y’umwanzi, imibare iracyari agateganyo nk’uko nabivugaga, ariko twamaze kubona imirambo 25 y’umwanzi wiciwe mu mirwano itandukanye.”
Maj Hazukay yongeyeho ko ibirindiro byinshi by’inyeshyamba za ADF byigaruriwe nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Yashimye kandi abaturage bo muri ibyo bice kubera gushyigikira no gufatanya n’igisirikare cya leta.
Tanga igitekerezo